NDAMIRA – Episode 25

Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo bulletin yanditseho ko nemerewe kwimuka, mba nyifashemu ntoki zanjye, nari niteguye kwinjira mu mwaka wa 3. Mbere gato ariko tutaratangira ibizami bisoza umwaka, twari twarabanje guhitamo amashami tuziga, icyo gihe muri ETO Kibuye hari ikiciro cya A3 gusa, hakaba n’amashami abiri ariyo Mécanique Générale, na Mécanique Automobile, abigaga mu wa kabiri rero byari ngombwa ko duhitamo amashami tuziga mu mwaka ukurikiyeho.

Muri iyo minsi twahise tumenyeshwa ko hazaza ishami rishya rya Eléctricité, ubwo niryo nahisemo, bivuze ko umwaka ukurikiyeho nari kuzagaruka ahongaho mu wa 3 nkiga ibijyanye n’amashanyarazi.

Igihe cyarageze dufata bus, nta kaburimbo yabaga muri uwo muhanda, habaga bariyeri y’abasirikare ku kiraro kigabanya Kibuye na Gitarama, iyo twageraga kuri iyo bariyeri, twasohokaga muri bus bakadusaka twagaruka tugasanga abasirikare batwicariye mu myanya. Kuko bo abenshi bagiragamo mu nzira, kenshi bagendaga bahagaze, ariko bagera aho tugomba kuvamo twese bagasigaramo bagahita bicara mu myanya yacu.

Byaraturakazaga ariko tukabura uko tubigenza, hari ukuntu rero twigiriye inama yo kujya tubakanga mu cyayenge, iyo bus yabaga ihagaze kuri Nyabarongo twasohokaga twivugisha ngo nsange hari umusirikare wanyicariye mu mwanya arambona, niyo yaba ari Colonel arambona, abasirikare bahitaga bavuga bati aba bana wasanga nabo ari abasirikare bagatinya kwicara mu myanya yacu.

Nageze i Kigali, icyo gihe nakomeje kujya mbana na SINDAYIGAYA Déogratias , nawe wigaga muri Ecole Zairoïse, igihe kiragera iminsi yo gusubira ku ishuli iba iregereje. Muri icyo gihe rero nabwo nasubiye kuri LKV kuko nari ndi kuri liste y’abanyeshuli bagomba gufashwa na LKV nta bindi bintu bindi nabazwaga cyane, gusa ikibazo cyari gihari ni bulletin, kuko yari iriho zero muri conduite. Hari undi mudamu w’inzobe wari urimo kuturebera ama bulletins areba ko twatsinze neza, ageze ku yanjye yanga kunyandika arambwira ngo ninjye ku ruhande ntegereze Sous-Préfet.

Ntibyatinze Sous-Préfet Valérie aba araje bamubwira ikibazo cy’umwana ufite zero muri counduite kandi yimutse kuri bo nari nayicuriye, Valérie yarandebye ubanza ahari yaributse akavuyo nateje nshaka kwibonanira na Préfet aravuga ngo nimumwakire.

Ubwo baratwanditse barangije baduhereza amabahasha n’ubundi arimo 15.000 Frw, ubwo nuriye bus nsubira ku Kibuye mpagaze bwuma. Twahise dutangira amasomo nyine jyewe njya mu ishami ry’amashanyarazi, twari ishuli rifite umwihariko, kuko twigaga turi 15 kandi nta n’umwe wari uhuje n’undi izina ryaba irya famille cyangwa iry’idini, twagiraga n’ibikabyo byinshi cyane, Dady de Maximo ari mu bana twiganaga, tuza no kugira umwarimu watwigishaga igifransa witwa Christophe nawe wambaye hafi cyane, kandi agakunda ibirori cyane.

Uretse kwiga no gukina Volley ndetse n’amakinamico nakundaga byasaze abaririmbyi ba kera bitwaga Group Boney M, iyo nagiraga amahirwe nkabonaga cassette yabo, ubwo nigiraga muri salle de jeux nkiyumvira izo ndirimbo uwabaga ashinzwe Radio ntiyanyangiraga kumva izo ndirimbo zanjye, zanyibutsaga ibihe byiza nagiriye kwa Munyangabe nkera nkiri umwana.

Aho muri ETO Kibuye hari amashuli amwe atarigirwagamo agakoreshwa nka Dépôt za croix rouge, hari umukozi wa croix rouge rero witwaga IRYIVUZE Liliane, wajyaga uza gupakiza ibintu muri izo dépôt cyangwa se baje gupakururamo ibindi, agakukunda kuganira n’abanyeshuli cyane.

Dady de Maximo rero kuko n’ubundi yari umu star, ntabwo ahongaho yashoboraga kuhatangwa, bakundaga kuganira ku nkuru nyinshi ariko cyane cyane kuzerekeranye n’ubuzima.

Mu kuganira rero hari umunyeshuli wavuze ati ariko nubwo bwose tuvuga ibibazo duhura nabyo by’ubuzima, ariko ibya NDAMIRA byo birarenze, nkeka uwo mwana wabivuze yari Dady cyangwa se undi witwaga Emmanuel kuko yari na chef de classe wacu, nawe yari umuhungu w’amafiyeri cyane.

Bakimara kuvuga iryo jambo Liliane yagize amatsiko yo kumenya uwitwa Ndamira, abasaba ko bazamumuzanira akamureba, ubwo Mitali yaranshukashutse njyayo kuko ukuntu natinyaga abakobwa iyo aza kumbwira ko hari umukobwa unshaka ntaho nari kujya. Ubwo Liliane twarahuye turaganira kuko twari benshi, mu biganiro byanjye yumvise ko nkunda indirimbo za Boney M cyane, bucyeye anzanira cassete yuzuyeho nk’indirimo hafi ijana, numva ndishimye cyane, ubundi akajya adutumira iwe ari nka dimanche tuvuye mu misa akadutekera ibiryo dukumbuye, nabaga ndi kumwe na Emmy na Dady, yatubereye imfura nziza Liliane.

Aha nari kumwe na Liliane igihe nigaga muri ETO Kibuye mu 1995-1996

By’umwihariko ambera umuvandimwe ntagereranywa sinavuga umubyeyi kuko twendaga kungana, nabaga mfite ama karito ya biscuit yabaga yampaye twamwitaga Maman buscuit, yari afite umutima uca bugufi kandi wumva abandi cyane, nawe mu gihe gito twamaranye namugiriyeho umugisha mwinshi. Namwisanzuragaho cyane nkamubwira byose kandi byaramfashaga kugira umuntu mbwira ibyanjye ntacyo nishisha, iyo narwaraga yabaga yiteguye gukora ibishoka byose ngakira vuba nawe yambereye Imana y’I Rwanda.

Ntabwo ari Liliane gusa nagiriye ho umugisha kuko iyo nabaga nashobewe umutima wanjye wagiraga aho unyerekeza kandi bigakunda, hari undi mupadiri twakundaga gukinana Volley witwaga Tuyishime, nawe nigeze kumwegera ampuhiramo.

Amasomo yarakomeje gusa haza kuvuka ikibazo gikomeye cy’ibiribwa , sinzi ikibazo cyari cyabaye ibiribwa biba bike cyane ku buryo wakoraga ku isahane rimwe bikaba birashize. Ab’inkwakuzi rero bize amayeri yo kwirwaza ibifu n’ibindi bisaba kwitabwaho bidasanzwe, wasangaga aho twitaga muri infirmerie huzuye, ubwo bagahabwa ibiryo bitetse neza, ariko yabaga ari amayeri.

Nanjye rero icyo cyorezo cyari cyangezeho naritegereje mbona ntabasha kwigana uko abandi birwaza, mpitamo kubeshya ko ndwara umwijima, ubwo nagiye mu gikoni nsaba ko nanjye bangenera ifunguro rijyanye n’uburwayi bwanjye banca amazi baranga neza neza, ubwo nahise njya kwa Directeur mbaza impamvu ntitabwaho nk’abandi barwayi.

Directeur yagiye mu gikoni arabaza ati uyu nguyu we kuki mutamuhaye ibyo agomba, baravuga ngo ntabyo bafite, arambaza ati wowe régime yawe ni iyihe, nti rwose nyakubahwa singorana, ibijumba bitogosheje cyangwa byokeje n’ibishyimbo bidakaranze bitarimo umunyu nibyo nandikiwe na muganga.

Directeur yahise arakara, ati nta soni mwabuze ibijumba n’ibishyimbo bidakaranze? Abakozi bareba hasi, yarambajije uti unywa amata nti cyane, yahise ampereza inote ya 500 ati jya kunywa amata, ahita atanga n’itegeko ko ibijumba bitogosheje cyangwa byokeje n’ibishyimbo bidakaranze bitarimo umunyu bitagomba kubura kuva uwo munsi. Narabifataga nkajya no ku meza nkavanga n’ibikaranze nkijuta narangiza ngasagurira abandi, buri umuntu wese yari afite umuvuno we wo kwirwanaho.

Igihembwe cyararangiye turataha, nsubira aho nabanaga na Déo na famille ye, mu kuhagera ariko mbona bafite ibibazo by’ubushomeri bikaze, Maman Thierry nta kazi yari agifite, Déo nawe ari umunyeshuli, mbega hari ubukene. Muri jyewe numva nishinja kubabera umuzigo, nta kintu bari barigeze babimbwiraho ariko umutimanama wanjye wampatiye gushaka ukundi nakwirwanaho sinkomeze kubabera umuzigo.

Muri famille yacu hari umugabo witwaga NSENGIMANA Evase, yari we mukuru w’umuryango ku ruhande rwo kwa Papa, noneho Bertha yangiriye inama yo kuzajya kumwiyambaza. Yarambwiye ati nta wiyima umuha ahari, wakoresheje uko ushoboye ushaka ishuli, uraryiga mu buryo bukugoye genda wegere Evase ni umuntu mwiza ndakeka atazabura icyo akumarira.

Icyo gihe yari afite bureau kwa Rubangura, nagiyeyo aranyakira mubwira ibyanjye ariko nabanje kumwiyibutsa kuko ntiyari anzi neza, nuko ambwira ko hari ahantu afite ibikorwa ku Kicukiro ambwira ko nazajyayo nkajya mfatanya n’abandi noneho igihe cyo kujya ku ishuli cyazagera akazereba icyo yamfasha.

Ubwo nagiyeyo, yari afite igisa n’uruganda kuko byari bitarakomera, yakoraga za Jus n’ifu y’isombe iseye, mbega nk’ibi byo kwa Nyirangarama niwe wabitangiye. Twararabikoraga hari no hafi y’iwe noneho saa sita nkajya kuruhukira iwe nimogoroba ngataha kwa Déo.

Igihe cyo gusubira ku ishuli cyarageze ampa ibikoresho byose nari nkeneye, ampa na ticket intwara ambwira ko ninjya kugaruka nzamuterefona akanyoherereza ticket.

Nahise nsubira ku ishuli, numva nishimye mu mutima kuko nari mbonye umuntu wo muri famille wemera kunyumva no kunyakira. Ntibyatinze twagiye muri détente, nk’uko yari yarabinsezeranyije ntira telephone muri direction, mpamagara iwe mu rugo, nahise nitabwa n’umudamu we, ibyo yambwiye sindi bubivugire aha mbibikiye igitabo ariko nta cyiza na kimwe cyarimo, yari amagambo y’urwango n’ubugome, gusa ijambo rimwe nibuka n’uko yambwiye ngo wabaye ikimenyabose nk’umuravumba.

Umutima warandiye ariko ku rundi ruhande nari narabimenyereye, mu minsi nk’itatu yanyuma mbere yo gusubira ku ishuli nari ndi mu rugo kwa Evase, icyo gihe umudamu we yari mu ruzinduko mu mahanga, umunsi yaziyeho ni wo nanjye nagiriyeho ku ishuli, ntabwo nari muzi, twaganiriye gato ku meza turi kunywa icyayi, nabonaga ari umudamu uvugana ituze, ariko akuntu yanyihindutse kuri phone nibyo byambereye ihurizo.

Evase yari yaranyemereye ko muri vacances nzajya njya iwe, n’ubwo bwose umugore we yari amaze kumbwira amagambo akakaye kuri phone, nafunze umwuka nguza ticket njya I Kigali, nahise nkomeza no kwa Evase mu rugo, nahageze bwije ho gato nko mu ma saa kumi n’ebyiri, ntabwo yari yagatashye. Nta karibu nigeze mpabwa mu nzu, nakomeje kwicara hanze, umudamu we yari ahari n’abakozi, ntabwo abana bari bahari, nakomeje kwicara hanze ntegereza ko baza kumpa karibu mu nzu ndaheba, byageze nko mu maa saa mbiri n’igice imirimo yakorerwaga hanze irarangira bose bajya mu nzu nsigara nicaye hanze.

Umukozi niwe wanyuzagamo agasohoka akongera akinjira mu nzu agakinga, nari mfite agahinda kavanze n’umujinya ariko nsaba Imana byose ari agahinda ari n’umujinya imfashe kubyakira. Nazengaga amarira mu maso nibaza ikibi nakoreye uwo mudamu twabonanye isaha imwe gusa mu buzima bikanshobera, nafashe icyemezo ndagenda icyo gihe nagiye kurara kwa Emeritha kuko yari agituye hafi yo kuri APADE.

Bwaracyeye mu gitondo njya handi kwa Evase bari bafite ibikorwa, njyayo ndakora Evase arahansanga, ntacyo nigeze mubwira narakoze, saa sita nibwiraga ko ndi bujye kwa Evase, bagiye nanjye ndabakurikira umugore we arambwira ngo Evase mutegereze ku kazi, uwo kwari ukumbuza kujya mu rugo mu yandi magambo. Numvaga ntashaka kubwira ibyo bintu Evase, nibwiraga ko kubimubwira byazana intonganya muri famille, mpitamo kumwihorera ndigendera, sinongeye kugaruka aho, icyo gihe Evase yabifashe nabi abifata nko kwanga gukora ariko ntabwo yari azi mu by’ukuri ibindi byambayeho muri iyo minsi.

Muri ibyo bihe nari naramenye ko ababikira b’abizeramariya aribo bandeze, nshakisha amakuru menya aho wa mubikira Soeur Maman Véronique aherereye, icyo gihe yabaga I Kinazi, nasabye Emeritha amafranga ya tike njya I Kinazi, nsanga uwo mubikira arahari ariko ashaje cyane, aho I Kinazi ababikira banyakiranye urugwiro, mpaba ikiruhuko cyose, mbere yo gusubira ku ishuli bampa ibikoresho n’itike.

Icyo gihe nasaga n’uba mu kirere, kuko kwa Déo natinyaga gusubirayo kubera gutinya kubabera umuzigo, kwa Emeritha naho natinyaga kubabwira ikibazo mfite ntinya ko nabo banyinuba kandi bari mu nshuti zanjye, kwa Evase naho umugore yari amaze kunyirukana mucyayenge.

Nagarutse I Kigali mfata igikapu nsubira ku Kibuye, ubwo twari twinjiye muri Semestre isoza umwaka wa gatatu, n’ubwo bwose nigaga ariko umutima wanjye ntabwo wari hamwe, uretse abanyeshuli twiganaga, umuntu wari inshuti yanjye wabaga hanze yari Liliane, nawe ariko yari afite umugabo n’ubwo bwose yakoraga aba i Kigali, nibazaga aho nzataha bikanshobera. Gusa kuberako ko nari naramenyereye guhangayika, narabyirengagije nkomeza amasomo, nubwo natsindaga bwose ariko umwanya wa nyuma wari uwanjye ntawe twawuburanaga gusa nkagira amanota yo kwimuka.

Ntibyatinze rero igihe kiragera turataha, ariko sinari nzi aho nzataha pe, kwa Déo nari naramaze kuhasiba mu mutwe kuko natinyaga kubaremerera, nta handi nari mfite, nasabye Liliane kuba iwe icyumweru kimwe gusa mu gihe ngitekereza aho nzataha, icyo gihe kiri mu bihe byangoye mu buzima.

Liliane yabisabye umugabo we Fravien icyo gihe wari waragarutse gukorera ku Kibuye baranyemerera, nazengurukije umutwe ndeba ahashoboka hose nsanga ntaho pe, naho byashobokaga narabitinyaga nirindaga kugira ibibazo nagiriye kwa Evase. Maze kubura icyerekezo mfata neza, kandi mbona iminsi iri kunsiga, nafashe icyemezo njya kwa Préfet wa Kibuye icyo gihe witwaga Assiel KABERA.

Nagize amahirwe musanga yo, musobanurira ikibazo mfite uko giteye, yari umugabo ugira urugwiro kandi ukunda guseka cyane, KABERA yari inshuti yacu nk’abanyeshuli bo muri ETO Kibuye, kuko yakundaga kuza gukina ping pong mu kigo cyacu, hari abanyeshuli bari bayizi bagakina nawe, ntabwo yari mushya mu maso yanjye kandi yacaga bugufi cyane, yanteze amatwi arambwira ngo icyo kibazo cyawe ni EQUATION A PLUSIEURS INCONNUES.

Yambajije icyo nifuza ko yamfasha, namusabye kumpamagarira Préfet Rose Kabuye akamubwira ko hari umuntu we udafite aho ataha, ibyo byari byoroshye kuri we yarabigerageje téléphone ziranga, yarambwiye ati reka nguhe tike noneho wowe uzagende ubimwibwirire nk’uko waje hano ukabimbwira. Narikirije ampa amafranga 5000 Frw, ubwo ndataha, icyo gihe Liliane n’umugabo we ntabwo bari bahari hari murumuna we Claudine, nuko ndasezera ntaha i Kigali.

I Kigali hari indi famille yarimo abana b’imfubyi bibanaga, umwe muri bo twariganaga kuri ESA mbere yo kuhava, yitwaga GAKIRE Jean Claude, ibibazo byanjye bari babizi, uwo mugoroba niyemeje kubabera umushyitsi ariko uri buzinduke agenda. Nagiyeyo aho bari batuye I Gikondo mu rutoki, iryo joro ndaharara, gusa naraye ntekereza niba ari umwanzuro mwiza kujya kwa Préfet Rose Kabuye. Ntabwo iryo joro nigeze nsinzira ariko nifuzaga gushaka igisubizo kirambuye une fois pour toute.

Muri iryo joro nafashe umugambi ukakakaye, ibyo kujya kureba Rose mbivamo, hari undi mugambi numvaga unyoroheyee kandi mwiza nkurikije imyumvire yanjye y’icyo gihe.

Bwarakeye mu gitondo ndakaraba, ndambara mfata igikapu cyanjye, abo bana mbasezeraho, bambajije aho ngiye mbabwira ko ngiye i Bugande, ariko narababeshyaga ahantu nari ngiye kwari ugupfa cyangwa gukira, numvaga ko nshobora gufungwa cyangwa ikibazo cyanjye kigakemuka.

Nafashe igikapu ngishyira ku rutugu, ndasezera baramperekeza, n’ubwo bwose ntari nigeze mbatangariza ikibazo mfite, ariko barabibonaga, mu maso yabo narabibonaga ko bampangayikiye, ariko nanjye ngatinya kubabwira uko bimeze ngo bitavaho bimviramo ibindi, baransezeye ndagenda.

Namanukiye ku gahanda kavaga kuri ESA Gikondo, mpinguka kuri APEHOT, manuka umuhanda ugana mu Rugunga nkomeza urugendo….Nari ngiye he?

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 26