NGARAMANYE AGAHIRI MU GAHINGA, NGO GWIZE AKUKA MBURE AGAHINDA.

H.T.Sankara

Inganzo yanjye iri mu ndirimbo yitwa “Africa” ya Ben Rutabana, naranditse nti: “None ubu Africa yose ndabona ijuru ricyeye, gikoloni mu kabwibwi nimukomere ku muheto, twamagane bwa bujiji tujye twungurana inama, inda nini zirakanyagwa ni zo zazanye aya mahano.” Icyo gihe twari turangije intambara tugifite icyizere ko wenda igihe ari icyo, noneho tugiye kugendana n’igihe, maze tubona haje politiki y’ubudasa. Ariko ni yayindi yo mw’ishyamba yakomezaga.

Ni nabwo nakomeje kugenda nibuka ibyo nyakwigendera SGT Ruhingura, yatubwiye turi mu Miyove muri 1993. Icyo gihe yari Caporali. Ati “hari aho nigeze gusoma ngo, abasirikali ni ikigroupe cy’ibicucu kiba kiyobowe n’umuntu umwe uzi ubwenge.” Twarasetse twumva ari igiparu gusa! Ariko icyo gihe abivuga, nari narumvise nyakwigendera Bagire abwira uwo ntavuze ati: “Ariko sha uziko iriya mbwa Kabarebe ari yo idutegeka!!!” Nyamara kandi wareba na Kabarebe ugasanga nawe ntacyo ari cyo.

Muri iryo hubi, Kagame yagiye agufatira amacommanda akomeye yose arayica, umwe umwe. Abasore bazaga ku rugamba barize amashuli menshi nabo ntibarokotse, n’abagiye barokoka, intambara yararangiye benshi barabarigisa. Abagize amahirwe yo kurokoka ako kaga kose muri abo bari bafite ibishule byinshi, babahaga amapeti kuva kuri SGT kugeza kuri ADJUDANT CHEF, ahasigaye injiji n’abanyabwoba, abategaji n’abicanyi, bambara inyenyeri, baziheshejwe nuko bazi kwihakirizwa, ubugambo n’ubugome. Hari uwatekereza ko na none amapeti yafatwaga n’abavuye Uganda abaribo bose. Hoya n’iyo wabaga uri umurwanyi gute igihe utari ufite ubwo bubwa mvuze hejuru, byagucaga hejuru ugasigara utazi iyo riva n’iyo rirengera n’ubwo wabaga waraturutse Uganda. Kimwe niyo wabaga uturuka mu bihugu byari bigenewe gukandamizwa, iyo wabaga uri imbwa cyane, wazamukaga mu mapeti nka missile!

Ibyo byarakomeje mu gihugu, batangira kwigizayo abahutu bari barafashije FPR bikomeye, kugirango hazakomere abantu nka ba Makuza bazamuwe n’amazina ya ba Se, bakamenya no kuyoboka, ariko guhanagura indangagaciro z’ababyeyi babo. Cyangwa se imyanya igahabwa abicanyi bahora ku nkeke y’ibyaha bakoze, bakubaha neza muri “Ndiyo Bwana.”

Ndibuka ndi ku kibuga cy’indege twagiye kuzana abashyitsi baje mw’irahira rya Bizimungu, haje Lizinde na Kanyarengwe bampagarara iruhande batangira kwijujuta mbumva. Lizinde ati biriya bagukoze n’ibiki? Ko wagombaga kuba ari wowe uhabwa icyubahiro ukabona guha Bizimungu inkoni?! Kanyarengwe ntacyo yavugaga, yarebaga nk’uwenda kurira. Lizinde yari umugabo buriya, ntiyaryaga ijambo. Rimwe twigeze kurokoka turi babiri aho baduteye bombe 3 zose zitugwa hejuru, benshi barapfa, abandi benshi barakomereka, dusigara turi 2, jye n’umuhungu witwaga Bushaija twakomeretse ho gato. Nuko baduhamagara kwa Kagame aho yari afite ibirindiro Kaborogota, tuhahurira na Lizinde, mu gihe tugitegereje icyo baduhamagariye, atangira kutubwira gahunda afite yo kubaka igisirikali kizima, ni tugera mu gihugu. Yahoraga yigisha. Nyamara twarahageze batangira kumusuzugura no kujya bamukubita inshyi. Abonye bagiye kumwica arahunga, bamwicira iyo yahungiye.

Gahunda yari iriho yari iyo gukandamiza, kuvanaho ikintu cyose cyatuma umushinga mubi wa Kagame utajya mu buryo. Kandi noneho iyo gahunda ye si iyo kwigiza yo abantu cyangwa ngo abakomeretse buhoro, wenda bibwirize bamuhe rugali, ahubwo kuva na cyera gahunda ye, ni ukwica isazi n’inyundo. Icyo gihe twari twitabye kwa Kagame, bahise badufunga, tumara mu mwobo ibyumweru bibili, nyuma baza kutubaza niba tuzi impamvu dufunze, n’uko nahise mbasubiza ko ari uko tutapfuye ku urugamba ari cyo dufungiye. Bishoboka ko haba hari ikindi bari bazi dufungiye twe tutakizi, ariko bwakeye baturekura. N’uko nkiri aho nabonye umusirikari urinda Kagame yikoreye umuba w’inkoni, ndabaza nti ese ziriya nkoni n’iziki? Barambwira ngo hari umuntu bagiye gukubita. Nti ese ni umwe? Bati yego. Nahavuye mbona ko ibyiza ari ukwibera ku rugamba imbere, wapfa ugapfa utaboshywe.

Kagame ategekesha ubugome kuva cyera kugeza ubu, kandi niba igihe cyawe kigeze aragusya kugirango utazashibuka. Arakwica, akakunyaga, abasigaye akazabica uruhongohongo cyangwa akabica muri roho ku buryo basigara batabasha no kwinyagambura ari ibihahamuke biraho. Uwo yanze amutandukanya n’abandi bantu ndetse na bene wabo bakamugendera kure kugira ngo bibereho, n’ubwo ubwo nabwo atari ubuzima kandi n’ubundi nabo baba bategereje kugerwaho.

Arica akazungura akanashinyagura. Aratinyuka akajya mu cyunamo cy’abarokotse jenoside akavuga ijambo, akemera ko bamwita uwabarokoye, akajya no kubyakira impozamarira cyangwa ingororano z’umurokozi. Agakora ku buryo ba bacikacumu bahora mu gahinda, bahora bacukura, bataburura amagufa y’abantu babo, wababona nyuma y’imyaka 20 baririra ababo ukagirango babapfushije uwo munsi. Ubwo ni nako Abahutu nabo bareba ababo bapfuye muri ayo magufa atabururwa kandi badashobora kugira icyo bavuga. Hagira n’uwimyoza ake kagashoboka.

Aragirishije igihugu agahato, agahinda, ubushinyaguzi n’inzara. Kugirango abigarurire, amanika inyama abashonji bakayirukira akayibahera aho ashatse n’iyo haba mu kitoze. Yikuraho ibyegera bye akimika ibindi, noneho bya bindi bigiyeho bikaza ari abatindi n’ibicucu kurusha abambere kugirango batazagawa nk’abababanjirije. Rubanda rwa giseseka rwo rwarapfuye rwararangiye. Igihugu kijuse agahato.

Aho niho uzumva akina abantu ku mubyimba ngo coup d’Etat iwe ntishoboka. Ibyo nanjye ndabyemera, ni nde wayitegura, ese yayitegurana nande kandi bose babeshejweho no kuregana ari n’ibihahamuke? Bameze bose nk’ababoheye inyuma/kandoyi.

None se abashaka kuzana impinduka mu Gihugu, bo babibona bate?

Hari nk’abanyapolitiki bamwe bashaka gukora revolution ya rubanda. Iyo rubanda iboshye ikeneye uyibohora ni yo izababafasha? Ese bazitwaza amagambo gusa bagire icyo bahindura ku bantu bamerewe nabi gutyo, batunzweho iminwa y’imbunda ngo batinyagambura? Ese aho cya cyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside nticyamarira abantu mu buroko? Ese Civiliani guhangana n’inyeshyamba yafashe ubutegetsi ku mbaraga, birashoboka? Inyeshyamba zifite ibikoresho byo kwica ndetse n’amacenga y’intambara yo gucanyanganyikisha abataranyuze muri uwo muruho ngo bawukuremo amasomo atagira aho yigishwa mu mashuli. Ya yandi utakwibaza ko umuntu muzima kandi wiyubashye yakora. Uwo munyapolitiki ashobora kugenda ntibamufunge, bakamutesha umutwe, bakamukorera udukoryo na ba baturage yagiye gutabara bamubona bakabona yaraje mu byo atazi, nabo bakamuseka cyangwa bakamugirira ikigongwe bamwifuriza gusubira iyo yavuye niba bikimushobokeye.

Ni uko Bimeze, inyeshyamba zirwanywa kinyeshyamba, umusazi arwanywa gisazi, ku buryo nawe akureba ati uyu ni umusazi, agahunga. Dawa ya moto ni moto: umuriro uzimishwa undi. Ibyo utabizi, ni nk’iyo umusozi uhiye, ukaba udafite amazi ahagije yo kuwuzimya, ujya imbere, aho uwo muriro mwinshi utaragera, ukahatwika uzimya kugirango wa muriro mwinshi w’imbaraga nuhagera uzasange nta ibyo gushya bihari, uhagarare, wizimye. Mu yandi magambo, uwo mugani wavuye ku barasanyi ku urugamba, iyo bakurashe ukabasubiza, babona ko na we wabica bakarekeraho.

Kandi noneho ntushobora gufata politiki z’ibihugu byateye imbere, ngo uyizane wibeshyako uzayikoresha uhanganye n’inyeshyamba zikora nk’ibyakorwaga mu binyejana byinshi byashize, ngo wibwireko uzazitsinsura. Ahubwo wapanga gahunda ukajya wigisha uko igihugu gikwiye kuyoborwa, ku buryo habaye impinduramatwara, ubuhanga bwawe bwazafasha, igihugu kikava mu kabwibwi.

Kandi na none niba uri umunyepolitiki ukicara uti mfite abantu bakomeye mu gihugu tuvugana, bazadufasha kuko bigoranye kwinjira mu gihugu ntawe ubibigufashijemo waho, ihebere. Ubwo se abo bakomeye ni bande? Bafite iki? Ko hariya abantu bose babohewe inyuma, kandi babeshejweho no kuregana, niba akugiriye neza ntabe akuneka, azicecekera ntacyo azakumarira kugira ngo atikura n’aho yari ari.

Rwose umuntu ukuvugisha ari mu gihugu, uw’umugabo muri bo arateze yizeye ko uramutse ugeze ku butegetsi yazongera akarya. None se niba n’abari hanze benshi bateze ngo barebe ikipi itsinda nabo babone baseruke, uri mu gihugu ntiyatega kurushaho? Bene abo bantu baba bumva ibyuvuga ari byiza ariko ntibaba babyizeye. Noneho bakumva aribo utegerejemo ubutabazi, bakarushaho gucika intege, kabone n’iyo bakubeshya ngo bazajya bagira icyo bagufasha.

Igihugu nka kiriya cyakandamijwe, ntushobora gutegura urugamba wiringiye imbaraga z’abaturage. Kuko icyo abaturage bategereje ni ubutabazi, uburyo wabageraho ukababohora. Ariko niba ari bo utegereje mo agakiza, ihebere. Uretse kubongerera ibibazo nta kindi waba ubamariye! Niba abo hanze nabo ubwoba bwarabishe, abo mu gihugu wumva ko bameze gute?

Ariko kandi, uko batagira icyo bakumarira mu gihe ubiyambaje, ni nako batagira icyo bamarira Kagame mu gihe yugarijwe, kuko bashizemo intege, yarabanyunyuje, abanyaga morali, abanyaga ubutunzi arabahahamura, basigara ari ingorwa.

Abaturage icyo bazagukorera ni ukwicecekera, ibyo bababwira byose bikajya bica aha, bo bategereje gutabarwa, ubwo gahunda za leta zikadindira. Nk’igihe twumvaga ibibera Nyabimata, mu gihugu, abaturage bamwe baricecekeye bati twajya twatabarwa, gahunda za Leta ziradindira kandi abo baturage nta n’uruhare rugaragara bakoze uretse kwinjira mu inzozi z’ejo hazaza, ibyo barimo bakakibagirwa.

Na bariya bafite imyanya myiza rero, nta kintu bashobora kumarira Kagame kuko iyo myanya batayiboneshwa n’urukundo bakunda igihugu cyangwa ubutwari. Hariya ni ishyamba, baguha none kubera inyungu zabo apana izawe, ejo bakakumanika imbere ya rubanda kugirango bagukoze isoni banakurangize burundu kandi bigarurire rubanda ise niyishimye, isingize umubyeyi impanga ya Yezu ibakijije icyo cyago.

Abo bantu rero bajya muri iyo myanya, uretse abantu bacye cyane b’injiji batazi iyo bijya, abandi baba baje, baje kurwanira imbehe nta kindi bapfana na Kagame uretse igaburo. Abo rero n’igihugu ntacyo kibabwiye. Icyo bakora ni ukureba ngo: Kagame aracyafite icyo abaha? Igihe azaba yugarijwe, nta cyo nabo bazamumarira, bazarwana bareba inyungu zabo niba zizakomeza na nyuma ye. Niyo wababona bitakuma hano ku imbuga nkoranyambaga, babikora kubera inda. Niba batavuze, isahane iri bwubikwe, hakaba n’abandi babikora ngo wenda hagire ubabona ko nabo ari ababo bazabibuke ku meza. Ariko uko gukorerabushake muri FPR, nabwo urebye nabi wabuzira.

Niba rero ushaka gakondo no gutabara igihugu ngo ukure abaturage mu bugwate bwa Kagame, banza wiyubake urebe ngo urihagije nta muntu n’umwe utegereje ko aguterera intambwe, akimuhana kaza imvura ihise. Nugenda utihagije, uzatsindwa kandi wicishe abaturage ku busa. Kuba wihagije si ukwitwaza ngo hari igihugu kikuri inyuma, cyereka ari cyo cyabigusabye kuko cyakubonyemo ko ufite gahunda ihamye kandi wihagije, baza bataza wagera ku ntego. Atari ibyo, bagutaba mu nama ukumirwa. Ibihugu bigira inyungu zabyo zitandukanye n’inyungu zawe.

Nugenda wihagije uzafata igihugu uhagere uri intwari kuko uzajya guhagarika ubwicanyi ndengakamere buzaba bwayogoje, bwo kwica ibyitso buri muntu wese baketse bamwica, kuko hazabaho gutungana agatoki n’umwiryane n’ibiryo ari bicye.

Ng’uwo umusaruro w’imbuto Kagame yabibye muri kiriya gihugu.

H.T.Sankara