Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Ubwo twarazamutse jyewe na Maman, hamwe na Beatrice n’uruhinja rwe Kennedy. Béatrice we yari afite n’ibikomere byo gutemwa ubwo interahamwe zari ziherutse kudutera. Twageze i Nyarurama hejuru ariko ntabwo twagiye mu rugo kuko nta baturage bari bagituye aho. Ahubwo twaruhukiye ku rusisiro rwari hafi aho twitaga mu ibereshi, twacumbikiwe n’umugabo witwaga GASIGWA wari umushoferi muri ADRA. Yaduhaye inzu yo hanze tuyibamo.

Twakomeje kuba mu buzima busanzwe nyine nk’ubw’abandi bose babagamo. Twarabyukaga tukajya mu ntoki gusarura ibishyimbo byo guteka, tukanyura imuhira tukazana ibindi bikoresho bikenewe, tukagaruka aho kwa Gasigwa. Hejuru ku musozi wa Rebero hari inkotanyi, abasirikare ba Leta bazaga rimwe na rimwe ariko ntibahatinde bagasimbuzwa abandi gutyo gutyo. Ndibuka umusirikare umwe witegereje ukuntu ku i Rebero bari kuharasa amabombe menshi cyane ariko inkotanyi zikanga kuva ku izima, aritegereza azunguza umutwe aravuga ngo Umututsi ni igihanganjye ndabyemeye.

Iminsi yakomeje kwicuma noneho abantu bo muri famille ya Papa, bakomokaga ku Gikongoro bafata icyemezo cyo gusohoka muri Kigali bagataha i Bunyambiriri niko hitwaga mu nce za Gikongoro baturukagamo. Baje rero kohereza intumwa babwira maman ko tugomba kwitegura tukazajyana nabo i Bunyambiriri. Ubwo maman yangejejeho icyo gitekerezo ariko ndamuhakanira, numvaga aho mfite amahoro ari ahantu nzwi, nibukaga ukuntu interahamwe zakunze kujya zinyibazaho cyane, numva ningera aho batanzi biri bube ibindi, musaba ko we na Béatrice n’uruhinja Kennedy bajyenda jyewe nkazasigara ku rugo.

Yaranyemereye aritegura ansigira imfunguzio z’inzu ndamuhererkeza aragenda. ubwo nagumye aho ngaho ariko kwa Gasigwa nahise mpimuka njya ku muhanda aho abantu benshi bari bari. Gusa abantu benshi bari aho ngaho bari abicanyi, abazima barimo bari bake cyane. nta kundi nyine twagombaga kubana ariko tukabana umuntu yigengesereye. Interahamwe nazo zakundaga kuza gutemberera aho ngaho zigasubirayo, aha ndavuga izabaga kwa Nduwayezu.

Umunsi umwe zaraje zirimo SAFARI hamwe na wa murundi wari umugome Fréderick. Icyo gihe Safari yadusabye kumusarurira ibishyimbo byari mu murima wo kwa Sanani, kuko bari abantu bo muri famille imwe. Abantu bo muri uyu muryango wa Sanani hafi ya bose bari bararimbuwe n’interahamwe, uretse ba bahungu babiri Manjyujyu na Rwamukeshi bari barinjiye mu mutwe w’interahamwe ntazi aho baguye, kuko kuva Genocide yatangira ntongeye kubabona.

Ubwo twasaruraga ibyo bishyimbo wa murundi yarambonye arambaza ngo urakora iki aho ngaho, ntabwo ari wowe ejo bundi nasanze kwa Agatha? Ubwo ubwoba bwongeye kuntaha, ku mutima nti noneho simukira. Ubwo yahise ampamagara amvana mu bandi basaruriraga Safari ibishyimbo, anjyana aho bari bahagaze. Wa mugabo Gasigwa wari waraducumbikiye yarangobotse amusobanurira rwose ko banzi, ko ndi umuhutu utavangiye na ndetse ko rwose mukuru wanjye inkotanyi ziherutse kumwica. Ibyo Gasigwa yabivugaga icyuya cyandenze nabuze aho ndigitira sinari kubona umwuka wo kubivuga. Ubwo uwo murundi yahise antegeka kutazongera kuva aho ngaho.

Ubwo Safari nawe yahise ansaba kumujyanira ibyo bishyimbo iwabo mu rugo, nkeka ko yabikoze mu rwego rwo kunkiza uwo murundi. Ni byo koko ku ishusho nasaga n’abatutsi, mu byangombwa nkaba umuhutu, ariko ibihe bibi nari naragirye iwacu mu myaka yari yarashije byatumye buri wese unzi angirira impuhwe, nkeka ko niyo nza no kuba ndi umututsi ku isura no mu ndangamuntu batari kunyica.

Nikoreye ibishyimbo mbigeza iwabo wa Safari, hariyo Maman we na mushiki we witwaga Brigitte, kuko murumuna we Furuma Anastase yari yaragiye mu nkotanyi. Nabahaye ibishyimbo ariko mbere yo kugenda maman wa Safari ansaba ko nakwihangana agahisha nkegenda nkoze ku munwa. Yari umukecuru ugira ingeso nziza, najye ntabwo nari kwitesha ayo mahirwe yo gutinda aho ngaho kuko ntifuzaga ko nazamuka za nterahamwe zigihari.

Bigeze mu masaha ya nyuma ya saa sita narazamutse nsubira mu rusisiro. Byageraga nijoro tukajya kurara mu masaka abagabo bose n’abasore. Kubera ko nta basirikare bari bari aho ngaho, habayeho igitekerezo cyo gukanga, abafite imbunda bakarasa, noneho bakavuga ko ari inkotanyi zateye kugirango habeho koherezwa abasirikare. Icyo gihe uwari ufite imbunda ni uwitwaga Félicien hamwe n’abahungu babiri bavaga inda imwe Emmanuel na Karemera bo kwa Mutarambirwa Pierre, hari n’abari bafite ama grenades barimo ba Kamana wo kwa Kankundiye. Ubwo umugambi barawunogeje barangije barararasa bazengura ingo zose barasa mu kirere, abandi baturitsa za grenades.

Bwaracyeye bahita bahuruza abaturage ngo bajye kwa konseye Gakuru gusaba ko yabasabira umutekano. konseye Gakuru rero yohereje umuhungu witwaga Gabriel, yari umuhungu w’uwahoze ari konseye kera witwaga Bazambanza. Uwo mugabo rero yaraje n’imbunda ngo niwe wari uje guhangana n’inkotanyi. Igiteye agahinda muri iri kinamico ryakozwe, ni uko hari famille imwe yari isigaye y’abatutsi bo ku musaza wari waritabye Imana cyera witwaga Majoro, iyo famille rwose interahamwe zari zarayibabariye, ariko ubwo iryo kinamico ryabaga hari ababyuririyeho baravuga ngo bariya bantu nibo babateje inkotanyi kandi babizi neza ko babeshya. Ubwo byarangiye uwo muryango nawo urimbutse, gusa hari utwana tubiri twarokotse twitwa Mupenzi na Karegeya, abandi babashije kurokoka ni abari barahunze mbere.

Muri iyo minsi haje koherezwa abasirikare ariko nta nubwo bahamaze iminsi itatu, uko baje rero bakagenda, harimo abari ibisambo bagiye babomora inzu y’iwacu, n’izindi nzu wabonaga ko zirimo ikintu. Ibintu birimo agaciro nk’imyenda ya Jean Marie amavalisi barasahura. Banciyeho ku muhanda mbareba ariko ntacyo nari kuvuga. Ubwo ni mugoroba nibwo niyemeje kujya mu rugo ngo ndebe ko nta kintu naramira kuko inzu yari ikirangarirwa n’undi wese yashoboraga kwinjiramo agasahura.

Mwibuke ko hari akana kitwaga Muzehe kabaga mu nzu yacu kuko iwabo bari barabishe. Nageze mu nzu nini nsanga nta kintu kirimo umuntu yaramira, ubwo mpita ntekereza kujya mu nzu zo mu gikari aho twakoreraga kera ubworozi bw’inkoko. Nibwiraga ko wenda hari nk’ibiribwa nk’ibishyimbo nasangamo. Nafunguye umuryango wo hanze, mfungura urugi rwinjiraga mu cyumba.

Nkigeramo mbona umusore muremure ahagurutse atakamba ansaba imbabazi. Nabanje kumuyoberwa kuko yankanze cyane, ubwoba bushize naritegereje nsanga ni Ndahayo mukuru wa ka kana kitwaga Muzehe. Bivuze ngo ntabwo inzu y’iwacu yari yihishemo Muzehe gusa ahubwo yari kumwe na Mukuru we Ndahayo. Uyu Ndahayo twaranganaga mu myaka, gusa twaherukanaga kera kuko nari naravuye i Nyarurama muri 1992.

Ubwo akimbwira gutyo antakambira ngo simwice, nahise mbona na ka Muzehe kicaye ariko wabonaga nta bwoba ko gafite kuko kari kamaze kumenyera ko iyo nazaga aho ndi kumwe na mukecuru twahuraga. Ubwo nta mwanya wo gutindaho aho nari mfite kuko interahamwe zashoboraga guhita zinjira zikabasanga aho ngaho. Nasubije Ndahayo amagambo abiri gusa. Icya mbere namubwiye ko ntari umwicanyi, icya kabiri musaba ko byaba byiza yigiriye ku i Rebero aho inkotanyi ziri kuko nta kibazo kindi kiri mu nzira. Kuva aho ngaho twari turi kugera ku i Rebero nta nzitizi n’imwe yari ihari, nari nzi byose kuko abasirikare bari bagiye, kandi aho abicanyi nari nabasize nari mpazi.

Ndahayo mu kunsubiza yambwiye ko nta kibazo bafite ahongaho kuko bumvise abasahura bavuga ko iyo nzu ntacyo bajya kuyirebamo kuko nta kintu kirimo. Nta mwanya wo gutekereza ibindi wari uhari nabasezeyeho nsubira inyuma ndafunga ndamanuka, yewe n’ibyari binzanye narabyibagiwe.

Mu kumanuka naciye mu nzira yo mu rutoki nanga guca mu muhanda ngo ntagira umwicanyi mpura nawe akambaza aho mvuye. Mu guca aho mu rutoki nibwo nabonye ibindi bintu bibi cyane. Nanyuze ku irembo ryo kwa Nteziryayo, nawe yari yararimburanywe n’umuryango we, yari afite umuhungu mukuru witwaga Mutabaruka, mukunyura kuri iryo rembo nabonye intumbi ya Mutabaruka imbwa ziri kumurya, agahinda kavanzwe n’ubwoba birandenga, ishusho ye yari ikigaragara.

Nahise manuka ngera aho ntaha, mpita njya mu cyumba ndaryama ngo hatagira n’umbaza aho mvuye. Uko nakabiketse mu gitondo interahamwe zagiye muri ya nzu yacu zirimo guhuruhumba ibyasigayemo. Zisahura, ibitanda, utubati, za matelas mbega ibishoboka byose, muri uko gusahura rero nibwo zabomoye na ya nzu ba bana Ndahayo na murumuna we Muzehe bari bihishemo. Ubwo nta kindi zakoze nyine zahise zibica, mu bagize uruhare mu kubica namenye mo umugabo wari utuye mu Cyumbati witwaga Idi. Icyo gihe ndibuka ko yamanutse afite urugi rw’inzu yacu ku ngorofani ahetse imbunda.

Ibwo ibikuba byahise bicika, ubwo tuba twiswe abahutu b’abagambanyi, induru ziravuga ariko bakavugira iyo mu matamatama nta watinyukaga kugira icyo ambaza. Iryo joro bantegetse kutajya kurarana n’abandi mu masaka, ndara mu nzu jyenyine. Bukeye mu gitondo uwitwa Félicien yampamagaye iwe, ambwira ko ngomba kujya nitonda ansobanurira ko impamvu bambujije kurara aho abandi baraye ari uko batanyizera ko nkekwa ko ari jye wahishe abo bana mu nzu. Ariko impamvu batanyishe ni uko ntabaga aho ngaho, ahubwo bavuga ko ari maman wabahishemo, bityo bafata umwanzuro wo kutanyica ariko kandi sinzongere kurarana nabo. Ku mutima nari nduhutse ariko na none ubwenge bukambwira ko ngomba kugira icyo nkora hataraboneka indi mpamvu yo kumpitana. Ibyo kandi byari bisanze ibyo wa murundi wari wanyihanangirije antegeka ko ntagomba kuva muri iyo karitsiye.

Kuri jyewe ibyashobokaga byari ibintu 2. Kujya Gusura Rugema kuri CHK nkigumirayo, cyangwa se kujya mu nkotanyi, nibwo buryo bwonyine nari mfite bwo guhunga nkava aho hantu. Icyari cyoroshye muri ibyo byose kwari ukujya mu nkotanyi. Hari hafi yanjye kandi inzira zose nari nzizi kuko nari nzi uwo musozi uko wakabaye. Igihe interahamwe zaziraga aho ngaho nari nkizi mbega umwuka wose nari nywufite neza.

Iyo byabaga bigeze nko mu ma saa yine byabaga ari gihe kiza umuntu yakoreramo gahunda zose ashaka, kuko ababaga bavuye gusarura ibishyimbo nibwo babaga bari kubitonora, abasahuye ibintu ku mazu yasenywe nibwo babaga batangiye kujya kubigurisha nk’inkwi amabati y’amakura n’ibindi.

Ubwo umunsi ukurikiyeho nafashe icyemezo ndazamuka nerekeje mu nkotanyi, nazamukiye mu kayira gaca kwa Rubayiza, ndazamuka mpinguka mu Bitega, nahisemo guca muri iyo nzira kuko hepfo hari akabande, ku buryo iyo ndamuka mpuye n’abantu nashoboraga guhita ngurukira muri ako kabande.

Ni ahantu nari nararagiye ihene n’inka igihe kirekire ntawashoboraga kuba yankurikira. Ariko ku mutima natekerezaga amasasu nabonye inkotanyi zarashe Jean Marie, ibikoba bikankuka. Ariko natekereza ko hari umuhungu wa Agatha uri mu nkotanyi nkarushaho kugira ikizere, naratekerezaga nti wabona ari nawe wa mbere duhuye. Ubwo ngeze mu Bitega, hari amasasu yavugiye hafi yanjye mu rutoki. Yari amasasu menshi ariko atari cyane. Ntabwo nzi icyari kibaye cyangwa se abarasaga abo ari bo. Ubwo numvaga ayo masasu, ni nako na bombe zirohaga ku i Rebero, ku mutima nahise mvuga nti nzapfa urundi, nahise mfata icyemezo cyo gusubira inyuma.

Mu gusubira inyuma ariko ntabwo gahunda yo kuva muri iyo karitsiye yari imvuyemo, ahubwo nahise ako kanya niyemeza gukomeza inzira ya kabiri ariyo yo kujya gusura Rugema kuri CHK. Narisuzumye ngo ndebe ko indangamuntu yanjye nyifite, nsanga ndi nayo, basi ubwo mpita niyemeza. Ntabyo kunyura mu rugo nahise nkomeza, manukira mu Rwampala aho twitaga ku cyuzi, ahantu batereraga inka imiti, ndazamuka mpita ninjira mu muhanda wa Nyabitare uzamuka ugahinguka munsi y’urusengero rw’abadivantiste b’i Nyamirambo.

Siwo nakomeje ariko, kuko inkotanyi ziri ku i Rebero zawurasagamo cyane, nta n’imbeba yawunyuragamo. Kuwunyuramo byasabaga kuba ari ninjoro gusa cyangwa se bwenda gucya, ubundi buryo bwashobokaga kwari ugutega amatwi iyo mbunda, yaba ihinduye ikerekezo iri kurasa ahandi mukazamuka mwiruka, yayigarura muri uwo muhanda mukihisha ahantu gutyo gutyo. Izo rwaserera rero sinari kuzivamo ngenda nkwepana n’iyo mbunda, ahubwo nahise nyura iy’ibusamo mpingukira i Nyamirambo mu ibereshi, mba ngeze kuri Club Rafiki hari muri kaburimbo ubwo mba mfashe umuhanda ugana CHK.

Aho munsi ya Rafiki hari bariyeri y’aba gendarme ntawigeze ampagarika, namanutse kuri 40, ahari igorofa bitaga kwa Gasamagera. Narakomeje ngera ahantu hari imihanda ibiri, umwe uva mu mujyi, undi ujya mu mujyi, hari Kiosque ndetse na Restaurant byitwaga Fantastique, jyewe kuko nagendaga n’amaguru nanyuze muri uwo uva mu mujyi, nkomeza aho abantu bitaga kwa Mayaka, berekaniraga cinema, ndaharenga ngera munsi y’umusigiti wo kuri Onatracom aho hari bariyeri iteye ubwoba sinigeze nyirenga. Byagenze bite?

 

Biracyaza…

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 16