Nejejwe n’inyandiko ya Dr. Gasarasi inyeretse ko imfura zitashize: Thomas Sankara Habyalimana

Thomas Sankara Habyalimana

Nejejwe n’inyandiko ya Dr. Gasarasi inyeretse ko imfura zitashize. Nzi neza ko inyandiko yanjye yababaje benshi none ni byiza ko hari umuntu usubizanyije ineza akaba ampaye n’umwanya wo gusobanura neza imitekerereze yanjye nari nanditse, ariko kubera amateka yacu abantu bamwe ntibanyumve neza.

Icyo nashakaga kwerekana ni uko ibyabaye kuri padiri Nahimana Thomas, ari byo byabaye kuri Kigeli Ndahindurwa. Ni ibintu byibukije amateka kandi bigaragara ko nta heza biganisha, niba ari ukugirango abantu bishyurane uko basimburanye ku ngoma. Nkubu hari abantu nabo bumva guheza hanze Nahimana Thomas, ari moralement juste kubera imvugo ye ibibutsa amateka ataborohereza. Ni ko kuvuga nti dusenge ngo ubwami bw’Imana buze.

None nagirango muzambwirire uyu Dr Gasarasi ko rwose nanjye nemera ko ingoma ya cyami yahemutse ndetse ni nacyo cyayivanyeho. Ibyo nabivuze mu muvugo ndetse ntibyashimishije abantu, ariko ni ukuri. Hari hakenewe change, abantu bari barushye ndetse no munzu y’abahindiro hari abari babayeho nabi bazira ubutegetsi bubi. Gusa uburyo bwo gukuraho ubwami ntibwabaye bwiza, nubwo kubibwira umuntu wari urushye icyo gihe, akagira amahirwe agacishamo agatendo ke ko kwigobotora cyami, biba bisa nko kumutoneka. Ariko rero agomba kumenya ko ibyo bintu bizagira ingaruka. Akaba ariyo mpamvu twajya dukora ibintu bitazana ingaruka nk’izi tubona ubu, biteganya ejo hazaza heza kuri buri wese.

Jyewe kuba nsenga nti Mana, ubwami bwawe buze, mba mvuga ubwami bw’Imana nkuko Mutara Rudahigwa yabishatse mu 1946. Ntabwo nshaka ubwami nkuko bwahozeho na Kalinga yabwo, ibyo ni ibintu navuganye na Kigeli ndabimubwira ko bitazongera no kubaho. Jye ntamuntu ntinya kubwira icyo ntekereza kimvuye ku mutima, ni nayo mpamvu mbwira abasimbuye ubwami bose kugeza aya magingo ko nabo ibyabo birangiye. Bakoze nabi nibigendere, inyabutatu nyarwanda ntituzabakumbura. Sinemera ubwami bwa cyera ko bwagaruka, na Repubulika nyanga n’umutima umwe, bitabujije ko abantu babyemera bigeragereza mu bwisanzure bwabo no gusarura aho babibye rugeretse.

Gusa sinarangiza ntavuze mu bwisanzure bwanjye, ibyo nemera bizagirira abanyarwanda bizera bose akamaro. Ko tutazahabwa Umwami twisabiye, Imana ni yo izatwiyoborera. None bavandimwe, aho kwirirwa dupfa za Karinga na za Repubulika nazo zitabaho mu Rwanda ko ari abami bigendera, mwavuze muti Mwami Imana ngwino utwiyoborere, babami twisabiye baratumaze, natwe ubwacu turi intagondwa ntitukinumvikana, dutabare?

Thomas Sankara Habyalimana

1 COMMENT

  1. Bwana Thomas SANKARA urimo kurumagura kuko niba koko wemera Bibliya, kuko njye kugeza ubu nicyo gitabo nzi cyonyine kivuga iby’ubwami bw’Imana , ntabwo wagombye kuvanga amasaka n’amasakaramentu: Mu by’ukuri wibutse ibitereko washehshe.inyandiko yawe irumvikana ku buryo nta bisobanuro by’umugereka abasomyi ba The Rwandan/Umunyarwanda bakeneye.

    Dr Gasarasi akubwije ukuri kwambaye ubusa, koko akweretse ko imfura zikiriho. Iyo mvuga imfura ntabwo ari iz’amazuru mvuga, ndavuga umugabo uvugisha ukuri, aho kugirango akuryamire (ukuri) ahubwo akaba yahitamo kuryamira ubugi bw’inkota. Ibibi by’ingoma ya cyami ntawe utabizi, namwe ubwanyu abatutsi murabizi ko mutajya musangira amata, ahubwo musangira amaraso.

    None se ko Perezida Habyarimana yari yabahaye 40% z’ubutegetsi (kandi muri 14% z’abaturarwanda – ndavuga muri 1993 naho ubu numvishe ko abatututsi basigaye 85% naho abahoze bitwa abahutu ubu ngo babamariye kw’icumu ku buryo basigaye aribo 13% mu Rwanda rwa RPF/KAGAME/DMI/INKOTANYI), mukanga mukaba ba ntamunoza, mugashyirwa mumwirengeje, ubwo se ikibazo ni “Republika”, cyangwa se ikibazo ni “RPF- Ntutsi”???

    Bwana wowe wiyita Thomas Sankara, Imana muyihe ibyayo, na Kayizari mumuhe ibye: Kalinga, RPF/Ntutsi, Republika, cyangwa se Revolusiyo nyarwanda yo muri 1959, ibyo byose ni ibyo mw’isi: ni ibya Kayizari. Have rekeraho, wikomeza kutujijisha: Revolousiyo yo muri 1959 yahambye ubwami mu Rwanda, n’ibijyannye nabwo byose, kandi byahambwe burundu.

    Ingoma mpotoziya RPF/KAGAME/Ntutsi nayo igomba kuvaho, ikajyana n’imyaku yayo yose, cyane cyane nka za “Nzaraba” izo, za DASSO izo, za drones, na za mutuelles, n’ibindi nk’ibyo.

    Ubu icyo umunyarwanda wese ubabaye akeneye, ni Leta ya opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro, kandi iyobowe na Padri Thomas NAHIMANA, kandi ihuriwemo n’abanyrwanda b’ingeri zose, cyane cyane FDLR na Madame Victoire Ingabire Umuhoza na bagenzi be bafunganwe muri 1930.

    Reka Bwanan wowe wiyita Thomas Sankara, reka nsoze nkwibutsa ko ubishaka cyangwa ae utabishaka , nta mu Perezida n’umwe kugeza ubu mu bayoboye u Rwanda bose, yewe kabone niyo washyiramo abami bose kugeza kuri Kigeli V Ndahindurwa, wigeze ayobora u Rwanda neza nka Habyarimana mwishe, none mukaba musigaye mumwifuza mutakimubonye.

    None ko mwamwishe mukamusimbuza RPF/KAGAME ubu se uwo KAGAME wanyu abamariye iki ko mwabuze amajyo?????????

Comments are closed.