Ndenganure nyakwigendera Jean de Dieu mucyo

Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse ku rubuga rwanyu ivuga ku rupfu rwa Bwana Jean de Dieu Mucyo nifuje kugira icyo mvuga kuko nabonye musa nk’aho mwarengereye mugahinduka abashinjacyaha ndetse n’abacamanza ndetse urubanza mukaruca mukarurangiza hatabayeho gushyira mu gaciro ngo mwibaze uko icyo gihe ibintu byari bimeze.

Muri iyi nyandiko singamije kuvuga ko ibyo Bwana Jean de Dieu Mucyo aregwa ari byo cyangwa atari byo ahubwo ngamije gutekereza no kwibaza kuri ibyo aregwa kugira ngo n’abandi bifuza kubona umucyo muri iki kibazo bagire aho bahera bibaza ndetse banibukiranya.

Nk’uko byavuzwe ndetse bikagaragara mu binyamakuru byinshi, Bwana Mucyo yari yarahungiye muri Hotel Mille Collines kuva muri Mata 1994 ubwicanyi na Genocide bitangiye, bivugwa ko yahagejejwe na Major Ex-FAR Pascal Ngirumpatse nawe uvuka i Butare (ni umukwe wa Joseph Habyalimana Gitera). Mucyo kimwe n’abandi bantu bari barahungiye muri iriya Hotel barimo na ba Senateri Anastase Turatsinze Makuza bagiye mu karere kagenzurwaga na FPR mu muhango wabaye wo guhererekanya abantu. Leta y’abatabazi yatanze abari muri Mille Collines naho FPR nayo ibaha bamwe mu bari barahungiye muri Stade Amahoro ibyo byabaye mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 1994.

Bishatse kuvuga ko Mucyo yatangiye imyitozo ya gisirikare nko mu kwezi kwa Kamena 1994 (niba atari asanzwe yarayikoze kera mu ibanga) iyo myitozo abenshi bayihawe bavuga ko yamaraga hagati y’ibyumweru 2 na 3.

Ikitumvikana hano ni ukuntu Mucyo wari umaze igihe kitagera ku mezi 2 mu gisirikare yari kuba afite ububasha bwo gutanga amategeko yo kwica abantu barenga 20 bari mu bukwe.

Ntawe uhakanye ko abo bantu batapfuye, nta n’uhakanye ko Mucyo atari aho hantu ahubwo umuntu yakwibaza uruhare rwe muri icyo bintu n’ingufu yari afite icyo gihe nk’umusirikare wo hasi ku buryo yashoboraga gutuma ubwo bwicanyi butaba.

Abantu benshi ndetse nanjye ubwanjye nishyizemo bamenye Bwana Mucyo mu bihe bitandukanye byaba mbere ya 1994 na nyuma yaho, abenshi bemeza ko yari umuntu ugwa neza kandi wari uzi kubana n’abantu bo mu moko yose, ku buryo bigoye kubyumva ku muntu uzi Mucyo ukuntu yashoboraga gukora amahano nk’ariya amuvugwaho.

Icyo ntashidikanyaho ni uko ayo mahano yabayeho, wenda icyo abashinja Mucyo bashingiraho ni ukuvuga ko wenda yarebereye ntatabare cyangwa ngo atabarize abicwaga, ariko aha naho umuntu yakwibaza ingufu yari afite zatuma avuguruza amategeko yatanzwe n’abamukuriye mu gihe bizwi ko nawe yashoboraga kuhasiga ubuzima cyane cyane ko nawe umuryango we wari watsembwe.

Ibivugwa ku bwicanyi Mucyo ashinjwa bigaragara mu gitabo cyanditswe n’uwitwa André Guichaoua kitwa Rwanda, de la guerre au génocide  (From War to Genocide. Criminal Politics in Rwanda (1990-1994), twese tuzi ko amakuru akubiye muri iki gitabo yavuye mu rukiko rwa Arusha, ndetse njye ubwanjye amakuru nabonye ni uko aya makuru avuga kuri Mucyo yatanzwe mu buhamya mu rukiko rwa Arusha n’uwitwa Thomas Kamilindi, ubu ni umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, akaba yarabanye na Mucyo muri Hotel des Mille Colline ndetse bakaba bavuka mu karere kamwe, ibi bikaba byatuma umuntu hari byinshi yabyibazaho.

N’ubwo benshi basa nk’aho babyirengagije Bwana Mucyo igihe yari Ministre w’ubutabera yagize uruhare mu ifungurwa ry’abantu benshi bari bafungiye ibyaha birebana na Genocide, mu gihe hakorwaga amadosiye hari benshi bashoboye gufungurwa kubera ingufu Mucyo yashyize muri icyo kibazo.

Nk’umuntu wakurikiranye ibijyanye na Gacaca nzi neza Mucyo ari muri bamwe bifuzaga ko Gacaca iba iy’ukuri yunga abanyarwanda itavanzwe no kwihimura na politiki ariko n’ubwo yari afite ubushake ingufu ze zari zifite aho zigarukira.

Mu gusoza nakwihanganisha umuryango wa Bwana Jean de Dieu Mucyo n’abandi bari bamuzi mvuga nti igihugu kibuze umuntu w’umugabo n’abandi wenda batamukundaga kubera impamvu zitandukanye nababwira nti iyo uyu mugabo ataba Ministre w’ubutabera muri biriya bihe hari benshi ubu baba batakiriho ku buryo yagombye kubishimirwa.

NB:Siniriwe nivuga amazina ariko igitekerezo cyanjye mugitambutse

 

5 COMMENTS

  1. Uwo utivuze amazina bamubaza uruhare Mucyo Jean de Dieu yagize afatanyije nuwitwa Kayije mu rubanza rw’uwitwa Gaparata ?

  2. Abantu bafanguwe igihe Mucyo yari Ministre w’ubucamanza ni ba nde?Uzi gacaca ya Butare yibasiraga uzi gusoma wese?

  3. mucyo yari imana y’i rwada RIP.
    AHUBWO TWIFUZA KO BADUKIZA UMUNTU WITWA GUSTAVE NTWARAMUHETO BAKAMUKURA MURI AMBARWANDA BXL KUBERA UBWIBONE AGIRA.
    PAPA PAUL KAGAME NI AKORE IMPINDUKA MURI AMBABXL. MURAKOZE

  4. Uyu we ushingira ngo kuko Mucyo nta mapeti akomeye n’imyitozo ihambaye ndabona hari aho yibeshye pe. None se ugiye muri Gereza cg ukareba abireze genocide cg ukareba abo Leta ya Kigali yirirwa ivana iyo mu muhanga ngo bakoze Genosayidi uyu asanga imyitozo avuga cyangwa amapeti (inyota) bose bari bari babiryamanye ra?!

  5. icyo nanjye navuga nuko muli butare yose ndetse na nyabisindu muli gacaca bajyiye bibasira umuntu wese warufite imitungo hamwe nu muntu wese waba yalize akagera byibuze muli segonderi nta kuli kwahabaye abantu benshi baraharenganiye bikomeye bagiye bahera kumurongo

Comments are closed.