NDAMIRA – Episode 28

Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo nahise njya kuri MWANA UKUNDWA nsobanurira umu maman twitaga Tantine wari ushinzwe kumva ibibazo byacu musobanurira uko bimeze ma ze ibaruwa ahita ayimpa, nasubiye kuri LKV, nsanga Sous-Préfet GATABAZI ari mu kiruhuko cy’uburwayi uwari waramusigariyeho ntacyo nagombaga kumubaza kuko ntacyo yari abiziho, ubwo rero amafaranga nasubijwe gusa ni 25000, gusa yangiriye akamaro cyane.

Amasomo yarakomeje kuri ADB, gusa byari bigoye ugereranyije n’uko twigaga ku Kibuye, nagombaga kuzinduka nkitegura ngafata urugendo rurenga isaha mu nzira no gutaha ni mugoroba bikaba ukonguko, sinabonaga igihe gihagije cyo gusubiramo amasomo nk’uko ku Kibuye byari bimeze. Nagerageje kwihanganira no kugerageza kumenyera izo mpinduka, igihembwe cya mbere cyararangiye sinatsindwa ariko sinagira n’amanota menshi, ntabwo byatinze dutangira igihembwe cya kabiri, tugeze mu gihembwe hagati nibwo amanota yasohotse ngira n’amahirwe nsanga Diplôme narayitsindiye, ubwo hakurikiyeho kwitegura kujya kuzana diplôme.

Nagiye kwa Bertha, mubwira ko nabashije kubona diplôme ya A3 biramushimisha cyane. Bertha yari umuntu ufite umutima udasanzwe, yagiraga urukundo n’ubuntu bihebuje ntabwo byashoboraga kumukundira guhakanira umuntu uje umugana amukeneye ho ubufasha YAKUNDAGA KUVUGA NGO TUGOMBA GUPFA KUGIRANGO ABANDI BABEHO.

Ubwo yahise andodeshereza costume nziza cyane angurira inkweto nziza cyane biberanye arangije ampa n’amafranga y’urugendo nditegura njya ku Kibuye, ibirori byarabaye diplôme zacu turazihabwa ubwo ipage yo ku Kibuye mba ndayifunze ngaruka gukomereza amasomo kuri ADB I Nyarutarama.

Igihembwe cya kabiri cyarageze dukora ibizami, igihe cy’ibizami kigeze hagati abarimu b’amasomo twari twararangije gukora ibizamini bari baratangiye gukosora, nibwo naje kuvumbura ruswa ikomeye yaberaga aho muri ADB cyangwa se no mu yandi mashuri yigenga.

Hari umwarimu witwaga Akilimari watwigishaga Eléctricité générale, yari umuhanga pe, gusa akagira complèxe y’uko yari mugufi cyane, yakundaga kutubwira ngo mes chers amis c’est pas la taille qui fait l’homme c’est la tête qui fait l’homme, yabivugiraga ko yari mugufi cyane akanga ko abantu bamusuzugurira ubwo bugufi bwe. Uyu mwarimu yitegerezaga abanyeshuli mu ishuli bagaragaho amafranga akabiyenzaho yarangiza akabasaba amafranga ngo abahe amanota, byumvikane ko n’ababaga batiyizeye ku bwenge babonaga amanota binyuze muri iyo nzira.

N’ubwo bwose nari nyakwigendera ku bijyanye n’amafranga, ariko ishusho yanjye yanshinjaga kuba umunyamafranga, nanjye nagaragaraga nk’uyafite. Umunsi umwe rero Akilimari yaje mu ishuli turangije gukora ikizami atanga itangazo ko hari abanyeshuli abona batakoze ibizami, nanjye izina ryanjye ryaje muri abo banyeshuli bahamagawe, ubwo twasabwaga kujya muri salle y’abarimu kwisobanura impamvu tutakoze ibizami.

Namugeze imbere mubwira amazina yanjye arambwira ngo nta rupapuro rwanjye yabonye, kandi mu by’ukuri nari narakoze ikizami, yanyumvishije ko azampa zéro ariko ambwira ko ndamutse muhaye ikaziye ya Primus hari ukundi byagenda, nkabona amanota meza. Akimbwira iryo jambo narikanze ndanarakara, siniyumvishaga ko umuntu w’umunyabwenge nk’ubwo namubonagaho yakora ibintu nk’ibyo.

Ikindi sinibazaga impamvu umuntu ashobora gukora akarara yicaye aharanira gutsinda ariko izo ngufu zose zigateshwa agaciro n’umuntu uharanira inyungu ze gusa, urupapuro rwawe akaruca cyangwa akaruta kugirango akunde abone indonke.

Ibitekerezo byinshi byandwaniyemo, nashatse kumukosora ako kanya, ariko nibuka impanuro nahawe na directeur wanjye wo muri ETO Kibuye , nyakwigendera Ir MVUKIYEHE Deny, maze ndifata.

Natekereje uburyo kubona iryo shuli byamvunnye nibuka inzira nanyuzemo ngo mbonane na Padiri Carlos, nkibaza uburyo umuntu ashobora gutesha agaciro uwo muhate wose umuntu aba yaragize ahatanira kugera ku byiza. Nasohotse muri icyo cyumba cy’abarimu nacitse intege, byarashobokaga ko namuha isomo ku buryo atazongera no gutekereza ibyo bintu ariko kandi byashoboraga kungiraho ingaruka zitari nziza. Ubuzima nari naraciyemo bwari bwaranshyizemo kwanga akarengane aho kava kakagera ntitaye ku muntu ugakorewe, ariko nari narigishijwe na none ko iyo urwanyije akarengane mu buhubutsi bishobora kukugiraho ingaruka zirenze ibyo washakaga gukiza.

Naratashye, ngera mu rugo nababaye cyane, nacitse intege nta nubwo nabashije gutegura ikizami cy’umunsi wari ukurikiyeho. Ijoro ryose ntabwo nigeze nsinzira naraye ntekereza aho nzakura amafranga yo guha icyo gisambo cy’umwarimu ndaheba, nafashe icyemezo cyo kujya kubibwira Padiri Carlos, narazindutse mu gitondo njya mu Gatenga amahirwe make nasanze Padiri Carlos nawe atakiba muri icyo kigo, ngo ntabwo yari akihayobora yari yaragiye.

Ni inkuru yantunguye kuko nta kintu nari narigeze mbimenyaho, impamvu zo kugenda kwe gusa namenye ko atagiye neza, uku kugenda kwe nzakugarukaho mu gitabo.
Undi mupadiri wari waramusimbuye ntabwo twari tuziranye nta kintu nagombaga kumutangariza, nahise nsubira mu rugo, kandi kuva ubwo ntabwo nongeye gusubira kuri ADB, ni ukuvuga ngo urugendo rwanjye rwo kuri ADB rwarangiranye n’igihembwe cya kabiri.

Gusa n’ubwo byari birangiye gutyo, nari narahahuriye n’abantu babiri b’ingenzi mu buzima bwanjye, abo ni RUGIRA Jean Maurice na Directeur BIZIMUNGU Faustin.
Icyo gihe nari mfite imyaka 24 kuko hari muri 1999 nari ngeze mu myaka bita imyaka y’ubwoba, ni imyaka umuntu w’umusore aba atangiye kwitekerezaho, atangiye kwigereranya na bagenzi be bareranywe cyangwa bo mu gihe kimwe.

Hari ababa barateye imbere, bakagira ingo, hari ababa barageze ku bikorwa bifatika runaka nko kubaka amazu, kugura amamodoka cyangwa kugira ubundi bushobozi bundi bugaragarira amaso, iyo wirebye rero ugasanga nta ntambwe n’imwe uratera, urushaho kugira ubwoba aho uba utangiye kwibaza ngo ejo nzamera nte?

Nange rero nicyo gihe nari ngezemo, nkabona ndacyacumbitse, nta mafaranga mfite, nta gikorwa na kimwe, hakubitiraho na bampemukendamuke nk’uwo mwarimu bafata icyemezo cyo guhima umuntu ku nyungu z’inda zabo gusa nkarushaho kubabara, nari ngeze muri cya gihe abanyarwanda bavuga ngo kurazikubone.

Umutima wanjye wakomeje gutekereza kuri ubwo buzima ndimo ari nako igitekerezo cyo gusubira kwiga kuri ADB cyanshizemo burundu mpita mpareka. Ubwo natangiye kujya nshakisha ibiraka ariko nagerageza gushakisha uburyo nakomereza amasomo yanjye muri ETO Muhima.

Byibura ho hari muri leta, nta byo kwaka ruswa byari kuhaba, ikindi kandi hari hafi y’aho nari ntuye, ubwo igitekerezo cyo kujya gushakira ishuli muri ETO Muhima cyakomeje kunyakamo, ntangira kujya mbaririza amakuru yaho n’uburyo bwo kuhabona ishuli. Kubera ko ku Kibuye nari umuntu uzwi cyane byari byarampesheje imbaraga zo kujya nsabira abana amashuli ku Kibuye, hari abana babiri nigeze gusabirayo imyanya birakunda, umwe yitwaga KAYITARE ubu ni umusirikare ukomeye, undi simwibuka neza.

Gusa izo ngufu nari mfite ku Kibuye zahindukaga zéro iyo nabaga nambutse Nyabarongo ngaruka i Kigali, nagagombaga gushakisha abafite ubushobozi mu mujyi wa Kigali bakamfasha kubona ishuli muri ETO Muhima.

N’ubwo bwose mu ntangiriro nibwiraga ko bikaze ariko byaranyoroheye cyane, abo basore n’inkumi twabanaga, bari bafite umu tante wabo witwaga GASENGAYIRE, nawe yari umubyeyi ugira ubupfura budasanzwe, yari afite umudamu w’inshuti ye wakundaga kumusura ntibuka izina rye wakoraga muri AFER (Association des femmes entrepreneurs au Rwanda).

Uwo mudamu nkeka wari mu bayobozi b’iyo association ubwo yazaga kudusura, uwo mu tante wacu yamugejejeho ikibazo cyanjye, amubwira uburyo nagiye kwiga bakanca ruswa bikanca intege nkananirwa, noneho uwo mudamu wakoraga muri AFER yambajije niba ntajya kwiga muri ETO Muhima.

Natunguwe n’icyo kibazo kuko siniyumvishaga ko napfa kuhabona umwanya, umudamu namubwiye ko ari byo nifuza cyane ahubwo, ubwo yahise ambaza icyo nifuza kwigayo, mubwira ko nifuza Eléctromécanique, kuko Eléctronique nari narayizinutswe kubera ruswa nari narabonye kuri ADB.

Ubwo yahise agenda hashize iminsi mbona imodoka yo ku kazi kabo ije mu rugo harimo umushoferi, arambwira ngo nitegure njye kuri arrondissement, ubwo nahise nitegura tujyayo, mpita ninjira mu biro bya RUTARI Gérard niwe wari ukuriye uburezi mu mujyi wa Kigali.

Naramusuhuje yanga kumpa umukono antegeka gusubira hanze nkagaruka, narabikoze arambwira ngo kirazira nta mwana usuhuza umuntu mukuru agomba gutegereza ko umukuru amuhereza umukono. Ako nahise ngafata mu mutwe ndamushimira, yahise anyaka attestation de réussite, ndayimuha kuko nari nayitwaje arayireba arangije ampa urupapuro runjyemerera kujya kwiga muri ETO Muhima.

Ubwo igihe cyo gutangira amasomo cyari kigeze, mpita njya kuri ETO Muhima, ariko nsanga imyanya muri Eléctromécanique yarashize, mbasaba ko banshyira muri Eléctronique naho nsanga nta myanya ihari ubwo bahita banshyira muri Engins lourds, nahise ntangira amasomo ariko muri Engins Lourds byasabaga byibura umuntu wize Mécanique Automobile muri A3.

Jyewe rero nari narize Eléctricité, nabonaga ntazi iyo biva n’iyo bijya, ubwo nasubiye muri direction nsaba préfet des études witwaga SIBOMANA Francois kundebera ko atagerageza kunseseka muri Eléctromécanique cyangwa Eléctronique, yarampakaniye gusa ambwira ko ahandi hashoboka imyanya ari muri construction, ubwo nta yandi mahitamo nari mfite nahise nigira muri construction uko biri kose byarutaga kujya muri Engins Lourds.
Nguko uko ninjiye muri construction muri ETO Muhima, nasanze baratangiye amasomo bayageze kure, ariko expérience nari naravanye kuri ADB yaramfashije nari maze gusobanukirwa n’uburyo muri A2 biga, nta na kimwe cyangoye.

Mu bihe byose nagiye nyuramo bigoye hari uburyo Imana yagendaga imparurira amayira igategura umuntu uzajya amfasha mu by’ingenzi nkeneye, nk’uko kuri ADB Imana yampuje na RUGIRA Maurice, no kuri ETO Muhima naho nahahuriye n’umwana w’I Rwamagana witwaga MUTABARUKA Robert Christian.

Yari umwana wo mu bakire, nagize amahirwe turicarana ku ntebe, kubera ko ibyo twigaga nk’imibare nari narabinyuzemo kuri ADB, ntabwo byangoraga cyane, uwo mwana rero yambonyemo umuntu uzamufasha kwiga maze ahita anyiyegereza. Naho ubucuti bwacu bwaturutse, tuba inshuti, ubwo muri cantine akantunga, nkakunda kuba ndi aho yari acumbitse muri JOC buri gihe muri weekend, mbega tuba inshuti z’akadasohoka. Kubera ubucuti twari dufitanye rero ntiyatinze kumenya amateka yanjye, byatumye angirira impuhwe maze ubucuti bwacu burakomera.

Kuri ETO ho byibura habaga ikintu cya rigueur ku buryo ryabaga ari itegeko kugera ku ishuli saa moya za mu gitondo tugakora étude, urwo rugendo rero rwo kuva i Gikondo saa kumi n’imwe n’igice kugira ngo ngere muri ETO hakiri kare rwaramvunnye, maze mbigiyemo inama na ba basore twabanaga niyemeza gushaka uburyo nakongera kujya niga nibana nkatura hafi y’ishuli.

Mbere yo gushaka uburyo nakwikodeshereza nabanje kugerageza amahirwe yo kuba muri ETO, maze negera uwari directeur icyo gihe witwaga BUGINGO Karemantoki, musaba ko yanyemerera nkajya nibera mu mazu yabaga muri ETO Muhima. Hari amazu menshi atagira icyo akorerwamo, ntabwo yanyangiye yarabinyemereye, ahubwo bitewe n’uburyo nari namusobanuriye amateka yanjye, ampa amafranga 15000 Frw.

Ubwo ba basore twabanaga nahise mbasezeraho baramperekeza nuko mba nimukiye muri ETO muhima, mu kwimuka nabifashijwemo n’abasore bitwaga ba Petit bo ku mugao w’umu docteur witwaga BIGOMWA kuko bari bafite imodoka.

Ubwo rero mba nimukiye muri ETO gutyo gusa hari undi mwana wari umucikacumu, utaragiraga aho ataha, twiganaga ariko we yigaga mu ishuli ryari parallèle n’iryacu, mbega yigaga construction.

Abanyeshuli bari bavuye muri A3 ntabwo biganaga n’abarangije Tronc commun, uwo mwana nawe BUGINGO yamwemereye ko tubana, hari n’undi mwana nawe wigaga muri mécanique Automobile twitaga Philos, nawe twabanaga, twari batatu.

Amasomo yaranyoroheye kandi ubwenge bwanjye bwari butangiye kugenda bugaruka gahoro gahoro, wa muhungu Robert nawe akabimfashamo, tugakora Etude cyane, kandi nta kintu na kimwe namuburanaga kuko muri weekend najyaga kumusura muri Joc agateka tukarya tukanywa mbega byari byiza nta mihangayiko myinshi nari mfite.

Igihembwe cya mbere cyararangiye ndetse mbyitwaramo neza mba uwa mbere, icyo kintu cyaranshimije cyane kuko byanyibukije ibihe byanjye bya kera muri primaire kuko nari umuhanga cyane, byongera kunyibutsa kandi mbere y’intambara gato niga kuri ESA kuko nabwo nari umuhanga, mbega ubwenge bwari butangiye kugaruka gahoro gahoro.

Ubwo twagiye mu kiruhuko noneho Robert ansaba ko nazaza tukajyana iwabo mu kiruhuko, iwabo hari muri Komini Muhazi, muri préfecture ya Kibungo icyo gihe préfecture zari zitarahinduka. Ntabwo nari kwanga birumvikana, nagiye iwabo tuhamarana ikiruhuko cyose, tukajya gutembera kuri Muhazi, mpagirira incuti nyinshi, mbega ababyeyi be barumuna be na bakuru be barankunda cyane mbega byari byiza.

Ikintu cyangoraga cyane ni amasengesho yaho, maman wabo yari umunyamasengesho ukaze cyane kandi akabitoza abana be bose, ntabwo rero abashyitsi bagombaga gusigara. Uretse nibyo kandi nari umwana mu rugo, iyo igihe cyo kuvuga ishapule cyazaga nyine byabaga bikaze ariko ngashinyiriza tukayivuga ikarangira.

Igihe cyo kugaruka ku ishuli cyarageze turagaruka ababyeyi ba Robert nanjye bampfunyikira impamba nk’abandi bana kandi bari bankunze cyane. Si n’ibyo gusa kandi hari n’umukobwa wari umu directrice kuri Ecole primaire yaho twari twakundanye cyane, n’ubwo bwose nari umu secondaire ariko nari présentable, ku uburyo umukowa uzi ubwenge kandi ureba kure atari kunyitesha, gusa ntabwo yari azi ko yakunze bakonjariva.

Twagarutse i Kigali rero umutima wanjye wishimye nabonye famille nisanzuramo bamfata nk’umwana wabo. Igihe cyarageze amasomo y’igihembwe cya kabiri aratangira ariko umuvuduko nari mfite wo kugarura ubwenge bwanjye neza uza gukorwa mu nkokora n’ibintu bibiri.

Icya mbere narwaye marlriya y’igikatu, nari maze igihe kirekire ntarwara marariya ariko aho nabaga muri ETO Muhima harimo imibu myinshi biza kumviramo marariya. Nabanje kuyisuzugura sinivuza imerera nabi cyane ku buryo nari ngiye no gupfa, Robert yanshakiye imiti igabanya ubukana, arangije anshakira ipikipiki injyana kwa Bertha. Ngeze kwa Bertha rero yahise anjyana kwa muganga, banyandikira imiti ya kinini, nagarutse muri ETO imiti ndayinywa, ariko imena amatwi pe.

Ubwo nanywaga iyo miti nibwo igitangaza cyaje kumbaho, muri ETO Muhima, hakundaga kubera amakwe kuko hari salle y’ubukwe, muri yo week end rero twamenye ko hagiye kubera ubukwe, sinzi ikintu cyambayeho ku buryo ikintu cyose nihumurizaga numvaga ari impumuro ya Primus, iyo phénomène yaranyobeye abaganga muzansobanurire.

Nanywaga amazi nkumva ni primus, banzanira ibiryo nkumva ni primus, najya koga nkumva ni primus mbega impumuro yose numvaga ari primus yemwe n’icyayi numvaga ari primus. Kandi ubwo marariya yari imereye nabi, maze kumva iyo mpumuro ya Primus indembeje mafashe icyemezo cyo guhagarika imiti, byari bigeze nko ku wa kane.

Nafashe icyemezo cyo kureka imiti ntegereza umunsi w’ubukwe ndavuga nti nzavumba primus aho kwicwa no kuyifuza. Ubwo ku wa gatandatu bigeze nakoresheje uko nshoboye ubwo bukwe mbwinjiramo maze nicara hafi y’ikigega ku buryo inzoga zose zancaga imbere maze ntoranyamo primus nziza nziza zimwe zifite amapine ngotomera ebyiri zishyushye. Kubera ingufu nke nari mfite nahise ncika intege njya kuryama, ariko nabyutse nsimbuka, kuva uwo munsi kugeza ubu sinongeye kurwara marariya ukundi.

Uretse ubwo burwayi bwanshegeshe hari iyindi mbogamizi nagize yangoye cyane bituma ngabanya umuvuduko nari nzamukanye wo kwisubiza icyubahiro cyanjye cy’umunyeshuli w’umuhanga.

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 25

NDAMIRA – Episode 26

NDAMIRA – Episode 27

NDAMIRA – Episode 29