Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Yaranyitegereje cyane ubona ko asa nk’utunguwe, yarambajije ati: wakize ryari? Namusubije ko mu by’ukuri ntigeze ndwara ko ahubwo nari imfite ubwoba gusa, yambajije inshuro eshatu zose ngo wiyemeje kuba umusirikare koko? Namusubizaga ntajijinganya ko mbishaka.

Mu by’ukuri nabonaga aho ibintu byerekera, ugutsindwa urugamba rwa FAR byarabonekaga ariko nkibaza na none igihe FAR izaba itsinzwe ikizakurikiraho ku buzima bwanjye, kuko icyo gihe niho nari mfite umutekano ushoboka. Nahisemo rero kuba umusirikare kugirango mpamye ibirindiro byo kwirindira umutekano.

Nta kindi yongeyeho uretse kunyandika yarangiza akuzuza imyirondoro yanjye mu gitabo yarafite arangije yuzuza urupapuro rwahabwaga ababaga bamaze kuba abasirikare ndarubika, basi ubwo mba mbaye umusirikare.

Ubwo icyo gikorwa cyari kirangiye haje abasirikare bari muri Toyota Hilux itukura, harimo umusirikare umwe w’umu Capitaine w’umu GD (Gendarme) ari kumwe n’abamurinda hamwe n’umushoferi. Ubwo yinjiye abo bamurinda bahise bansohora hanze inkubagahu, mpita njya mu gikari. Naje kumenya ko ari Comandant mushya wa 3ème Bataillon Muvumba wari urimo gusura abasirikare bose kuko uwari usanzwe uyiyobora witwaga Lieutenant NSHUTIRAGUMA Barthélemy yari arwaye yararashwe, gusa nigeze kumubonaho rimwe kuko avuye mu burwayi yaje kudusura bari baramurashe ku rutugu. Uwo mu Capitaine GD yitwaga MUNYAKAYANZA Augustin niba nibuka neza.

Nta masomo yandi, nta kindi kindi uretse kumpereza ishati ya gisiriakare n’imbunda, kandi ubwo nahise nkomeza kuba aho ngaho kwa Lieutenant Jacques Twagirayezu.

Ubwo Bonaventure yaratashye avuye kugeza ubutumwa yari yahawe ku ma positions aragaruka asanga byarangiye namaze kuba umusirikare. Yarambajije ngo wiyemeje kuba umusirikare? Ndamusubiza nti: nabyiyemeje, ubwo yahise ambwira ngo ubwo nta kundi ubwo ni ukwirwanaho ko kandi nta protection ye ngikeneye. Ntabwo Bonaventure yari azi uburemere bw’ibyo narwanaga nabyo mu mutima. Namushimiye ko yamfashije kugera aho kandi mwizeza ko nta kibazo nzagira gitandukanye n’icy’abandi.

Ubwo muri iyo minsi harimo kwinjizwa abandi basirikare, harimo umwana wabaye inshuti yanjye witwaga BIZAGWIRA Richard iwabo hari mu Rugunga, kimwe nanjye yari umunyeshuri mu wa kabiri muri Lycee de Kigali. Mu bandi bashya haje kuzamo undi muhungu witwaga GATERA Alphonse uyu yari umututsi, iwabo hari muri Butare, Secteur Nyaruhengeri, Komine Nyaruhengeri ibi yabimbwiye tumaze kumenyana no kuganira. Aho yabaga i Kigali, bari barishwe muri genocide ariko abasha gucika abicanyi, agize amahirwe yinjira mu gisirikare.

Abo basirikare bashya iyo babaga baje aho bagize nk’ibintu baje gufata cyangwa batumweho gusa, nabanzaga kubannyuzura nkabavomesha amazi mbega imirimo yose yabaga ikenewe bakabona gusubira mu ma positions yabo.

Ubwo ibintu byari bihindutse nari mbaye umusirikare sans matrucule. Muri iyo minsi twongeye kwimura ikicaro cya commandant wa compangie, twavuye aho munsi y’urusengero rw’aba adventiste twimukira kuri secteur Biryogo. Inkotanyi zagabye igitero gikaze mu i Bereshi zishaka gufunga umuhanda uturuka mu mujyi ujya kuri Saint André.

Aho niho narwanye mu mujyi wa Kigali. Gusa jyewe nari mu barinda Lieutenant Jacques Twagirayezu nari ndi iruhande rwe, intambara yamaze nk’isaha imwe inkotanyi zisubira inyuma. Aho muri urwo rugamba nibwo nabashije kubona ko ibyo Bonaventure yambwiraga ko igisirikare cyabaye mase byari ukuri. Nta grenades twari dufite, hari grenades abasirikare bikoreraga mu dukombe twa Heineken!

Tumaze kuva muri iyo mirwano twaratashye ariko ntabwo nongeye kubona Lieutenant Jacques Twagirayezu, kuko bukeye bwaho yasimbuwe n’undi musirikare witwaga Sous-Lieutenant MAGAMBO Joseph. Byavugwaga ko Lieutenant Jacques Twagirayezu yarashwe akajya kwivuza, ariko mu by’ukuri twari kumwe ntabwo yigeze araswa, kereka wenda niba yaragiye kuri position nk’isasu rigaturuka I Nyarurama ariko nta ntambara twarwanye aho yamukomerekeje.

Ikindi gishoboka ni uko ashobora kuba yarashatse impamvu ituma ava mu gisirikare akavuga ko yarashwe wenda akaba yaranikomerekeje ku bushake, bitihise akaba yarafunzwe kuko muri iyo minsi ntabwo yari yishimye na gato. Hari igihe yigeze gufata umusaza w’umututsi wari utuye kuri Nyabitare amujyana kuri croix rouge mu Kiyovu, ibyo rero ngo bishobora kuba byaramukururiye ibibazo byo kwitwa icyitso cy’inkotanyi. Hari umunsi umwe yaje ubona ko yarakaye rwose yibaza niba gutabara umuntu urwaye akamugeza aho ashobora kubona ubutabazi byaba ikibazo.

Ubwo nyine twabonye umu commandant mushya, nta kintu yigeze ahindura mu buryo bwo kurindwa ahubwo nahise mugiriraho umugisha kuko yahise ankunda cyane. Ubwo nawe yimuye aho agomba kuba, twimukira mu gikari cyo mu nzu ya Gasamagera I Nyamirambo kuri 40.

Ubwo bukeye mu gitondo yagiye kureba positions z’abasirikare aho ziri mu Biryogo arahazenguruka hose, aho yaje kuhabona undi mu Sous-Lieutenant bari baziranye ariko we yari akiri umunyeshuli muri ESM.

Uwo mu Sous-Lieutenant twaragarukanye bakomeza kuganira, twaje kunyura ku rugo rwari rurimo abantu benshi bigaragara ko hari icyo bahururiye, hari hajuru gato y’amashuli abanza ya Biryogo, twinjiyemo dusanga ni famille y’abatutsi yaraye yishwe. Twasabye inzira turatambuka twinjira muri salon aho imirambo yabo yari iri mu ntebe no hasi, bari abantu b’inzobe cyane bendaga gusa n’abarabu. Twararebye noneho Lieutenant Magambo abonamo umukecuru aravuga ati: ese nk’uyu we yazize iki, ubu nawe yari inkotanyi koko? Wabonaga ko bimubabaje.

Twahise twongera turasohoka, turazamuka tugera mu rugo, bwari bumaze no kwira. Yakomeje gukomeza kuganira n’uwo musirikare wundi bigeze nko mu ma saa mbiri z’ijoro ansaba ko dusohoka, twambutse umuhanda turi batatu, tujya i Matimba ntabwo hari kure cyane, hari mu ntambwe zitageze no kuri 500, aho I Matimba bacuruzaga byeri. Magambo yakundaga byeri cyane. Ubwo baraguze nanjye barangurira turizihirwa, bigeze nko mu ma saa yine y’ijoro twaratashye wa musirikare nawe asubira kuri position aho yabaga.

Kubera ko inkotanyi zari zaracengeye cyane system FAR bakoreshaga, byabaga ngombwa ko duhindura ijambo ry’ibanga (mot de passé) buri kanya. Nka buri saha twahinduraga mot de passé. Iyo wageraga ku basirikare bavugaga ijambo nawe ugahita ubasubiza bitewe uko mwabyumvikanyeho iyo wajijinganyaga rero wahitaga uraswa. N’uko byagendekeye uwo mu Sous-Lieutenant twari kumwe, yageze hafi y’ibirindiro bye abasirikare bamubaza mot de passé arajijinganya kubera ko yari yagasomye atibuka mot de passé igezweho, basi ubwo baba baramurashe, ahita apfa.

Bwarakeye mu gitondo tujyayo kumureba nta kundi, umusirikare wamurashe yoherejwe kuri Saint André, uwo Lieutenant warashwe yari afite imbunda ya R4, mpita nyibikaho iyo nari mfite ya Kalashnikov mba ariyo ntanga. Imbunda ya R4 narayikundaga cyane, umusirikare wese yifuzaga kuyitunga. Yasaga neza ikindi kandi ubwo Lieutenant Jacques Twagirayezu yagendaga, nasigaranye amasasu yayo menshi, nifuzaga rero imbunda mfite amasasu ahagije kuko nabonaga ko ahantu twaganaga hatari heza.

Uwo Lieutenant nyine yarapfuye arashyingurwa nta kundi. Uwo Lieutenant nyine yarapfuye arashyingurwa nta kundi. Tumuhamba munsi ya Segiteri Biryogo. Akenshi iyo umusirikare yapfaga bamukuragamo inkweto n’imyanda bya gisirikare agasigarana iy’imbere (abenshi baba bambayemo amatiriningi) kuko abandi basirikare babaga babikeneye, maze agahambwa mu ishuka cyangwa ikiringiti byaterwaga n’ikibonetse. Sinamenya niba agishyinguye aho cyangwa nyuma y’intambara yarajyanywe gushyingurwa ahandi dore ko uko yahambwe ntacyamutandukanyaga n’umusivire usanzwe.

Muri iyo minsi twakundaga kujya muri Saint André cyane, hari undi musirikare w’umu Lieutenant nawe wakundaga gutembera ku ma positions aganira n’abasirikare, sinzi icyo yarashinzwe yaranyitegereje turi kuva kuri Saint André abwira Lieutenant Magambo ati: umuhungu wawe arashiririye, nibyo koko nari nshiririye mbese nari uwo bitaga: INKEKE. Ubuzima nari naranyuzemo bwari bwarangize undi muntu, nta mikino nagiraga mu kazi kanjye, uretse ko umusirikare uba urinda abakuru aba yubashywe, ariko na ba Bonaventure nasanzemo bafite amapeti wabonaga bamfata nk’umuntu umenyereye igisirikare, BURYA KUBABARA CYANE NABYO NI IGISIRIKARE MU KINDI.

Icyo gihe ubwo uwo musirikare yavugaga ibyo, bari bazanye imbunda nshyashya za Kalashnikov byavugwaga ko ari imbunda abacuruzi bateranyije bagurira Leta. Twagiye kuzigerageza ku rusengero rw’aba adventiste, twarasaga ku gasozi kari imbere yacu munsi yo mu I Bereshi aho inkotanyi zari ziri, ubwo twarasagayo inkotanyi nazo zadusubizanyije undi muriro noneho uwo musirikare ahita avuga ngo noneho BENE MUSINGA BAKAMEJEJE.

Niko kuduha morali nyine atubwira ko WIMA IGIHUGU AMARASO IMBWA ZIKAYANYWERA ubusa, ubwo twakomeje kurasana n’inkotanyi ariko hashize akanya gato zihagarika umuriro natwe turekera aho.

Aho i Nyamirambo ibirindiro byacu n’iby’Inkotanyi byari byegeranye cyane ku buryo rimwe na rimwe abasirikare batukanaga nazo. Twe twari dufite umuhanda wa kaburimbo n’inyuma yawo ugana mu Nyakabanda ariko imihanda n’uduce tumwe tw’inyuma za Mumena hari Inkotanyi ku buryo zari no hafi ku ruzitiro twa Saint André ahari ubuyobozi bwa Bataillon yacu ariko zarananiwe kwinjira kuko iyo zageragezaga bazirasaga zigasubirayo.

Inkuru nasanze muri 3ème Bataillon  Muvumba zavugaga ko ubundi bakoreshaga cyane imbunda ya G3, za UZI nke na FAL ariko kuko zari zishaje nta buryo bwo kuzikora bafite kandi amasasu yazo yari atangiye kuba make, batangiye kuvangamo za Kalashnikov na R4.

Ibintu byakomeje gutyo kugeza ku cyumweru taliki ya 3/07/1994, uwo munsi wari nk’indi yose. Ibikorwa byari ibisanzwe nta gishya cyari gihari, twiriwe mu kazi uko bisanzwe, bigeze nimugoroba nka saa moya tujya gusura ibirindiro byo ku rusengero rw’aba adventiste, tuvuyeyo twamanutse gato kureba izindi positions ziri munsi ya secteur Biryogo, tuvayo ahagana mu ma saa mbiri n’igice. Twakomeje kwicara, dupanga uburinzi aho ngaho, nko mu ma saa tatu Commandant wa Bataillon Capitaine MUNYAKAYANZA yaje ikubagahu, atubwira ko tugomba gusohoka mu mujyi wa Kigali, kandi ko objectif yacu ari ku Ruyenzi.

Ubwo Lieutenant MAGAMBO yahise adutegeke kujya kuri positions kubibwira abasirikare tugahurira kuri 40, ubwo igikorwa cyo kwegeranya abasirikare cyaratangiye, ubwo inkotanyi nazo niko zarasaga ibintu byaka cyane mu kirere, bigeze nko mu ma saa yine n’igice bishyira saa tanu z’ijoro twafashe urugendo.

Biracyaza…..

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 18