NDAMIRA – Episode 16

Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Nageze kuri bariyeri birumvikana ko bampagaritse, banyatse ibyangombwa mbereka indangamuntu. Nta kibazo kindi bambajije kijyanye n’ubwoko, bambajije aho nturutse mbasubiza ko ari i Nyarurama.

Aho niho ikibazo gikomeye cyavukiye, kuko abantu benshi ntabwo bari bazi ko I Nyarurama hari igice kikiri mu maboko ya leta, kubabwira rero ko uturutse i Nyarurama byari ukwigerezaho.

Ubwo bose bahise bambaza ngo uri inkotanyi? Ndabasubiza nti oya. Bansabye kuvanamo inkweto nkazamura ipantalo ngo barebe ko nta butini (inkweto za gisirikare) nambaye.
Narabikoze bansaba kuvanamo n’ishati ngo barebe ko nta mbunda nahetse, nabyo narabikoze noneho nsigarana n’umuntu umwe wakomezaga kumbaza abandi bakomeza kujya gutangira abandi.

Uwo wambaza namugiriyeho umugisha kubera ko ashobora kuba yari umunyagikongoro kuko yambazaga abantu baho mu nce za Musange. Ntabwo nari mbazi cyane ariko kubera ko mu rugo twakoreshaga abakozi b’abanyamusange gusa, bajyaga bakunda kuganira nko ku bacuruzi bakomeye bo ku Masizi barimo ba Azariya n’abandi, nabaga nzi amazina ariko ntazi ba nyirayo.

Yarambazaga ati: kanaka uramuzi, ubwo ngasanga mfite ukuntu namwumvise ubwo ngahita musubiza nti: uyu ni umucuruzi wo ku Masizi. Yambajije nka batatu asanga bose ndabazi n’uko ahita ambwira ati: mpa amafranga 300 nkureke wigendere.

Mu by’ukuri nta n’igiceri cy’atanu nari mfite. Namusubije rwose ko yambabarira akareka nkagenda ko nta mafranga mfite ko Imana yonyine ariyo izamuhemba.

Ubwo twari muri iyo rwaserera musaba imbabazi azinyima, hari undi mwana w’umusore wari nko mu myaka 15 bari bafashe we bagiye no kumwica, iwabo hari i Kibungo sinzi uko yari yageze aho. Ubwo yahise amunyereka ati: dore uriya agiye kwicwa, mpa 300 cyangwa nkujyane babajyanire hamwe.

Nakomeje kumutakambira cyane ariko ntabwo yumvaga. Mu gihe twari muri ibyo, numvise ikintu gisakuza nk’imodoka yiruka cyane ariko isa nk’ishaka kugabanya umuvuduko, n’ubwo nacyumvaga ariko nta modoka nabonaga, ubwo bose bahise baryama hasi. Ni jyewe wasigaye mpagaze jyenyine. Uko bakaryamye rero ubwo nahise niruka, ariko ku bw’ibyago ntabwo natekereje guhindukira, aho baryamye ndeba niho nahise nkomeza niruka nerekeza, ubwo nirutse nsubira inyuma kuko uko twakomezaga kuvugana mutakambira nagendaga nzeguruka ubwo narimpagaze ndeba mu kerekezo naje nturukamo.

Urwo rusaku numvise nkagirango ni imodoka, yari bombe. Inkotanyi ziri mu nce za Remera zarasaga muri Camp Kigali, ariko hari igihe bombe zahushaga zikamanuka zikagwa mu Gitega, abo rero bari barabimenyereye iyo bumvaga bombe ije bahitaga baryama.

Ubwo rero urugendo rwerekeza kuri CHK narwo rwari ruburiyemo. Nasubiye inyuma mbunza imitima nibaza ukuntu ngiye gusubira i Nyarurama numva ncitse intege. Ariko nta kundi nta yandi mahitamo nari mfite. Nanyuze muri ya nzira naciyemo nza, manukira mu I Bereshi mpinguka mu muhanda wa Nyabitare, aho mpageze naho nahasanze bariyeri y’abasirikare, iyo bariyeri ntabwo nari nayihasize mbere.

Barampagaritse, bambaza ibyangombwa ndabibaha. Nta kindi kibazo nabo bambajije kerekeranye n’ubwoko cyangwa aho nerekeje, ahubwo bavumbuye ikindi kintu kidasanzwe ku ndangamuntu yanjye!

Mbere gato y’uko intambara yo muri muri 1994, itangira ubwo nari ndi ku ishuli, ikaramu yabiriye mu ishati nari nambaye. Muri uwo mufuka yabiriyemo niho indangamuntu yanjye yari iri, ubwo rero yari yarabiriweho n’ikaramu kandi iyo karamu yaratukuraga!

Abo basirikare rero babonye mu ndangamuntu yanjye harimo ikaramu itukura yabiriyemo, bahise bavuga ko ari signe inkotanyi zirimo gukoresha ngo zimenyane!

Ubwo bafashe icyemezo cyo kunjyana ku mukuru wabo ari we Sous-Lieutenant TWAGIRAYEZU Jacques. Ubwo barimo kwishakamo abanjyana yo, hahise hahinguka abasirikare babiri bamurinda. Uwitwaga Iyamuremye Bonaventure n’undi witwaga Mushi.

Ibi wagirango byari muri gahunda y’Imana kuko uyu Bonaventure yari yarigeze kuba iwacu ari umushumba w’inka, igihe kiza kugera ataha iwabo, aribwo yaje kujya mu gisirikare. Yabarizwaga muri 3ème Bataillon Muvumba, akaba yararindaga Comandant wa 2ème Compagnie ari we witwaga Jacques TWAGIRAYEZU.

Ubwo Bonaventure ageze aho yahise amenya, kuko nta myaka myinshi yari ishize, ahita abwira abo basirikare ngo bandeke kuko ndi mwishywa we. Ubwo bahise bandeka baranampobera ahubwo, bati twari twikoze mu nda. Bonaventure twaraganiriye ambwira ko bakigera aho ngaho yaje kutureba mu rugo agasanga tudahari, mpita nibuka ko hari abantu bambwiye ko hari umusirikare waje kutureba, ariko nta mazina ye bari bambwiye.

Ubwo namusobanuriye uko umwuka umeze mubwira ko nifuzaga kujya CHK bikanga, mbega musobanurira byose. Ubwo yahise anjyana aho commandant we ari aramunyereka, amusobanurira ko ndi mwishywa we amubwira uko merewe amusaba ko yamwemerera nkaba ahongaho.

Lieutenant Jacques Twagirayezu ntabwo yanze yahise amwemerera, ndetse amusaba ko niba ntacyo bitwaye yambaza niba nakwemera kuba umusirikare. Bonaventure yamusubije ko aza kumbaza niba nabyemera.

Ubwo barangije kuvugana Bonaventure yansanze aho nari nasigaye hanze ambwira ko Lieutenant yemeye ko tubana arangije anambwira igitekerezo cy’uko yifuza ko naba umusirikare.

Mu kumbwira gutyo yahise ananyihanangiriza ansaba kutabyemera. Yarambwiye ati: Ndakubujije ntuzemere kuba umusirikare, ati: igisirikare cyabaye MASE! Iri jambo mase ni ijambo ryakoreshwaga icyo gihe iyo umuntu yabaga ashaka kwerekana ko ibintu byazambye mbese byabaye bibi.

Ubwo yakomeje ambwira ati: Twavuye mu Mutara turwana ariko byaranze, ntako tutagize ariko byaranze, ati:iyo ugize ibyago ukaraswa ugakomereka kuvuzwa ni ikibazo, arambwira ati:igumire ahangaha nk’umusivire nibyo byakubera byiza kurusha uko waba umusirikare.
Bonaventure namuteze amatwi maze mwemerera ko ntari bubyemere, Lieutenant Jacques Twagirayezu nabinsaba. Ubwo yarambwiye ati: nakubaza umubwire ko ukunda kurwara indwara zikomye, uvuge ko ukunda kurwara nk’umutima n’umwijima.

Ntabwo byatinze Lieutenant Jacques Twagirayezu yarampamagaye aho yakoreraga, ambaza amakuru yanjye, ambaza ko nize, byose ndamusubiza, ambaza niba hari icyo Bonaventure yambajije kubigendanye no kuba umusirikare. Nk’uko nari nabisezeranye na Bonaventure, namusubije ko rwose nari mbikunze ariko k’ubw’uburwayi bukomeye mfite ntabishobora. Ntacyo yansubije yarambwiye ngo igendere nta kibazo.

Ubwo n’uko natangiye kubana n’abasirikare ba FAR. Nakoraga uturimo duke two mu rugo nko kuvoma cyangwa guteka, batangiye kujya banyigisha koza imbunda, nkajya nzibogereza, batangira kunyigisha kurasa, ariko ibyo byo nari nsanzwe mbizi, kubera ko igihe nasigaraga kwa Agatha, wa mu GD Jean Paul yari yaranyigishijeho bike, kubera ko yakekaga ko dushobora guterwa akaraswa, yavugaga ko namurwanaho, siwe wenyine kuko amaze kugenda, umusirikare warindaga Lieutenant Mutabazi nawe yari yaranyigishejeho nawe bikeya, yewe no kurekura amasasu twarabikoraga nk’abiri cgyangwa atatu ninjoro, ibyo byose byari mu rwego rwo kuvuga ngo hagize ikiba bakaraswa bagakomereka jyewe nkiri muzima nabarwanaho.

N’ubwo nari mbizi ho gake ariko nagerageje kwigira umuswa, kugirango batazankeka ibindi. Muri icyo gihe inkotanyi nazo zakomezaga kugenda zigira hepfo ku musozi wa Nyarurama, ku buryo hari imbunda yari ishinze neza ku ikorosi haruguru y’iwacu iyo mbunda yari yaratujujubije.

Rimwe nagiye gushaka amazi ayo mbunda ihita iturasa, turirukanka dushaka aho twikinga nko ku mazu, hari umugabo umwe wari umuturanyi nanjye anzi arambwira ngo urihisha iki? Iriya mbunda iri kuturasa ntishinze iwanyu? Ubwo wabonaga arakaye rwose nk’aho iyo mbunda ari jyewe wayihashinze. Ubwo yakomeje kubikuririza cyane ariko ntabwo yari aziko abasirikare twari kumwe tuziranye tunabana, yashakaga kubyuririraho ngo abanteze anyita inkotanyi cyangwa se icyitso cyazo.

Nari maze kurambirwa gutobangwa n’ubonetse wese, ni mu gihe kandi nari mfite umutekano. Ubwo nageze mu rugo nibaza iyo ntaza kuba ndi kumwe n’abasirikare uko byari kungendekera, nibutse amagambo Bonaventure yambwiye ko igisirikare cyazambye. Ariko na none nibutse umugani uvuga ngo iyo amagara aterewe hejuru umwe asama aye n’undi agasama aye. Muri jyewe havutse igitekerezo kimbwira ko igihe kigeze ngo nirwaneho, niyumvisemo ko inzira yonyine yo kumfasha kwirwanaho sinkomeze guteraganwa n’ubonetse wese ARI UKUBA UMUSIRIKARE!

Mu minsi mike yari ishize icyo gitekerezo nashatse kugishyira mu bikorwa njya mu nkotanyi biranga. Aho rero hari habonetse amahirwe ntagombaga kwitesha.

Ubwo nifuzaga kujya mu nkotanyi, si uko nari nzikunze cyane, ariko nabonaga ari bwo buryo buboneye bwo kwirinda kwicwa cyangwa se guhozwa ku nkeke. Kuva muri 1992 nari naragize aho mpurira n’ibitekerezo byo kujya mu nkotanyi.

Umudamu Beretilde wakundaga kumpa ibiraka bwo kumuvomera amazi yanyumvishaga uburyo inkotanyi ari nziza cyane, ko umusore utagiye mu nkotanyi rwose nta bwenge aba afite. Igihe cyo kugenda cyarageraga nkifata singende.

Aho mviriye i Nyarurama nkagenda, mu nzira zose nanyuze nahahuriraga n’uburyo bunyegereza inkotanyi. Kizito n’ubwo bwose yakoraga ibikorwa byo kugemura mu basirikare, ariko ku mutima yari inkotanyi, hari abantu bo mu nkotanyi bajyaga baturuka muri Tanzania, tugahurira nabo ahitwa mu Ndatemwa hafi y’i Kiziguro, tukazana i Kigali, bakarara iwe akabaha amafranga tukabasubizayo, yari azi gahunda zose z’inkotanyi, twabaga turi kumwe mu modoka, ntacyo baganiraga bampishe.

Mvuye no kwa Kizito nkajya kwa Agatha naho byari uko yari umuntu wemera inkotanyi cyane, ku buryo n’igihe zazaga mu CND yagiye kuzakira n’imodoka ye, ariko ibyo ntibyabuzaga ko yari afite umubano n’abakomeye nka Général Augustin NDINDIRIYIMANA cyangwa se umuryango wa Dr Emmanuel AKINGENEYE uyu wari umuganga wa Nyakwigendera Perezida Habyarimana. Izi famille zari inshuti cyane.

Ibyo byose byagendaga binyegereza inkotanyi cyane, ariko umunsi zarasaga Jean Marie ibitekerezo byarahindutse, banteye ubwoba cyane, ariko ntibyambujije ko nagerageje kuzisanga kuko icyo gihe umutekano wanjye wari ubangamiwe kandi nagombaga gukora ibishoboka n’ibidashoboka nkabaho.

Kuba rero ntarabashije kujya mu nkotanyi, ntabwo nagombaga kwitesha andi mahirwe nari mbonye yo kuba umusirikare, icyo nifuzaga icyo gihe ni ukutongera gusuzugurwa cyangwa gucunaguzwa.

Nahise mfata icyemezo cyo gusanga Lieutenant TWAGIRAYEZU Jacques nkamubwira ko niyemeje kuba umusirikare. Ubwo nari ngiye kumureba ngo mubwire ko nisubiyeho nkemera kuba umusirikare, nasanze hari gahunda yo kwimura ibirindiro, kuko icyo gihe inkotanyi zasatiraga aho twari turi, zari zitangiye kugaba ibitero ku Mumena kandi hari hejuru yacu, twari haruguru gato y’ishuli ryigenga ry’abayisilamu bitaga CIESK.

Mu gihe icyo ari cyose zashoboraga kutugwa gitumo. Ubwo twarimutse twimurira icyicaro cye munsi y’urusengero rw’abadvantiste b’i Nyamirambo. N’ubwo bwose ariko ntari umusirikare byemewe ariko nasaga nkaho ndiwe kuko nk’iyo yabaga yatumye abamurinda bose ku ma position, iyo ubuyobozi bumukuriye bwamuhagaraga, yansabaga kumuherekeza, tukajya muri Saint André niho ubwo buyobozi bukuru bwa 3ème bataillon Muvumba yategekwaga na Capitaine GD Augustin MUNYAKAYANZA bwari buherereye. Yamperezaga ishati nkambara, imbunda ye R4 nkayikubita ibitugu, akampereza na Radio nkagenda mutwaje.

Tumaze kwimukira aho hafi y’urusengero rw’ab’Adventiste nahise musanga noneho mubwira ko niyemeje kuba umusirikare. Ntabwo nabiwiye Bonaventure kuko yari kumbuza. Lieutenant Jacques Twagirayezu nkimara kubimubwira yavanyemo amadarubindi y’amaso yambaraga anyitegereza mu maso ubona ko asa n’utunguwe……….

Biracyaza…..

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 17