Ngire icyo nibwirira Ngarambe Joseph

Mu kiganiro gica kuri Radio ya Bwana Ngarambe Joseph na bagenzi be cyitwa utuntu n’utundi buri wambere, Joseph Ngarambe yanshyize mu majwi kuri iyo Radio ngo ndi mu bagabye igitero kuri we ngo mfatanyije n’abandi bakoreshwa na Kayumba ngo ndetse nanjye nkaba ndi umufana wa Kayumba.

Ikinteye gufata ikaramu rero ni ukugirango nce amazimwe habona ndetse mbwire Ngarambe ko njyewe Nelson Gatsimbazi nta muntu n’umwe kuri iyi si unkoresha mu birebana no gutanga ibitekerezo icyo ndetse akaba ari nacyo cyatumye mba impunzi kuko leta murwanya yagerageje kenshi kungira igikoresho ariko ndanga ku mugaragaro.

Umugabo witwa Emiliano Zapata akaba ari mu bayoboye revolution yo muri Mexico mu mwaka wa 1879 kugeza mu 1919 yigeze kuvuga ati (i would rather die on my feet than living on my knees) bishatse kuvuga ngo aho guhora ku mavi nsaba imbabazi cyangwa ncinya inkoro napfira ku maguru yanjye mpagaze ku cyo nemera. Iyo ni principle nanjye iba muri njye kandi sinanayihindura kuko sinjya menya guhisha ukuri kugirango ngire icyo mbona cyangwa kuko nategetswe na kanaka.

Impamvu Ngarambe yanshyize mu majwi ni uko uwitwa Benoit Umuhoza hari ibyo yamuvuzeho bidashimishije noneho aho kubimubaza ku giti cye nka Benoit Umuhoza, ati uwo ni Kayumba wagutumye ndabizi, noneho nanjye nandika ngaya Ngarambe uburyo arenga ku muntu umuvuzeyo amagambo agayitse akajya kuzanamo Kayumba Nyamwasa ngo niwe wamutumye.

Nonese mu byukuri niba mugifite imyumvire nk’iyo, ubwo mubyukuri “politiki” mukora yaba iganisha hehe? Ese mwebwe mwaba muzi icyerekezo mujyamo?? Ubu wowe Ngarambe haramutse hagize umuntu unkosereza aho kugirango mukurikiraneho ibyo yakoze nkavuga nti uwo ni Ngarambe wagutumye mubyukuri byagushimisha? Ndagirango rero mbwire Ngarambe ko n’iyo naba ndi umufana wa Kayumba, ko adashobora gutuma njyewe nandika ibyo ntemera kandi si Kayumba gusa mfana ahubwo mfana uwo ari we wese urwanya ibikorwa bibi ndetse agaharanira ukuri kuko ari ko konyine kuzatuma igihugu cyacu kiba igihugu buri wese yisangamo.

Urabizi wowe ubwawe Ngarambe ko nkunda ibiganiro byawe byiza by’ubukungu ukora ukagaragaza ikinyoma cya leta y’uRwanda iba yakoze ikabeshya uburyo ubukungu buzamuka. Nonese aho wavuga ko ntari umufana wawe?? Icyo ntumvikamaho nawe Ngarambe na bagenzi bawe ni uko mushaka kubeshya abanyarwanda ngo muje kuvugisha ukuri noneho mugafata inzira yo gukoresha ibitutsi n’amagambo mudakwiye kuba mukoresha ugereranyije n’icyubahiro mwari mufite mu bantu.

Ubu ibiganiro byanyu byinshi bivuga uburyo Kayumba Nyamwasa ari umwicanyi, uburyo wowe Ngarambe ufite ibimenyetso byinshi cyane, na Musonera akakwikiriza muri iyo ntero, ariko muri mwe hakaburamo uwibutsa undi ko igihe cyose umuntu aba atarahamwa n’icyaha aba ari umwere imbere y’amategeko.

Ese ko mushaka ko habaho ubutabera Kayumba agahanwa kubera ibyaha mumurega (nanjye sinshyigikira umuco wo kudahana) ni iyihe ntambwe mwateye ngo mugeze ibyo birego mu rukiko?? Cyangwa Musonera ni umushinjacyaha Ngarambe akaba Umucamanza noneho radio yanyu niyo rukiko??? Ntabwo wakorana n’umuntu imyaka 5 uvuga ko uwo muntu ari umuntu mwiza hanyuma ngo umunsi umwe uhinduke nk’igicu kubera ibyo muba mwapfuye ngo uze utangire gukinira ku bwoko bw’abanyarwanda ubabwira ko mupfuye ko ari umunyabyaha.

Ese iyo myaka yose ko utatubwira cyangwa ngo utwereke ibyo wakoze kugirango uwo muntu ashyikirizwe inkiko?? Uwo muco wo kuvuga ibintu bibi umuntu mutandukanye ni umuco mubi musangiye na FPR ndetse n’abo mwitandukanije nabo barawugira (ndabigarukaho).

Mukimara gushinga RNC leta ya Kigali yagiye mu itangazamakuru ryayo ikoresha maze ivuga ububi bwanyu buri wese imuvugaho dosiye bamwe nka Rudasingwa ivuga ko bari abajura cyera ngo kugeza n’aho yahimbwe akazina ka REDCOM ese imyaka Rudasingwa yakoreye FPR ko batigeze batubwira ubwo bujura bwatumye ahimbwa REDCOM?? Bati Kayumba yibye inka z’abagogwe akazijyana Uganda, ese imyaka Kayumba yakoreye igihugu, ko batari baratubwiye ko ari umujura??

Ubuse niba mwebwe mutubwira ko General Kayumba ari umwicanyi ndetse mukaba mushaka ko abanyarwanda babifata uko, nimubanze mutubwire ko ibyo leta ya Kigali yabavuzeho ari ukuri.

Wowe Ngarambe urabizi neza ko igihe Jean Paul Turayishimye yashyiraga ifoto yanyu ku mbuga nkoranyambaga avuga ko mwaguzwe ndetse akanashyiraho amafaranga inyuma yanyu ashaka kugaragaza ko mwaguzwe, urabizi neza ko namugaye kumugaragaro nkamubwira ko ibyo akoze ntaho bitaniye n’ibyo FPR ikora kuko naramubwiye nti urabizi neza ko iyo foto atari ukuri kuki ushaka kwanduza abantu, niba baraguzwe waretse amateka agakora akazi kayo.

Uyu Jean Paul Turayishimye FPR yirirwa imwandika mu binyamakuru byayo ko ariwe General Kayumba yakoresheje kujya kwica umuntu ntibuka amazina Kacyiru. Nyamara bakavuga ko yishe uwo muntu mu myaka ya mbere y’uko yahunze ukibaza niba umuntu ujya kuvuga bene ibyo bintu aba afite ubwenge!! Ese kuki babivuga ari uko yamaze gutandukana nawe???

Ubu hari amajwi amaze iminsi acicikana avuga ko Ngarambe ari umukozi wa DMI, ayo majwi akaba yarashyizwe ahagaragara na Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka nyamara ayo majwi njyewe nayumvise cyera Ngarambe atarava muri RNC, nonese kuki bashaka ko abanyarwanda bumva ko Ngarambe ari maneko kandi ayo majwi yari ahari kuva cyera??

Njyewe Gatsimbazi sinkunda umuntu ushaka gufata abanyarwanda n’abadafite ubwenge. Bwana Ngarambe rero n’abandi bose bafite imyumvire n’imigenzereze ya FPR yo gusebanya no gutukana igihe hari ibyo mutumvikanyeho, mukwiye kujya mumenya ko abanyarwanda bazi ubwenge mutapfa kubabeshya uko mwishakiye.

Nelson Gatsimbazi/ Sweden

[email protected]