Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Mbere yo gukomeza iyi nkuru, nshimiye mbikuye ku mutima abantu bose bagiye bagira icyo bavuga kuri iyi nkuru yanjye haba muri comments, whatsapp se cyangwa Email. Abo bose ndabashimiye, ni benshi ariko cyane cyane ndashimira UKOBIZABA Clessence, yanteye inkunga ikomeye cyane.

Abo bose hamwe namwe mwese musoma izi nyandiko zanjye mbatuye aka karirimbo ka John Lennon kitwa IMAGINE

Imagine there’s no heaven
It’s easy if you try
No hell below us
Above us only sky
Imagine all the people
Living for today… Aha-ah…

Imagine there’s no countries
It isn’t hard to do
Nothing to kill or die for
And no religion, too
Imagine all the people
Living life in peace… You………

NDAMIRA

Episode 5

Ucyo gihe mu rugo hari haraje undi mwana wo muri famille witwaga RUGEMA Frank, twari mu kigero kimwe tugafasha imirimo cyane cyane kuragira no kuvoma, byose byari byiza.

Icyo gihe bashiki banjye bombi barashyingiwe, Espérance yashyingiranwe na Dr RUKERIBUGA Joseph wari urangije kwiga muri Sénégal, icyo gihe yakoraga mu Rubilizi kuko yari muganga w’amatungo. Jeanne nawe ntibyatinze arashyingirwa, we yatwawe n’umusore wari umucuruzi witwaga MBUNGIRA BUNZIRA Faustin. Uyu MBUNGIRA yaje no kuba Parrain wanjye, yari umugabo w’imico myiza cyane iyo yazaga kudusura muri Daihatsu y’umweru yazanaga umufuka w’ibirayi, ikaziye ya primus ya Papa ndetse na ka Martini ka Maman.

Ntabwo ariko byakomeje kumera neza, kuko Jeanne amaze igihe gito cyane ashyingiwe, yaje kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye. Cyakora kuko yari atwite inda nkuru abaganga bakoze uko bashoboye barokora umwana, JEAN RÉGIS MBUNGIRA.

Byari agahinda kuri twese mu muryango ariko nta kundi twagomba kubyakira. Uburyo Jeanne yankundaga ndetse na MBUNGIRA, byatumye umwana wanjye w’imfura mwita RWEMA JEAN RÉGIS NDAMIRA.

RWEMA narimwitiye kubera umuhungu w’imfura wa Béatrice witwa Rwema, Jean Régis, ni izina ry’umuhungu wa Jeanne na Mbungira, Ndamira ni izina ryanjye. Uyu mwana Régis nawe ntabwo yabashije kurama igihe kirekire ndizera ko we na Maman we bari iruhande rwa Nyagasani.

Ku ruhande rwanjye naho ibintu byatangiye kugenda bihinduka gahoro gahoro, ijisho maman yandebaga ry’urukundo ritangira kugenda rihinduka, ntangira kubona ibintu bidasanzwe bimbaho. Ntangira kujya nkubitwa birenze, ubundi umwana wese wakoraga ikosa yarahanwaga, ariko byagera kuri jyewe bikaba akarusho, natangiye nkeka ko ari ibisanzwe ariko bigenda bifata ndi ntera buhoro buhoro.

Narangije umwaka wa gatatu ari uko byifashe, ntangira umwaka wa kane nkiri umuhanga mu ishuli. Tugeze mu wa kane hahindutse byinshi mu myigire kuko ubwo, twari dutangiye kwiga igifaransa, kandi tugomba kwiga igitondo n’ikigoroba.

Igihembwe cya mbere narakoze cyane kuko hariho guhiganwa kudasanzwe, byageze aho niga mpagaze kubera kurushanwa gusubiza vuba, ubundi iyo mwarimu yabazaga ikibazo wamanikaga urutoki ugasubiza, ariko kubera kurushanwa kugirango mwarimu akubone vuba warahagurukaga, byamaze kuba akamenyero noneho igihe cy’ibibazo cyaza tugahaguruka twese ba bana twahiganarwa. Buri wese yifuzaga kuba ari we wasubiza mbere y’abandi.

Nubwo bwose ku ishuli byari bimeze gutyo, mu rugo ho rwose byari byarahindutse ku buryo iyo byageraga amasaha yo gutaha numvaga ncitse intege, kuko byanze bikunze ntihagombaga kubura impamvu ituma nkubitwa. Ibyo byangizeho ingaruka mbi cyane kuko igihembwe cya mbere nakirangije ndi uwa gatanu, nibwo bwa mbere nari ngize uwo mwanya kuva natangira kwiga.

Mu gihembwe cya kabiri twagarutse kwiga ariko intege zari zaracitse burundu, sinari ngisubiza, mwarimu witwaga Margarita wari umurundikazi byaramutangaje rimwe tugiye gukina ansigarana mu ishuli ambaza uko byangendekeye mbura icyo musubiza. Yagerageje uburyo bwose ngo anzamure biranga, nari natangiye kuba undi muntu, ntabwo nari nkiri Ndamira wari umutesi kandi w’umuhanga.

Umunsi umwe mvuye ku ishuli nageze mu rugo sinzi agakosa nakoze, ndakubitwa koko, natakambye nsaba imbazi mpamagara maman musaba kumbabarira, sinzi ukuntu ijambo ryamucitse ati sindi nyoko. Naratunguwe nibwo bwa mbere iryo jambo ryari rimuvuye mu kanwa, nararize ndihanagura nkuko bisanzwe. Bukeye bwaho ntabwo nagiye ku ishuli, nasohotse mu rugo mfite amakaye, ndagenda nicara mu ishyamba ryari inyuma y’ishuli ndarira gusa. Ntabwo saa sita natashye, natahiye rimwe nimugoroba, birumvikana ko nagombaga gusobanura impamvu ntatashye saa sita, ubwo inkoni zarongeye zirambona.

Mu gitondo cya kare narazindutse nk’ugiye kuvoma, ndamena mva mu rugo mpita nambuka i Nyamirambo ku isoko. Niyemeje kureka ishuli nkajya kwibera umukarani wo mu isoko, icyo gihe abakarani b’abana babitaga “karani-toto”.

Ninjiye mu is0ko ry’i Nyamirambo, sinari nzi aho bahera basaba akazi nirirwa ntako mbonye, sinabasha kurya saa sita. Bigeze mu ma saa munani, natangiye gutembera ku bipangu byari hafi y’isoko, sinzi ukuntu nagize gutya mpura n’umugabo washakaga umuntu wo kumwogereza imodoka.

Kubera ko mu rugo twari twaratunze imodoka, nabonaga uko bazoza, nahise mbwira uwo mugabo kumpa ako kazi, yabanje gutangara akurikije uko yabonaga nsa, ariko ndamwinginga akazi arakampa.

Imodoka yari Toyota Hiace, nayigiyeho ndayijabagura mu minota itageze ku icumi naramuhamagaye nti ngwino urebe narangije kuyoza, umugabo yarabirebye araseka arangije ampereaza inote y’ijana ati reka nyiyogereze. Narishimye ngo ngwino urebe, nasohotse mu gipangu niruka nsa nk’uri mu nzozi, ahantu nahitiye bwa mbere ni muri restaurant yabaga munsi y’isiko ry’amakara. Ubwo nahise nicara naka ibyitwaga merange ya byose, ndumva narishyuye amafaranga 20. Namaze gufungura mpita nsohoka bwari butangiye no kwira nca mu soko ngo ndebe ko nabona ikindi kiraka, ariko birangira ntacyo mbonye.

Uwo munsi muri Collège Saint André bari berekanye film sinari nzi film icyo ari cyo, ni umwe muri ba karani-toto twari twamenyanye wabimbwiye ubwo njyayo turareba, irangiye naciye muri Saint André hagati mpinguka kuri stade yo ku Mumena, aho ikipe ya Kiyovu yakiniraga mpita manuka ku Mumena ngera mu Cyumbati nzamuka i Nyarurama.

Ngeze mu rugo ntawambajije aho mvuye nta n’uwankubise nahise njya mu gitanda ndaryama, na bukeye bwaho nazindutse kare njya i Nyamirambo ku isoko nari natangiye kumenyera, kubera ko bashiki banjye kera bakundaga kumva indirimbo za Boney M, n’izindi z’igifaransa za ba Fréderic Francois, ba Salvator Adamo n’abandi.. izo ndirimbo narazikundaga, ku isoko rero nakundaga guhagarara aho bacuruza ama cassettes nkumva izo ndirimbo, nakumva bahamagaye karani-toto nkagenda niruka rimwe nkasanga bakantanze ubundi nkakabona.

Ubwo buzima nabumazemo icyumweru cyose, ariko ntabwo papa yari abizi, yabaga azi ko nagiye kwiga, kuko nawe yabaga yagiye muri gahunda zindi nko kuburanira abantu cyangwa se kuri Banque populaire y’i Gikondo kuko yari umwe mu bari bayiyoboye, yabibwiwe n’abantu bambonye ku isoko. Yatashye nijoro ansanga mu cyumba arambyutsa ambaza uko bimeze ndamusobanurira icyo gihe atonganya maman cyane, buracya mu gitondo ansubiza ku ishuli.

N’ubwo bwose nasubiye ku ishuli ariko nta cyahindutse cyane, natangiye mba mu ba nyuma, umwaka wa gatanu nawinjiyemo byararangiye umwanya wa nyuma ntawe tuwurwanira. Iyo batangaga amanota bahamagara icumi ba mbere abandi bakajya gufatira amanota muri classes.

Sinzi rero ukuntu directeur wacu mushya bari baraduhaye witwaga RURANGWA Léon yaje kwihamagarira amanota, ageze kuri classe yo mu wa gatanu nari ndimo, ahamagara aturutse inyuma, icyo gihe nari nabaye uwa 37 mu bana 39. Yahamaye atavuze imyanya, ubwo ahera ku wa 39, akurikizaho 38 ubwo nanjye aba arampamagaye ndi uwa 37, nasohotse mu banyeshuli nguruka nziko nongeye kwisubiza icyubahiro cyanjye cyo kuba umuhanga, ndebye urupapuro rw’amanota mbura aho nkwirwa. Papa yarahagaze aho yari yarumiwe.

Umwaka wa 5 nawurangije ndi mu ba nyuma ntacyahindutse, ntibyatinze tuba dutangiye umwaka wa 6. Muri uyu mwaka mu minsi ya mbere nta cyahindutse cyane, gusa hari umwarimu witwaga Ritha wigishaga muri gardienne akagirana ubucuti n’umwarimu watwigishaga witwaga MUKASHEMA Didacienne, uyu Ritha kuko yari azi mu rugo neza n’ubuzima mbayemo abuzi, yabiganirijeho mwarimu wanjye noneho uwo mwarimu atangira kujya ankurikirana cyane, yaje no mu rugo aganira na muzehe (papa), akajya azinduka akancaho mu rugo akanjyana ku ishuli, ampindurira umwanya anyicaza imbere. Ndibuka rimwe yigeze kunganiriza ambwira ko ibibazo byanjye abizi, ancira umugani mu kinyarwanda uvuga ngo: “umuntu aguhisha ko akwanga nawe ukamuhisha ko ubizi”. Izo mbaraga n’ubwitange uwo mwarimu yanshyizeho, zagize akamaro kuko icyo gihembwe nabaye uwa 3, byari umunezero kuri jyewe, nageze mu rugo nereka papa arishima, gusa anyibutsa ko biri mu nyugu zanjye kugira amanota meza.

Ku mibanire yanjye na maman nta cyahindutse cyane ahubwo byakomeje kuba bibi kurushaho, ariko nanjye nari narabyakiriye, papa ntabwo yari akuze cyane ariko kubera uburwayi bwa diabète intege zari zitangiye kuba nkeya. Narangije uwa 6 naragarutse muri groupe y’abahanga, gusa uwo mwarimu turangije uwa gatandatu yahise ajya mu kiruhuko cyo kubyara, nta nubwo yagarutse kwigisha aho. Sinongeye no kumubona kugeza ubu, gusa ari mu bantu bagize akamaro kanini mu buzima bwanjye.

Twarimutse tujya mu wa 7, twigishwa n’undi mwarimu w’umurundi witwaga Nyandwi Basile, nta kidasanzwe yankoreye ariko na none sinongeye kuza mu banyuma, uwo mwaka nibwo nahawemo isakaramentu ryo gukomezwa, MBUNGIRA niwe wambereye Parrain icyo gihe twakomejwe n’igisonga cya papa, misa irangiye twaratashye, ariko umubi ni uwakubwira ngo ibirori byanjye byagenze gutya.

Umwaka wa 7 narawurangije ntari umuswa cyane, muri icyo kihuko nibwo Jean Marie yagarutse avuye kwiga muri Chine, yahise abona akazi muri UTEXRWA, atangira gukora, igihe cyarahise uwa munani uba uraje ndawize, ndarangiza ariko ntabwo nigeze ntsinda, MUGIRASONI Claudine niwe watsinze, Goretti arasibira atsinda umwaka ukuriyiyeho, Leaticau we yari yaragiye kwiga ku Kivugiza nawe yaratsinze, hari abandi bana twiganaga basibira nabo batsinze.

Ubwo rero nari maze gutsindwa, ariko nk’uko Mbungira yari Parrain wanjye yahise ajya kunyandikisha muri CETAI Rugunga ryari ishuli ryigisha iby’ubukanishi. Nagiye kwiga mu kwa 9 ku mwaka wa 1990, ni nabwo intambara y’inkotanyi yatangiraga, nari maze kuba umusore Jean Marie nawe yakoraga ataha mu rugo. Nubwo bwose jyewe na maman tutari tubanye neza, ariko ntacyo byari bitwaye nari narabyakiriye kandi nari maze gukura.

Igihe rero nari ntangiye uwa mbere w’amashuli yisumbuye nibwo Jean Marie yaje kugira uburwayi bukomeye, baramuroze arasara, muzehe ajya kumufuza kwa Dr MUREMYANGANGO, akoroherwa gake ubundi agasubirwa, byari biteye agahinda kubona umusore avuye kwiga mu mahanga ahura n’icyo kibazo, ubwo byakomeje gutyo rimwe agafatwa akongera akoroherwa, mu kwa mbere kuwa 1991 ntangiye kwiga igihembye cya kabiri Papa yitabye Imana, icyo gihe Jean Marie yari mu rugo yarorohewe. Aho niho navugira ko kuri jyewe ubuzima bwo kuba muri urwo rugo bwari burangiye.

Hakozwe imihango yo gushyingura uko bisanzwe, ndibuka ko turangije gushyingura ubwo abantu bo mu miryango bari mu nzu barimo baganira, MBUNGIRA yansanze hanze ambaza uko mbayeho, musobanurira ho gake, ansaba gukomera kandi nkiga cyane. Siwe wenyine wambajije icyo kibazo kuko hari na murumuna wa maman wundi witwaga Soeur Philomène wabimbajije musubiza nk’ibyo nabwiye Mbungira, nawe ansaba kwiga ntiyigishije gusa byanyeretse ko hari icyanganiriweho. Iminsi yarashize Papa turamuririra birarangira, Jean Marie arongera ararwara, kuko ari Espérance na Maman bari basigaye bajyiye kumuvuriza mu kinyarwanda.

Ku ruhande rwanjye rero byose byari byasubiye irudubi, maman yansobanuriye ko ngomba kujya nishakaho amafaranga y’ibikoresho by’ishuli ko nta mafranga muzehe yasize, ubwo yarangije iryo jambo arambwira ngo: “uroge magazi amazi si ya yandi”.

Ntibyatinze rero umwaka wa mbere wararangiye, nk’uko nabisezeranye na maman ntangira kujya nkora ibiraka byo gushaka amafranga, ikiraka cya mbere nabonye cyari icyo kuba umuhereza w’abafundi. icyo gihe nabonye akazi ku nzu y’umugabo witwaga NKUBANA yari murumuna wa konseye witwaga GAKURU Théoneste, akazi naragakoze nkorana na ba nyakwigendera Rusagara na Sindabye bavaga inda imwe, hari n’undi mwana wari uw’umuturanyi twitaga Rukate. Inzu yarubatswe igira igihe cyo gusakarwa, ubwo nk’abayede twagombaga kujya kwikorera ibiti byo kuyisakaza.

Ibyo biti nibyo byabaye intangiriro y’ibindi bihe bishya kuri jyewe. Najyaga ku kazi nitwaje ijerekani y’amazi nakavaho nkajya kuvoma ngatahana amazi mu rugo. Kubera ko ibyo biti byari byananije cyane, ntabwo nabashije kujya kuvoma kuko ijosi ryarandyaga, Maman we rero mu mibare ye yifuzaga akantu gato k’ikosa nazakora kugira ngo abyuririreho akore ibyo yifuzaga gukora kera akabura uburyo. Nta kindi yifuzaga kwari ukunyirukana mu rugo, ariko ntabwo yari kubishobora papa akiriho, nta nubwo yari kubikora Jean Marie ahari, we na Espérance nibo bari basangiye uwo mugambi. Ubwo navuye ku kazi ntazanye amazi musobanurira ko ndikubabara ijosi, ariko ntabwo yigeze abyumva, yategetse ko ntacyo ngomba kubaza kindi ategeka ko batazongera kungaburira.

Nari nzi ko ari ibintu byoroheje, byaraye gutyo bukeye bimera gutyo, mpita mfata icyemezo cyo kongera kuva mu rugo, ubwo nahise njya kwa Nicodème KAMANUTSI twitaga mwarimu, mpaba iminsi mike kubera ko amashuli yari hafi gutangira, nafashe amafranga nari narakoreye ngura ibikoresho, igihe cyo gutangira kigeze njya ku ishuli, ndiga ubwo nari ngiye mu wa kabiri, ubwo nigaga ntaha kwa mwarimu Kamanutsi Nicodème. Tumaze icyumweru twiga, batangiye kutwishyuza minerval, nahise njya kwa MBUNGIRA kumusaba minerval kuko yari yaranyemereye kunyishyurira ishuli.

Ngezeyo natangajwe nuko yambwiye ko maman yamubwiye ko nataye ishuli ko n’uwa mbere ntawurangije, si kwa Mbungira gusa maman yahindanyaga isura yanjye, kuko hafi muri famille zose babwirwaga ko ndi umuntu mubi, mbese ko ndi shitani yigendera, umujura, ikirara n’ibindi bibi byose.

Nta kindi nakoze kuko sinari kubona amagambo nireguza, nagarutse ku ishuli nsaba Préfet des Etudes witwaga Macho Mwezi, kumpa urupapuro rusobanura ko niga ko ntigeze nta ishuli, ibyo yarabinkoreye ateraho cachet y’ikigo ashyiraho na numero zo ku kigo, nabishyiriye Mbungira arabisoma biramutangaza, ambwira ko agomba gutegereza umuntu witwaga NIYONZIMA Charles wari umukuru w’umuryango, kuko yari yaragiye i Mombasa, bakazaza kwiga ku kibazo cyanjye mu rugo.

Ariko nta minsi itatu yashize Mbungira yaje mu rugo wenyine kuko Charles yari kuzatinda. Baraganiriye ndetse na Espérance yari ahari, bavugaga jyewe nicaye hanze, Mbungira yabasobanuriye ko nubwo bwose Jeanne yitabye Imana, bagifitanye igihango cy’umwana yasize, ikindi yongeraho ko Jeanne yamusabye ko agomba kuzamfasha. Ubwo yahise asaba ko bangarura mu rugo nawe agakomeza kundihirira ishuli.

Ubwo yavuye mu rugo aribyo bumvikanye, ariko yapfuye kurenga irembo gusa bahita bamvudukana. Muri iyo minsi nahise ndwara marariya iranzahaza, ariko mwarimu aramvuza, icyo gihe nari ndwaranye n’umwe mu bana be.

Twarivuje turakira nari narananutse cyane, ubwo maze kugarura agatege nahise nsubira kwa Mbungira musobanurira uko byagenze, nawe yanshubije ko ibibazo bya famille yacu atabyivangamo, ansobanurira ko kumfasha kwiga byari bifitiye umuryango wose akamaro cyane ko Jean Marie nta cyizere cyo gukira cyari gihari.

Ubwo amahirwe yanjye yo kwiga yari arangiriye aho, ngaruka kwa mwarimu mpamara iminsi mike, mwarimu yaje guhamagara abaturanyi, baza iwacu basaba maman ko agomba kunyakira nkagaruka mu rugo. Maman kubera gutinya abaturanyi yaremeye, ariko ambwira ko azanyakira nk’uko abandi bantu bose yabakira ko ngomba kwirwanaho, icyo nari mpahwe ryari icumbi gusa.

Ntacyo nari kurenzaho sinari gusubira kwa mwarimu ku ngufu, ubwo nyine natangiye gushakisha nk’abandi bose. Natangiye kujya mvomera abaturage amazi niba nibuka neza ijerekani nayivomeraga icumi, aha ndibuka umuturanyi witwaga Denis n’umugore we Bertilda bamfashije uko bashoboye bampa akazi.

Iminsi yaricumye, ubwo nibwo intambara y’inkotanyi igenda ifata indi ntera hari igihe cyo gutwara abana mu nkotanyi, uwo mudamu wa Denis rero yari abishyushyemo cyane agakangurira abana b’abasore kujya mu nkotanyi urumva ko atari jyewe yari gusiga, ntako atangize nkemera ariko igihe cyo kugenda cyagera nkabivamo. Nakomeje ubwo buzima bwo gukorera abantu ibiraka, nza kugira amafaranga atari menshi, mpita njya mu bucuruzi.

Icyo gihe hari abana b’abaturanyi bacuruzaga ibisheke, nabasabye ko nanjye banjyana muri iyo business baranyemerera. Ubwo twarazindukaga tukamanuka mu Cyumbati tukazamuka ku Mumena tukagera i Nyamirambo tukazamuka kuri stade, tugakomeza kuri Mont Kigali, tukagera aho bitaga muri Mera Neza, tukamanuka uwo musozi, tugahinguka ahari uruganda rw’amatafari ya Ruriba ku kiraro cya Nyabarongo cyagabanyaga Gitarama na Kigali, ubwo tukambuka ikiraro tukinjira mu bisheke. Ubwo iyo wabaga ufite amafranga make waranguraga ibyo wabasha kwikorera waba ufite menshi ugakodesha ingorofani.

Akazi karatangiye naranguraga ibya 50, ubwo kugaruka twacaga umuhanda wose wa kaburimbo tugahingukira ku Giticyinyoni, tugahagarara gato, tugakomeza tukagera i Kiruhura tugakomeza na Nyabugogo, tukazamuka umuhanda wa Kimisagara, tukazamukira kwa Mutwe. Ubwo twahitaga dukomereza mu isoko ryo mu Biryogo, aha niho twatangiraga gucuruza bya nyabyo, iyo byageraga nka saa kumi tutarama ibisheke twahitaga dukomeza tugaca kuri ETL na APEHOT tukazamukira kuri Ecole Zaïroise tugahingukira mu isoko ry’i Gikondo, ubwo niho ibya nyuma twabigurishirizaga.

Hari igihe kimwe nigeze guhura n’abana twigana kuri CETAI Rugunga bavuye kwiga, twahuje amaso mbura aho nkwirwa, niga amayeri yo kwirebesha imirari kugirango banyoberwe, babonaga ari jyewe ariko bagera ku maso bakabona uwo basanzwe bazi atareba imirari.

Iyo twamaraga kugurisha twarazamukaga tukagera aho bita kurya 5, hari uturestaurants, ubwo tugafata amafunguro ya ni mugoroba, akenshi bwabaga ari ubugari. Iyo bwabaga bukeye twarazindukaga tugasubirayo, hari igihe twageraga kurya 5 dutashye tugasanga ubugari bwashize, ubwo twarihanganaga tukaburara, twasubira mu kazi mu gitondo tugaca Nyabugogo, aho hafi ku muhanda ujya ku Giticyinyoni hari restaurant yitwaga FATIMBARAGA, niyo twanyuragaho tugafata ubugari bwa 30 n’amashu natwe tukumva ko Yesu agira neza.

Nakomeje ubwo buzima hafi umwaka wa 1992 wose, gusa ikintu kimwe cyanshimishije n’igihe navaga kurangura nagera ku Giticyinyoni nkahahurira n’umuntu wari umuyobozi ukomeye, akangurira ibisheke byose, yambajije uko ngurisha ndamubwira, arambaza ati ese mbiguze byose nakwishyura angahe, turabara ampa amafaranga 120. Narishimye bitavugwa kuko nahise ndangura ibindi kuko ku Giticyinyoni ntabwo hari kure ya Nyabarongo. Kuko nari nsobanukiwe ho gato uwo mugabo yasaga na Eliezer NIYITEGEKA yari muri Benz y’umukara yaje kuvoma amazi ku Giticyinyoni.

Mu gihe twacuruzaga ibisheke hari umugabo w’umukire witwaga GATERA waje kubaka inzu mu gace twari dutuyemo ndabimenya, nagiye gusabayo akazi k’ubuhereza (ubuyede).

Kubera ko abantu bose bari bazi ibyanjye nta n’umwe washoboraga kunyima akazi, abafundi bose bari banzi bakampa akazi, ubwo twatangiye gukora aho ngaho ndetse n’abafundi biyemeza kujya banyigisha akazi, umunsi umwe rero Gatera yaje kuhansanga aranyitegereza, abaza abafundi uwo ndiwe. Ni ubwo bwose nabagaho mu buzima bushaririye ariko hari ikintu nasigaranye, ishusho y’umwana ucyeye kandi ubayeho neza.

Iyo nabaga ndi mu bantu benshi ni jyewe wagaragara cyane. Gatera rero bamusobanuriye amateka yanjye biramubabaza, arampamagara ambaza niba yanshakira akandi kazi nkava muri urwo rugo, sinajuyaje nahise nemera ntazi n’akazi ngiye gukora ako ari ko, uwo munsi byari le 16/12/1992.

Ubwo yahise ansabira uruhusa ngo mbashe kujya kumesa imyenda yanjye, amafranga nari maze gukorera ambwira ko azayampa, nuko ndataha mesa utwenda twanjye ntuzingira mu ishashi y’umukara ndaryama mu gitondo cya kare taliki ya 17/12/1992 ndahambira…………..

Biracyaza…….

Igitekerezo cyangwa inama :

Whatsapp +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nkuru wasoma:

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10