Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Murakomeye aho muri hose kw’isi nshuti zanjye? Mbere yo gukomeza Episode ya 8 reka mbature akandi karirimbo ka Boney M kitwa I AM BORN AGAIN.

Karagira kati:

I’m born again, I feel free
No longer alone
A bright light is shinning
And shows me a world that I own
I can see my way through
I know I will walk beside you
All those prayers of mine weren’t in vain
I’m born again

I’m born again, I feel free
There’s a quite different me
No longer I’m tossed like a ship
On an unruly sea
I’ve been blessed with a love
That’s meant for the rest of my time
All those prayers they were not in vain
I’m born again

Since love touched my heart right
My life has a meaning
I feel I’m no longer drifting in space
I believe once again that there is a tomorrow
A brand new tomorrow, I know I can face

I’m born again, I feel free
No longer alone
A bright light is shinning
And shows me a world that I own
I can see my way through
I know I will walk beside you
All those prayers of mine weren’t in vain
I’m born again.

NDAMIRA

Episode 8

Ubwo maze guhisha ibya ni mugoroba, narateguye, nshyira ku meza, abana basangira na maman wabo, ubwo nanjye nigira mu gikoni mfata amafunguro yanjye, iby’ubushyitsi rero byari byarangiye. Igihe cyarageze tujya kuryama, buracya mu gitondo nkomeza bisanzwe gutegura abana kubajyana ku ishuli mbega uko nari nabigenje ejo hashize.

Sinari narigeze ntekereza ko nzigera na rimwe nkora ako kazi, ariko hari igihe bishobora kubaho mu buzima ukisanga uri ahantu utifuzaga kuba. Iminsi yaratambutse ngenda mbimenyera buhoro buhoro, na ndetse ngenda menyana n’abandi bantu bari batuye muri icyo gipangu.

Icyo gipangu cya Gatera cyarimo amazu atatu, hari inzu nini yari yegereye ku muhanda wa kaburimbo, ariyo famille ya Gatera yabagamo, hagakurikiraho akazu gato k’imiryango ibiri yari ituwemo n’abarimu bo muri secondaire, hakaba n’indi nzu nini yari hepfo yari ituwemo n’umugabo witwaga RWABYANGA Kizito.

Uyu mugabo wakoraga ibikorwa by’ubucuruzi, yakomokaga i Nyagatare ariko kubera ikibazo cy’intambara yari muri ako karere yimukiye hamwe n’umuryango we i Kigali. Yari afite umudamu w’imico myiza cyane akagira abana barimo MUZIMA Médiatrice wari imfura, agakurikirwa na nyakwigendera Egidie wishwe muri Genocide, hakaza KAREGEYA na murumuna we MUSHAYIJA twitaga mbwebwe n’abandi bana bato 2 b’abakobwa barimo akitwaga MUKAMURENZI. Muri urwo rugo kandi habagamo umukobwa wo muri famille yabo witwaga KAMASHAZI, abo bose kandi babana n’umukecuru maman wa KIZITO.

Iyo famille rero kuko yari irimo abana benshi twahise tumenyana cyane, iyo nabaga ndangije imirimo yo kwa Gatera, nahitaga njyayo tukaganira, mbega bya bindi by’abantu babana mu gipangu. Uwo mukobwa mukuru Médiatrice ntiyakundaga kuba ahari kuko yigaga mu mashuli makuru, twendaga kungana kuko namurushaga imyaka mikeya. Nakomeje kugenda menyerana n’uwo muryango tuba inshuti cyane. N’ubwo bari abakire ariko bacaga bugufi ntabwo bansuzugaraga ku bw’akazi nakoraga twaganiraga nk’abavandimwe. Hari igihe Kizito yavaga ku kazi akahansanga akansuhuza akikomereza ntacyo amvugishije.

Igihe cy’ibiruhuko cyarageze Médiatrice aza mu biruhuko, numvaga bamuvuga ariko ntaramubona, gusa aje naramwibwiye kuko mu gitondo yaje kuvoma kuri robonet mpita mumenya kuko yasaga na se cyane. Yari umukobwa unanutse cyane, mwiza cyane kandi witonda kubi, kandi agakunda guseka, gusa iyo byabaga ngombwa ko akangara barumuna be yabaga sérieuse.

Ntibyatinze nawe twaramenyeranye, rimwe hari ukuntu yari arimo kureba amakaye yigiragamo, nari muri hafi mbonamo ikaye y’imibare. Narayifashe nsanga n’ikaye yo mu wa mbere kandi iyo mibare nari narayize. Ubwo ntangira kugenda musobanurira ho bikeya kubyo nibukaga, arumirwa niko kubwira ab’iwabo ngo muzi ko wa mukozi wo kwa Gatera yize?

Ibyo byarushijeho kunyegereza iyo famille cyane, by’umwihariko ariko bigenda mu mutima wanjye binyegereza kuri Media. birumvikana ko ntacyo nashoboraga kumubwira ariko umutima wanjye wamwiyumvagamo pe. Nari umusore w’imyaka 18 ndumva ntawangaya.

Iminsi yicumyeho gato maze bigera kuri pasika yo muri 1993, icyo gihe Médiatrice yantumiye aho yasengeraga mu barokore. Yasaga nk’uworosoye uwabyukaga, hari ku wa gatanu ni mugoroba nibwo yampaye ubwo butumire, ubwo ku wa gatandatu mu cya kare mba nzindukiye ku Giporoso ngura Bibiliya. Si jye warose bucya kuri Pasika nditegura araza ancaho tujya gusenga. Nibwo bwa mbere nari ninjiye mu rusengero rw’abarokore, sinarebaga aho pasteur ari ahubwo nakurikizaga amaso aho Media yicaye. Igihe cyarageze turataha ngenda mwereka uburyo nafashijwe, ariko mu by’ukuri si amasengesho yari yamfashije ahubwo ni uko nari ndi kumwe nawe.

Naramukundaga, ariko nkamukunda urukundo rudashoboka kuko ntashoboraga kubimubwira nkurikije uwo nari ndi we n’ibyo nakoraga.

Iminsi yarahise igihe kiragera asubira ku ishuli, ariko asiga jyewe na fimille turushijeho kwegerana cyane. Umunsi umwe Kizito yatashye ari muri taxi voiture, azanye udufuka tubiri twa 50 kg tw’umuceri n’isukali. Yasanze mpagaze kw’irembo ansaba ko mbimugereza iwe ndabikora. Yamaze kwishyura taxi aza ankurikiye angezeho ampereza igiceri cya 50, ndamushimira ariko mubwira ko bitari ngombwa ko ampa amafranga. Ibyo nawe rero ubanza byaramukoze ahantu, abaza abana be ibyanjye bamubwira ko ngaragara nk’umuntu wageze mu ishuli.

Nawe yatangiye kujya amvugisha kenshi uko agiye ku kazi, yataha akansuhuza, naba nagiye iwe akanganiriza ibintu bisanzwe. Umunsi umwe yatashye yaguze imodoka ya hilux ambaza niba hari icyo byantwara ndamutse ngiye nyiraramo akajya ampemba nk’ayo kwa Gatera bampemba. Ntabwo nari kubyanga kuko ubwo umushahara wanjye wari wikubye 2 ubaye 3000 frw ku kwezi.

Ubwo natangiye kujya ndara mu modoka ye, bwacya mu gitondo cya kare nkayihanagura ngahita nkomeza akazi kanjye ko kwa Gatera. Hashize iminsi mike ndi gukorera Kizito ako kazi, yongeye kunsanga mpagaze ku rugi rw’igipangu ndi jyenyine mu masaha ya nyuma ya saa sita. Yambajije niba hari akazi kenshi mfite musubiza ko ntako, arambwira ngo ninsabe uruhushya tugire ahantu tujyana. Nasanze maman Fiston aho yari muri salon, mubwira ko Kizito yifuza ko ngira aho muherekeza, ntabwo yanyimye uruhusa kuko Kizito baramwubahaga cyane.

Ubwo twinjiye mu modoka, dufata umuhanda umanuka i Nyandungu, twari twerekeje i Rwamagana. Turi mu nzira tugenda, nibwo Kizito yambajije ati ko mbona uri umwana ucyeye bigaragara ko warerewe ahantu heza, kubera iki ukora akazi k’ububoyi? Mbere yo kumusubiza sinzi aho amarira yaturutse ndaturika ndarira, ansaba kwihangana nkamubwira.

Namusobanuriye byose nta na kimwe mukinze, arangije kunyumva arambwira ati kuva ubu ugomba kuva kwa Gatera ukaza ukaba iwanjye kariya kazi ntabwo kakubereye. Ku mutima narikanze ariko na none kubera ko iyo famille twari tumaze kuba inshuti cyane, nahise nemera. Yahise ambwira ko ari bwivuganire na Gatera kandi ko yizeye ko atari bumwangire.

Twarakomeje tugera i Rwamagana, ajya muri gahunda zindi zari zimujyanye, azirangije duhitira mu kabari kitwaga Dereva, dufata kamwe, ubwo ndijijisha nsaba fanta, arambwira ati niba unywa inzoga inywere nta kibazo. Ka primus ntabwo kangwaga nabi, naragatumije ndakagotomera, ubwo mbona na brochettes ziraje ziherekejwe n’igitoki ubwo nazo mba ndazifashe, basi ubwo ubuzima buba butangiye guhinduka mu kanya nk’ako guhumbya.

Bigeze hafi saa mbiri za nimugoroba twahise twinjira mu modoka tugaruka i Kigali, ntabwo twatinze mu nzira, kuko saa tatu twari tugeze i Remera, tujya mu rugo, ibiri amahire dusanga Gatera yaje. Ubwo Kizito ahita amureba baravugana, Gatera nawe ntabwo yatindiganije yahise yemera kuko nawe yifuzaga ikintu cyose cyatuma ntera imbere. Yambajije amafranga nari ngezemo ndayamubwira, ambwira ko ayasigira maman Fiston nkazayafata ejo mu gitondo maze anyifuriza amahirwe masa.

Biracyaza……..

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10