Ngire icyo nsaba Amiel Nkuriza ku birebana n’inyandiko yise: “Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde?”

Amiel Nkuliza

Maze gusoma iyi nyandiko ya Amiel Nkuliza, nifuje kugira icyo nyivugaho, atari ukumusenya, ahubwo ari ukugirango mwuzuze, bityo turebe ko ibitekerezo byacu nk’abanyarwanda byazagirira akamaro abanyarwanda muri rusange, ndetse n’abahejejwe hanze y’igihugu cyacyu na President Kagame wongeye gutinyuka ku nshuro ya kabiri kubuza Padiri Thomas Nahimana n’abo bari kumwe gutahuka mu gihugu cyabo, nabo bafiteho uburenganzira nk’abanyarwanda.

Ibi bikaba byarabaye ejo bundi tariki ya 23 Mutarama 2017. Nagirango nibutse ko ubundi Padiri Thomas Nahimana n’abo bari kumwe bangiwe na leta ya Kagame gutaha mu Rwanda hari tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ubwo Padiri Thomas yari agiye kwandikisha ishyaka ISHEMA abereye umukandida ku mwanya wa President wa Republika mu matora yo muri uyu mwaka wa 2017.

Inyandiko ya Amiel Nkuriza irumvikana, yerekanye uwo Padiri Thomas Nahimana ari we, anasobanura ko atamaze imyaka myinshi cyane muri “politique” nyarwanda, ariko akaba yemera ko uburyo Padiri Thomas ayikina, usanga ari bwiza cyane kuko yavuze ko Padiri Thomas yatsinze igitego cy’umutwe abandi banyamashyaka ya “opposition” nyarwanda. Nyuma yo kubisobanura ariko, yibazaga abantu bazajya muri guverinoma Padiri Thomas Nahimana aherutse gutangariza abanyarwanda ko agiye gushyiraho, nyuma yo kwangirwa na guverinoma ya Paul Kagame ku nshuro ya 2 kwinjira mu Rwanda.

Ariko rero, Amiel Nkuriza ambabarire, nagirango ngire icyo namwisabira, nkurikije uko mbona asobanura neza uko Padiri Thomas ari umunyapolitiki ukwiye, ariko yarangiza, akagaragaza ibintu bimwe na bimwe bisa n’ibyagiye biheza abanyarwanda hanze yarwo, noneho nkaba nifuza ko niba icyo kintu atari akizi, yakimenya, bityo anagikosore. Niba asanzwe akizi kandi, nabyo ntacyo bitwaye, icyangombwa ni uko nagira icyo nkivugaho, nerekana ko kitari gikwiye, nk’uko nabibonye mu nyandiko ye, ndetse kikaba kinateye kwibaza byinshi !

Iyo usomye inyandiko ya Amiel Nkuriza, usanga yemera adashidikanya ko Padiri Thomas Nahimana, ariwe munyapolitique ushoboye kuzungaguza no gutera ubwoba President Kagame, ariko hakaba ikintu avuga kitumvikana! Aho bigaragararira, ni uko hari aho yavuze ko ngo Padiri Thomas Nahimana agomba kwemera, hagatorwa undi muntu wayobora Guverinoma yo mu buhungiro Padiri Thomas aherutse kuvuga ko agiye gushyiraho, igihe azaba amaze kuvugana no kwumvikana n’amashyaka anyuranye ya “opposition”. Akavuga ko ngo abo banyapolitique bazemera kujya muri guverinoma ya Padiri Nahimana, bose hamwe ngo bakwitoramo umuyobozi ukwiye, ngo kuko aricyo “democratie” idusaba!

Aha, jye ndabona bitaba ari byo. Impamvu ni uko haramutse hagiyeho undi munyapolitique, utari uwo Amiel nawe ashima ko atsinze abandi igitego cy’umutwe (Padiri Thomas), uwo munyapolitiki ashobora kuzambya ibintu, ugasanga bya bitego Amiel yiyemerera ko Padiri Thomas Nahimana yatsinze kandi atsinda kugeza ubu, bipfuye ubusa, maze ibintu bigasubira irudubi, cyangwa se bikanangirika burundu. Kuba Padiri Thomas Nahimana atsinda ibyo bitego Amiel Nkuriza nawe yemera, ari nabyo abanyarwanda dukeneye, bivuga ko ari na we ufite “vision” nyine abanyarwanda dukeneye yo kutuvana mu buretwa, ubuhake, génocides, agasuzuguro, ikiboko n’ubundi bugome bwinshi butandukanye bwagaragajwe n’ingoma ya Kagame ndetse n’ishyaka rye rya FPR ntiriwe ndondora.

Aha ndabaza Amiel nti, “niba koko yemera ko Padiri Thomas akoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa mu gutigisa President Kagame utinya “democratie” cyane, ni gute yahitamo kumwambura ubuyobozi bw’iyo guverinoma, kandi arimo gutsinda ibyo bitego Amiel nawe yiyemerera?” Aha, niho mbonera ko Amiel ashobora kuba hari ikintu ntazi atavuga, kuko bitumvikana ukuntu yemera ibikorwa bye 100% nk’uko abigaragaza, ariko akavuga ko ku buyobozi bw’iyo guverinoma hajya undi muntu utari Padiri Thomas, kandi uyu Thomas ari we wanagize “initiative” yo gushyiraho iyo guverinoma abandi banyepolitiki batari baratekereje gushyiraho! Aha hari ikintu Amiel adashaka gusobanura, kandi rwose ntibyaba ari byo na gato, n’iyo yagisobanura! Kuki Padiri Thomas werekanye ko iriya guverinoma ari ngombwa, kandi na Amiel akaba abyemera, ataba ariwe uyiyobora, ko yanamaze no kwerekana ko azi n’uko yayiyobora kugirango igere kucyo abanyarwanda tuyitezeho? Byaba bimaze iki gushyiraho umuyobozi wakwangiza ibintu, maze ntahuze na “vision” y’uwagize “initiative” yo gushyiraho iyo guverinoma yo mu buhungiro, kandi binaboneka neza ko ari na we uzi uko yayiyobora n’aho  yayiganisha?! Byaba bimaze iki gushyiraho undi muntu ushobora no kuba yanabisubiza mu maboko ya Kagame, cyane ko tuzi ko “politique” nyarwanda yagiye ikunda kurangwa n’abagiye babeshya ko bakorera rubanda, kandi nyamara barakorera Kagame? Kuki ubuyobozi bw’iyo guverinoma butahabwa nyiri igitekerezo cyo kuyishinga, cyane cyane ko binamaze no kugaragara ko koko arwanya ubutegetsi bwa Kagame?! Icyo abanyarwanda dukeneye muri kino gihe, ni umunyarwanda uwo ari we wese, washobora kwerekana inzira yo kuvanaho President Kagame, yaba ari Umutwa, Umuhutu, Umututsi, umugabo, umugore, uwo mu majyaruguru, uwo mu majyepfo, uw’i burasirazuba cyangwa se i burengerazuba, kandi Padiri Thomas nawe ni umwe muri aba! Kuki yanyagwa ubwo buyobozi? Niba rero Padiri Thomas yerekanye ko abishoboye kandi akaba ari umunyarwanda, nimureke abanyarwanda tumujye inyuma, tumufashe kuvanaho iriya ngoma ngome ya Kagame, aho gushaka kumuvutsa ibyo yagaragaje ko ashoboye, kandi nyamara twarabyifuje imyaka n’imyaniko tutabibona! Ibi nkaba mbiterwa n’uko bigaragara ko n’ubundi Padiri Thomas yiteguye kwiyamamaza ku mwanya wa President wa Republika, kandi bikaba bigaragara ko amaze kugira igihagararo cya “politique” cyo kuba ari we wahangara kandi akanatsinda President Paul Kagame mu matora, aho ibintu bigeze aha. N’ikimenyimenyi, Président Kagame amutinya byasaze!Kuba yanga ko atahuka nta kindi bivuga kitari icyo!

Ahubwo rero Amiel, nagerageje gufatira aho wari ugeze, ushima Padiri Thomas Nahimana, ndagirongo nkumenyeshe ko rwose nanjye nshima Padiri Thomas Nahimana, kubera ubunararibonye, ubwenge n’ubushishozi akorana politiki, kandi akaba anatembera ku isi hose akora “politique”, mu gihe abandi bakora iyo kwandika gusa batajya hirya no hino, ngo bibonanire na ba nyirububasha nk’uko nawe ubyiyemerera. Bikaba aribyo bimuhesheje kuba ari we munyapolitiki urimo gutunganya ibintu neza, kugirango abanyarwanda dushyire dukire ibyago twatewe na Kagame. Nk’uko nawe ubibona, Padiri Thomas niwe munyapoloiki wa “opposition” ufite ubushobozi bwo guhangara President Kagame, kandi nawe urabona ko abyerekanye! Nanabisobanuye mu nyandiko yanjye mperutse gucisha mu kinyamakuru “The Rwandan” nise:”Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: Padiri Thomas Nahimana”.

Ndabona ibyaba byiza, ari uko Padiri Thomas Nahimana ushoboye gutsinda biriya bitego na we wemera, twamurekera ubuyobozi bw’iriya guverinoma, maze ahubwo muri iyo “democratie” uvuga nanjye nemera, Padiri Thomas akayobora iyo guverinoma kugeza ishoboye kugamburuza no kuvana Paul Kagame ku buyobozi bw’u Rwanda, maze hakajyaho inzibacyuho n’ubundi yayoborwa na Nahimana, maze ba banyapolitiki wowe uvuga bakaba aribwo bahabwa amahirwe angana, maze bakiyamamaza, uwo abanyarwanda duhundagajeho amajwi menshi kurusha abandi akaba ari we uyobora u Rwanda, hakurikijwe “mandats” zizaba ziteganywa n’itegeko nshinga rya Republika y’ u Rwanda nduzi ko Kagame yarivuruguse kenshi, maze abanyarwanda tugakunda tukabana mu mahoro.

Hariya, waba uguye mu mutego wo kurwanira ubuyobozi, kandi ubu sicyo gikenewe. Ubu hakenewe ufite “vision” ivana abanyarwanda mu kajamajamo batewe na Kagame na FPR ye, kandi biraboneka ko Padiri Thomas ayifite koko. Reka tumureke abitwereke, we ubikora neza! Yampaye inka Data! Ese kuki ariko twabumunyaga, aho kubumurekera we ubishoboye?!!!

Wavuze ko udakina “politique”, ko udashaka no kuba umuyobozi, ariko byaba na byiza uretse ufite “vision” y’aho yakwerekeza ibintu, wanerekanye icyo ashoboye kandi abanyarwanda dukeneye, kuko iriya “démocratie” uvuga, ni nziza, ariko mu ntambara ntishoboka. Ndumva warabonye uko na Nyakwigendera Président Habyarimana byamugendekeye, ubwo yemeraga “democratie” ashyiraho amashyaka menshi (multipartisme) mu ntambara, maze abanyamashyaka bagahera mu gushwana, igihugu kikagwa mu manga kuko bibagiwe kureba icyari gikwiye icyo gihe, baheze mu kurwanira imyanya! Hari uwavuga ko tutari mu ntambara, ko ntakagombye kuba mvuze ibi, ariko jye uko mbibona, intambara na FPR ntabwo yarangiye, n’ubwo byitwako ari amahoro! Mu gifaransa baravuga ngo: “les batailles sont finies, mais pas la guèrre”. Bivuga ko ingamba (urugamba) zarangiye, ariko intambara ikaba itararangiye. Uzanarebe ukuntu abasirikare ba FPR bacyuzuye ahantu hose mu Rwanda ubu, nk’abakiri mu ntambara kuva 1994 kugeza uyu munsi muri 2017 niba ugirango ndabeshya!!! Bikwereka nyine ko intambara itarangiye.

Nitureke gutatanya imbaraga, umwanya wa President ni umwe gusa, ntabwo abawifuza bose bashobora kuwujyamo icyarimwe mu gihe kimwe! Tureke Nahimana ufite “vision” atangire, maze muri ya “démocratie” Amiel avuga, Nahimana arangize mandat(s) ze, bitewe n’uko itegeko nshinga rizaba ribigena, maze n’abo banyapolitiki bandi biyamamaze bityo bityo, maze tureke kurwanira n’ibitari byaboneka! Kandi iki ni kimwe mubyatumye Kagame aramba ku butegetsi tugomba kwirinda !

Nguwo umuganda wanjye w’ibitekerezo nagirango nongenre ku gitekerezo wagaragarije mu nyandiko yawe. Ako kantu akaba ariko nari nifuje kuvugaho, kugirango turusheho kugira abanyarwanda inama zibubaka, n’ubwo harimo n’ibindi umuntu yavugaho.

Niyomugaba Jean de la Paix

Kigali – Rwanda.

 

1 COMMENT

  1. Inama ugiriye Amiel niyo kandi irumvikana. Ndatekereza ko nta Munyarwanda numwe utarimo ariha ingaruka zu ubugoryi nu ubwenge buke bwagarajwe na abanyapolitiki bacu , igihe FPR yatangizaga intambara. Ikibabaje kandi ni uko benshi batigeze bagaragza guhinduka nyuma yo kutugambanira no kutumarira ku icumu rya mwene Rutagambwa. Padiri akwiye kwitonda cyane muri iyo Governement ashyaka gushyirho, ejo atazasanga Kabarebe ariwe mwanditsi mukuru wayo. Ndizera ko Abanyarwanda benshi tuzi abaduhemukiye ndetse nabashobora kutugambanira, bityo niba Padiri afashye icyo cyemezo akwiye gukoresha Survey cg petition kugira ngo tugire icyo tuvuga kuri iyo Government. Amenyeko aribwo yenda tugitangira kubona politki ko benshi baranzwe ni inzika, ni inzara yabokamye ,kugeza nubwo bemeye gutanga abana babo na abazukuru ngo bicwe ariko babone amaramuko. Igihe Padiri atagira gushyishoza byatuma atakaza popularite ye yari itangiye kuzamuka ku buryo bugaragara.

Comments are closed.