Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo barasetse, barongera baraseka bararambarara, barangije barebena mu maso barongera baraseka, barambwiye bati, ibyo biganza byawe ujye ureba aho ubihisha bitazagukururira ingorane. Neza neza ibyo wa mudamu yambwiye ahamya ko ibiganza byanjye ari iby’abatutsi, abo nabo bambwiye ko ari iby’abahutu. Ntawakumva ipfunwe nagize, sinzi uwambeshye hagati y’aba bakobwa twari kumwe cyangwa se wa mudamu twahuriye kwa Agatha mu gihe cya Genocide.

Icyo navanyemo nk’isomo n’uko mu gihe runaka, umuntu ashobora kukwita icyo ashaka bitewe n’inyungu abifitemo cyangwa ibyiyumvo afite mu mutima we. Uyu mudamu yanyise umututsi atari uko yabisomye mu kiganza, ahubwo kuko yari yarabyishyizemo arebeye ku ishusho y’inyuma gusa. Aba bakobwa nabo banyise umuhutu kuko mu kiganiro twagiranye nari nababwiye ko mpungutse mvuye muri Zaïre. Iyo nza kubabwira ko nanjye nacitse ku icumu, ko iwacu barimbuwe, bari kunsomamo ubututsi, muri make yaba wa mudamu cyangwa abo bana twari kumwe nta kintu na kimwe bigeze basoma mu biganza byanjye, ahubwo basomye ibyo batekerezaga mu mitwe yabo baba ari byo bambwira.

Nagize ipfunwe yego ariko ntacyo byantwaye, kuko ibyo guhezwa nari narabimenyereye, twakomeje ibiganiro twinywera ku ka byeri, igihe kiragera tujya kuruhuka, banyereka chambre yanjye ndaryama.

Uwo wari umunsi wa kabiri ngarutse i Kigali, bwarakeye mbwira wa mudamu nti reka njye kureba aho nabaga uko bimeze, yansezeyeho ariko ambwira muri make imyitwarire ngomba kugira bitewe n’uko icyo gihe byari bimeze. Yambwiye ibyo ngomba kwirinda kuvuga, aho ngomba kwirinda kujya …n’ibindi.

Naramanutse ngera kuri Rwandex, nzamuka inzira igana Gikondo SEGEM, ndagenda n’i Nyarurama kwa Agatha kuko iwacu inzu yari yarasenyutse nta kintu gisigaye na mukecuru mama akiri za Gikongoro. Nasanze bose bahari baranyakira birumvikana bari bafite amatsiko yo kumenya aho nari ndi n’uko byagenze bakimara guhunga.

Agatha yansabye kumusanga mu cyumba cye, kugirango ambaze by’amashirakinyoma uko bimeze nta wundi wumva, namubwiye muri make uku mu rugo byagenze bakimara kuhava, mubwira ukuntu twatewe, mubwira ukuntu twasahuwe n’abadusahuye, kuko benshi nari mbazi, mbese namusobanuriye byose ku murongo ntacyo mukinze, ni mu gihe kandi nijye wari warasigaye kuri urwo rugo.

Ubwo ndangije kumubwira gutyo, noneho musobanurira uko nahunze nkagera muri Zaïre, sinamubwiye ko nabaye umusirikare, ariko namubwiye ko nahunganye n’abasirikare. Yambajije niba hari undi muntu nabibwiye duturanye kuri uwo musozi ndamuhakanira, ahita ambwira ati uryumeho, ibyo kujya muri Zaïre ntuzagire undi ubihingukiriza, ushake indi nkuru uhimba, yansabye guceceka na ndetse ambuza no kuba nabibwira abana be, kuko bashoboraga kubiganiriza abandi bigahita bimenyekana vuba. Gusa ntabwo byari kunkundira kubihisha abantu tubana buri munsi kandi turi nk’abavandimwe. Abo twakundaga gusabana cyane narabibabwiye ariko iby’igisirikare sinabibahingukiriza. Ubwo ubuzima bwahise bukomeza nanjye nguma ahongaho, nk’uko byari bisanzwe.

Agatha yansabye kujya kwibaruza, uwitwaga KABISA Jean Damascène niwe wabarugaga abantu bahungutse, ubwo nagiye iwe musangayo. Uyu KABISA yari umucikacumu interahamwe zari zararimbuye umuryango we hafi ya wose, yarafite abana bagera kuri 7, harokotse 2 gusa abandi bose na maman wabo bari barishwe. Birumvikana rero uwo muntu ufite ako gahinda kose uko yarameze muri we, ntibagiwe n’umujinya, kumuhingukiriza ko mvuye muri Zaïre nkeka ko bitari kungwa amahoro. Yambajije aho nari ndi ndamucurika ndamucurukura, mubwira inkuru za hehe na hehe, mbega bimwe bavuga ngo inkuru za mva he ndajya he, maze kumwemeza yampereje umuhoro ngo ni njye kumutemera ibiti byari munsi y’iwe.

Umuhoro narawufashe ndagenda nsanga yo undi musore witwaga Gahutu wakoraga ibiraka bisanzwe nko guhereza abafundi mbega bamwe bakora uturimo twose, nawe arimo gutema ibiti, iwabo hari muri Bicumbi. Natemye igiti cya mbere KABISA aduhagaze hajuru n’amahane menshi cyane, ku mutima nkavuga nti ibi ni bya bindi bavuze ko inkotanyi nizifata igihugu ubuhake buzagaruka mu gihugu, sinzi ukuntu KABISA yasubiye iwe mu rugo umuhoro nywuta aho nditahira njya kwa Agatha.

Muri urwo rugo ntabwo nari umushyitsi, ubwo nahise njya mu kazi mfasha abandi imirimo yari irimo gukorwa. Icyo gihe nta mafranga yari ariho abantu bakoreshaga uko bashoboye kose bakirwanaho, iyo wajyaga ku isoko wahahishaga amafranga ufite yaba amanyarwanda amarundi cyangwa amagande.

Kwa Agataha rero mu rwego rwo kubaho bari barashinze akantu k’akabari gatoya ariko, habagamo urwagwa, za Primus z’indundi, muri ako kabari hakoragamo umugabo w’umuturanyi witwaga Tumbo. Uwo munsi rero nageraga kwa Agatha, ubwo twari dutangiye imirimo, na Tumbo nawe avuye kurangura urwagwa, atangiye koza amacupa, twagiye kubona tubona abasirikare b’inkotanyi binjiye mu rugo, ubwo nta kindi batubwiye bahise bafata Tumbo bajya kumufunga, bari bazanywe n’umugabo bitaga Kabaka. Ubwo uwo Kabaka yari yarakaye cyane yaravugaga ngo kabiri gatatu mu rugo rw’umugabo ntibishoboka. Yagaragazaga ko kuva muri 1959 kugera muri 1994 abatutsi bagiye barenganywa bikabije, ko rero bigomba guhagarara. Ubwo Tumbo baramujyanye, atarangije ibyo yakoraga , ubwo mpita musimbura njya gukora muri ako kabari ka Agatha.

Narazindukaga mu gitondo nkajya kurangura urwagwa ku Kimisange aho bitaga mu Rugarama, mu ga centre kitwaga mu I Rasaniro. Hashize igihe gito cyane, ntangiye gucuruza urwo rwagwa, nahise nigarurira imitima y’abaranguzanga urwagwa bose, wasangaga bambyiganiraho kugirango mbagurire. Sinari nzi impamvu ituma bankunda cyane, nyuma naje kumenya ko bankundaga kuko jyewe mba nizaniye ijerekani, bakansukira nkarwitwarira nkagenda ndwikoreye ku mutwe mu gihe abandi bo barubajyaniraga kugera aho bakorera. Jyewe rero sinari mbizi uwagiraga amahirwe naramuranguriraga.

Iyo nabaga ngeze mu rugo nahitaga njya i Gikondo nkarangura Primus z’indundi ubwo byagera nimugoroba ngafungura akabari abantu bagatangira kunywa. Akenshi babaga ari aba cadres ba FPR n’abacikacumu, bakundaga kuganira uko barokotse, abandi bakavuga uko barwanye intambara, ubwo nanjye nabaga ndi aho nteze amatwi. Muri ibi biganiro niho namenyeye ko KABISA mu kurokoka kwe yabifashijwemo na KARAMIRA Frodouard (nzabigarukaho mu buryo burambuye mu gitabo ndi gutegura). Igihe cyo gutaha cyarageraga, nkajya mu rugo ubwo mu gitondo ubuzima bugakomeza gutyo.

Kuri uwo musozi sijye jyenyine wari waragiye mu gisirikare, hari undi mugabo witwaga Habyarimana, nawe yari yarakigiyemo nkanjye, ariko we aho twari dutandukaniye nuko mu kugaruka nabonye protection, ariko we ntayo yabonye. Jyewe Agatha yaramprotege cyane, kuko nabarwaga muri bene wabo, nta n’uwanyibajijeho.

Uwo Habyarimana, rero yarahungutse muri iyo minsi atangira kujya abivuga ko yabaye umusirikare, umunsi umwe twahuriye ku iriba, arambwira ati: kuki waje wenyine utambwiye ngo tuzane kandi twarabaga hamwe? Nibyo koko uyu mugabo Habyarimana yabaga i Mugunga nawe, ariko naje mu ibanga rikomeye uretse wa musore Gatera twagombaga kuzana nta wundi wari ubizi, yewe yaba na Bonaventure ntacyo nari namuhingukirije. Na Lt Magambo ntacyo yari abiziho. Uwo mugabo Habyarimana mu Kumbaza gutyo nahise mwiyama, naramubwiye nti: iby’uko nabaye musirikare ubyibagirwe uzavuge ibyawe, yaranyumviye hashize iminsi yagiye kwiyerekana, na n’uyu munsi ntabwo aragaruka.

Wa mwana witwaga BIZAGWIRA Richard nawe yaraje ariko we iwabo hari mu Rugunga nawe yagiye kwiyerekana agira amahirwe bamushyira mu gisirakare cy’inkotanyi, yigeze no kunsura aransengerera ariko nawe muheruka kera muri za 1995, sinzi niba akiriho.

Iminsi yarashize indi irataha, ubuzima ngenda mbumenyera n’ubwoba bugenda bunshiramo, n’iby’uko nabaye umusirikare bigenda binshiramo ngaruka mu buzima nk’abandi.

Mbere y’uko 1994 irangira Agatha yabonye abantu bakodesha amazu ye yose, yari ONG y’abanyamerika yitwaga ORA International, bahise bashyiramo abana b’imfubyi, Agatha yahise yimukira mu Kiyovu cy’abakire. Nasigaye mu rugo mu kazu k’aka annexe karebaga ku muhanda.

Ubwo mba ntangiye kwirwanaho, natangiye kujya nshakisha ibiraka byo gutuma mbona amafranga yo kubaho, sinzi ukuntu umunsi umwe nabwiye umuntu ngo anshakire akazi. Yambajije ikibazo gikomeye cyane, yarambajije ati uzi gukora iki nk’umwuga? Nabuze aho ndeba, narisuzumye koko nsanga nta mwuga nzi gukora, ubwo muri jye hahise havukamo ikifuzo cy’uko ningira amahirwe yo gusubira mu ishuli nziga imyuga.

Nakomeje kugenda nshakisha akazi, umunsi umwe ubwo nari i Gikondo muri parc industriel, nshakisha nageze ahantu TRANSITRA yakoreraga, iyi yari isosiyete yatwaraga imizigo, icyo gihe bari bafite isoko ryo gutwara ibintu birimo ibiribwa CRS (Catholic Relief Services) yafashishaga, abantu mu gihugu cyose. Ngeze aho kuri TRANSITRA, nabonyemo umuntu nzi wari umukanishi yitwaga Jean Pierre, akaba nawe yari murumuna wa nyakwigendera Mahame, akaba na mukuru wa Ntakirutimana Dieudonne umwe wamfashije kuzana Rugema kwa Agatha interahamwe zimaze kumutema.

Uyu Jean Pierre kuko nari muzi, nahise mubaza niba nta kazi yabasha kumbonera, byahuje n’uko hari umushoferi witwaga SAFARI Jean Claude utari ufite umu boy-chauffeur. Ubwo yahise amubwira ati nkuboneye umuhungu muhe akazi. Ubwo SAFARI yahise ampa akazi ako kanya, ubwo ahita atangira kunyigisha uko akazi gakorwa, gusuzuma imyuka y’imodoka, guhambura amapine, gupima amavuta n’ibindi, ubwo uwo munsi nahise ntangira akazi.

Twajyaga gupakira ibiribwa nk’umuceri, amavuta..hari n’igihe twabakiraga amasuka muri depot za CRS zari kuri Rwandex cyangwa MAGERWA, tukabijyana za Gikongoro, Butare, cyangwa i Rutare muri Byumba. Iyo twajyaga isafari nabaga nandikiwe icyo twitaga mayirege y’ibihumbi bibiri, yari amafranga menshi icyo gihe. Iyo twabaga tumaze gupakira twajyaga mu igarage tugafata ibikenenewe byose, amavuta n’ibindi hanyuma umuzungu witwaga Yvès wadukoreshaga akaduha mayirege yacu ubwo tukaba dufashe isafari. Kuko twakundaga kuva i Kigali hakeye, twararaga mu Ruhango bugacya mu gitondo dukomeza urugendo.

Ako kazi nagakoze amezi make, ikindi kandi iruhande rw’ako kazi nahise nongera ho na business y’indi y’amagare, naguze amagare abiri nyaha abantu bakajya kuyakoresha Nyabugogo akazi k’ubunyonzi, bakajya bampa 200 ku munsi, nko mu kwezi kwa 3 muri 1995 nibwo amashuli amwe n’amwe yigenga yatangiye kwigisha. Icyo gihe nibwo na ESA Gikondo yongeye gufungura imiryango.

Mu mutwe wanjye harimo igitekerezo cyo gushaka kwiga, nashoboraga gukomeza ako kazi, kandi mu gihe gito nari kuba mbaye umushoferi w’ikamyo kuko nari maze kumenya kuyitwara nsigaje kumenya amabanga y’akazi yo ku ngendo ndende gusa, ariko iby’ingenzi nari mbizi.

Gusa jyewe nahisemo ishuli, n’ubwo nifuzaga kwiga imyuga, ariko amahirwe yo kwiga kuri ESA yari agihari. Ubwo amashuli atangiye nasezeye akazi, narimaze kugeza mu myaka 20, nsubira ku ishuli. Kuri ESA nahise njya mu mwaka wa kabiri, twarize ariko ubona bitagenda neza, icyo gihe kuko nari narahagaritse akazi kwiga byarangoye cyane amafranga amaze gushira, kuko Agatha yabaga mu kiyovu, jyewe nari narasigaye i Nyarurama, mbaho jyenyine nta handi ngira ho gukura ibintunga, gusa nari nzi kwihambira cyane, iyo nagiraga icyo mbona byabaga ari sawa nakibura nabwo nkihangana. Ya magare nayo yari yarampombeye kubera kutabona uburyo nyakurikirana, yikirizaga abayakoresha gusa, yakoreraga igihumbi akanyaka i pièce igura 2000.

Muri famille yacu ku ruhande rwa Papa, hari umudamu witwaga UWANYIRIGIRA Berthe wakoraga ibintu bya Salon de Coiffure, yari yarahuye n’umusirikare w’inkotanyi witwa GAKWAYA Charles, barabana, bari batuye i Gikondo, ubwo naramwisunze akajya amfasha mu myigire yanjye, yari imfura y’I Rwanda. Ikindi kandi wa mudamu witwaga Gikundiro Domina wari ufite umugabo witwaga Kabandana wishwe mu ba mbere, yari yararokotse, barumuna b’umugabo we babaga i Burundi bari barahungutse. Muri bo hari umwe witwaga SINDAYIGAYA Déogratias twendaga kungaga, yajyaga aza tukararana mu nzu nabagamo, kuko iwabo hariyo abantu benshi, ibyo rero byatumye iyo famille twegerana cyane mbega tuba nk’abavandimwe, ariko sinashoboraga kubahingukiriza ko nabayeho umusirikare.

Nkurikije uburyo nigagamo, ntabwo nari kuzabishobora, uretse icumbi gusa nta kindi nari mfite, ubufasha nahabwaga n’Agatha bwerekeranye no kwiga mbere y’intambara yabufatanyaga na Jean Marie kandi yari yarishwe. Icyo Agatha yampaye gusa ni icumbi no kwigira ubuntu, ariko ibindi bisigaye nagombaga kwirwanaho, ntabwo byari byoroshye kuva ku ishuli ukajya gushaka ibigutunga muri ibyo bihe.

Natekereje ukuntu nabona ishuli niga mba ku ishuli, ariko byari bigoye kuko niyo ndibona sinari kubona Minerval cyangwa ubundi bushobozi bundi. Nigiriye inama yo kwisunga abihaye Imana, nari narigeze kujya mu iteraniro ry’abadvantiste, mbona ukuntu Pasteur Amon RUGERINYANGE yigisha, mbona ni umuntu mwiza, nigiriye inama yo kujya kumureba aho yakorega hafi ya CHK, kuko niwe wari ukuriye iryo Torero. Naragiye ngeze kuri reception, nakirwa n’umukobwa we wari inzobe, mubwira ko nifuza kubonana na Pastor Amon, yaranyemereye ndinjira. Pastor yanyakiranye urugwiro, musobanurira ibibazo byanjye byose, ampa urwandiko njyana kuri ADRA, hari umuzungu nahasanze, yavugaga icyongereza gusa, yumvise ntavuga icyongereza yanga kunyakira.

Ubwo nari ndimo kwibaza uko nzabigenza ngo nige, amashuli ya Leta yahise atangira, hari nko mu kwa 10 muri 1995, nahise nigira inama yo kujya gusaba ishuli rya Leta kandi nkiga mba ku ishuli. Narazindutse cyane njya ku Kacyiru kuri MINEPRISEC aho basabiraga amashuli, ku bw’amahirwe nahahuriye na wa Mudamu witwa Beatha, umwe nigeze gukora impanuka turi kumwe nkiba kwa Kizito. Byaramushimishije cyane kumbona, yambajije amakuru, ambaza aho nshaka kwiga, mubwira ko icyo nshaka kwiga ari imyuga, yarambwiye ati ese waretse nkakoherereza mu Byimana ko ari ishuli ryiza? Naramuhakaniye ndamubwira nti ndashaka imyuga gusa, ubwo yahise areba ku ma liste arambwira ngo imyanya isigaye muri ETO Kibuye gusa ahandi hose yashize, ati kandi ku Kibuye nikure hari n’imihanda mibi.

We yarazanye bya bindi by’abanyakigali ngo ahantu ni habi umwana wanjye ntiyahajya, naramusubije nti nibishaka bibe ku Ijwi mu Kivu hagati ntacyo bimbwiye, yarasetse arangije ahita abwira umugabo muremure munini witwaga Marcelin ngo uyu mwana mushyire muri ETO Kibuye. Mu minota mike cyane nari maze kubona urupapuro ruriho amazina yanjye ko ndi mubemerewe kwiga mu wa 2 muri ETO Kibuye.

Ubwo maze kubona ishuli hari hasigaye urundi rugamba rwo kubona ibikoresho, Minerval ticket n’ibindi? Bizava he?

Biracyaza……………

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 23