Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Namanutse munsi ya ETL Gikondo na APEHOT, manuka ikiraro cyo mu Rwampala, nerekeza mu Rugunga, ariko aho kugirango nkomeze mu Rugunga, nazamukiye mu kayira kagana mu Biryogo, ariko ku ruhande rwegeranye no mu Kiyovu. Natungutse mu muhanda wa Avenue Paul VI, munsi y’urusengero rw’abaporoso rwitwa Saint Etienne.

Nakomeje uwo muhanda wa Avenue Paul VI wanyuraga munsi ya KIST ahahoze ari ishuri rikuru rya gisirikare ryitwaga ESM. Ubwo mu nzira ngenda nahahuriye n’umuhungu twiganye muri primaire witwaga Elie, yagiye anganiriza ubona ko anamfitiye urukumbuzi rwinshi, ariko mu by’ukuri sinamwumvaga kuko ibibazo byari byandenze, sinari mfite aho gutaha, nagombaga kubona igisubizo kirambye byanze bikunze, abafaransa nibo bavuga ngo Ça va passer ou ça va casser.

Uko uwo muhungu Elie yagendaga anganiriiza niko nagendaga nsatira aho nari ngiye, numvaga bimbangamiye nabuze uburyo mukwepa, kuko nabonaga amfiye urugwiro rwinshi cyane, yashoboraga no kuntegereza nihaye ibyo guhagarara. Mu Rwego rwo kumukwepa rero namubwiye ko hari ikintu nibagiwe maze nsa nk’usubira inyuma gato musezeraho. Yansezeyeho arakomeza, mbonye arenze mpita nsubukura urugendo rwanjye, aho nari ngiye rero nta handi hari ku ntumwa ya Papa mu Rwanda.

Mbega ubwo ni ambassade ya Vatican mu Rwanda, narahageze ngeze ku rugi rwo ku gipangu nanirwa kwinjira nibazaga uko ndibubwire umuzamu. Sinari bumubwire ko nje gusaba visa yo kujya kwa papa, nta na rendez-vous nari mpafite nibwiraga ko nindamuka nisobanuye nabi ashobora kwanga ko ninjira.

Mu gihe nibazaga uko ndibusobanurire umuzamu impamvu ingenza aho ngaho, hahise haza imodoka yari itwawe n’ababikira, nkeka ko yari ivuye guhaha, kuko harimo imbuto n’imboga nyinshi, ubwo imodoka yageze ku irembo ivuza ihoni, ubwo umuzamu aba arafunguye nanjye ubwo mba nyinjiye inyuma nkurikiye imodoka. Umuzamu yagerageje kumpagarika mwima amatwi, ntacyo yashoboraga kunkoraho kuko nari niyemeje kwinjira muri icyo gipangu byanze bikunze, nta cyagombaga kumpagarika uko cyagombaga kuba kimeze kose.

Ababikira bari binjiye barikanze bahita basohoka mu modoka vuba bajya mu nzu, bashobora kuba baranketsemo umugizi wa nabi, nanjye ubwo nahise nicara ku rubaraza aho ngaho, nari nzi agafaransa gake aka ka tura turye. Nashoboraga kwisobanura, ababikira uko bakinjiye mu nzu basohokanye n’abapadiri babiri, umwe yari umuzungu undi ari umwirabura, uwo mupadiri w’umuzungu niwe wambajije ikingenza.

Namusobanuriye byose mu gifaransa gipfuye birumvikana ariko arabyumva, namubwiye ko nta hantu mfite ho gutaha, mbega ko ndi mu kirere, ubwo nari nkivugana n’uwo mupadiri hari undi mubikira wasohotse antuka cyane, ngo urinjira nk’ibandi muri ambassade, ngo tugiye kuguhamagarira police.

Nta kintu na kimwe cyashoboraga kunkanga kuko nari niyemeje kuva aho ngaho hari igikozwe kandi numvaga ko ubwo ari muri ambassade yo kwa Papa byanze bikunze batihutira kumpamagarira Police.

Uwo muzungukazi w’umubikira yasubiye mu nzu n’uburakari bwinshi anzanira imineke 3 mu gashashi hamwe n’umugati arampereza ngo cyangwa wabuze ibyo kurya? Ngo ngaho rya maze ugende, uwo mupadiri yamushyize ku ruhande aramuvugisha, ubanza ahari yaramubwiye ati wikomeza gukina mu bikomeye.

Uwo mupadiri yahise asubira mu nzu nsigarana n’uwo mupadiri wundi w’umwirabura ambaza uko ikibazo cyanjye giteye mbimusuburiramo. Ataragira icyo ambwira wa mupadiri yari agarutse anzanira icupa ry’amazi arambwira ngo mbe ntegereje gato hari icyo bagiye gukora, yasabye wa muzamu kunzanira intebe nkicaraho.

Intebe barayizanye ndicara, abari mu nzu bose uko bakabaye barasohokaga kundeba bagasubirayo, intumwa ya papa sinzi niba nayo iri mu basohotse kundeba cyangwa niba ari we wanyakiriye simbizi kuko ntabwo nari muzi. Hashize nk’iminota 30 nicaye ahongaho, hari imodoka yavugije ihoni hanze, umuzamu yahise akingura hinjira imodoka imeze nka Daihatsu ya camionnette nkeka yari mu bwoko bwa Dyna.

Iyo modoka yari itwawe n’umupadiri nari nsanzwe nzi witwaga Padiri Carlos wabaga mu Gatenga, ubwo yavuye mu modoka yihuta ahita yinjira mu nzu mu minota nk’ibiri aba arongeye asohokanye na wa mupadiri wundi baza aho ndi aramunyereka. Padiri Carlos yahise ansuhuza arambwira ati: fata igikapu cyawe tugende, ku mutima nahise numva ko ari Padiri Carlos bahamagaye ubwo wa mupadiri yambwiraga gutegereza akanya gato.

Ubwo nahise mpaguruka n’igikapu cyanjye ndamukurikira, muri iyo modoka yari ari kumwe n’undi muhungu w’umusore w’umunyarwanda ubona ko twari mu kigero kimwe.
Ubwo twahise dufata urugendo twerekeza mu Gatenga, Padiri Carlso arambwira byo gutebya ngo ngwino tujye kwirira ingurube umbwire ibyawe neza, akomeza ambwira ati: wakoze amakosa akomeye hariya ni muri ambassade washoboraga kuba wafungwa n’uko wakiriwe n’umuntu mwiza. Ku mutima naravuze nti iyo aza kuba ari wa mubikira nahasanze biba byabaye ibindi.

Mu gihe gitoya twari tugeze mu Gatenga, Padiri Carlos anyakira mu biro bye anzanira icyayi n’umugati ambaza neza uko bimeze ndamusobanurira, arambaza ati: ese ufite imyaka ingahe ndamubwira, n’uko arambwira ati: wowe uri mukuru ntabwo twabasha kugushyira mu kigo cyacu. Kubera ko nari namubwiye aho nari naraye, yambajije niba nasubirayo nkabasaba gutanga contribution ariko bakemera kuncumbikira.

Ntabwo abo bana bari kwanga kuncumbikira ahubwo ni ubwoba njyewe nari nifitemo bwo gutinya kugora abandi, Carlos namusubije ko ndibusubireyo nkabibasaba, yahise ampa amafranga 20.000 frw, arambwira ati:genda utange contribution muri iyo famille, noneho nusubira ku ishuri uzaze nguhe ibikenewe, anansaba ko kandi nzajya ngaruka buri munsi mu Gatenga.

Amafaranga narayakiriye ndamushimira ndangije mfata igikapu cyange ngaruka kwa GAKIRE na DAVID na barumuna babo na bashiki babo. Ubwo ngezeyo kuko nabisanzuragaho, nababwiye iby’urugendo mvuyemo baraseka baratembagara barambaza bati: ese ubundi iyo urinda ufungwa wajyaga he iyo uguma ahangaha? Ubwo nyine twarabisetse turangije dukomeza ubuzima nkomeza kubana nabo.

Bwarakeye mu gitondo njya mu Gatenga nk’uko nari nabyumvikanyeho na Padiri Carlos, ubwo hari imirimo yakorwaga aho ngaho nko gusiga amarangi gukora amasuku, gusimbura amatara yapfuye mbega uturimo nk’utwo duto duto, twarabikoraga saa sita tukarya ni mugoroba ngataha.

Igihe cyo gusubira ku ishuli cyarageze njyayo, ampa ibintu byose bishoboka umunyeshuri akenera ngo ajye ku ishuli, amakaye amasabune, ama colgate, uburoso, amafranga, mbega byose, anangerekeraho n’imyanda myiza cyane, akarusho kandi n’uko byabaga ari ibintu by’abazungu byabaga bikeye ku buryo bugaragara.

Yampaye ibikenewe byose ku buryo bitari na ngombwa ko ngaruka mu gihembwe hagati kureba ibindi. Yari yampaye ibyo nzakoresha umwaka wose. Naramushimiye musezeraho, ngaruka murugo nitegura urugendo, bukeye mu gitondo abo basore na bashiki babo nabo mbasezeraho mfata urugendo runsubiza ku Kibuye.

Nageze ku Kibuye ndi umuzungu, abanyeshuli bari batangariye ibyo bikoresho mfite nari nageze ku rwego rw’abana bihagazeho, umwaka wa kane nawize neza nta kibazo na gitoya mfite. Amasomo y’uwa kane twarayize bigeze hagati tujya mu karuhuko gato, ndashyugumbwa byo gukumbura i Kigali, nanjye nza muri ako karuhuko, ariko byabaga ari icyumweru kimwe, kirangiye ndagaruka, amasomo arakomeza. Ubwo semestre ya mbere iba irarangiye noneho abanyeshuli bose bajya mu kiruhuko kirekire nkeka byari nk’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu, icyo gihe twebwe twigaga semestre ntabwo byari trimestre.

Jyewe rero nk’uko akenshi nari nsanzwe mbigenza nigumiye ku ishuli, hari abana benshi bari barasigaye ku ishuli, dukomeza kubana gutyo igihe kiza kugera ibiruhuko birarangira, ubwo kwari ugutegereza abagiye mu biruhuko bakagaruka amasomo agakomeza. Umunsi wo kugaruka kw’abanyeshuli byabaga ari ibirori ku banyeshuli basigaye mu kigo, kuko hari nk’ibintu babaga baratumye abanyeshuli bagiye mu biruhuko, utubaruwa tw’amacuti yabo, incuti yawe se izaza ifite agafaranga musangire icupa dore ko banaETO twikundiraga agahiye n’ibindi byinshi.

Ku ifoto uwo wambaye lunettes ni Mitali uwifashe ku itama ni NGABOYISONGA Edmond, naho uwicaye hagati ya Edmond na Mitali ni Nyakwigendera Bahizi Emmanuel

Ku italiki ya 22/06/1998 niba nibuka neza nibwo abanyeshuli ba nyuma twari tubategereje ngo amasomo atangire, uwo munsi wari nk’iyindi yose, nari ntegereje abanyeshuli b’inshuti zanjye ko baza.

Mubo nari ntegereje harimo Dady de Maximo kuko uretse no kuba ari we twamenyanye bwa mbere nkigera muri ETO, twiganaga mu ishuli rimwe, tugakina umukino wa Volleyball twese, twanabanaga kandi mu itorero ryitwaga Urwibutso aho twakinaga amakinamico hakabamo n’ababyinnyi, si ibyo gusa kandi byaduhuzaga yagize uruhare rukomeye ngo menyane na Liliane, hari inshuro nyinshi twajyaga dukwepa tukajya kwa Liliane wenda yagize nk’ibirori akaduha ama brochettes tukirira tukazanira na bagenzi bacu, ikindi twari duhuriyeho na Dady n’uko twese twari abakene bihagararaho.

Undi mwana nari ntegerezanyije amashyushyu menshi ni NSHIMIYIMANA Emmanuel uyu we yigaga muri Mécanique Générale ariko akaba nawe inshuti yanjye y’akadasohoka, cyane ko hari na mwene wabo w’umukobwa wigaga i Nyange witwaga Hyacintha twari inshuti, ubwo nabaga nzi neza ko byanze bikunze Manu ari buzane akabaruwa gashushanyijeho imitima ibiri harimo icumu ryambukiranya ako niko twitaga akabarwa k’urukundo. Ariko ubwo byagarukiraga aho ngaho gusa mu mabaruwa, ntabwo iyo nkumi nashoboraga no kuba nayireba mu maso nashoboraga kwikubita hasi kubera ubwoba.

Ku rwanjye ruhande ni abo nari ntegereje cyane ariko buri wese mubo twasigaranye yabaga afite uwo yifuza ko yaza mbere bitewe n’impamvu zinyuranye. Mu masaha ya ni mugoroba nk’uko byari bisanzwe twari duhagaze ahareba ku marembo y’ikigo ngo turebe ko abo dutegereje bahinguka, ariko amasaha twari twaramenyereye yararenze dutangira gukeka ko bus ishobora kuba itaje. Mu gihe twibazaga uko gutinda kose, nibwo twamenye inkuru y’incamugongo ko bus yari itwaye abagenzi ivuye i Kigali ikanyura i Nyange yerekeje ku Kibuye yatezwe n’abacengezi bakayirasa hakaba haguyemo abantu benshi cyane, ubwo nibwo twatangiye no kubona abanyeshuli bamwe babashije kurokoka icyo gitero binjira mu kigo.

Birumvikana ko twikanze tukanahungabana, ubwoba bwahise budukwiramo twese, icyo gitero cyari cyabereye ahitwa ku i Rambura urenze i Nyange uza ku Kibuye, cyaguyemo abantu benshi cyane, abanyeshuli, abasivile, ndetse n’abasirikare.

Dore uko Mwicira Mitali Dady de Maximo nawe warokotse icyo gitero yabintangarije ubwo nari mubajije kunyibutsa abana twiganaga bakiguyemo:

”Alain KUBWIMANA alias Manyoni wavukaga i Kinyinya, BAHIZI Emmanuel wavukiye i Mutongo muri Cyimbogo, Karangwa Jean Damascène wari umucikacumu, iwabo niwe wenyine wari wararokotse arererwa kwa Bourgmestre wa Mabanza witwaga Abimana Mathias. Hari n’umusirikare twari twicaranye witwaga Sous-Lieutenant cyangwa Lieutenant Bertin, hari n’undi mukobwa wigaga i Mudende muri université witwaga KANAMUGIRE Antoinette abo bose bari bicaye hafi yanjye barapfuye. Alain we yashizemo umwuka nkangutse nari mu bitaro bya Kibuye, yari ku gitanda twegeranye arampamagara, we byarangiye turi kuvugana mufashe akaboka nanjye ngaramye ku gitanda muri za serumu, yewe nava muri bus nahagurutse munsi y’intebe nunamutse ariwe duhuza amaso bamurashe ava amaraso mu jisho arambwira ngo: Mita Sha ndapfuye! Nti humura ati: ngo? Nti:humura wowe senga Imana gusa, ako kanya nibwo Emmanuel Dushimimana yanyuzaga mu idirishya. Nasohotse Alain apfukamye aho nyine uko nakunamutse nasanze apfukamye amaraso ari kuva mu jisho adudubiza amanuka ku munwa na visage yose , ubwo Manu yaranyirukakanye ariko tumanuka aho za Rambura ya Nyange abaturage mu mirima baduha induru, twiruka, naje kunanirwa aho ngaruriye ubwenge nibuka ko nari kumwe na Bahizi nshaka gusubira inyuma. Sinzi ikintu cyabaye ndaraba naje gushiduka Manu ampetse anzamukana umusozi kugeza ku muhanda wa Birambo utunguka hepfo ya za Rubengera mu gasanteri habaga kera umugabo wari ufite cooperative witwaga Kayumba wari waranishwe n’abantu batamenyekanye mbere yaho gato akaba yari umukwe wa Pasteur Gahiga wari Directeur wa groupe scolaire y’i Rubengera. Ako ga centre nakibagiwe izina niho nakangukiye Manu ajya mu muhanda ahagarika Toyota Hilux badushyiramo no ku bitaro bya Kibuye ariko nahageze nataye ubwenge kuko isasu ryari ryanyuze mu mutwe hafi y’agahanga navuye amaraso menshi cyane kandi aho akaboko bari bateye grenade hari hari igikomere kinini navuye cyane. Muri make n’intoki nazo z’akaboko k’imoso harimo écran nari natakaje amaraso menshi nacitse intege, ubwo nakangutse ku gitanda Alain ari kumpamagara ndakanguka nisanga muri za serumu arambwira Ngo: Mwana w’iwacu ndapfuye! Nti dusenge niko gutangira kumira ururimi atitira mpamagara abaganga nti: Mumufashe ururimi, baza kurukuramo, umutima usimbagurika azana ibifuzi mu kanwa anaruka amaraso kumbi bari bamurashe muri ka kobo gatandukanya ibituza byombi mu gifu yavuye ntawabibonye yahise apfa dufatanye akaboko ku bitanda byegeranye. Numva ntaye ubwenge ndongera ndasinzira naje gukanguka nka saa munani z’ijoro niko gutangira kubaza aho Bahizi ari! Nibutse byinshi ubwo bakambeshya ngo yaje nsinziriye nkongera gutyo gutyo nuko bujya gucya Kayumba Innocent niwe winjiye arira nti: ariko kuki Bahizi atarimo kuza kundeba? Kayumba yaransubije ati yapfuye! Yabivuze bisa nk’ibimucitse kuko ngo bari bababujije kugira icyo bambwira…….. ibindi nibirebire ibyakurikiyeho gusa hari induru nicyo nibuka, Edmond bamurashe amaguru uko yakicaye muri bus ari ku relax niko amaguru bayarasiye hejuru amanitse ku ntebe y’imbere, hari n’umubikira nawe wari warashwe nibuka ko nawe ari indege (kajugujugu) yahamukuye. Na Edmond nawe yajyanywe i Kigali nyuma , Cyimana Albert nawe yari yagize ikibazo kubera kumanuka yibarangura ku musozi nibuka ko yari yagize ikibazo mu ruhago. Byari ibyago muri Kibuye hose abantu bashize, bus havuyemo bake cyane bavuga 41, ariko abagera hafi 100 ngo barapfuye abari bahagaze bo ubanza ntawarokotse“.  Ng’uko uko Mitali yabintangarije.

Uyu Dushimimana Emmanuel, Mitali avuga hano yari chef de Classe wacu, naho uyu Edmond, ni NGABOYISONGA Edmond umwe muri ba bana twajyanye muri Bus nje gutangira muri ETO Kibuye, NSHIMIYIMANA Emmanuel nawe yarokotse muri iki Gitero ariko we ntabwo yahise yiruka yavuye mo nyuma.

By’umwihariko Bahizi na Edmond bari inkingi za mwamba mu ikipe yacu ya Basketball naho uyu Alain nawe yari umukinnyi mwiza mu ikipe yacu ya football.

Uwo munsi wari mubi muri Kibuye yose, cyari icyunamo muri ETO Kibuye, igihe cyarageze bene wabo w’abo bana bari bishwe baza gutwara imirambo yabo, turabaririra birarangira nta kundi ubuzima burakomeza.

Amasomo yarakomeje rero dushyiraho imbaraga nyinshi kuko twagombaga no gukora n’ikizamini cya Leta, ku rwanjye ruhande nta bibazo byinshi nari mfite byabangamira imyigire yanjye kuko ya operation nari nakoze ku kicaro cy’intumwa ya Papa mu Rwanda yari yabyaye umusaruro ushimishije, Padiri Carlos yari yakoze ibirenze ibikenewe ngo mbashe kwiga neza, nta rwitwazo rero nari mfite nagombaga kwiga nshyizeho umwete ngo ntazabura Diplome…

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 25