NDAMIRA – Episode 6

Jean de Dieu NDAMIRA

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Ubu ndagarutse nkomeza kubagezaho amateka yanjye. Uyu munsi muri episode ya 6, ndabakomereza rwa rugendo natangiye le 17/12/1992.

Kugirango mubashe gukurikira iyi episode ya 6 neza, ndayifatanya na bimwe mu bice bya episode ya 1.

Nk’uko maze kubibamenyereza ntangira episode, mbanje kubatura akaririmbo.

Uyu munsi ndabatura akarirmbo kitwa UZABE UMUGABO ka Ben NGANJI

Karagira kati:

UMUNSI UMWE NARATEMBERAGA, NARI MFITE ISHAVU KU MUTIMA, NATERWAGA NO KUBA NJYENYINE, NO KUBURA AMAHORO IMUHIRA. MUNSI Y’IGITI MBONA AKANYONI, MU KAJWI NK’ABAMARAYIKA, AKANYONI KARAMPAMAGARA KAMPA IMPANURO ISIMBURA ISHAVU;

UZABE UMUGABO, UZABE INTWARI I RWANDA, UZARENGERA AFRICA, UZACA AKARENGANE. x2

NAREBAGA AMASHULI NABUZE, K’UBW’UBUPFUBYI NDETSE NTA FARANGA, NIKOREYE IMIZIGO YA RUBANDA, IMBERE YANJYE NKAHABONA IMVA.
ABO TWIGANYE TWARAHURAGA, BAKANYIBUTSA KO NARI UMUHANGA, BAKAMPA IJANA BAKANANYAKIRA, MAZE NKIBUKA IBY’AKO KANYONI.

UZABE UMUGABO, UZABE INTWARI I RWANDA, UZARANGERA AFRICA, UZACA AKARENGANE. x2

AB’URUNGANO BARABYIRUYE, NATANGIYE AMASHULI NDI UMUSAZA, ABAMPA AMENYO BABONA NYASHOJE……………………..iyi ndirimbo mwayisanga kuri youtube kubatarayumva.

NDAMIRA

Episode 6

Ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo ku italiki ya 17/12/1992 nibwo nabyutse, nkaraba mu maso ndambara, maze mfata urugendo. Mbere yo kugenda ariko, nabanje kuzenguruka mu rugo. Nanyuze haruguru y’inzu nararagamo ndunguruka mu kiraro cy’inka, nitegereza inka nakundaga cyane yitwaga Gitare. Naciye inyuma mu gikari ndeba ibiti by’imyembe n’avoka byari bihari, nca munsi y’inzu nitegereza bwa nyuma aho twororeraga inzuki, ndakomeza ngera imbere y’inzu y’ababyeyi ndagaruka mfata agashashi kanjye ndasohoka.

Naciye ku irembo ryo mu gikari, kuko nangaga guca ku irembo rikuru kugirango ntagira uwo nkangura mfunguye urugi rw’amabati twafungishaga igipangu.

Mu by’ukuri nari mfite agahinda kenshi ku mutima, amarira yambungaga mu maso, ariko nta yandi mahitamo nari mfite nagombaga kugenda. Ni umwanzuro nari nafashe kandi sinagombaga gusubira inyuma. Mu by’ukuri nari ndambiwe. Nari ndambiwe huhohoterwa nzira ubusa, nari ndambiwe kwitwa ikintu kandi ndi umuntu, nari ndambiwe kwitwa mazina mabi ashoboka yose umuntu yakwita uwo yanga agamije kumusenya kumusesereza no kumucisha bugufi. Ubuzima bwanjye nta gaciro na gake bwari bufite, umukozi wo mu rugo wifuzaga kunkubita yabikoraga ntacyo yikanga ko yahanwa cg akihanangirizwa. Umukozi wabaga yakoze amakosa nko kumena isahane cg kugira ikindi kintu yangiza, yarankubitaga kugirango ikosa yakoze ryibagirane cyangwa ryoroshywe. Muri make ntabwo nari umuntu ahubwo nari ikintu, nta gaciro na gake nari mfite mu maso y’abo twabanaga bose. Igihe cyari kigeze kuri jye ko ngomba guhindura ikerekezo cy’ubuzima.

Nasohotse mu rugo, nzamuka umuhanda wose. Nakomeje kuzamuka, nca haruguru y’umuturanyi nyakwigendera Zigirumugabe, nkomeza ngera aho twitaga ku ikorosi twakundaga gukinira umupira turi abana.

Aho ku ikorosi narahageze nsubiza amaso inyuma nitegereza mu rugo aho mvuye, mu by’ukuri nifuzaga ko hari uwankurikira akambuza kugenda, ariko kandi undi mutima ukampatira gukomeza urugendo. Narakomeje. Nari nambaye ipantaro ya karo karo irimo amabara y’icyatsi n’umukara. Nta nkweto nari nambaye, sinibuka neza uko agapira nari nambaye hejuru kasaga, gusa nari mfite ishashi y’umukara yari irimo utundi twenda twanjye.

Nageze ku ikorosi nkata nerekeza kwa KAMANUTSI Nicodème wa muturanyi nakundaga guhungiraho kandi wari unafite abana twiganaga, hakabamo uwo twakundanaga cyane witwaga NUNYANEZA Jean de Dieu twitaga Birarya. Nageze ku muharuro iwe nta muntu urabyuka, narungurutse mu gipangu ngo ndebe ko nabona Birarya mucuti wanjye ariko sinamubona, nifuzaga kumusezeraho. Nakomereje haruguru y’igipangu ngenda nerekeza aho twitaga mu Bitega.

Aha mu Bitega nahatinze akanya gato, ndeba bwa nyuma ahantu nakundaga kuragirira inka. Nahagaze hejuru y’urutare twitaga isenga y’ikinyogote nsubiza amaso inyuma aho naje nturutse ngo ndebe ko nta muntu wo kwa mwarimu nabona ngo mutume kuri Birarya, ariko hari hakiri kare cyane.

Ubwo nakomeje kuzamuka ngera aho twitaga kuri kariyere hari ku muhanda uva i Gikondo werekeza ku i Rebero hejuru.

Ubwo nta kindi cyari gisigaye, isha yari yamaze kwambuka akamabuye, nahise nkomeza umuhanda werekeza i Gikondo, nk’uko nari naraye mbisezeranye na Gatera. Yari yandangiye aho akorera MAGERWA, yari ahafite depot ya byeri na fanta.

Ubwo namanutse umuhanda wose werekezaga i Gikondo, mu rugendo nari kumwe n’igihiriri cy’abantu benshi, bari bagiye muri shuguri zitandukanye.

Ngeze ku rya gatanu, nitandukanyije na cya gihiriri nkata nerekeza MAGERWA aho twitaga muri SODOMA. Aho Gatera yakoreraga ntabwo hangoye kuko niwe wenyine wari uhafite depot.

Yari yanyihanangirije ambwira ko ngomba kuhagera mbere ya saa moya za mu gitondo, maze nanjye ndamukundira mpagera hakiri kare cyane. Nasanze umuzamu we yabyutse, ambaza ikingenza, musubiza ko mfitanye gahunda na boss. Yaranyitegejeee, maze arambaza ngo niko se sha, ubu ijoro rya hano n’indaya n’ibisambo biba inaha uzarishobora? Ashobora kuba yarakekaga ko nje kumusimbura ku kazi ke, gusa namushubije ko akazi nje gukora ntarakabwirwa.

Ntabwo byatinze nka saa moya zibura nk’iminota itanu, twabonye imodoka ya Gatera ije ipakiye amakaziye arimo ubusa, yaparitse aho, havamo abasore 2 batangira gupakurura bajyana mu nzu. Ubwo Gatera yahise ansuhuza, akomeza mu nzu, arambwira ngo nihangane gato araje. Nko mu minota icumi yaraje tuzamuka ku mabaraza yari haruguru, tugera ku nzu yari yanditseho Restaurant MALAIKA, twinjiyemo mbanza kwibwira ko Gatera agiye kungurira icyayi dore ko nari nagikumbuye kubi. Uretse nibyo gukumbura icyayi kandi, nari nanisonzeye kubera ko nitegura urugendo nari nagize ubunebwe bwo guteka bituma mburara.

Twinjiye muri iyo Restaurant dusangamo umugabo munini biringaniye w’umuyisilamu, turamusuhuza, maze Gatera ahita amubwira ati dore wa mwana nakubwiraga. Uwo mugabo wasaga n’umuntu ugwa neza mu maso yaranyitegere yongera kunsuhuza, ankomeza intoki ambaza uko nitwa, nanjye mubwira Jean de Dieu, ntabwo navuze Ndamira, yahise amwenyura araseka maze arambwira ngo mu kiyisilamu iryo zina ni Yahya.

Yahise ambaza aho nakoze n’ibyo nzi gukora mu bigendanye na Restaurant, mu gihe ntaragira icyo musubiza Gatera yarantanze aramubwira ati uyu mwana nibwo bwa mbere agiye gukora aka kazi, arongera ati ariko ni umwana mwiza azakamenya vuba. Ubwo uwo mugabo nawe yahise anyibwira, ambwira ko yitwa Issa, ansobanurira uko bakora nuko bahemba, ubwo kuko jyewe nari umutangizi nahereye ku 1500 frw.

Yahise ahagarara mu idirishya ryarebaga mu gikoni ahamagara uwitwaga Hassan wari chef w’abakozi bo mu gikoni, aramubwira ati uwo mwana mushakire icyo akora ni umukozi mushya.

Ubwo Gatera we yahise ansezeraho ambwira ko nimugoroba aza kureba niba namenyereye. Naramushimiye ndamusezera, ndasohoka nca mu kayira kari iruhande kinjira mu gikari ahari igikoni. Ubwo nkinjiramo abakozi bose bahise banyitegereza, harimo uwatekaga capati, abandi batetse icyayi, abakata inyama, abahata ibirayi, aboza ibintu mbega akazi kari katangiye.

Ubwo bahise bampereza icyuma ntangira guhata ibirayi, ariko ari nako bantumaga kuzana amazi, mbega buri wese yankoreshaga icyo ashatse mu rwego rwo kunnyuzura. Ntibyatinze haba hinjiye umudamu munini, utaravugaga ikinyarwanda neza bavugaga ko yari umugandekazi. Ubwo yahise ambona ahita ambaza uti witwa nde mwa, mubwira amazina yanjye ati ko mbona uri kijyambere se? Ubwo izina riba riramfashe batangira kujya banyita kijyambere, byari bitewe n’ukuntu nari nteye kandi mbyibushye, ntabwo yari yabonye ibirenge ngo abone ko nta nkweto nari nambaye. Yari avuye guhaha, mu byo yari azanye harimo igitoki. Ubwo amakakama yahise ambona kubera ko bahise bambwira guhata igitoki, bari bazi ko barimo kunnyuzura, ariko mu by’ukuri guhata nari mbizobereyemo kuko mu gihe nari nkiri mu rugo, iyo ibiruhuko byageraga, twajyaga mu ma restaurants y’i Gikondo kuzana ibishishwa by’ibijumba, ibirayi n’ibitoki byo kugaburira inka. Iyo twasangaga batararangiza guhata twarabafashaga kugira ngo birangire vuba dutahe, guhata neza kandi vuba byari ibintu byanjye.

Uko amasaha yagendaga yicuma nibwo akazi karushagaho gukomera, ariko ntabwo byangoye na gato, kuko nari naramenyereye gukora byose kandi ntinuba. Bigeze mu ma saa munani akazi kagabanutse ho gato, umuhungu wozaga amasahane yahamagaye Hassan wari umushefu wacu. Yaramwihereranye bamara nk’iminota itatu, maze mukugaruka Hassan ahita ambwira ngo kubera ko ndi mushya ntaramenyera akazi, nimbe ngiye koza ibintu uwo muhungu wabyozaga abe ariwe ukomeza kuko we ahasanzwe.

Nta kibazo byanteye ubwo nahise ninjira mu mazi ntangira koza amasahani. Aka kazi kari kagoye birenze uko umuntu yabyumva, nagombaga kuba nicaye aho, isahane yose ije, ibikombe, ibiyiko nkahita mbyoza, kandi habaga abakiriya benshi cyane. Sibyo gusa, kuko nagombaga kuryama ari uko amasafuriya yose yogejwe, kandi n’amasahani yose akarara yogejwe kandi n’igikoni kikaba gifite isuku, ni ukuvuga ko nagombaga kurara nkoropye. Hejuru y’ibyo kubera ko nari ntarabona aho ncumbika, nagombaga kurara muri restaurant, kuharara rero ntabwo byari ubuntu, abakozi bagombaga kuza bagasanga imbabura zafashwe kandi hasa neza.

Akazi natangiye kugatumika, uwo muhungu wari usanzwe yoza yampaye ishashi nziza arambwira ngo ibiryo bizajya bisigara ku masahane njye mbimenamo, azanya anyereka aho mbishyira akazi karangiye. Hari za mayibobo yatumaga zikaza kubifata ninjoro ariko zikamwishyura. Ikintu cyangoye kurusha ibindi, ni ukoza amasahani yaririweho n’abasomali. Hari ukuntu batumizaga inyama zitogosheje, bakamenamo ubuto bubisi, ubwo bakaba bariye n’umuceri cyangwa ipilawu bamennyemo amata. Kubera ko ntanywaga amata rero, kubona isahane iriho ibyo bintu byarangoraga.

Akazi k’uwo munsi kararangiye ibintu byose mbishyira ku murongo, ndakoropa, ariko ikibazo cyari gisigaye kandi kitoroshye kwari ukubona aho ndambika umusaya, cyane ko nari naniwe cyane.

Abakozi bagenzi banjye bari bambwiye ko bikodeshereza amazu bakabanamo bagafatanya kwishyura, ariko nta mwanya wari usigaye mu nzu babagamo. Nagombaga kwikodeshereza nkazashaka abandi tubana, ibyo nabyo ntabwo byari gukunda nkurikije amafranga nari natangijwe y’umushahara.

Icyashobokaga gusa ni ukurara mu gikoni. Muri icyo gikoni harimo umuntu wahoraga yicayemo atajya avuga na rimwe, ariko akanywa itabi kubi, isegereti ntiyavaga ku munwa sinzi aho yarikuraga. Bari bambwiye ko ari umusazi wari utuwemo n’amagini ya ba nyiri iyo restaurant. Uwo mugabo rero yari yanteye ubwoba, nibaza ukuntu ngiye kurarana n’igishitani aho hantu bikantera ubwoba. Uko namutekerezagaho, nibaza uko ndiburyame, niko nawe yantekereza ahangayikishijwe naho ndiburare. Nagiye kubona mbona arahagurutse afashe igitiyo twakoresha tuyora amakara, ubwoba bwahise buntaha, ariko mpumurizwa nuko yabikoze amwenyura, ariko ntibyambujije kumwitaruraho gato. Yashyize igitiyo mu mbabura nini yari aho ngaho, avanamo ivu rishyushye anyanyagiza hasi. ubwo yahise akata ku gikarito yararagaho asasaho arangije arenzaho igunira ryiza, ambwira amwenyura ati ngaho ryama. Kuva mu gitondo nahagera kugeza ayo masaha nibwo bwa mbere nari numvise ijwi rye. Mu by’ukuri ntabwo yari umuntu wasabitswe n’amashitani nk’uko babivugaga ahubwo yari yarishwe na za mairungi z’abasomali bakundaga kuba bari aho, yarangiza agerekaho urumogi, maze abura gikurikirana bimugira umusazi.

Kubera ubushyuhe bwari mu gikoni sinigeze nifuza ikintu cyo kwiyorosa. Nubwo nari ndamye ku ikarito nisasiye ivu, ntabwo byangoye kuko nari NARATOJWE KUBAHO MU GIHE GISHOBOKA N’IKIDASHOBOKA.

Nguko uko umunsi w’italiki ya 17/12/1992, umunsi nari ntangiye ubundi buzima, wangendekeye.

Biracyaza…

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10