Ngeze Hassan aremeza ko umuhungu we Thomas Ngeze na Pieter-Jan Staelens bishwe na Leta y’u Rwanda

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’impfu ebyiri z’abanyamategeko bose bakomoka mu gihugu cy’u Bubiligi mu mujyi umwe wa Bruges ndetse bose bakagwa muri Afrika y’Epfo, The Rwandan yagerageje gukora iperereza kuri ibi bintu.

Nabibutsa ko Thomas Ngeze yaguye mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo mu kwezi ka Kamena 2018 naho mugenzi we Pieter-Jan Staelens nawe yasanzwe mu modoka yapfuye ndetse yahiriyemo mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2018 nawe muri Afrika y’Epfo.

Amakuru twashoboye kubona ava mu bantu begereye umuryango wa Thomas Ngeze avuga ko Pieter-Jan Staelens yari afitanye ubucuti na Thomas Ngeze kuva kera kuko mu myaka ishize ubwo Thomas Ngeze n’abandi bo mu muryango we bageraga mu Bubiligi, Pieter-Jan Staelens wakoraga akazi ko kunganira abantu mu nkiko wazobereye mu bijyanye n’uburenganzira bw’abimukira yabafashije kubona ubuhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi.

Nyuma yo kubona ubuhungiro imigenderanire hagati ya Thomas Ngeze na Pieter-Jan Staelens yarakomeje ndetse akajya anamufasha mu bintu bimwe na bimwe no mu myigire ye.

Thomas Ngeze arangije amashuri ye kubera ko yabonaga mu Bubiligi ibintu bitihuta kandi yari amaze kurangiza mu bijyanye n’amategeko y’ibihugu by’i Burayi na mpuzamahanga, yitabaje Pieter-Jan Staelens wari usigaye aba muri Afrika y’Epfo amenyereye icyo gihugu, Thomas Ngeze yahise yimukirayo ndetse ni na Pieter-Jan Staelens  wamufashije gushaka inzu ndetse n’iby’akazi.

Thomas Ngeze ariko yari anyotewe no kujya mu Rwanda ariko Pieter-Jan Staelens na Se Hassan Ngeze bari mu bantu bamugiriye inama yo kuba yitonze akabanza akizera umutekano we neza.

Nyuma y’urupfu rwa Thomas Ngeze rero birumvikana ko Pieter-Jan Staelens ari we wafashije umuryango wa Ngeze mu bijyanye no gukurikirana urwo rupfu no kugira ngo umurambo ujyanwe guhambwa mu Bubiligi dore ko ari ho yashyinguwe mu mujyi wa Bruges

Ibi ikirimo gukorwa n’abakora iperereza ndetse na Se wa Pieter-Jan Staelens nawe w’umunyamategeko akaba anayobora urugaga rw’abavoka mu mujyi wa Bruges ni ukumenya niba urupfu rwa Pieter-Jan Staelens ari impanuka cyangwa yarishwe nyuma imodoka yarimo igatwikwa kugira ngo hasibanganywe ibimenyetso. Ikindi ni ukumenya ibyo yari azi ku rupfu rwa Thomas Ngeze byashoboraga kuba byatuma yakwicwa kugira ngo bitajya ahagaragara.

Abo mu muryango wa Hassan Ngeze bo bemeza badashidikanya ko ari ubutegetsi bw’i Kigali bwivuganye umuhungu wabo none bukaba bunivuganye n’uwageragezaga gukurikirana ngo hamenyekane neza ibyamubayeho.

Umuntu uri hafi y’umuryango wa Ngeze The Rwandan yashoboye kuvugana nawe uvugana kenshi na Hassan Ngeze aho afungiye muri Mali yatubwiye ko ibimenyetso bafite ari byinshi, akaba ari nayo mpamvu batabaza amahanga kugira ngo abakurikiranire ubwo bwicanyi bwibasiye umuryango wabo.

Uwo muntu tutashatse gutangaza umwirondoro we kubera impamvu z’umutekano we yagize ati: “Na leta y’u Bubiligi turimo tuvugana kuri icyo kibazo twababwiye ko avocat Pieter-Jan Staelens yishwe kubera ko ariwe wari ufite amakuru yose y’iyicwa ry’umwana wacu. Nta kindi uriya mu avocat yazize usibye gukulikirana ikibazo cy’urupfu rw’umwana wacu”

Akomeza avuga kandi ko Hassan Ngeze yemeza ko umwana we Thomas Ngeze kimwe n’uriya mu avocat Pieter-Jan Staelens bose bishwe na leta y’u Rwanda. Ngeze akaba avuga ko abifitiye ibimenyetso bifatika dore ko mbere y’iyicwa ryabo mu kwezi kwa gatanu ministre w’ubutabera w’u Rwanda, Johnson Busingye yari yasabye urukiko mpuzamahanga ko rwamuha adresse zose z’aho umuryango wa Hassan Ngeze uherereye kimwe n’aho abana be baherereye ariko Perezida w’urukiko mpuzamahanga akaba yarangiye u Rwanda ko rudashobora guhabwa iyo myirondoro kimwe n’ibindi byose birebana n’ubuzima no kwivuza (dossier médical) bya Hassan Ngeze. Perezida w’urukiko akaba yarafashe ibyemezo bibili byangira u Rwanda kimwe cyafashwe tariki ya 12 Nyakanga 2018 ikindi gifatwa ejo bundi tariki ya 1 Kanama 2018.

Hassan Ngeze ashimangira kandi ko afite ibimenyetso ko abishe umuhungu we ari nabo bishe urya mu avocat bagira ngo basibanganye ibimenyetso kuko uyu mu avocat ariwe wakurikiranye dossier y’urupfu rwa Thomas guhera umunsi yiciweho kugeza umurambo ujyanywe mu Bubiligi.

Hassan Ngeze icyo kibazo cy’iyicwa ryabo bantu bombi akaba yarakigejeje mu bayobozi b’urukiko mpuzamahanga ariko akaba nta myanzuro yari yafatwa kuko mu rukiko bagikora iperereza kuri izo mpfu zombi. Ibi bikaba byarakozwe mu gihe Hassan Ngeze ategereje icyemezo cyo gufungurwa cyagombye gusohoka mbere y’ukwezi kwa cyenda.