Ndatabariza uwitwa Ugiramahirwe Jean Bosco

Ndatabariza uwitwa Ugiramahirwe Jean Bosco, mwene Nkundabega Damien (watabarutse) na Mukamugema Emmelde; wabuze mu buryo budasobanutse nakwita gushimutwa. yashimutiwe mu Bugarama-Cyangugu, ubwo yaravuye muri Banki ya BK iraho kuri rond point, akaba yarahamagawe kuri telephone ye n’uwitwa Rev. Muhoza Asheri (inshuti ye), amubwirako amukeneye byihutirwa cyane; nuko Bosco ahera ko ajya kumureba dore ko atuye hafi yaho uwo wamuhamagaye atuye hafi ya Banki, akigera muri urwo rugo agize ngo akomange yaturutswe impande 3 n’abantu 3 bafite Pistolet barazimutunga niko kumusubiza inyuma bamwinjiza mu modoka bari bafite, niko kuburiwa irengero. (ayo makuru twayahawe n’uwabiboneye tutari buvuge amazina kumvo z’umutekano we).

Yashimuswe ahagana saa munani (14h00) ku i taliki ya 21/12/2013; kugeza magingo aya umuryango we ntuzi icyo azira cyangwa niba akiriho!!!

Yari umugabo ufite umugore n’abana bato 3; aho yashimutiwe niho yaranatuye, Intara y’i Burengerazuba, Akarere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Nyange, Umudugudu wa Mihabura.

Yari umuntu wikundira umutuzo, gusabana, yacishaga macye, yakundaga gusenga no gufasha abatishoboye ndetse akanyurwa nuko yarabayeho, kandi ntiyivangaga mu bitamureba nka politique n’ibindi. Icyo yakoraga yari umucungamitungo (gérant), yacungaga imitungo yasigiwe na sewabo wahoze ari umukire witwa Bakundukize Elias ubu wibera Hanze.

Amakuru mfitiye gihamya nuko uyu mugabo akiriho nubwo ari mu buzima bubi ndetse butoroshye namba, ubu nandika ari ahitwa ‪ku Murindi‬ , nubwo kumugeraho bigoye cyane ariko Imana ye niyo ihamurindiye. bitekereze ho nawe, inzirakarengane nkiyo iri mu gihome, ikaba itagezwa imbere y’ubutabera ngo basi aryozwe ibyo ashinjwa niba bihari, dore ko imyaka igiye kuba 3 !!! Azira ubusa; nahabwe ubutabera niba koko mu Rwanda tubufite.

Nkimara kwakira ano makuru, nkanakora iperereza, nasanze uyu muntu yarafashwe ku kagambane k’abantu bari bafitanye ibibazo nawe by’amafaranga; nuko bamwikiza bakoresheje ubwo buryo ndetse banamuhimbira Dossier y’ikinyoma, bitizwa imbaraga n’ububasha bafite dore ko bafite ijambo mu kuyobora. Kuko ntaho leta yafunga umuturage wayo igihe kingana gityo itaramugeza imbere y’ubutabera.

Umuryango we ntacyo utakoze ngo umushake, wageze hose hangombwa biba iby’ubusa; ndetse ubwirwa ko nibakomeza kumubaririza nabo bizabakoraho; none baratuje bararuca bararumira. Uwampaye ayo makuru ndetse akansaba kubimuvugira n’ umwana w’impfubyi warihirwaga amashuli n’uwo Bosco, nubwo ubu atacyiga kubwo kubura uwamufashaga, we akaba yatinyutse akabivuga abicishije aha kuri ‪‎Facebook‬.

Amen!!!