Ndi Umututsi sinakwera ko Umuhutu ampfukamira

Bahutu, Batwa namwe Batutsi,

Murabe maso aka CDR. Kagame n’agatsiko ke bagiye koreka u Rwanda. Ubundi amoko ntacyo apfa. Gusa buri mutegetsi iyo bimunaniye asopanya Abanyarwanda. Ni byo Kagame arimo. Ariko abazi ubwenge, baragenda bamwitaza. Mwumve neza ibyo Bazivamo yavuze kuri gahunda nteranyamoko ya NDI UMUNYARWANDA. Yatsitse FPR mu cyayenge ngo Abahutu batazamugaya FPR imaze guhirima!

Mbere na mbere, nashimye abanyamakuru bo mu Rwanda bamaze gutinyuka. Ibibazo babajije Bazivamo birerekana ko ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba bwajegajejeze. Koko wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba. Intare yapfuye uyikora mu jisho.

Gutesha Abanyarwanda igihe ubatoteza ngo ni Abanyarwanda ni akumiro. Ni nko kubaza umwana uko yitwa uzi izina rye. Kagame na FPR ye na bo bagize Abanyarwanda nk’impinja n’ibisekeramwanzi.

Na ho ku bya Bazivamo, arigura. Reka turebe, niba Abahutu bahunze bitwa imbwa kuri Kagame. Niba Abatutsi bahunze ari useless, nothing n’ibigarasha. Abanyarwanda ni bande? Abatari mu Rwanda barahunze ni  abaki? Abo FPR ifungira ubusa ni abaki? Rujugiro ni iki? Kagame ni iki? Kuki Kagame yikirigita agaseka nk’umukecuru ukina n’imyenge y’inzu atazi ko izamugwira? Kagame ari he? Ararangaza Abanyarwanda mu mafuti ari iki?

Bazivamo Christophe we ni umuhanga kuko avuga ko gusaba imbabazi umuntu agomba kwibaza. Ni yo mpamvu nibaza niba we na Rucagu, Bamporiki na Kalibata nta bantu bishe. Uyu ngo yabisabiye mu mwiherero. Yavuze ko yishe nde? Kuki se Bazivamo Christophe yiyamamaza akavugira hejuru nk’interahamwe zarushijwe ubwenge na FPR yahishaga imirambo cyangwa yerekana abo yivuganye ivuga ngo bishwe n’interahamwe? Bazivamo arivamo kubera ko ari Umuhutu. Cyangwa yabaye Umututsi ubwo atunze Umututsikazi.

Ibyo ari byo byose, Bazivamo Christophe azi guteganya kuko avuga ngo gusaba imbabazi bifite aho byatangiriye. Ko rero Abatutsi n’Abahutu ntibatatangiriye rimwe gusaba imbabazi. Abatutsi bazatangira ryari? Kuki se baza nyuma kandi ari bo bategeka? Icyo nafatamo, ni uko Bazivamo yemera ko Abatutsi bishe. Ni akagabo. Sinzi niba hari undi mutegetsi uzabivuga. Nyamara FPR yakoreye Abahutu genocide.

Gusa ikibazo, ni uko Bazivamo avuga ngo uwishe umututsi si kimwe n’uwishe umuhutu; ni ko yabitegetswe, boshye hari umuntu upfa bucye maze undi agapfa cyane. Personne ne meurt ni moins ni plus.

Hakwiye rukokoma rwose kugira ngo abo bategetsi badakomeza kwanganisha Abahutu n’Abatutsi kandi ubusanzwe ntacyo bapfa. Se kuki batuma Bazivamo Christophe? Rutaremara na Polisi babahe? Murigande? Mushikiwabo Louise wiciwe n’inkotanyi zahitanye Ndasingwa, musaza we? Mu Bubiligi batumyeyo Umuhutukazi utegeka Inteko nkuru y’Igihugu. Abatutsi kuki bigurutsa NDi UMUNYARWANDA?

Mu by’ukuri, Abatutsi bazi ubwenge,  ubwabo,  bari bakwiye kwanga gupfukamirwa n’Abahutu kuko bizakurura imvururu kera. Birakurura inzangano. Biricira abato. Kuko Umuhutu kubera ubugoryi bwe azapfukama koko…urwango rumusya ku mutima. Yangire atyo Umututsi buhere.

Niba kandi byanze, Abahutu n’Abatutsi bazapfukamire Abatwa. Kuko bariye ibyabo.

Iyo ndebye kure, nsanga NDI UMUNYARWANDA ari iyo kurangaza Abanyarwanda kugira ngo bativumbagatanya nko muri 1959. Nyamara ndabona ari cyo abategetsi bari gushaka. Barashaka ko Abahutu bahorana ipfunwe nko ku ngoma ya cyami.

Abanyarwanda bazi ubwenge bagerageze kwirinda rwose umutego w’umwazi FPR na Kagame kugira ngo batazongera gutemagurana. Kagame arimo gukongeza. Bazivamo arimo kwiviramo kuko ijambo rye si ryo Kagame avuga. Kagame arashaka ko Abahutu bose bapfukama. Bazivamo ati uzasaba imbabazi azajye abanza yibaze. Mu gihe Kagame akongeza, Bazivamo arazimya. Merci Bazivamo Christophe.

Niba abategetsi badashaka ibyo kwicana, nibaganire na rubanda. Bo gutuma amoko yongera guhangana. Turasha abanayamakuru nka bariya. Turashaka abagenda bitaza Kagame. Nka Bazivamo. Yarize kandi birumvikana.

Rukokoma ni yo izakiza u Rwanda. Fpr,dégage!

Bizashira
Source:DHR

2 COMMENTS

  1. Ni ukuri urebye usanga uRwanda rugeze iwaNDABAGA. Njye ndasanga icyo bise “Ndi Umunyarwanda” cyakwitwa “Komisiyo y’ikinyoma cyo kwanganisha Abanyarwanda.” Ni ukuri biteye impungenge. Uruzi ngo umugabo yihanukire ngo “Kera twahoze turi abatutsi, hanyuma basogokuru baza guhakwa n’abahutu nuko duhinduka abahutu dutyo”! (Nyakubahwa minisitiri MUREKEZI: http://www.umuseke.rw/muhanga-minisitiri-murekezi-yasabye-abanyarwanda-imbabazi/

  2. Birababaje Kandi Binateye Ubwoba. 1994 nari mfite imyaka 10,iby’amoko ntabyo nari nzi. Ubwo twari Congo mubuhungiro, twahuye n’akaga ubwo INKOTANYI zatwishe umugenda UVIRA, BUKAVU, WARUNGU, WALIKALE, TINGITINGI, KISESA, KISANGANI, aha hose ni inzira y’umusaraba,ibibazo n’agahinda nanyuzemo natewe n’inkotanyi. Twarapfuye ariko abandi turarusimbuka. Ndi umuhamya w’ibyo nabayemo kdi nabonye Inkotanyi zakoreye impunzi z’abahutu muri Congo.Iyo UN EXPERTS batatugoboka icyo gihe,ntanumwe uba akiriho. Ni umugambi KAGAME yapanze aho yategetse Inteko Ishinga Amategeko gutora itegeko ngo adukurikiraneyo atwice aryitwaje. Nyuma abonye umugambi umupfubanye, akajya ku maradio mu Rwanda, agatangira kuregreta ngo twaramucitse ngo none nibyo agomba kuzabazwa (kuryozwa).Niyo mpamvu,nyuma yo gutsindwa kwa M23 yateraga inkunga, ashaka gusiga yibasiye abahutu bari mugihugu. Imana imuturinde!

Comments are closed.