Ndasubiza Bwana Alain Patrick Ndengera

Mbere na mbere ndagira ngo nshimire Alain Patrick ndengera ku nyandiko ye aherutse gusohora avuga ku rugendo aherukamo mu Rwanda. Impamvu mushimira ni uko inyandiko ze zo hambere  iyo nabonaga iyanditswe n’uwitwa Tito Kayijamahe nabaga niteguye gusoma inkuru zikura umutima abantu; zimwe bita byacitse ariko noneho inzandiko ze za none zirahumuriza, n’iz’amahoro uretse ko hataburamo ibitari ukuri, yaribeshye se cyangwa se yarabeshywe nk’umuntu utaba mu gihugu?

Nanjye ku giti cyanjye nifuzaga kukubwira uko mbizi nguhe n’urugero rumwe  nubwo bwose nta munzani upima ukuri ngo umenye niba ibyo nanjye nkubwiye  ari ukuri cyangwa se ibinyoma.

Mu nyandiko yawe harimo ingingo 3 uvugamo, ebyiri zibanza ntacyo nzivugaho kuko umutima wanjye wemeranya nawe kuko icyo umuturage uri mu Rwanda akeneye ni imibereho myiza mu buzima bwe bwa buri munsi.  Ndashaka kwibanda ku ngingo  ya gatatu aho uvuga ku rubyiruko n’ubushomeri.

Iyo uvuga ku kibazo cy’ubushomeri  wumvikanisha ko giterwa na bamwe mu banyeshuri babonye diplôme zitagira valeur basanga kubona akazi bibagoye. Naho wabaha examen ngo bahatane ntibayitsinda kuko iyo gahunda yo kumenya ntayo bagize ahubwo baharaniye kugira diplôme gusa. Uyu munyeshuri urangije uzamusaba kwihangira imirimo ahere hehe ntacyo azi mu by’ukuri? Urakomeza ukivuguruza uti:Kwihangira imirimo bisaba igishoro, kubona igishoro bisaba kugana banki ngo ikugurize, kugira ngo banki ikugurize bisaba ingwate, iyo ngwate uwo munyeshuri ntayo afite.

Ndagira ngo ngusobanurire ko kuba umushomeri muri iki gihugu bidaterwa n’ ubumenyi buke no kugira diplôme zidafite valeur nk’uko ubikeka ahubwo biterwa na ruswa n’icyenewabo biri mu itangwa ry’akaziIkimenyane cyo si cyane kuko usanga hari ubwo umuntu aba aziranye n’abakomeye batanga n’akazi ariko ntibimubuze kuba umushomeri kuko barakubwira ngo Umugabo arigira yakwibura agapfa nuko bigasekwa nk’urwenya ariko akazi ntukabone kandi muziranye ahubwo akaba yakugurira byeri igifu kikuzura ariko ntaguhe akazi kuko hari umusaruro we ku giti cye ateganya kukabyaza.

Ndashaka kuguha urugero rw’ikigo kimwe muri iki gihugu cyari gikomeye, cyunguka ariko kikaba kigeze aharindimuka kubera ruswa n’icyenewabo. Banki y’Abarurage y’u Rwanda (BPR Ltd). Nyuma y’aho Banki z’abaturage zihindutse banki y’ubucuruzi ikitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, amategeko agenga koperative yabuzaga abafitanye isano mu kazi yakuweho, recruitments zakorerwaga mu ma banki y’abaturage atandukanye zikurwaho ahubwo zose zikorwa au niveau central ni ukuvuha Kigali gusa.  Nibwo habonetse icyuho cya ruswa n’icyenewabo. Abaturage bafitemo amafaranga n’imigabane bagenda batakaza ijambo kugeza na n’ubu ho bisa n’ibyabaye burundu uretse siyasa.

Ubwo nibwo uwari Chief Network Officer  Dieudonné MUREKEZI yarwanaga no kwinjizamo benewabo (from Congo) mu myanya ikomeye ndetse aboneramo na ruswa nyinshi mu ishyirwaho rya ba branch managers imyanya yari mishya kandi ihemba neza naho mugenzi we James KANSIIME  wari Head of Human Resource department nawe arwana no kwinjizamo benewabo (from Uganda) ubwo ni nako amanyanga yakorwaga impande zose birangira bose bavuyemo uretse ko iyo mbuto babibye na n’uyu munsi ikirimo yananiranye kuyirandura ahubwo yarafumbiwe, iravomerwa uyu munsi ni umushishe cyangwa se yabaye inganzamarumbo. Hano icyo nshaka kukubwira ni uko muri icyo gihe abinjiye mu kazi ari bashya bagahita bafata ya myanya ikomeye n’abahawe ama promotions, ni  ba bandi ahubwo bafite za diplôme wavugaga zidafite valeur ba bandi usanga bafite ababakorera akazi ntacyo bazi mu gihe abafite ubwenge aribo bashomeri cyangwa se bari mu myanya isuzuguritse muri BPR  kuko nta ruswa, nta na benewabo bakomeye bisangaho bafite. Ibi ni ikinyuranyo cy’ibyo wavuze.

Impamvu ntanze uru rugero si ukwikoma institution imwe (BPR), ahubwo ni urugero rumwe nibandaho ngo byumvikane neza kuko naguha ingero z’indi institutions zigera muri eshatu, ariko reka ndangize urwo natangiye nkurikije amakuru umuntu agenda akura mu bantu batandukanye bakurikirana ubuzima bwa BPR umunsi ku wundi.

Kuva yahabwa kuyobora Human Resources Department, Madame Claire KARIGIRWA ZANINKA, yarabihuhuye ndetse arusha n’abamubanjirije. Kugira ngo  bamwe babone promotions bashyiraga  kuri konti ye amafaranga hagati ya Rwf 400,000 na Rwf 700,000 bitewe n’umwanya ushaka uwo ariwe, abantu imitima irakuka, hakubitiraho ibitutsi byavaga mu kanwa ke n’uburere buke yisanganiwe n’uri mu mwanya ukomeye atagize icyo atanga akumva ko aho bucyera yirukanwa, ihakirizwa kuri bamwe rihabwa umwanya ukomeye kurusha gukora akazi ushinzwe. Ibi byaramenyekanye hose ku bazi BPR ariko nta muntu wigeze agira icyo abikoraho.

Ndetse na CEO mushya ubwo yajyagaho muri 2013, abamuzi nk’umugabo uri sérieux ukunda umurimo bumvaga ko agiye kubikoraho, amanyanga agacibwa ariko nyuma y’igihe gito abuze umufasha we, yaje kwisanga mu rukundo na Claire noneho icyari icyizere ko ibintu bigiye kujya mu buryo kiba kirarangiye burundu, ndetse na indemnités de caisse zafashaga  abakora kuri guichets kwishyura ibihombo bagira azikuraho nk’aho aribo bahembwa menshi.

Muri 2014, hagiyeho Chief of H.R nawe bemezaga ko nta manyanga yareberera ndetse adashobora gukora nka Claire mbese ibintu byose muri H.R bigiye gukorwa mu mucyo kuburyo internal na external recruitments ari nta makemwa ariko si uko byagenze. Mu gihe gito gishize habaye external recruitment bashakaga aba Cashiers 7, mu bantu bagera kuri 2000 bari muri salle bakora exam, nta surveillance, bahamagarana kuri telephone babaza abantu batandukanye. Examen irangiye batashye nta cyizere bafite ko bakosorwa ahubwo bavuga ngo buriya barafata abo bashaka kuko iriya exam yari formalité! Uyu munsi uwababaza amanota  y’abakoze examen ntibayabona.

Nibarize Alain Patrick Ndengera: “Ko nyuma y’igihe gito cyane hahamagawe abajya muri interview ubwo twakwizera ko abatsinze ari abahanga cyangwa se contrairement ni ba bandi uvuga bafite diplôme sans valeur ariko bafite benewabo bakomeye muri BPR cyangwa se ababatangiye ruswa”? Ndashaka kuguhamiriza ko abatsinze, nyuma y’igihe gito uzabasanga mu myanya ikomeye muri bank barahawe promotion mbese ikibatindiye ni ukurangiza igihe cy’igeragezwa! Ngicyo ikibazo urubyiruko rufite, ntabwo ubushomeri buterwa n’ubuswa nubwo koko  harimo abaswa bafite izo diplôme ariko ikibazo ni cash zo gutanga ngo ubone aho umenera cyangwa se ngo ubone uko unayatanga nawe ngo  uzamuke, ku bamaze kukabona.

Ngiyo impamvu nyamukuru banki y’abaturage ihora mu gihombo ndetse nibinakomeza gutya izafunga imiryango nk’ibindi bigo by’imari byafunze. Reka kandi ihombe buri wese areba inyungu ze bose wagira ngo barasahuranwa n’iminsi. Iyo unarebye ubusumbane buri mu mishahara nibwo uhita ubona ko abayishinzwe nta rukundo bayifitiye! Jyewe ku bwanjye  BPR nayigereranya na Congo (DRC) ifite umutungo kamere uhagije ariko abaturage bayo ugasanga barakennye kurusha abandi ku isi kubera imiyoborere mibi na ruswa byayimunze.

Mu gusoza , reka nkubwire; negereye umuntu umwe w’inshuti yanjye ukora muri BPR ndamuganiriza nti ese sha wowe kuki utajya uzamuka ngo ubone promotion kandi uri umuhanga? Ati ntaho namenera. Nuko muha ingero z’abantu batandukanye binjiye muri BPR nyuma ye nti ese bo bameneye he? Arandeba ati : Ko unzi neza n’igisekuru hari ubwo waba uzi ko naturutse Congo (from Congo) noneho nkabona promotion nk’abandi ko ari bo bari mu nyanya ikomeye ifata ibyemezo? Nuko arakomeza ati;  abandi nabo baba bafite icyo batanze. Nanjye nti: Kuki se wowe utagitanga n’imyaka yose umaze ukora? Nuko azunguza umutwen’agahinda kenshi ati:  Agashahara mpembwa ninkigomwa ngo nanjye ngire icyo ntanga, hanyuma bakakagaya bakantanga nkambara amapingu ngo ntanze ruswa bakanyuza kuri televiziyo si byo bibi kurushaho? Nanjye nti kuki abandi bo batabatanga? Nawe ati: Uzabanze umenye impamvu abashoferi bahaye abapolisi ruswa ya 2000-5000Frw aribo bafatwa! Kuki batajya berekana uwatanze ruswa ya menshi yenda nka 300,000Frw kuzamura. Ni uko se idatangwa? Nuko ndumirwa mbura icyo ndenzaho.

Mugire umwaka mwiza wa 2015 n’imishinga yubaka, itarangwamo akarengane na ruswa!

Umusomyi wa The Rwandan!

Kigali