NDAMIRA – Episode 4

Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Ubwo nyine twarimutse, ariko umushoferi watwaraga papa bari baramuhinduye haraje undi bitaga “Chercheur” sinzi impamvu bamwitaga gutyo. Imodoka nayo yari yarahindutse twari dufite iyo bitaga Toyota nouveau modèle yasaga n’icyatsi. Ubwo batangiye kwimura ibintu twebwe tuza nyuma, nkiri i Nyabikenke bari baranguriye ihene yo kugira ngo njye mbasha kujyana n’abandi bana b’urungano kuragira. Iyo hene rero nayo twarayimukanye. Twageze i Kigali tujya nyine ku musozi wa Nyarurama munsi yo ku I Rebero, papa yari ahafite isambu, yari ituwemo na mushiki we mukuru witwaga UWIBEREYE Véronique, yara afite umwana umwe w’umukobwa witwaga UWANYIRIGIRA Berthe, twahageze bwije, ikintu cyantangaje nkigera i Kigali ni amatara, nibwo bwa mbere nari nyabonye.

Tukiri i Nyabikenke turi hafi kuza i Kigali hari ukuntu twajyaga tureba mu kerekezo cy’i Kigali nimugoroba tukabona hasa nk’ahari urumuri bakavuga ngo hariya ni i Kigali, ariko sinari nzi ko amatara aba ku mazu kandi akarara yaka. Ndibuka ko nabajije niba inyenyeri z’i Kigali ninjoro zimukira ku mazu.

Ikindi cyantangaje bukeye bwaho ni indege nabonye ikata. Ubundi i Nyabikenke indege zarahacaga ariko zidakata, hari indege rero yabanza gukata mbere yo kugwa i Kanombe nkumirwa. Hari na Kajugujugu zakundaga kugwa muri Camp Kigali, nazo zarakataga byari byarambereye urujijo.

Iyo nzu twimukiyemo yari ibiti bigaragara ko papa yimutse atunguwe bayivuguruye tuyirimo basenyaga uruhande rumwe bakarwubaka n’amatafari gutyo gutyo mpaka yongeye kuzura neza. Nari maze kuba mukuru nzi ubwenge, abana b’abaturanyi bazaga kureba iwacu bakabona turi abantu bashya kandi basirimutse jyewe bakundaga kunkanda ibirenge kuko byabaga byorohereye kubera kwambara inkweto.

Papa yagiye ku kazi iminsi mike ahita ahagarara, ndibuka ko hari umunsi imodoka y’abamaneko yigeze kuza kumufata baramwiriranwa ariko baramugaruye, ubwo yahise atangira gukora imirimo yo guhinga no korora ndetse akanunganira abantu mu mategeko nanjye nkaragira ihene yanjye yitwaga Ruhaya.

Espérance na Jeanne bari barararangije kwiga Espérance bamwohereza kujya kwigisha muri Gikongoro za Kibeho gutyo, naho Jeanne we abona akazi muri PETRORWANDA, Jean Marie yakomeje kwiga ariko ava mu Byimana ajya kwiga i Rilima. Mu rugo twari tumeze neza kandi twubashywe, iminsi mikuru yarahahoraga, abantu bo muri famille bigaga i Burayi iyo batahaga babanzaga kuba mu rugo iminsi mike.

Aha ndibuka UKOBIZABA Martin n’umudamu Clessence n’abana babo Serge na Bruno, babaye mu rugo iminsi bavuye kwiga mu Bubirigi. Si abo gusa kuko na Médard umugabo wa Béatrice nawe avuye i Burayi yaciye mu rugo.

Byari ibihe byiza, iyo habaga ibirori bikomeye by’ingabo cyangwa ibirori byo ku wa 05 Nyakanga hari umusirikare nkeka yitwaga Major MUGEMANA wazaga gufata papa na maman akabatwara mu birori akaza kubagarura, papa yarii afite imodoka yo mu bwoko bwa VW twitaga gikeri.

Umwaka wa 1981 warashize dutangira umwaka wa 1982 uwo mwaka wari ingenzi kuri jyewe kuko ari wo mwaka natangiriyiemo amashuli abanza.

Hari mu kwa 9 nibwo natangiye, Jeanne niwe wamperekeje kujya gutangira, twageze ku Kamabuye aho ishuli ryari ryubatse hakiri kare, yari bloc y’amashuli abiri gusa nitwe ba mbere twari tuyige kuyigiramo, abatangira mu wa mbere twagiye muri ishuli rimwe irindi hatangiramo abo mu wa gatanu bari bavuye ku Kivugiza, icyo gihe uwari umuyobozi w’ishuli yari KAGABO Jean Népomuscène yari umusaza witonda cyane. kuri uwo munsi wa mbere w’ishuli hari ibintu byantangaje.

Icya mbere ni amazina yanjye, uretse Jean de Dieu nta rindi zina nari nzi uretse amazina y’amabyiniriro nka kibwa na Aldo Moro. Mwarimu Cécile yahamagaye NDAMIRA Jean de Dieu ndaceceka, Jeanne niwe wambwiye ko ari jyewe mbona kwinjira.

Ikindi cyantangaje ni abana babiri bari badasanzwe, hari KAGABO NKURANGA Jean Pierre twitaga Leaticau wari uzi igifaransa bidasanzwe yari umwana w’umuyobozi w’ishuli Kagabo na Maman we MUKANKURANGA Adèle yari umwarimukazi aho niwe wigishaga abo mu wa gatanu.

Ubwo abo mu wa gatanu baramubwiraga bati vuga igifaransa twumve, ubwo akabanza kubara kugeza ku icumi un deux ……..dix, yarangiza agahita akonjiga verbe avoir J’ai, tu as …….ils ont, ntiyaruhukaga ubwo yahitaga atangira, Bonjour Louise, Bonjour Thomas………….d’accord, ubwo aho nari nicaye nari numiwe nibazaga ukuntu ngiye kwigana n’umwana uzi ubwenge bene ako kageni bikancanga.

Undi wantangaje ni uwitwa Fuluma Anasthase, uyu we twari duturanye bya hafi, gusa nawe yabonye ukuntu Leaticau avuga ibifaransa yanga kuviramo aho nawe ati mureke mbabarire mu cyongereza, aratangira one two ……ten aho ho twese twahise twumirwa n’abo mu wa gatanu bahise baceceka.

Gahunda zo gutangira ishuli zararangiye amasomo aratangira, gusa n’ubwo natangariraga abo bana nanjye sinari noroshye kuko jyewe navuye mu rugo nzi gusoma no kwandika, papa yari yarabinyigishije, uretse ibihekane bike nibyo ntari nzi, uretse kandi gusoma no kwandika, nari inzi imikino itandukanye isaba ubwenge nk’igisoro, jeux d’échec na Dames kuko muzehe aho arekeye akazi twakundaga gukina.

Twarize igihembwe cya mbere kirarangira batubwira amanota, uwa mbere yabaye Leaticau, uwa kabiri aba umukobwa witwaga UWAMAHORO Marie Goretti, njye mba uwa gatatu, ubwo papa yari yaje kunyumvira amanota, dutaha antuka inzira yose ngo nabaye umuswa ambaza niba nifuza kuzaba umupagasi mbega sinahumekaga, gusa namwijeje ko ubutaha nzisubiraho nkaba umuhanga kurushaho. Gusa n’ubwo jyewe ibitutsi byari bimereye nabi hari umubyeyi twatashye yanezerewe cyane, ubwo we yishimiraga ko umwana we yabaye uwa 37 muri 40 kandi atarize ikiburamwaka. Yaratiraga uwo bahuye nawe wese uburyo umwana we yaciye ibintu akakarusha abanyeshuli batatu bose kandi atarize ikiburamwaka, gusa abenshi muri twe ntabwo twari twarize ikiburamwaka ahubwo ni umuhate ababyeyi bashyiragaho ngo tumenye ubwenge.

Ubwo byari mu biruhuko bya Noheli ya 1982 n’ubunani bwa 1983 birumvikana ko hagombaga kugira itungo ribigenderamo, ya hene yanjye rero niyo yabihombeyemo, ariko mbere yo kuribwa iyi hene nayo twari dufitanye amateka, nijye wayiragiraga iyo nabaga mvuye kwiga. Kubera ko yandushyaga nari narafashe icyemezo cyo kuyizirika ku kuguru, ubwo rero twarimukanaga aho nabaga ngiye hose, naragendaga nkaryama ahantu hari ubwatsi bwiza ikarisha yahaga ikaza ikandyama iruhande aho nicuriye ngataha ikankurikira kuko nabaga niziritse ku kaguru ikiziriko cyayo.

Byakomeje gutyo umunsi umwe sinzi ukuntu nagize gutya mbona umuzungu w’umukerarugendo wari wambaye ikabutura ahetse urukapu runini, abazungu nari nsanzwe mbazi b’abapadiri, hari abandi bakundaga guca iwacu bari kumafarasi bambaye amapantaro ariko nari ntarabona umuzungu wambaye ikabutura ahetse igikapu kinini, mu mutwe wanjye nibutse imigani ya ba nyamuryabana bajyaga bancira ndavuga nti basi, nguyu nyamurya abana bavuze. Ubwo nahise nizitura ho ihene vuba ndiruka ihene nayo iba inyirutseho, ubwo kuva uwo munsi ihene twahise tugirana ubucuti budasanzwe yari yaramenyere nahagararaga hamwe ikarisha indi iruhande nagenda ikankurikira. Ngo umukunzi w’impyisi niwe irya mbere rero kuri noheri nijye wayigambaniye barayibaga kuko nayizituye nkajya aho bagombaga kuyibagira ikankurikira ngayo nguko.

Ibirori byarabaye turishima nari maze kumenyera ubuzima bw’i Kigali. Muri uwo mwaka niho Vianney yabonye bourse yo kujya kwiga muri Chine, uwo mwaka aragenda nsigara mu rugo jyenyine kuko abandi bakoraga baba ku kazi, nk’uko nabisezeranyije papa nisubiyeho mba umuhanga igihembwe gikurikiyeho mba uwa mbere abandi barankurikira ariko twakomeje kugenda dukuranwa ku mwanya wa mbere kugeza tugeze mu wa gatatu. Uko twari batatu Jyewe, Leaticau, na Goretti haje kwiyongeraho abandi bakobwa 2; MUGIRASONI Claudine n’UMULISA Consolée.

Mu rugo hagiye hahinduka ibintu byinshi cyane, uretse Jean Marie wari waragiye kwiga muri Chine, na bashiki banjye bombi hari ibintu byabahindutseho cyane……

Biracyaza…..

Igitekerezo cyangwa Inama

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10