Ndamutse mfashije abarwanya ubutegetsi, nta mezi 6 yashira batabufashe: Rujugiro

Igishushanyo mbarankuru cyakozwe umunsi, Leta y'u Rwanda igurisha inyubako ya Rujugiro yari izwi kw'izina rya UTC

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New Vision cyo mu gihugu cya Uganda, umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro yatangaje ko we nta bikorwa bya politiki birwanya Leta y’u Rwanda akora.

Uyu munyemali w’umunyarwanda akomeje kugarukwaho mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda muri iyi minsi akenshi ashinjwa na Leta y’u Rwanda ngo gutera inkunga abayirwanya bo mu Ihuriro Nyarwanda RNC.

Mu mwiherero wa 16 w’abayobozi b’u Rwanda waberewe i Gabiro mu minsi mike ishize Perezida Kagame yagarutse kuri uyu munyemali Rujugiro.

Nabibutsa ko umunyemali Rujugiro afite ikigo cy’ubucuruzi kitwa Meridian Tobacco Company cyashoye akayabo karenga Miliyoni 20 z’amadolari (Miliyaridi 18 z’amanyarwanda) mu gace ka Arua mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda.

Muri icyo kiganiro na New Vision kandi Rujugiro yavuze ko nta bufasha aha abarwanya ubutegetsi mu Rwanda kandi ngo ibyo na Perezida Kagame ubwe arabizi neza.

Rujugiro yakomeje avuga ko adakunda politiki, avuga ko yafashije FPR kubera ko yari impunzi, nta passport y’igihugu cye cy’amavuko yagiraga. Avuga ko yari afite impamvu kandi yanabonaga abavandimwe n’inshuti bariho mu buzima bubi mu mahanga nuko ahitamo gutanga ubufasha. Kuri ubu ngo Rujugiro abona nta mpamvu ihari yatuma yivanga mu bikorwa bya politiki.

Ariko Rujugiro yongeraho ko Perezida Kagame nawe abizi neza ko aramutse afashe icyemezo cyo gufasha inyeshyamba zimurwanya nta mezi 6 yashira ataramutsinda!

Rujugiro yavuza kandi ku banyarwanda benshi badashobora kwambuka umupaka ngo binjire muri Uganda baje kwishakira ubuzima no kwikorera ibindi bikorwa byabo bibateza imbere kubera ko Kagame yafunze umupaka, ngo abo Abanyarwanda ntabwo bishimye, ngo abanyarwanda amaherezo ntabwo bazakomeza kubyihanganira bazirangiriza ikibazo cya Kagame ku buryo bwabo.

Ku kibazo cy’uko Leta y’u Rwanda irega Rujugiro gufatanya n’abasirikare bakuru ba Uganda mu gushaka guhungabanya umutekano n’u Rwanda, Rujugiro avuga ko Perezida Kagame afite ibibazo bye n’abanyarwanda yagombye gukemura atitakanye abandi.

1 COMMENT

Comments are closed.