NDAYOBOTSE Lambert aratabariza murumuna we Niyohoza Patrick waburiwe irengero hamwe na bagenzi be 9, iminsi itanu irashize.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Kibezi Jeannot

Iminsi itanu irashize Niyohoza Patrick ashimutiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho yari mu mirimo ye isanzwe. Ibyo byabaye bukeye bwo kuwa kane ushize tariki ya 22/11/2018 mu gicuku nibwo abantu bambaye imyenda ya gisivili bavuga ko bashinzwe umutekano bari baraye binjiye mu ngo 2 zo mu kagali kacu maze bashitamo abasore 2. Uwitwa NIYONKURU Emmanuel n’uwitwa NKURIKIYIMFURA Théoneste bakunda kwita Sergent babakuye iwabo mu rugo, mu kagari ka Nyabuliba, umurenge wa Jali, mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umusaza ababajije abaribo n’aho bamujyaniye umwana bamubwiyeko bashinzwe umutekano, ko ibindi ajya kubaza ku Murenge. Ageze ku Murenge bamubwiye ko nta bashinzwe umutekano bazi baje muri ako gace! Abatwawe bose bavanywe mu ngo zabo bajyanywe mu modoka zo mu bwoko bwa “Vigo” zisanzwe zikoreshwa na RIB (Rwanda Investigation Bureau), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Mu gukomeza gushakisha irengero rya Niyohoza, umuryango we waje kumenya ko hari n’abandi basore icyenda na bo bashimuswe n’abo bantu baje mu modoka za RIB mu gitondo cyo ku wa gatanu no mu minsi yakurikiye. Amazina y’abamaze gushimutwa ni aya akurikira:

1. NIYOHOZA Patrick
2. NIYONKURU Emmanuel
3. MUNYENSANGA Martin
4. IYAKAREMYE Marcel
5. NGARAMA Elias
6. NKURIKIYIMFURA Théoneste
7. NSHIRAGAHINDA Ernest
8. BYIRINGIRO Garno
9. Terrence
10. MUSHIMIYIMANA Yves

Ababyeyi n’abavandimwe b’aba basore bashimuswe kugeza magingo aya ntabwo bazi irengero ry’ababo n’icyo bazira. Inzego z’ubuyobozi kimwe n’iz’umutekano (police) bagerageza kwiyambaza, zose zikomeje kubarerega no kwigurutsa ko zaba zizi ibyiri shimutwa.

Mugihe twari tukiri mu rujijo nibwo twumvise ku maradio bavuga ko hari n’umunyamakuru witwa Phocas Ndayizera waburiwe irengero! Uwabasha kudutabariza, yatubariza aho
abo basore bajyanywe!

Murakoze,
NDAYOBOTSE Lambert