Ndi umunyarwanda: “Umwana apfa mu iterura”

Nsomye ibyo uyu musomyi wa The Rwandan yanditse asubiza Kabanza Faustin, bintera kwibaza byinshi ku ngeso mbi yo kubeshya abanyarwanda bamwe bagenda bakuza bikaba bigeze no mu ndimi z’amahanga. Nibajije nti umunyamahanga ukoresha igifaransa wasoma ibi yagira ngo ni byo.

Kabanza Faustin ndamuzi yiga i Butare, iwabo ni muri Giti. Ni umuntu w’inyangamugayo ari mu banyarwanda batari benshi batanga ibitekerezo byabo batihishe. Yewe n’ifoto ye ayishyiraho ukabona ari Kabanza koko.

None se wa muntu we sinzi niba uri umwana cyangwa umuntu mukuru, iyo utangiye wihisha ni nde wakwemera ibyo uvuga cyane iyo uvuga ko usubiza. Ari igitekerezo cyawe umuntu yabyumva ariko iyo bibaye gusububiza ukihisha byerekana ko nawe ubwawe utiyizeye. Ubwo se wafasha abanyarwanda ute nk’uko utangira wibeshyera.

Ibyo ushima Kabanza simbitindaho ni uburyo bwo kwandika ugira ngo ibyo ubeshya bize kumvikana. Ni ukoshyoshya abasomyi. Reka mvuge ku byo wavuze umunenga werekana ibyiza bya “Ndi umunyarwanda”

Ngiri ibyo nkubaza: Gahunda ya “ Ndi umunyarwanda” yatangijwe na Perezida Kagame kuya 30 Kamena 2013, ijambo yahavugiye riri ku mbuga nkoranyambaga nyinshi wararyumvise? None ngo ikiganiro cyo muri werurwe 2016 cyatumye ubyumva. Ibi byaba nko gusoma umutwe wa nyuma w’igitabo hanyuma ugatangira gusobanura ibyanditsemo n’ibyo cyigisha.

Hera mu ntangiro ukurikire uko iyo gahunda yatangiye, cyane cyane uhere ku ijambo rya Perezida hanyuma utubwire igitekerezo cyawe. None se ibyo Perezida Kagame yavuze, n’ibyo abayobozi benshi barimo abaministri n’abadepite bavuze basaba n’imbabazi mu rwego rw’iyo gahunda urabishyira mu ruhe rwego? Hari aho uzi se baba barabikosoye ngo bagaragaze ko bibeshye ngo tuvuge ko iyo “ Ndi umunyarwanda” igenda igana aheza irushaho gusobanuka ngo ifashe abanyarwanda?

Ibyo Bamporiki (ubu ni depite), yavuze muri uwo muhango utangiza “Ndi umunyarwanda”, yazengurutse u Rwanda rwose abivuga, n’uyu munsi niko abivuga, waba warabyumvise? Hari aho uzi bagiye kubivuguruza?

Sintinda ku by’ikiboneza mvugo n’ibisobanuro by’amagambo iyo muza kuvuga mu Kinyarwanda nari kubitindaho. Iyo ubwiye umunyarwanda ijambo ubwoko yumva icyo avuze, wavuga umuhutu cyangwa umututsi nabwo akumva icyo uvuze. Kiba ikibazo iyo ugiye kubishakira igisobanuro mu bitabo by’abazungu. Mu gifaransa ntibibamo n’iyo ubihinduye ntibiba byuzuye ari nayo mpamvu abazungu batumva ibibazo byacu ahubwo bakarushaho kubikomeza. Nitwe tuzabyikemurira kuko tuzi ibyo ari byo.

Ikibazo abanyarwanda bafite ni uko batazi cyangwa batumva neza ko ari abanyarwanda? Abari mu mashyamba ya Kongo cyangwa banyanyagiye hirya no hino ku isi kumva ko ari abanyarwanda bizatuma bataha mu mahoro?

Iyo wize ikibazo nabi ugera ku gisubizo kitari cyo. Iri kosa abakoze imishyikirano ya Arusha bararikoze. Ushobora kubeshya ko utarwaye ko nta kibazo ufite ariko bitinde bitebuke, indwara iragutamaza.

Muvandimwe rero kimwe n’abandi batifitemo ukuri basoma igitabo bahereye ku ipaji isoza ariko bigiza nkana, ibyo ntibizafasha abanyarwanda. Ikibazo cy’amoko mu Rwanda kirakomeye n’ikimenyimenyi cyabyaye jenoside, kukirengagiza ni ukubakira ku musenyi. Ukuri konyine niko kuzakiza abanyarwanda.

Emmanuel Musangwa