Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo nsubiye inyuma gato, ubwo nari ntangiye kwigisha uwo mwana Bruce, ku ishuli aho twigaga muri ISDI, bari baradutandukanyije buri wese yiga muri department ye, abo muri Génie Civil twigaga ukwacu. Ibintu byo gusobanurira abanyeshuli byari byaragabanutse, aho nari mfite nkura amafaranga ni mu kwigisha wa mwana wa perefe gusa, ayo mafaranga niyo nakoreshaga mu kwishyura inzu aho ntuye no guhaha. Minerval nari naremerewe ntabwo nigeze nyihabwa, ibyo byatumaga niga ntakora ibizami, keretse ibizami byo mu minsi ya mbere gusa nibyo nari narakoze.

Uretse guhatiriza gusa ariko nabonaga neza ko ntaho ndi kwerekeza mu myigire yanjye, ibyo byatumye na ya plan nari mfite kuri Jolie nyikuraho amaso nemera gutsindwa manika amaboko, ibyo gukomeza kumutekerezaho mbyikuramo kuko nabonaga ndimo kwipasa umupira muremure, nkeka ibi ari rimwe mu makosa akomeye nakoze mu buzima bwanjye.

Buri munsi iyo nabaga ngiye kwigisha uwo mwana nahabwaga inote y’ijana ya tike, ariko mu by’ukuri ntabwo nategaga imodoka nagendaga n’amaguru ayo mafranga nkayakoresha nko guhaha, nta telephone nagiraga, ibyo kugura ama unites ntibyandebaga.

Hari igihe rero kigeze kugera TUYISENGE Dominique n’umugabo we bajya ahantu bamara iminsi badahari, basiga babwiye umwana ko amafranga yose bazayampa bagarutse, ubwo ayo gutegesha n’umushahara nagombaga kubitegereza mpaka bagarutse. Mu rugo habaga undi murumuna wa Maman Bruce witwaga Félicitée nawe wakoraga muri ELECTROGAZ ku ishami ryakoreraga ku Gisimenti, akenshi yaratahaga akansanga ndimo kwigisha uwo mwana, sinashoboraga kumubwira ko mfite ikibazo cy’amafranga.

Uko iminsi yahitaga amafranga nari mfite yaranshiranye, ntangira kwikopesha mu ma boutiques, nabyo byaje guhagarara, kubera ko nari maze kugeramo amafranga menshi, sinari ngitunyika kunyura hafi ya boutique nashakishaga indi nzira kubera gutinya amadeni.

Gusa naje guhura na expérience ikomeye cyane ariko yanyigishije byinshi mu buzima.
Ibintu byo guteka nari nsigaranye mu nzu nabitetse ari ku wa gatanu saa sita, muri après midi njya kwigisha umwana nk’uko bisanzwe. Naramwigishije ndangije njya ku ishuli ndiga, naratashye ndaburara kuko nta kintu nari nsigaranye mu nzu cyo guteka kandi no kuri boutique ntabwo nashoboraga kuba nahahingutsa umutwe kubera amadeni yari yabaye menshi.

Bwarakeye ku wa gatandatu nabwo ndabwirirwa, gusa ndihangana njya kwigisha uwo umwana, nizeraga ko wenda nshobora gusanga ababyeyi be baje bakampa amafranga. Namwigishije nshinyiriza igihe kiragera ndataha, imbaraga zari zatangiye kuba nkeya, nagendaga nsusumira mu nzira, nageze mu rugo ndongera ndaburara.

Ku cyumweru nananiwe kuva mu buriri, gusa ndihangana mu ntege nkeye nari nsigaranye, muri après midi ndongera njya kwigisha umwana. Iyo namugeraga imbere nageragezaga kwiyumanganya, ariko kuri iyo nshuro ntabwo byari bikinshobokeye kumuhisha ko nta gatege nifitiye.

Maze akanya gato mpageze, umwana yagiye muri frigo anzanira amata, nkeka ko yabibonaga ko ntako meze, ku mahirwe make yanjye kugeza icyo gihe ntabwo nanywaga amata. Nitwaje ibyo kutanywa amata umwana mubeshya ko ndi ku miti ntabasha kunywa amata kuko yanyicira imiti. Gusa namubwiye ko ndembye ko uburwayi bumereye nabi ko bikunze yanshakira tike yo kuncyura, uwo munsi ntabwo twize namuhaye imyitozo akora, ariko nabwo kuyimuha ntabwo byari byoroshye kuko nandikaga ntitira.

Igihe cyo gutaha cyarageze uwo mwana wabonaga ko ndembye rwose ajya mu gikari avugana n’umukozi mukugaruka mbona azanye inote y’ijana yo gutega taxi gusa nk’uko bisanzwe ntabwo nateze natashye n’amaguru. Naratashye ariko sinashinguraga ikirenge, nagendaga ntitira inzira yose, gusa nakomeje gushinyiriza ngera mu rugo, mbere yo guca mu rugo nanyuze kuri boutique ngura ibirayi n’ubunyobwa n’inyanya.

Mu guteka nakoreshaga peteroli, nari ngifite agapeteroli gake muri rechaud yanjye, uko nakageze mu rugo nta gatege nifitiye, nahase ibirayi, uko nakabihase ntabyo kubironga amazi nabihatiyemo niyo nahise mbitekesha. Naya safuriya naherukaga gutekeramo ku wa gatanu ushize ntabwo nari narayogeje, mbega nabivangiye hamwe byose ndateka, byarankundiye bishya vuba, nta n’ingufu zo kubishyira ku isahana nari kubona, narihanganye gato birahora.

Bimaze guhora nabiririye mu isafuriya, ariko kuva nabaho kugeza uyu munsi nta biryo byandyoheye nk’ibyo ngibyo, narariye ndahaga numva ngaruye ingufu, byari biryoshye cyane, aho niho numviye agaciro k’umugani abanyarwanda bakunda guca ngo haryoha inzara. Hari n’undi bavuga ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi, iyo migani namenye agaciro kayo muri iyo expérience nanyuzemo.

Kuva uwo munsi nahise mpa agaciro inote y’ijana nabonye ko hari igihe ijana rimwe rishobora kukurutira 1.000.000.000.000 frw bitewe n’impamvu, icyo gihe uwari kumpitishamo ijana rimwe ako kanya cyangwa miliyari nyuma y’amasaha abiri nari guhitamo ijana.

Hari abantu basuzugura amafranga, burya nta mafranga make abaho ntibazababeshye amafranga yose ashobora kukugirira akamaro mu gihe runaka.

Ubwo nari ndangije icyo kigeragezo, Maman Bruce yaragarutse arampemba anyongereraho n’amafranga ya tike ahwanye n’iminsi atari ahari maze ubuzima burakomeza. Nakomeje kumwigisha kugeza ubwo ageze igihe cyo gukora ikizami cya leta, nk’uko nabivuze muri episode ibanza misiyo yanjye nayigezeho kuko uwo mwana yavumbutsemo umuhanga cyane akiga akaminuza.

Ubwo ndangije kumwigisha akazi karahagaze birumvikana ariko ntabwo naburaga imigozi imbambira, hari igihe nagiraga gutya nkabona nka groupe y’abanyeshuli biga nko muri ULK wenda nkumva barampamagaye nkajya kubasobanurira. Hari umugabo twiganaga GAKUMBA Jean de Dieu wankundaga cyane inshuro nyinshi nabaga ndi kumwe nawe kuko icyo gihe atakundaga kujya ku kazi cyane.

N’ubwo ntishyuraga minerval kuri ISDI, ariko kwihambira kwanjye kwambyariye ibintu bibiri by’ingenzi byatumye ubuzima bwanjye bufata ikerekezo gishya.

Icya mbere n’umukobwa witwaga Jeanne wigaga ahongaho muri JOC, yigaga mu wa gatandatu yitegura gukora ikizami cya leta, akenshi abanyeshuli bo mu wa 6 bakundaga gutaha batinze, iyo twabaga tuje kwiga rero twahuraga nabo cyangwa tugasanga baracyicaye mu ma classes. Uwo mukobwa rero uko nahageraga yakundaga kunyitegereza cyane, ku buryo na bagenzi banjye twiganaga batangiye kujya bavuga ngo uwo mukobwa ASHOBORA KUBA yarankunze.

Nanjye ni uko natangiye kubyiyumvisha, umunsi umwe rero yaratinyutse arampamagara ariko mu izina ritari iryange. Yarampamagaye ngo BITE MARIGU! Ntabwo nabyitayeho kuko ntabwo ari uko nitwaga, naketse ko ari undi ahamagaye, nakomeje kwigendera ntacyo nitayeho, yahise abwira umuntu wari inyuma yanjye ngo ambwire ko ari jyewe arimo guhamagara.

Narahagaze ndahindukira aza aho ndi arambaza ngo uzi ko nkikubona naketse ko uri MARIGUGU? Yarongeye arambaza ngo ese MARIGUGU ntabwo umuzi wa wundi ukora kuri TVR? MARIGUGU ukora kuri TVR yambwiraga nta wundi ni wa mwana witwaga RUGIRA JEAN MAURICE wa wundi twiganye kuri ADB akajya ampa na jeton. Jeanne namusubije ko Maurice muzi na ndetse ko tuziranye kuko twiganye igihe gito kuri ADB.

Yahise ambwira ati rero murasa cyane ku buryo nakwitiranyaga nawe. Nta kindi namusubije cyane kuko no guhagarana n’umukobwa akanya mu nzira byashoboraga gutuma umutima umpagararana nkikubita hasi, namusezeyeho rero mbifata nk’ibisanzwe, mbese sinabyitaho.

Mu minsi yakurikiyeho nigeze guhurira na Maurice munsi ya UTC ari mu kamodoka k’aka voiture gasa nk’akamupfiriyeho ndamusuhuza mu cyubahiro cyinshi birumvikana.

Naramwubahaga kuko burya umuntu wagutunze uba umugomba icyubahiro, si ibyo gusa kandi yari n’umukire ubwo twiganaga, ikindi kandi icyo gihe duhura yakoraga kuri TVR jyewe nta kazi ngira, uretse n’ibyo byose kandi yari anafite imodoka.

Muri uko guhura namubwiye ko hari umukobwa witwa Jeanne wambwiye ko dusa, Maurice yambwiye ko uwo mukobwa amuzi ariko ntabwo twabitinzeho cyane kuko nahise nigendera nabonaga asa nk’ufite stress y’imodoka yari yamupfanye. (Ibyakurikiye ho muri uku kunyitiranya na Maurice kwa Jeanne nzabigarukaho mu nkuru zindi ndetse no mu gitabo).

Icya kabiri ni imwe mu nshuti naje kugira aho kuri ISDI, yari umusore witwaga NDAYAMBAJE Alphonse, yakoraga muri Hotel de Mille collines, nawe yigaga ahongaho mu ishami rya Tourisme. Twakundaga gutahana kuko yatahaga mu Rugunga, iyo twatahaga hari igihe nanyuraga iwe tugasangira, cyangwa nanjye naba nishe umuzungu nkamutumira akaza iwanjye muri weekend tugasangira.

Twari tumaze kuba inshuti, iwe rero yari afite igitabo cyari gifite igifuniko cy’umutuku, cyabaga kiri ku meza y’igitanda cye, iyo nahageraga narakirebaga ariko sinkiteho. Nakundaga kukibona kenshi uko namusuye ariko rwose singire n’amashyushyu yo kugisoma. Umunsi umwe rero nagiye kumusura ari ku wa gatandatu, ngezeyo nsanga arasohotse ariko iwe hafunguye, ubwo ninjiye mu nzu nicara ku gitanda cye, mbonye atinze nafashe cya gitabo ncishamo amaso byo kubura icyo nkora mbese nanga kurambirwa.

Nahise ndambura mu mapage yo hagati ntangira gusoma, interuro nahereyeho nsoma yaravugaga ngo: TOUS CE QUE L’ESPRIT DE L’HOMME PEUT CONCEVOIRE ET CROIRE, IL PEUT LE REALISER. Nkimara gusoma iyo nteruro nahise numva hari ikintu gishya kinjiye mu bwonko bwanjye, ubwo nahise ngira amatsiko yo kureba uko icyo gitabo kitwa, narambuye ku gifuniko inyuma nsanga icyo gitabo kitwa ngo LE SUCCES PAR LA PENSEE CONSTRUCTIVE cyanditswe n’umwanditsi w’umuhanga witwaga NAPOLEON HILL.

Nkimara gusoma izina ry’igitabo nagize amatsiko cyane noneho niyemeza gutangira kugisoma, uko nagendaga ngisoma narushagaho kugikunda, kuko cyarimo inyigisho z’ingirakamaro cyane. Narasomye ku buryo ntibukaga aho ndi, igihe cyarageze Alphonse aragaruka, ubwo nyuma yo kuvugana ibyo twagombaga kuvugana, namusabye ko yantiza icyo gitabo nkagitahana nkajya kugisomera mu rugo.

Yarabinyemereye mpita ngitahana nishimye cyane, muri jyewe numvaga mvutse ubwa kabiri, naratashye igitabo ndagisoma ndongera ndagisoma, kirandyohera cyane ku buryo niyemeje gutangira gushyira mu bikorwa amahame kigishaga. Icyo gitabo cyahinduye ubuzima bwanjye mu buryo bukomeye cyane ku buryo cyamfashije gusimbuka intera nini cyane yari hagati y’igihe nari narataye kubera ibibazo n’igihe nari ngezemo.

Burya iyo umuntu ageze mu bintu bishya ariko abikunze bishobora kumukoresha amakosa iyo atabyitwayemo neza, urugero niba uguze imodoka ugahita wiga no kuyitwara, iyo utangiye kuyimenya ugenda wiruka ikindi kandi ukaba wanjya n’ahantu hatari ngombwa. Ndibuka ko ubwa mbere nkigura imodoka najyaga mbyuka nko mu ma saa saba z’ijoro ngafata umuhanda ntazi aho ngiye ngashiduka ngeze nko ku Gisenyi (aka ni agaciyemo nzabigarukaho mu nkuru ziri imbere ndetse no mu gitabo).

Icyo gitabo rero ukuntu cyanyakije nahise mpera ku muvuduko wo hejuru cyane, ubwo nari maze kumva neza amahame yacyo, numvaga ibintu byose nabikora bigashoboka, mu gutekereza gutyo byahuje n’uko mu Rwanda hari hagiye kuba amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abadepite.

Hari umunsi umwe nari ndi kuva Nyabugogo, ngeze ku nzu yo kwa Kabuga mbona hari abantu benshi, ndabegera ndababaza nti ese hano ko muri benshi hakorerwa iki? Bansubije ko ari kuri commission y’amatora, hari abantu bari baje gushaka amabwiriza asabwa mubyo kwiyamamariza kuba président n’abadepite, hari n’abandi bari baje mu zindi gahunda.

Nanjye rero nagize amatsiko ninjira muri iyo komisiyo, nanjye nsaba amabwiriza, barankundira barayampa. Naratashye ngeze mu rugo ndayasoma, nitaye ku by’abadepite kuko ibya président ntacyo byari bimbwiye. Mu byasabwaga ngo umuntu abe umukandida wo kwiyamamariza ubudepite nabonaga nta kintu kigoye kirimo.

Byasabaga kuva ufite imyaka 21 iyo nari nyifite, nta mashuli basabaga, ibyo basabaga bigoye yari amasignatures 600 gusa nta kindi, nahise numva ko kuba umudepite byoroshye mpita niyemeza nanjye kujya guhiganwa. Ariko umubi n’uwari unafite n’ibihumbi 10 ku mufuka, ariko kubera ububyutse cya gitabo cyari cyambitsemo numvaga naba umudepite kandi bigakunda.

Ubwo nahise nishyiramo igitekerezo cy’uko ngiye kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko, ntangira kujya mbaza umushahara depite ahembwa, nakumva amafranga ahembwa ku mutima nti NDAMIRA ndakize. Erega ubwo ntangira no kuyabarira, ntangira gutekereza ukuntu nzajya ntaha mu modoka, mbega muri jyewe nari nabaye depite.

Muri icyo gitabo harimo ihame rivuga ngo niba utekereje ikintu witinda mu makorosi hita ugikora “FAITES LE IMMEDIATEMENT”. Basi ubwo nibajije impamvu ndimo gutinda mu makorosi ubwo mpita ntangariza inshuti zanjye za hafi ko nifuza kuba umudepite ko ngiye kwiyamamaza. Nta n’uwambwiye ati urimo gusara bose babonaga bishoboka cyangwa bakanseka ku mutima simbizi ariko nta n’umwe wigeze ambuza.

Icya mbere nakoze ni ugushaka signature, ubwo inshuti yanjye David yamfashije gukora liste abantu bazajya basinyaho, muri signature za mbere nabonye iya Jolie yari irimo.
Naratangiye ndasinyisha ubwo ngeze kuri ISDI mba mbimenyesheje bagenzi banjye nti mugomba kumpa amajwi kuko ubu ngiye kuba umudepite, ubwo ntumiza inama ya bamwe mu nshuti zanjye ngo mbagezeho icyo gitekerezo. Nabagejejeho uwo umushinga maze uwitwa Elie NSABIMANA wakoraga muri SNV arambaza ngo ngaho tubwira programme politique yawe. Aho nabereye nibwo bwa mbere nari numvise iryo jambo, ariko kuko nari maze iminsi nkunda gusoma ibitabo byitwaga les oeuvres choisies bivuga ku bikorwa bya KIM IL SUNG, nahise numva vuba icyo Elie ashatse kumbaza.

Nifuzaga kuzajyana mu nteko imishinga ibiri gusa, iyo mishanga nari nyitewe na situation yari iriho icyo gihe. Uwa mbere wari ushingiye ku ngufu z’amashanyarazi, sinibazaga ukuntu ELECTROGAZ yakwishyuza umuntu amashanyarazi yananirwa kwishyura ikamukatira, yaba agerageje kwiba umuriro bakamuca amande menshi ariko yo yakora amakosa ntigire icyo ibazwa. Wenda niba ucuruza amata waranguye 1000 L, umuriro ukabura amata akagupfiraho ugahomba ELECTROGAZ ntigire icyo ibazwa kandi yishe amasezerano, ibyo nabiterwaga n’uko muri icyo gihe umuriro wakundaga kubura cyane.

Icya kabiri ntumvaga neza ni ikirebana no kwivuza, muri iyo minsi hari umwana wari waratewe urushinge n’umuganga w’umwiga bimuviramo ubumuga bw’akaboko bishoboka ko ako kaboko kanaciwe. Numvaga ko impanuka nk’izo ziturutse ku buswa amategeko yajya azihana. Ibyo nibyo byari binjyanye mu nteko ariko byari nka ambitions gusa ariko nta na kanunu muri politique nari nifitiye yemwe nta n’ubushobozi na buke bwo kwiyamamaza nari mfite.

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 25

NDAMIRA – Episode 26

NDAMIRA – Episode 27

NDAMIRA – Episode 28

NDAMIRA – Episode 29

NDAMIRA – Episode 30

 

2 COMMENTS

  1. Muraho ko mutakitugezaho iyi nkuru ! iraryoshye cyane dutegereje n amatsiko menshi episode 32

  2. Comment:Uraho Ndamira? utwicishije amatsiko kunkuru y’ubuzima bwawe nukuri ngewe narayikunze cyane rwose harimo message nziza cyane!!!

Comments are closed.