Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Mwaramutse nshuti! Mbere yo gukomeza NDAMIRA Episode ya 2, reka nshimire abo bose banyandikiye bambwira ko bankurikira, nishimye cyane. Reka mbature aka karirimbo ka Michel Sardou kagira kati: Mes chers parents je pars, je vous aime mais je pars, vous n’aures plus d’enfant ce soir…..

NDAMIRA – Episode 2

Nk’uko nabibabwiye ejo muri episode ibanza, mbere yo gukomeza urugendo reka tubanze tudusibire inyuma gato mu myaka ya za mirongo irindwi na gatanu (1975) cyangwa na gatandatu (1976) gutyo, burya ngo utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya.

Hari ku mugoroba wo ku cyumweru ku italiki ntazi, ukwezi ntazi, umwaka wa 1975 cyangwa 1976, ubwo mu Gasyata ahabaga ikigo cy’abagiraneza bitwaga aba Saint Vincent, hazaga umushyitsi udasanzwe muri icyo kigo, uwo mushyitsi yarakomanze maze umuzamu witwaga UHAGAZE Thomas arakingura. Uwo mushyitsi yari uwaje kumenyekana nyuma nka Major KINYONI Stanislas, icyo gihe yari umusirikare mukuru ariko yari ataraba Major, Major KINYONI rero yaje afite umwana w’uruhinja mu biganza, ruri muri kigoma nziza cyane, avuga ko atoraguye urwo ruhinja ariko akaba atazi uwarutaye, yasabye abo bagiraneza ko bakwakira urwo ruhinja maze nawe nk’ukora mu bashinzwe umutekano akajya gushakisha uwaba yataye uwo mwana.

Icyo kigo cyarimo imbabare nyinshi z’abasaza, abakecuru ndetse n’abana b’imfubyi. Cyari cyarashinzwe n’umuryango wegamiye kuri Kiliziya Gaturika witwa Saint Vincent, icyo gihe icyo kigo cyayoborwaga na BIZIMUNGU Faustin, abize kuri ADB i Nyarutarama uyu musaza baramuzi kuko yigeze kuyobora iki kigo.

Kubera ko kwita ku mbabare zari muri icyo kigo byari bigoranye, aba Saints Vincents biyambaje ababikira bitwa ABIZERAMARIYA kubafasha kwita kuri izo mbabare. Ni muri urwo rwego rero urwo ruhinja rwahise rwitabwaho n’ababikira babaga muri icyo kigo barimo nyakwigendera Soeur Maman Marie Véronique na nyakwigendera Soeur Maman Marie Josepha.

Abo babikira bakoresheje uko bashoboye bita kuri urwo ruhinja ngo rwari rutangaje cyane, n’ubwo Major KINYONI yavugaga ko urwo ruhinja arutoye ku muhanda, ngo byagaragaraga ko uwo mwana asa nk’uvuye ahantu hari ubuzima bwiza, ngo yari inzobe cyane ateye imbabazi ku buryo abantu bose bifuzaga kumurarana, gusa uwo mwana yararanaga na Soeur Josepha. Iminsi yarahise indi irataha ntabwo Major KINYONI yigeze agaruka kubaza iby’urwo ruhinja.

Muri icyo kigo harimo ubuzima bubi kuko hariho icyorezo cy’iseru abana benshi bari muri icyo kigo bitabye Imana abataragize amahirwe yo kubona imiryango ijya kubitaho.
Mu bana bagize amahirwe yo kubona imiryango ibitaho hari uwatwawe na Bwana SIMBURUDARI Théodore uyu wigeze kuba perezida wa IBUKA, uyu mwana yigeze no kuba umusirikare, undi wagize amahirwe ni uwatwawe na famille ya SHAMUKIGA uyu mwana nawe yaje kuvamo umupadiri ukomeye.

Muri ibyo bihe rero Soeur Véronique yari afite mukuru we warongowe n’umugabo ukomeye, uwo mugabo yitwaga MUNYANGABE Ladislas, yari Sous-Préfet i Kiyumba muri Gitarama, we n’umuryango we bari batuye muri Komini ya Nyabikenke aho yakoreraga ariko bakomokaga ku Gikongoro muri komine ya Musange.

Nk’uko akazi kose k’ubuyobozi muri leta kagenda, Munyangabe yakundaga kuza mu nama i Kigali, iyo inama zabaga zirangiye kare, yafataga akanya agasura inshuti n’abavandimwe.
Ni muri urwo rwego ubwo yari yaje i Kigali, mbere yo gusubira i Nyabikenke yafashe akanya akajya gusura muramukazi we, ari we Soeur Véronique. Yamusanze muri cya kigo mu Gasyata, baramwakira, murabizi namwe ukuntu mu bihaye Imana Gaturika bakira umuntu, bakuzanira ibinyobwa byose bishoboka ukihitiramo ikikugera ku nyota, ntekereza ko Munyangabe yafashe ka Primus dore ko yagakundaga kubi.

Muri urwo ruzinduko yagiriye kuri icyo kigo, bamweretse ibikorwa bakora bamutembereza hose, nibwo yaje kubona wa mwana wazanywe na major KINYONI. Ababikira bamusobanuriye amateka y’uwo mwana, maze Munyangabe yumva amugiriye imbabazi aramukunda maze asaba ko niba bishoboka bamumuha akajya kumwirerera. Ababikira ntabwo bajuyaje bamusabye kubahiriza ibisabwa ngo umuntu atware umwana, nawe abasezeranya kujya kubiganiraho n’umudamu we.

Ntabwo byatwaye igihe kinini yaje kugaruka ari kumwe na Madamu we MUKARUZAGE Bernadette akaba na murumuna wa Soeur Véronique, yarahageze umwana aramwishimira, maze bakora ibisabwa byose umwana baramutwara.

Umwana bamwurije imodoka gusa ngo abanza kugorana, kuko atifuzaga gutandukana nabo babikira, ariko bakomeje kumwinginga aremera, yinjira mu modoka maze bafata urugendo berekeza i Nyabikenke, ng’uko uko NDAMIRA Jean de Dieu yabaye umwana wa MUNYANGABE Ladislas na MUKARUZAGE Bernadette.

Bageze i Nyabikenke Ndamira yinjiye mu muryango birumvikana, agenda agiye kuba bucura mu bana batatu bari basanzwe muri iyo famille. Abo ni UWAMARIYA Espérance wari imfura, icyo gihe yigaga i Remera-Rukoma, yakurikirwaga na KANZAYIRE Jeanne d’Arc icyo gihe we yigaga muri CEFOTEK i Butare hagaheruka MUNYANGABE Jean Marie Vianney wigaga mu Byimana aho bitaga kwa Kigoli.

Biracyaza…..

Inama cyangwa se Igitekerezo:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko bijyanye:

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10