Ngire icyo nkwisabira we bwana Sankara we n’abo mufatanyije urugamba .

Yanditswe na Paulin Bugingo

Hashize imyaka 24 u Rwanda rutegekwa na FPR, turabizi twese uko twacuzwe bufuni na buhoro imbaga ziratikira imaze gukoza agati mu kiguri cy’intozi kandi ibizi neza ikizakurikira, hakiyongeraho abo FPR/Intotanyi yaje gusanga mumakambi igatikiza abayibeshyeho imbere mu gihugu bibwira ko umwami wimye akezwa akazana ituze irabatikiza kugeza uyu munsi nta munyarwanda ufite umutima mu gitereko aho ari ku Isi hose kuko ntaho itashyize abahiga Umunyarwanda.

Muvandimwe Sankara nabo mufatanyije ndakumenyesha ko abanyarwanda twese dushyigikiye uru rugamba mutangiye kandi mugihe gito ndakumenyesha ko na benshi mu basore FPR yibwira ko ikoresha bazaza kuko abenshi igisirikare cya Kagame bakijyanywemo n’inzara i kuko nkuko mubizi akazi mu Rwanda kabona umugabo kagasiba undi akazi kaboneka ari ako kwica gusa.

Kagame n’Inkotanyi ze baje barimbura Abanyarwanda bakora amabi arenze kamere ndabasabye ngo uyu mutego ntimuzawugwemo, ntimuzasenye ayo mazu meza nubwo izaba iya Kabarebe cyangwa Ibingira kuko ayo mazu yubatswe n ‘amafaranga basahuye igihugu kandi twese turabizi neza ko igihugu nikimara kubohorwa uretse nabo bayoboye ubwicanyi , n’imiryango yabo nta mwanya izagira mu Rwanda rushya.

Bwana Sankara n’ abo mufatanyije uru rugamba ntimuzagwe mu mutego mutindi wo gushyira amafoto y’imirambo kuri za whatsapp cyangwa imbuga nkoranyambaga. Nibyo koko tuzanezezwa no kumva aho mwafashe cyangwa ibyo mwagezeho ariko gufotora imirambo cyangwa kureka abasirikare bato bagafotora nta gahunda bishobora kubera bibi uru rugamba, iki kintu muzakiteho cyane.

Kagame azakoherereza abatasi kugera no mu buyobozi bukuru , sinzi niba iki kintu mukizikana kuko agatsiko ka Kigali gaha agaciro cyane ubutasi kuruta ikindi kintu cyose bityo iki kintu wowe n’abo mukorana muzakiteho kandi amakuru y’imigambi yanyu n’abagore banyu ntibakayamenye kuko FDLR yashenywe n’abagore b’abajenerali bayo FPR yahemuje. Nshingiye ku mafoto yanyu amaze kujya hanze nabonye benshi mubarwanyi banyu bafite telephone kandi iri ni ikosa rikomeye cyane kuko izo telephone nizo zikoreshwa mugutegesha ibico abandi bavandimwe  cyangwa mukorohereza umwanzi kumenya aho muherereye , bityo iki kintu nacyo mukiteho.

Bwana Sankara n’abo mufatanyije kubohoza u Rwanda mugiye guhangana n’agatsiko  kiyemera ariko ukuri nuko inyinshi mu ntwaro karata arizo zizakerekezwaho kandi zikoreshwa n’abo kibwiraga ko bazakarwanira. Uyu munsi Abanyarwanda twamaze kumenya ko amoko yacu uko ari atatu ari kimwe mubitatse u Rwanda ndetse twese twamaze kumenya ko nta butegetsi bw’ubwoko bumwe bushobora kongera kubaho ibyo Kagame n’agatsiko ke kugeza uyu munsi batazi kuko twese tuzi abayobora ibigo bya Leta, abambasadeli (ahari abahutu baba basinya ibyateguwe n’ababacunga) abasirikale n’abapolice bakuru , ahantu hose hinjiza ifaranga, batayo irinda Kagame (100%) abayobozi b’inzego zo hasi keretse ahataba abatutsi ahandi bakoherezwayo bose ni Abatutsi ibi byose Kagame yabikoreye kuturyanisha no kubeshya Abatutsi ko abafitiye ibambe kandi ariwe wabarimbuye nkuko abenshi mubo yakoresheje uyu munsi bari gusaba imbabazi ku mugaragaro.

Ikindi nibutsa Abanyarwanda aho turi hose ni ukwandika urutonde rw’aba DMI yaba abari mu gihugu n’abari hanze kuko aba bantu nibo maboko y’agatsiko aba nibo batwikira imirambo muri Palike y’Akagera, nibo batumwa kujya kwica impunzi zabahunze, nibo barigisa Abanyarwanda, nibo bajugunya imirambo muri Nyabarongo n’Akagera imwe igatorwa i Burundi , None bwana Sankara wowe n’ingabo urangaje imbere tugusabye kwita cyane mutababariye kuri aba DMI murugamba mwatangije kandi namwe abaherereye mu bihugu byo hanze mukore intonde zihuse(Mwirinde munyangire) muzishyikirize za Ambassade z’ibihugu barimo maze police zaho zibahozeho ijisho bizatuma ibikorwa byo kwicira Abanyarwanda hanze kigabanuka.

Nasoza mpamagarira abasore n’abagifite agatege aho muri hirya no hino mu makambi ngo muhagurukire rimwe dutabare igihugu icyi nicyo gihe ntabwo tuzapfira gushira . 

Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda ibane namwe mwe mwafashe iya mbere mu gikorwa benshi batinyaga. 

2 COMMENTS

  1. Bwana Paulin, ndemeranya nawe, kandi nsaba izindi opposition ko nazo zagaragara muri iki gikorwa, abafite ingabo nabo zifatanye na ba Sankara cg bagire ibindi bice baheramo, uretse ko gufatanga bya ba byiza kurusha (coordinated attack). Hanyuma icyo nagarukaho ni media coverage, ikibazo cyacu kigomba kumenyekana intambara turimo igasobanuka, Kagome akanyomozwa kuko urabona ko arwana no kubihisha, twimufasha kubihisha, let it go public.
    Intsinzi njye ndayibona! Hula!

Comments are closed.