Ngo harı abanyamakuru Evode Uwizeyimana asanga ari imihirimbiri!

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yise abanyamakuru ‘Imihirimbiri’, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko haganirwa ku ngingo ihana icyaha cyo gusebanya.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017, Abanyamakuru bari bahawe ubutumire bwo gukurikirana imirimo ya Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, gusa mu buryo butari bumenyerewe umunyamakuru winjiraga yasabwaga kuba aretse gufata amajwi.

Yahitaga abwirwa ko hari inkuru zakozwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017, zitabanyuze ahanini ku buryo ibitekerezo baba batanze bishyirwa hanze.

Abanyamakuru bari bitabiriye ibi biganiro bavuze ko Uwizeyimana yumvikanye avuga ko hari ibibazo mu gushinga ibinyamakuru kuko ahandi umuntu aba afite ingengo y’imari ku buryo usebeje umuntu wabona indishyi utanga, “atari nk’ibi byacu.’

Muri izo mvugo Uwizeyimana yakoreshaga abanyamakuru babujijwe gufata amajwi, ni naho yageze avuga ko hari ibinyamakuru bitazwi bipfa kwandika ibyo bibonye, n’ababikoraho badasobanutse, avuga ko “harimo abo ureba ugasanga ari abantu b’imihirimbiri”.

Iri jambo ‘imihirimbiri’ ryababaje abanyamakuru benshi, ku buryo bifashishije imbuga nkoranyambaga na hashtag #JeSuisUmuhirimbiri, baryinubira mu gihe umwuga bakora bawufata nk’uwiyubashye.