“NGIRA IKINIGA IYO NGIYE KUVUGA MELCHIOR NDADAYE”: Ambassadeur UWIBAJIJE SYLVESTRE

Turi ku cyumweru tariki ya 21/10/2018, umunsi isi yose cyane cyane abarundi n’inshuti zabo bibuka amasaha mabi, ibihe bibi, ijoro ribi, umunsi mubi, w’iyicwa rya Prezida Melchior Ndadaye ku itariki ya 21/10/1993, amaze gusa iminsi 100 atowe n’abanyagihugu ku mwanya w’umukuru w’igihugu . Imyaka ibaye 25 inkoramaraso zimwambuye ubuzima; nyamara we yari afite ikizere ko ari abarundi b’umutima. Bamwishe afite imyaka 40 gusa y’amavuko.

Bwana Sylvestre Uwibajie ati abarundi babuze amahirwe yo kuyoborwa na Melchior Ndadaye.

Uwo munsi Prezida Ndadaye yicwa, uyu Sylvestre Uwibajije yari ambassaderi w’u Rwanda I Burundi, aho yageze mu mwaka w’1992. Akaba ngo ari mu ba mbere umufasha wa Ndadaye yahamagaye amumenyesha ko bikomeye. Ese uyu Uwibajije wari ambasaderi hari icyo yashoboraga kumumarira?

Bwana Uwibajije aratubwira uko yakiriye urupfu rwa Prezida Melchior Ndadaye, aho atangira agira ati : BINTERA IKINIGA KUVUGA MELCHIOR NDADAYE.

M’ubutumwa uyu Sylvestre Uwibajije yageneye umuryango wa Melchior Ndadaye aragira ati: Nihanganishije umuryango wa Ndadaye n’Abarundi bose bakunda Demokarasi kubera agahinda nta ngere ko kubura Imfura n’incungu ya Demokarasi Nyiricyubahiro Perezida Ndadaye.

Ikondera libre, 28/10/2018