NDAMIRA – Episode 20

Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Twageze i Goma, dusanga abasirikare b’aba Zaïrois, abasirikare b’abafaransa n’abanyamakuru badutegereje. Ubwo twahitaga turambika imbunda hasi, icyo gikorwa cyakorwaga n’abasirikare b’aba zaïrois n’abafaransa. Ubwo abanyamakuru nabo ntabwo bari kuhatangwa, twaba turi ku murongo abasirikare badusaka abanyamakuru nabo bafotora reka sinakubwira.

Jyewe imbunda yanjye nari nayitanze kare ubwo ninjiraga i Goma mbere yo guhunga mu kivunge. Ubwo nanjye nagiye ku murongo nk’abandi, ariko ngeze hafi y’ahari itangazamakuru, mpita nsohoka mu murongo, nangaga ko itangazamakuru rimfata amafoto, kuko uko byagenda kose n’ubwo twambutse turi abasirikare, ariko mu maso y’abandi no ku nyungu runaka, twese twitwaga abicanyi. Nuwashoboraga kukubona kuri TV cyangwa mu kinyamakuru yashoboraga kuvuga ngo na kanaka disi nawe yamaze abantu, ni uko isi yacu imeze ntawe nabirenganyiriza.

Mu rwego rwo kwirinda itangazamakuru navanyemo nyine ishati ya gisirikare nari nambaye, njya ku ruhande ngenda mu basivile ariko abasirikare turi kumwe nkakomeza kubacungira hafi.

Iryo joro twaraye ahantu hasaga n’ahari rond point, sinibuka neza ukuntu hitwa, bukeye mu gitondo nshakisha uko nakora ku munwa, ntabwo nibuka niba twarongeye kurara aho ngaho irindi joro, gusa twahise tujya mu nkambi. Twebwe twahise twerekeza mu nkambi ya Mugunga. Twakurikiye umuhanda wa kaburimbo, twagendaga dukikiye ikivu, buza kwira tugeze ahantu ntibuka, turara iruhande rw’ikivu. Iryo joro abantu batangiye gupfa, ndumva hari nk’abasirikare nka babiri baraye bapfuye turabashyingura. Bukeye mu gitondo twakomeje urugendo.

Si abasirikare bacu twari kumwe gusa bitabye Imana kuko no mu basivile byari uko, ubwo mu mpamvu bavugaga ko iri gutera izo mpfu, iya mbere bavugaga amazuku (Gaz) yo mu Kivu, ubundi bakavuga ko ari uburozi turimo guhabwa n’abatutsi bo muri Zaïre barimo n’impunzi za kera zo muri 1959, kuko byavugwaga ko hari abasirikare baguze Amandazi ku mugore bose barara bapfuye, abandi batayariyeho bwakeye bamushaka baramufata bamusaba kuyaryaho aranga batangiye kumukubita atabarwa n’abafaransa ahita yambuka ajya ku Gisenyi bivuze ko atari umwe gusa wenda hari benshi bakoraga gutyo ariko ku giti cyanjye sinabihagazeho. Twahawe amabwiriza yo kutarya ibyo bicuruzwa, ariko jyewe naririraga sinari nishoboreye.

Umunsi ukurikiyeho twakomeje urugendo, ubwo hari inkambi ya mbere yari yafunguwe, iyo niyo yajyagamo abasivile, abasirikare barakomezaga, iyo mbishaka nari kujya mu nkambi y’abasivile, ariko natinyaga abasivile, nikomereje njya mu nkambi y’abasirikare. Nta kintu na kimwe twari dufite, ubwo abasivile bo bahitaga bahabwa ibyo kubafasha twebwe abasirikare ntacyo twahabwaga. Ndibuka ubwo twagendaga natoraguye igisorori mu nzira, sinzi uwari wagitaye, icyo gisorori nicyo nakoreshaga mvoma mu minsi ya mbere, twajyaga kuvoma ku Kivu. Ntabwo nibuka intera yari ihari uko yareshyaga ariko harimo akagendo, tekereza kugenda iminota 30 irenga ugiye kuvomera mu gisorori!

Ku bijyanye n’amafunguro nabyo mu basirikare ntabyo twabonaga, gusa mu basivile ho byari bihari twebwe mu basirikare baduhaga umuceri cyangwa ibigori mu gakombe ka saladine.

Maze kubona ko inzira igiye kutwica, nigiriye inama yo kujya mu nkambi y’abasivile gushaka yo ibyo kurya. Narazindutse kare nerekeza ku nkambi y’abasivile, ariko ibyo nabonye byari biteye ubwoba. Aho twari mu gisirikare urupfu rwari rwatangiye kutuzamo cyane, ariko mu basivile ho byari bikaze cyane, nabonye imirambo myinshi cyane yari itonze nk’amasiteri y’inkwi, abasirikare b’abafaransa nibo bayishyinguraga babanje gucukura icyobo rusange, bakabajunyamo bakarenzaho itaka. Byavugwaga ko ari icyorezo cya Korera na Macinya.

Ubwo nageze mu nkambi, nshakisha aho prefecture ya Gikongoro iherereye, maze kuhabona nshakisha ahari komine Musange, maze kuhabona ndibaruza, maze mvuze amazina ya Papa bose bahita banyakirana icyubahiro. Munyangabe n’ubwo bwose yari yaritabye Imana ariko izina rye ryakomeje kugira agaciro bitewe n’ibikorwa yakoze mu rwego rwa politique, akaba kandi yari n’umusaza ugira ubupfura. Bumvise ndi umwana wa Munyangabe, bahise banshyira imbere bampereza ibiryo byinshi mu buryo bushoboka, ku buryo nikoreye nkaruha. Nageze mu nkambi nshyira bagenzi banjye, nyine ba bandi twafatanyaga kurinda Lt Magambo, hamwe na Magambo. Byakomeje gutyo byaba bigiye gushira ngasubira mu nkambi ngahabwa ibindi.

N’ubwo byari bimeze gutyo ariko urupfu narwo ntabwo rwari rutworoheye, abantu barapfaga cyane. n’ubwo bwose twari twabujijwe kurya ibiryo bicururizwa ku nzira bavuga ngo byarozwe, ariko n’ubundi urupfu ntaho rwagiye rwakomeje kutwiraramo. Ntabwo nize ubuganga yewe nta na gake mbiziho, ariko kera bajyaga bavuga ko iyo warozwe ugahabwa serumu, uhita upfa, gusa ariko ahongaho iyo wagiraga amahirwe wabonaga serumu. Iyo babaga bayigushyizemo wabaga wizeye gukira. Ndibuka umunsi umwe ubwo twari turyamye ikivunge turi benshi, natangiye kumva uwo twegeranye atatse, ngira ngo biroroshye, uwo hirya ye nawe biba uko, mu gitondo mu bantu barenga icumi twari turyamye hamwe nijye wavuyemo ndi muzima, muri abo bapfuye harimo n’umwe mu basirikare barindaga Lt Magambo witwaga Mushi. Umunsi ubanziriza urwo rupfu yari yiriwe yogosha Capitaine MUNYAKAYANZA Augustin wari umukuru wa Bataillon yacu, iryo joro nawe ntabwo rwamusize.

Burya ngo nubona urupfu ruhitanye umuturanyi, ejo rugatwara umuvandimwe, ejo bundi rugatwara uwo mukorana cyangwa mwiganye, ujye umenya ko nawe rukugera amajanja. Abo twabanaga rwabatwaraga ndeba, nanjye nari nteregereje umunsi wanjye ko ugera ngo runtware kuko nabonaga ariyo maherezo.

Narazindutse mu gitondo njya ku Kivu, kumesa imyenda, koga no kwica inda, nimvuga inda ntimwumve eshanu cyangwa makumyabiri, zari inda ku buryo nazishe igice cy’umunsi zikanga gushira. Zari zarinjiye ahantu hose no mu mukandara zari ishyano ryose.

Narameshe, imyenda yose ndayanika nikingaga ku bibuye byabaga biri ku nkombe z’i Kivu, nabona nta muntu uri hafi nkava inyuma ya ya mabuye nkica inda imyenda itaruma, aho yumiye narayifashe niherera inyuma y’ayo mabuye ndazica koko, ariko zanga gushira.
Bigeze nko mu ma saa munani narahagurutse ndataha, ngitera intambwe nk’ebyiri nanjye numvise ikintu kimfashe mu nda, ku mutima nti basi, najye ndagiye tu. Gupfa ntacyo byari bintwaye kuko nari narabonye impfu nyinshi cyane, cyane ariko icyo gihe nifuzaga ibintu bibiri gusa, icya mbere kudapfira kuruzuba rwinshi, icya kabiri gupfira ahantu hafi y’inzira ku buryo byibura nza kubona abandenzaho itaka. Nta gitekerezo cy’uko nabasha gukira nari mfite, yewe nta n’ubwo nigeze nsenga kuko nari nabonye benshi bapfa kandi uko babaga bafashwe niko nanjye nari nafashwe. Ikindi kandi nari ndi kure y’inkambi ku buryo ntari no kubona ubuvuzi bwihuse, wenda ngo nanjye bampe serumu. Ibyangombwa byose byasabwaga ngo mpfe byari byuzuye, icyari gisigaye kwari ukwitegura urupfu muri conditions nifuzaga gupfamo, arizo kutagwa ku ruzuba, kandi nkaba ndi ku nzira cyangwa hafi yayo.

Nifashe mu nda ndasindagira ngenda nshakisha agati k’umugenge kandi kari ku nzira, aho hantu hari ibiti by’imigenge byinshi, hakaba n’amabuye menshi, nagize amahirwe mbona ahantu hari agacucu kandi ku nzira. Nahise ndyama, ntegereje izindi etapes zari zisigaye ngo nanjye nceho. Agatotsi karantwaye ndasinzira, ndasinzira koko, nta muntu wigeze anyuraho, bigeze nko mu ma saa kumi, numvise mfite akantu k’akabeho, ubwo nari nkangutse akayaga ka ni mugoroba gakonje karimo kumpuhaho. Nitegereje ikirere mbona burimo kwira ndavuga mu mutima nti reka nongere nsindagire nze kugwa mu nkambi cyangwa hafi y’aho abaganga bamfasha, kuko aho hashoboraga kuba hari inyamaswa zikandya ntarashiramo umwuka, ntari bunabashe no kwirwanaho.

Ubwo narahagurutse ndakururuka gahoro gahoro, ndagenda mbona ngeze mu nkambi, nkigerayo nagiye kureba Lt Magambo, ndamubwira nti mon Lieutenant nanjye nafashwe. Nta kindi yansubije yakoze mu mufuka ampereza ikinini kimwe kitwaga nigram ahari sinibuka. Icyo kinini nakwita ikinini gitagatifu nicyo cyandokoye, narakinyoye basi mu kanya gato bwa bubabare nari mfite buhita bushira, nagiye kuryama nta kibazo mfite.

Ubwo muri iyo minsi ubuzima bwakomeje kugenda gutyo, ndibuka rimwe twigeze gusurwa n’umusirikare mukuru cyane, niba nibuka yari General KABIRIGI, abasirikare bose bari bamutinye, yari yambaye myenda abasirikare bajyanaga mu minsi mikuru. Hari n’abanyamakuru, mu bibazo bamubajije ndibukamo kimwe. Umunyamakuru yaramubajije ngo SI VOUS VOYEZ UN TUTSI ICI QU’EST CE QUE VOUS ALLEZ FAIRE? Uwo mu general yamusubije ko nta kidasanzwe cyaba kuko n’ubundi abatutsi aho ngaho bahari.

Muri icyo kiganiro bigaragara ko cyari cyiteguwe cyane, nabonye abasirikare bari bafite icyapa kiriho ifoto ya Bill Clinton icyo gihe wari President wa USA, ntabwo nabashije kumenya impamvu yabyo icyo gihe, ariko uko nagendaga menya ibintu byinshi kuri iriya ntamabara, namenye icyo, icyo cyapa cyavugaga.

Ubuzima bwarakomeje, nkajya njya ku Kivu, kuvoma, kumesa se, cyangwa koga no kwica inda, umunsi umwe nibwo naje guhurira ku Kivu na wa mwana w’umututsi iwabo bari barishwe muri genocide akagira amahirwe akajya mu gisirikare, twaraganiriye, tubwirana byinshi, ambwira ibyamubayeho n’ukuntu yagize amahirwe akajya mu gisirikare. Twaraganiriye ndetse tuza no gufatira umugambi hamwe wo kugaruka mu Rwanda.

Yambwiye ko hari abandi bene wabo b’aba gendarme nabo bifuza gutaha ariko bo bari barahisemo kujya mu nkambi y’abasivile. Ubwo umugambi twarawunogeje twumvikana ko tuzajyana mu nkambi y’abasivile nkabonana nabo bene wabo bandi, tugapanga ibyo gutaha.

Bwarakeye tujyayo, turaganira tunoza umugambi, ariko hakaba hari inkuru z’uko iyo wabaga winjiye mu Rwanda bikagaragara ko wize cyangwa uzi akenge inkotanyi zakwicaga. Twumvikanye ko umuti w’icyo kibazo woroshye ko nitugera ku mupaka tuzigira injiji.

Ubwo twaratashye umugambi tuwunogeje igisigaye kwari ukumvikana umunsi, ni ibintu byagombaga gukorwa mu ibanga rikomeye, jyewe na Gatera twagarutse mu nkambi, dusanga harimo akavuyo. Habayeho igikorwa cyo guhemba abasirikare bari basanzwe mu gisirikare, ariko twebwe batwima umushahara, twasanze rero aba recrues bivumbuye, bafashe Capitaine MUNYAKAYANZA baramushorera bamujyana kuri QG, ariko mu babikoze sinari ndimo kuko ntabwo nari mpari, niyo mpaba kandi sinari kubikora.

Gusa Lt Magambo yarambwiye ati bagomba kubaha amafranga yanyu kuko namwe mwararwanye. Ni byo koko byarangiye amafranga bayaduhaye, ariko baduhaye ukwezi kumwe. Sinibuka umubare ariko ni nka 4500 Frw cyangwa 5000 Frw gutyo. Abandi bamaze guhembwa bahita batangira udukorwa two gucuruza, ariko jyewe kuko nari mfite umugambi wo guhita ngaruka mu Rwanda ntacyo nigeze nkora. Muri kamere yanjye ubusanzwe sinkunda igitoki, kereka ari akagwa kengetse neza cyangwa imineke myiza, ariko igitetse singikunda rwose, ariko icyo gihe numvaga nifuza kurya igitoki kigeretse ku bishyimbo, gikatiyemo ibitunguru by’amababi kandi nta mavuta arimo. Ubwo amafranga nahembwe nakoze ku buryo ibyo biryo mbiteka.

Bukeye bwaho nagiye kureba wa muhungu Gatera tujyana ku Kivu tunoza umugambi, twemeranya ko tuzajya mu Rwanda ejo bw’uwo munsi, ku italiki tya 15/08/1994, nari maze iminsi 28 gusa muri Zaire. Yahise ajya mu nkambi y’abasivile guteguza ba bagendarme bandi twagombaga gutahana, mu kugaruka arambwira ati nta kibazo inkoko niyo ngoma tugomba gutaha mu Rwanda. Twararyamye, imyenda nari nayimeshe inda nazo nakoze uko nshoboye ndazigabanya, basi ubwo turasinzira nta bwo bwatinze gucya, turitegura, icyo gihe kuko twari dufite agafaranga ntabwo kujya mu nkambi y’abasivile n’amaguru byari biturimo. Hari umuntu wari ufite imodoka nkeka yari Toyota Land cruser ijya gusa na kaki, niwe wakoraga Taxi kuva ku nkambi y’abasirikare kugera ku nkambi y’abasivile, twarayuriye mu kanya gato tuba tugeze kuri ba bahungu.

Bose bari abatutsi, gusa ikintu cyantangaje n’uko twagezeyo tugasanga bahinduye gahunda, bari bafite ubwoba, batubwiye ko bagiye kubanza kwitonda batapfa kuza mu Rwanda gusa. Ubwo Gatera nawe yahise agira ubwoba nawe ibyo gutaha aba abivuyemo, bose bari abatutsi, Gatera we aho yabaga mbere yo kuza mu gisirikare bari bararimbuwe we abasha gucikira mu gisirikare, yewe yanakundaga n’inkotanyi kubi, ariko ubwoba bwamurushije ingufu nawe yanga ko dutahana.

Muri kamere yanjye sinjya nkunda gusubira inyuma, sinjya nemera no gutsindwa ntagerageje, nabwiye Gatera nti uzi n’ibindi? Nti jyewe ndagiye sinshobora gusubira inyuma. Gatera yaramperekeje angeza kuri taxi, kuva aho ku nkambi kugera I Goma ni za minibus zakoraga taxi, ninjiye muri taxi, nicara ahegereye idirishya Gatera wari umusore muremure w’igikara kiza kinoze, mu kunsezeraho yampaye nk’urwibutso ka bibiliya gato ka Nouveau Testaments. YANDITSEMO AMAZINA YE, GATERA ALPHONSE ARAMBWIRA ATI : “NUGERA I RWANDA AMAHORO UZAGERE IWACU UNDEBERE KO BAKIRIHO UBABWIRE KO NANJYE NKIRIHO”, YAMPAYE ADRESSE ARAMBWIRA ATI:”IWACU NI MURI BUTARE, KOMINE NYARUHENGERI, SECTEUR NYARUHENGERI.” Nguko uko natandukanye na GATERA Alphonse, sinongeye kumubona niba yarabashije kubaho, wenda tuzahura.

Ubwo Taxi yaruzuye, umushoferi arayatsa, basi ubwo Gatera ndamusiga, mu kanya gato sinari nkibasha kumubona taxi yari igeze kure. Nicaye muri taxi nasubije ubwonko inyuma nibuka Gatera aza bwa mbere mu ba recrues bari bavuye ku masomo ya gisirikare y’iminsi mike, wabonaga ko afite ikintu cy’ubwoba, yaritwararikaga cyane ntiyifuzaga ko hari ikosa na rimwe ryamugaragaraho, ni mu gihe kuko aho mu gisirikare niho honyine yabashaga kubona ubuhungiro. Gatera nari muhangayikiye, kuko byarashobokaga ko yakwicirwa ahongaho, kuko abicanyi mu nkambi y’abasivile bari barimo si kimwe no mu nkambi y’abasirikare yari kuba ari kumwe n’abasirikare bagenzi be bamuzi.

Taxi yaragiye igera i Goma mu mujyi, nahise nsohokamo, manuka umuhanda werekeza ku mupaka, nageze ku mupaka, nca ku basirikare b’abakongomani ntacyo bambajije, ninjira mu Rwanda ariko nari mfite akoba….

Biracyaza……

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 21