Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo ninjiye ku mupaka w’u Rwanda, ariko nari nabanje gufata aka jeton nibwiraga ko nimbona bikaze ndibuhite mpindukira, washoboraga kuba wafata jeton ukambuka nk’ugiye gutembera ku Gisenyi ukagaruka.

Ninjiye ku butaka bw’u Rwanda, nasanze kuri bariyeri hariho umusirikare umwe w’inkotanyi, niwe wafunguraga bariyeri nk’imodoka zinjiye cyangwa zisohotse, ubwo naramwegereye mubwira ko ndi umunyarwanda utahutse, arambwira ngo ninjye inyuma ahari ibiro bya HCR banyandike, akimbwira gutyo nakubise agatima kuri za nkuru nari navuye mu nkambi mbwiwe ko iyo ujijutse ifuni ihita ikurya. Ubwo ataragira ikindi ambwira, nahise mubwira nti: Ariko umusirikare witwa RUKARA Frank uramuzi? Arambaza ngo urambariza iki? Ndamusubiza nti ni mwene wacu, nagirango numve waba umuzi undangire aho aba nzamusure, yahise ansubizanya ubuseriye bwinshi cyane ngo genda uzamusanga imbere.

Gahoro gahoro nari natangiye kwiyambura umwambao wa FAR ndimo kugerageza gushaka undi nakwambara. Uyu RUKARA Frank namubazaga, ni umwana wo kwa Agatha wari waragiye mu nkotanyi, kumubaza gutya bwari mu rwego rwo kwikundisha ku nkotanyi ngo bumve ko nanjye dufitanye isano ya bugufi. Abahanga bavuga ko inyamaswa irama kurusha izindi ari ibasha kwisanisha n’ibihe uko bigenda bihinduka. Ubwo nanjye nageragezaga guhindukana n’ibihe mbinyujije mu muhungu wa Agatha.

Igisubizo uwo musirikare yampaye ntabwo cyanyuze, kuko namubwiraga mureba mu maso, nitegerezaga cyane réactions ze ku magambo ndimo kumubwira. Ubuzima bwari bwaranyigishije gusoma ibimenyetso umuntu agaragaza akwishimiye, akubeshya cyangwa akuryarya, uwo musoda w’inkotanyi rero nawe yari yavumbuye ko ndimo kumwikundishwaho bya nyirarureshwa. Nahise mfata icyemezo cyo gusubira inyuma, umutima wanjye ntiwanyemereraga gukomeza urwo rugendo.

Mu Gusubira inyuma, ku ruhande rwa Zaire, hari hahagaze imodoka yari yiteguye kwambuka iza mu Rwanda. Iyo modoka yari irimo impunzi zo muri 1959 zihungutse, ku rugi hari hahagaze umuntu wahoze akinira KIYOVU, witwaga KAMANA Alexis. Uyu Alexis nari muzi cyane kuko ubwo iyo twabaga tuvuye kwigira gukomezwa kwa padiri i Nyamirambo, twanyuraga kuri stade Mumena tukareba imyitozo ya Kiyovu.

Naramwegereye mbanza kuneka ibyo bavuga, umudamu wasaga nk’ukuze yabazaga Kamana igihe biri bufate kugera i Kigali, utuntu twinshi mbega, mu kumviriza ibiganiro byabo, niho namenyeye ko ari impunzi za 1959 zitashye.

Amahirwe yari abonetse yo gutaha mu Rwanda nta bwoba, isura yanjye y’icyo gihe yanyemereraga guca ahantu hose nitwa umututsi, aho nta kibazo nari mbifiteho, icyari gisigaye ni ugushaka uburyo ninjira muri iyo modoka.

Ntabwo byangoye, nahamagaye Alexis mu izina, ahita ahindukira ubona asa n’utunguwe, arambaza ngo unzi he se sha? Ndamusubiza nti nkuzi ukina muri Kiyovu, mpita nongeraho nti nangira ngo unsabire lift ngiye i Kigali.

Ataragira icyo avuga, uwo mudamu wumvaga ibyo twavuganaga na KAMANA Alexis yahise ambwira ngo urira tugende. Ubwo nahise nurira imodoka umuhungu muzima wavuye i Kigali mpetse R4 ndwana n’inkotanyi ndasa ibiti n’amabuye, mu gihe gito cyane mba mpungutse ndi impunzi ya 1959.

Mu Kanya gato bariyeri barayifunguye wa musirikare ntabwo yambonye, duca ahantu batubaruriraga, birarangira twurira ikamyo turagenda. Iyo modoka kuko yari ihetse ibintu byinshi yagendaga gahoro, ahantu ha mbere twahagaze ni mu Bigogwe, abasirikare b’inkotanyi batwakirana urugwiro, bakatubaza niba tuzabasha kumenya aho iwacu bari batuye, bakatubaza aho tuje duturuka, ibintu nk’ibyo ariko mu rwenya rwo kwishimira intsinzi.

Aho mu Bigogwe hari inzoga, nahise ngotomera icupa rimwe dore ko amafranga twari twahembwe nasaga nk’ukiyafite yose. Uko nasomaga ku icupa nitegerezaga inkotanyi, nareba ukuntu zatwishimiye natekereza ukuntu mu byumweru bike nanyuze aho ndi umu FAR, akoba kakaza. Nkibaza nti nk’ubu hagize nk’uwambonye nyura ahangaha byagenda gute? Ni mugihe kuko umunsi wa mbere turara mu Bigogwe twari twafashe position mu mbago zayo, ikindi kandi twagiye gusaba ibirayi mu baturage, byarashobokaga ko haba hari umuturage wambonye akaba atarahunze. Navugaga make cyane ngo ntaza kwinyuraguramo, ikindi kandi nta muntu narebaga mu maso, nireberaga hejuru cyangwa ku misozi sinatumaga hari uwo duhuza amaso, kuko byarashobokaga ko bansomamo igihunga bakanyibazaho.

Nta kanya twamaze aho, twarakomeje urugendo tukajya tunyura kuri za baririyeri, abasirikare bakadusuhuza nta kutubaza byinshi, tugakomeza, kuko imodoka yagendaga gahoro twageze i Kigali bwije. Muri iyo modoka harimo undi mugabo nawe wari wasabye lift, iwe hari mu Biryogo, yari yagiye i Goma gusa muri gahunda ze mu kugaruka aza muri iyo lift. Ubwo yansabye ko niba ntaho mfite njya naza kurara iwe nkazagenda ejo bukeye. Naremeye tujyana iwe hari mu Biryogo, umudamu we aratwakira, gusa bo ntabwo nagombaga kubabeshye ko ndi umu 1959, ariko kandi sinagombaga kubabwiza ukuri kose.
Kubera ko umugore yari afite amatsiko yo kumenya uko nageze Zaïre, nahimbye inkuru ariko ifatiye ku byabaye, nababwiye ko nabaga kwa Agatha, bagahunga ntahari, noneho umukongomani duturanye yahunga nanjye akanjyana, ubwo uwo mukongomani navugaga ni wa wundi watwaye RUGEMA kwa muganga ari kumwe n’umu GD Jean Paul.

Ubwo twaraganiriye, bakavuga inkuru zinyuranye z’ibiri kubera i Kigali, sinzi ukuntu bakomoje ku ndangamuntu, bakibikomozaho umutima urasimbuka, mbere yo kuva muri Zaïre igipapuro twari twarahawe cyemeza ko turi abasirikare nari naragitaye mu Kivu, ariko mbanje kukigira ubushwangi. Indangamuntu rero nari nkiyifiye, kandi yanditsemo ubwoko HUTU, nahise nsaba ko banyereka aho ubwiherero buri, barahanyeretse hari hanze, nagezemo mfata indangamuntu ndayicagagura ku buryo bushoboka mbese ihinduka ivu, ndangije nyijugunya mu bwiherero, basi ubwo mba mbaye umuntu mushya.

Amasaha yarageze turaryama, ikintu cyanshimishije iryo joro nuko bwakeye nta rusaku rw’imbunda, grenades ifirimbi se cyangwa induru z’abantu. Ku babaga I Kigali hagati ya 1991 na 1994 mere y’uko Genocide  itangira murabyibuka ko bitashobokaga ko bucya nta sasu cyangwa grenades biruritse, iryo joro naryamaze neza, nari niyoroshe mbega byari byiza.

Bwarakeye mu gitondo ndazinduka, sinashakaga gutinda mu Biryogo, kuko aho nari mpamaze iminsi mike mpavuye kandi nari umusirikare, byarashobokaga ko nahura n’umuntu wambonye agahita avuga ati n’uyu yari umusirikare. Narazindutse nerekeza mu mujyi, ngeze ku Gitega hafi y’ibiro bya secteur Gitega, nabonye akabutike gafunguye, ninjiramo nsanga bacuruza byose n’icyayi, ubwo ngura icyayi n’umugati ndarya ndangije nkomeza urugendo.

Nakomeje uwo muhanda ujya mu mujyi, nyura munsi yo kuri EPA nzamuka agahanda gaca kuri Ecole Belge mba mpingutse ku muhanda ujya CHK, niko icyo gihe hitwaga ubu ni CHUK, nkomeza nerekeza mu mujyi, nzamukira kuri ORINFOR, nambuka umuhanda nca kuri Ambassade y’abanyamerika mba ngeze Saint Michel.

Nakase nerekeza kuri RWANDATEL, nyica iruhande manukira ku muhanda uca munsi ya Hotel Mille collines, ngera kuri Centre Culturel Franco-Rwandais, ubwo mba nikubise muri rond point, mpita manuka ngana kuri payage. Aho hose nanyuraga nahuraga n’abasirikare b’inkotanyi, iyo babaga bari iburyo nanyuraga ibumoso bakwambuka bagana ibumoso nanjye ngahita nambuka nerekeza aho bavuye. Ntabwo nifuzaga no kuba nanakwegerana nabo, byarashobokaga ko bansomamo ubusirikare, nkabirinda rero.

Ngeze kuri Saint Famille, hari icyapa cya taxi ngihagararaho, mu by’ukuri ariko nari ntaramenya aho ngana, gusa ikintu cyanje mu mutwe ni ukujya kwa Kizito. Kwa Kizito nari narahagiriye ibihe byiza, ikindi kandi Kizito yari umuntu wakundaga inkotanyi cyane, ikintu nifuzaga cyane ni protection, nari nkeneye umuntu niyegamiza, Kizito rero niwe numvaga nakwisunga. FAR mu gihe cyabo bari barampaye protection ishoboka kugeza yemwe no kumushahara, ariko ubuzima bushya bari binjiyemo muri Zaire, nta kindi bari bagishoboye kumarira, gusa ndabishimira Imana kandi nabo abo twabanye bose abakiriho n’abatakiriho ku bw’uburinzi bampaye.

Mu Rwanda rushya rwa FPR inkotanyi rero nari nkeneye ubundi burinzi, ubwo nahise mbona taxi yerekeza i Remera ku giporoso, mba nyicamo, iragenda ariko ubwoba ntabwo bwaburaga. Ahantu hose nahakekaga kuba nahura n’umuntu wambonye mu gisirikare, sinari nzi ubukana byari kugira iyo ndamuka mfashwe kuko nari ntarasobanukirwa mu by’ukuri n’ubuzima bushya igihugu kirimo.

Ntibyatinze mba ngeze ku giporoso, ubwo mba ndamanutse no ku cyapa cya mützig, ha handi kwa Gatera na Kizito bari batuye, ninjiye mu gipangu, nabanje kunyura kwa Gatera, kuko byagaragara ko hari abantu, umudamu wa Gatera Maman Fiston yarankinguriye, ampa karibu ntabwo twaherukanaga. Urwo rugo narwo Genocide yari yararugezemo, umugabo we Gatera yari yarishwe, n’umuhungu we Fiston nawe yari yarishwe, twaganiriye akanya gato amaze kumbwira ibyo byose, mubaza niba kwa Kizito bahari, andangira aho bimikuye hatari kure y’aho ngaho, ubwo mba ndamusezeye njya kwa Kizito.

Nageze kwa Kizito nta bana bahari, umudamu we yari ahari n’umukobwa wahabaga witwaga Kamashazi nawe yari ahari, ubwo baba baranyakiriye, ariko wabonaga muri urwo rugo hari ubukonje, wabonaga hari ikintu kitari cyiza kirimo kubabaho, inkuru ya mbere mbi namenye n’uko umwana wabo w’umukobwa wari mwiza cyane wakurikiraga MUZIMA Médiatrice witwaga UWAMAHORO Egidie yishwe muri genocide.

Bari bagifite ibikomere ariko kandi hari ikindi kibazo cyari gihari uko byagaragaraga ku maso, wabonaga badatuje. Nagerageje kubaganiriza uko nshoboye ubwo bigeze mu ma saa sita Kizito aba araje ariko nawe wabonaga asa nk’aho umutima utari mu gitereko. Ubundi Kizigo yari umugabo w’urugwiro ariko icyo gihe yasaga nk’ukonje rwose.

Igihe cyarageze tujya ku meza, twafashe amafunguro, nkomeza kwitegereza bucece umwuka uhari, nitegereza na none bucece uko no mu baturanyi baho bimeze, mbona hari ikintu cy’icyoba ku bantu hafi ya bose bari batuye aho ngaho. Ubwo nari ntangiye guhura n’ukuri k’ubuzima bushya abantu barimo, ni mu gihe kandi igihugu cyari kivuye mu ntambara yahitanye abantu batabarika abandi nabo baragihunga nabo bakomeje gupfira ishyanga.

Nabaganirijeho gato, ndangije mbasezeraho, ubwo nari maze kubona ko hari ikibazo ariko ntazi uko kimeze, nahise nkomeza urugendo. Ahantu ha kabiri natekereje kujya ni kwa Mbungira, nibwiraga ko wenda nk’abantu b’abakire nka Mbungira batigeze bahunga, ubwo nafashe umuhanda nerekezayo, mba nkomanze ku gipangu, numvise umuntu afunguye urugi rwo kuri salon, ku mutima nti buriya ni umukozi. Nahise ngira ibyishimo ku mutima, mu gufungura igipangu, nafunguriwe n’umwana mwiza w’umukobwa ariko ukiri mutoya, nk’imyaka nka 12 ngereranyije, ntabwo yavugaga ikinyarwanda neza yasaga n’uvangamo ikirundi, nari ntaramenya ko amazu abohozwa, ubwo naramubajije nti Mbungira arahari?

Yaratunguwe mbona asubiye inyuma azana undi nkeka ko yari mukuru we kuko barasaga cyane ari beza koko. Yarambajije ati urashaka nde, ndamubwira nti hano ni kwa parrain wanjye ndifuza kubonana nawe. Yaransubije ngo ntabahari, ndamubaza nti ese bimukiye he? Ntacyo yanshubije yahise afunga igipangu.

Ubwo nahise manuka nyura kwa Dr Rukeribuga Joseph, kuko bari batuye hafi aho, nasanze bariyo bose, menya ko bo inkotanyi zabajyanye i Byumba, Dr Joseph yari umuganga w’amatungo, ariko n’abantu yashoboraga kuba yabasha kubavura wenda nk’inkomere.

Aho rero niho namenyeye inkuru mbi ko wa mwana Rugema Frank interahamwe zari zaratemye tukabasha kumugeza kwa muganga, yitabye Imana, Espérance mushiki wanjye akaba umudamu wa Dr Rukeribuga Joseph, yambwiye ko hashize icyumweru bamushyinguye, nabwiwe ko yavuye ku bitaro yarakize ariko akaza gufatwa n’indwara itunguranye agahita yitaba Imana. Umuhungu wari umukozi wo mu rugo nawe yaje kumbwira nyuma ko Rugema yifuzaga cyane kumbona mbere y’uko yitaba Imana.

Ubwo Espérance nawe yanganirije nawe muri make uko inkotanyi zabakuye aho, ambwira amakuru y’abaturanyi nari nzi bishwe n’urwo bapfuye, gusa naho nabonaga hari ubwoba, n’ubwo bwose twabaga twicaye muri salon dufunze ariko yambwiraga anyongorera. Ubwo ni nabwo yambwiye ko kwa Agatha bagarutse ko bagize amahirwe bakarokoka, ubwo mpita mfata icyemezo cyo gusubira kwa Agatha.

Nahise mbasezera ubwo mba ndamanutse, nyura ku muhanda wo kuri APADE, ngeze ku marembo ya APADE nibuka ko hari indi famille ihatuye yo kwa Emelitha, uyu ni wa mudamu wari ugiye kumpa akazi ko kuba manager i Kibungo ariko ngahitamo kwiga.

Ubwo nahise njya iwe nkomanga ku gipangu, ngira n’amahirwe niwe wamfunguriye igipangu. Yankubise amaso ahita yishima cyane, yari afite ubwoba ko napfuye, yahise ambaza ati ese ubu uvuye he? Namubwiye ko mvuye muri Zaïre, ariko ibyo kuba umusirikare sinabimuhingukiriza, yahise ashyira urutoki ku munwa nko kumpa ikimenyetso cy’uko ngomba guceceka.

Yarambwiye ati ibya Zaïre byibagirwe ntugire aho ubihingutsa habe no mu nzozi, yarambwiye ati: mu nzu ndi kumwe na musaza wanjye wari waragiye mu nkotanyi, ari kumwe na bagenzi be b’abasirikare uhingukije ko uvuye Zaïre ntiwamenya aho bakunyujije, yarambwiye ati ryumeho. Basi ubwo nari mbonye mot de passe, yanyinjije mu rugo arongera afunga igipangu, ancisha mu gikari nasaga nabi birumvikana, anzanira essuie-mains anyereka akazu k’umukozi ati genda uvanemo iyo myenda ukenyere ino essuie-mains uze mu nzu muri douche.

Ubwo imyenda nayivanyemo yose, mpita ninjira mu nzu, ansaba kwihangana akanya gato, yanshyuhirije amazi, mu kanya gato amazi aba araje anzanira ibyangombwa byose bikenewe ndoga, maze koga yanjyanye mu cyumba cy’umuhungu we Kevin dore ko twanganaga haba mu gihagararo no mu myaka. Ubwo nasanze yashyize imyenda ku gitanda ati uhitemo igukwiriye, ubwo ariko abari muri salon ntabwo bari bazi ibiri kubera inyuma mu nzu. Ndangije kwambara no kwitunganya byose, mbese mbaye umuntu mushya yampaye karibu muri salon ariko yabanje kunyihanangiriza, ambuza kutavuga menshi, kutanywa inzoga nyinshi, no kudahingutsa ibyo muri Zaïre. Ya myenda yanjye yari yayihaye umukozi arayitwika.

Ubwo nahise njya muri salon, abo basore b’inkotanyi bari banezerewe cyane baransuhuza no mu cyubahiro cyinshi, ubwo bahita bampereza icupa, ubwo yahise ababwira uwo ndi we, kon di umwana we yanyikundiye ababwira amateka yanjye yandi yarazi, ababwira uburyo twahuye, baranyihanganishije, basi ubwo mba ninjiye mu buzima bushya ntangira kubyina intsinzi nk’abandi!

Igihe cyarageze abo basore barataha, nsigara mu rugo hamwe n’uwo mu maman n’abana be batoya kuko umuhungu we ntabwo yari ahari. Ubwo inkotanyi zabajyanaga i Byumba we yahise ajya mu gisirikare ariko yari ataragaruka, ntabwo bari bazi niba akiriho cyangwa yarapfuye, gusa nyuma yaje kugaruka, aho yari yaragiye n’icyari kimujyanye mbibahishiye mu gitabo kirambuye kuri iyi nkuru, kuko nayo n’andi mateka.

Uretse abana be bato bari aho, hari n’abandi bana bo muri famille bari barabashije kurokoka Genocide, bari muri urwo rugo, bari abakobwa babiri n’umusore umwe twari mu kigero kimwe. Abo basirikare bamaze kugenda rero, noneho twarisanzuye ambaza neza iby’urugendo rwanjye muri Zaïre. Birumvikana ko ibyo kuba umusirikare kwari ukuryumaho, ya nkuru nari nahimbye mbwira abaho nari naraye, nari nayifashe mu mutwe nka Gatisimu, niyo nongeye kubasubiriramo. Namusobanuriye uko nageze kwa Parrain wanjye nkahasanga abantu bavuga ikirundi araseka aratembagara yarambwiye ati uri umurame.

Ubwo ibiganiro byarakomeje, buri wese avuga ibye n’uko yarokotse, hari uwaje rero kuzana inkuru y’uko hari igihe interahamwe zajyaga zibareba mu biganza, ubwo ikiganiro cy’ibiganza kiba kiragarutse. Buri wese yahise yerekana ibiganza cye, bose barareberanaga maze bakemeza ko ari abatutsi bakurikije ibyo barebaga mu biganza byabo.

Ubwo nanjye ntabwo natanzwe, nari ngize amahirwe yo guhamya ubututsi bwanjye mu zindi mfura, nibutse ko ubwo nari nkiri kwa Agatha mu gihe cya Genocide, hari umudamu wandebye mu kiganza akambwira ko ndi umututsi ko ngomba kujya nirinda kwerekana ibiganza byanjye cyane, ku mutima ndavuga nti igihe ni iki cyo kwigaragaza, narababwiye nti muze nanjye mundebere.

Naberetse mu biganza byanjye, babinyuzamo amasooo, barabyitegerezaaa, barangije kubireba bose mbona bahise barebana mu maso baraseka.

Babonye iki?………….

Biracyaza……

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 22