Ndera: Ngo hari urutonde rw’abasore bagomba gupfa!

Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Rudashya mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo baravuga ko bahangayikishijwe n’umukobwa ukekwaho uburozi, ukomeje kwibasira urubyiruko rw’abasore, akabaroga  ngo abaziza ko bamubenze kuri ubu hakaba hamaze gupfa bane mu byumweru bibiri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ndera bwemeza iby’ayo makuru bukavuga ko bugiye kubikurikirana bufatanyije n’inzego z’umutekano.