Ndaririra inshuti yanjye Bakunzibake Alexis!

Alexis Bakunzibake

Amarira ya Kanuma Christophe

Ahagana 2012, inshuti yanjye twasangiraga akabisi n’agahiye yambwiye ko afite umushitsi uri buze nimugoroba tukajya kumuzimanira muri Hoteli. Yambwiye ko iyo nshuti ye ari umusore bamenyanye vuba kuri facebook.

Bigeze nimugoroba uwo mushitsi nasanze ari umuntu twari dusanzwe tuziranye! Mukuganira utuntu n’utundi uwo mushitsi yaje kuvuga uburyo yiganye na Bakunzibake Alexis, Vici Perezida icyo gihe wa PS Imberakuri. Yatubwiye ko Alexis kutaniganwa ijambo no kudatinya kwamagana akarengane yabitangiye cyera; yaduteye story nyinshi za Bakunzibake Alexis ukuntu yigeze kwemera kwirukanywa ku ishyuri kubera kurengera abandi bari barenganijwe n’umuyobozi w’ikigo. Nasanze hari byinshi duhuje numva ndamukunze.

Alexis Bakunzibake yari asanzwe ari inshuti yanjye kuri facebook yaransabye ko twabonana narabyanze ariko guhera uwo munsi namwemereye guhura nawe.
Twarahuye kenshi tuganira byinshi kugeza ahunze uRwanda agatangaza ko yagiye muri FDLR. Agezeyo twakomeje kuvugana kuri WhatsApp na facebook. Yagiye ampa amafoto ye n’abo barikumwe. Rimwe na rimwe kubera ukuntu yumvaga mfite impungenge z’ubuzima bwe yigeze gufotora imbunda nini irinze aho aba ambwira ko aho ari ntakibazo afite.

Agezeyo yafatanije n’abandi gushaka gushinga ikintu kimwe gihuza abanyarwanda bose, nguko uko FCLR-Ubumwe na CPC byaje gushingwa nubwo nyuma byaje kuzima.

Ahagana hagati mumwaka wa 2015, naje kumubura burundu ku mbuga zose. Kubera uko yari inshuti yanjye nk’umunyamakuru natangiye gushakisha irengero rye. Natohoje kuva muri PS Imberakuri, muri FDLR, muri CPC ndetse nanaperereje hose hashoboka harimo no m’Ububiligi, Norway, Kenya na Tanzania.

Mbabajwe no kubatangariza nanone ko Bakunzibake Alexis yaguye mu maboko y’abanzi be akaba amaze imyaka hafi 4 yarishwe.

Hagati aho haje gufungurwa indi facebook imwitirirwa ndetse ishyirwaho amafoto ya Bakunzibake mu isesengura ryacu dusanga ari ayo basanze muri telephone ye murwego rwo kujijisha abantu. Iyo account ya facebook yaje kunsaba ubushuti.

Uwo mugizi wa nabi uyikoresha icyo adasobanukiwe nuko nari mfite uburyo navuganaga n’inshuti yanjye Bakunzibake kuri facebook na WhatsApp. Iyo yamaraga iminsi 2 atari k’umurongo cg jye ntari k’umurongo hari codes runaka twari tuziranyeho zadufashaga kumenya ko ari we koko nanjye akamenya ko arijye koko. Ibi twabivuganye kubera ko twabaga twiteguye ko umwanya uwariwo wose umwe muri twe yashimutwa kandi ko bishoboka ko abashimusi bakwinjira muri facebook na Whatsapp zacu kugira ngo bagire abo bageraho.

Uwo ukoresha facebook ya Bakunzibake Alexis inshuro zose yamvugishije nagiye mubaza zimwe murizo codes nkasanga ntazo azi namba. Namubajije aho twahuriye bwa mbere nsanga ntaho azi. Namubajije utuntu tumwe na tumwe nsanga ntacyo azi rwose. Nateye n’intambwe yo kumuhamagara kuri facebook ngo numve ijwi rye yagiye yanga kwitaba kenshi.

Nyuma y’itoroka rya Cassien Ntamuhanga bagenzi banjye b’imfungwa bambwiye uburyo uwo ukoresha facebook ya Bakunzibake yabinjiriye akababaza niba bifuza gutoroka ngo abibafashemo. Mugihe bari bakimutekerezaho yoboherereje umuntu ngo uje kwivuganira nabo wiyita Kubaho Jacques. Izo mfungwa zahise zitahura ko atari Bakunzibake nyakuri.

Uyu munsi mfashe umwanya kuburira abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda uwiyita Bakunzibake Alexis kuri facebook kuko siwe. Account y’inshuti yanjye Bakunzibake Alexis ya nyayo yakoreshaga mbere y’uko abura iriho amagambo agira ati:”Kuko Imana atari Umuntu ngibeshye iyo ivuze biraba yategeka bigakomera niyoifite ijambo rya nyuma kuri jye”.

Twafashe n’umwanya muremure wo gusesengura imyandikire y’uwo wiyita Bakunzibake, twasesenguye amagambo yandika, ibitekerezo atambutsa. Dushingiye no kubumenyi dufite kuby’ikoranabuhanga turabamenyesha ko iyi account yitwa Bakunzibake Alexis kuri facebook ikoreshwa n’umuntu w’umudamu ukoresha numero ya MTN Rwanda (tuzayibagezaho ubutaha) ndetse uwo mudamu akaba ari nawe wakoreshaga facebook yitwa Mary Murorunkwere. Iyo ya Mary Murorunkwere yaje kuyisiba nyuma y’aho tumuvumbuye uwariwe tukamwamagana, imbona-nkubone, uburyo ayikoresha gutuka abahutu kandi ari umuntu benshi bubaha.

Uwo mudamu ukunda gukorana na CID/RIB mbemereye kubaha amafoto ye n’amazina ye nyakuri mu gihe kitarambiranye. Turimo kubategurira kuzanabagezaho uko bivugwa byagendekeye inshuti yanjye Bakunzibake Alexis.

Uwaba afite andi makuru yinyongera yayaduha kuri WhatsApp +260955670497.

1 COMMENT

  1. Undi muntu witwa Remeo Rugero wabaga muri amerika hanyuma akaza gusura impunzi mumashyamba ya Congo, ntawamenya nawe irengero rye? Nyuma gato yaje muri Congo gufatanya na FDLR hanyuma ntiyongeye kuboneka ukundi bamwe bavuga ko nawe yaguye mumaboko yumwanzi mbere Yuko agera kuri FDLR baramwica.

    Ikitonderwa : za social media zose naza network zose muzitondere cyane.

Comments are closed.