New RNC yeteguye umuhango wo kwibukira hamwe nta vangura abahoze ari ingabo za FAR n’iza APR Inkotanyi

    Banyarwanda,

    Banyarwandakazi,

    Nshuti z’u Rwanda,

    Mu rwego rwo kwibukira hamwe nta vangura abahoze ari ingabo za FAR n’iza APR Inkotanyi zahitanywe n’urugamba kuva 01/10/1990, Ihuriro rishya (New-RNC) rirarikiye abakunzi b’ukuri n’amahoro kwitabira umuhango wo kwibuka ingabo, imiryango yazo, incuti, Abaturage n’abana b’u Rwanda muri rusange baguye kuri urwo rugamba (ku mpande zombi).

    Umuhango uzizihirizwa i Buruseli mu Bubuligi kuwa gatandatu tariki ya 01/10/2016 isaa munani (14h00) kuri Salle SYMBIO SPORT CENTER, Av. JEAN DUBRUCQ 120, 1080 MOLENBEEK.

    Nyuma y’amasengesho yo gusabira Abanyarwanda bose bazize intambara, hazatangwa ibiganiro kandi hunguranywe ibitekerezo, bizasozwa n’ubusabane.

    Ubwitabire bwanyu ni inkunga ikomeye m’ukuzirikana amahano yabaye mu gihugu cyacu no mu nkengero zacyo guhera kuwa 1 Ukwakira 1990 kugeza magingo aya.

    Bikorewe mu Bwongereza, kuwa 19/09/2016.

    Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Rishya (New-RNC)

    Jonathan Musonera