Ngo muri 2020 u Rwanda ruzaba rusa na Paradizo. Niko batwigishaga muri primaire Kagame agifata ubutegetsi

Yvonne Uwase umwe mu bayobozi b'ishyaka Ishema ry'u Rwanda

Ngo muri 2020 u Rwanda ruzaba rusa na Paradizo. Niko batwigishaga muri primaire Kagame agifata ubutegetsi. None:

1. Umunyarwanda araza gutabara umubyeyi we mu gihugu cye akarigiswa;
2. Nzaramba iraca ibintu (kuva navuka nta gihe abanyarwanda bigeze basonza nko muri iyi minsi)
3. Abanyarwanda basigaye basambanya inka bakarya imbwa (kuva navuka ni umbwambere mbyumvise muri uru Rwanda = amahano)
4. Abanyeshuli barirukanwa mu mashuli nta mpamvu bahawe nta n’indishyi.
5. Abanyarwanda bifuza kujya gutanga umusanzu wabo mukureba ko bazanzamura igihugu cyabo barahezwa hanze, abandi bagafungwa, abandi bakabuzwa epfo na ruguru (Nahimana T, Ingabire Victoire, Mushayidi, Ntakirutinka, ect..)
6. Perezida amara ibyumweru n’ibyumeru azenguruka amahanga, ava mu gihugu ajya mu kindi, akoresha amafaranga ava mu mitsi y’abaturage mugihe bo bahatirwa gutanga i mirisoro y’ikirenga ibahombya, nzaramba ibamereye nabi, n’abana babo birukanwa mu mashuli hatitawe kungaruka bazagira.
7. Buri munsi baha hari inkuru z’abanyarwanda bishwe urw’agashinyaguro ntihagire amaperereza akorwa kumfu z’abo benegehigu.
8. Abanyarwanda bagerageza gutabaza baracecekeshwa, bagatotezwa, bagashimutwa, bagafungwa, bakicwa, ect.. (es. Diane Rwigara, Kizito Mihigo, ect….)
9. Mu kagari kamwe mu mwaka 1 abangavu barenga 1500 batwara inda z’ibinyendaro.
10. Leta ishyiraho kubwende abanyarugomo babuza amahwemo abaturage (DASSO, Ingabo za kabaye ari iz’iguhugu zinyanyagiye ku mirenge mu gihugu hose ect….)

Ibi 10 nibimwe gusa (ni agatonyanga kanzuzunyu) mu bibazo uruhuri igihugu cyacu kirimo kubera ubuyobozi butitaye ku nyungu z’abaturage.
Njyewe iyi paradiso ntimuyimpeho!

Ibi nibindi byinshi biri mugihugi cyacu bikibuza gutera imbere niyemeje kubyamagana no guharanira ko birangira, bikavaho hagatangira ibindi bihe bishya by’amateka y’igihugu cyacu, hagatangira politike ikora GUSA mu nyungu z’abaturage!

Niba nawe tubyumva kimwe ngwino dufatanye guharanira impinduka nziza mu gihugu cyacu.

Yvonne Uwase

2 COMMENTS

  1. KBS iyo bimwe bya nze usha cyisha nibindi NDA cye ka ko niba ubute jye nsi buliho niba bwa lana niwe bwa hindurwa bya gusa usibye nibyo nago umuntu ya ka gombye gusha ka kwihalila ubute jyensi ya ka gombe kuva ho na bandi baka yobola bakagala Gaza icyo atasho boye kuga lagaza kuko ubwejye bwaba NTU bula ta nduka nye nanone balavuga ngo vision 2020 izaba alinkapaladizo NDA cyekako abazajyela mulivisio2020 ninzala ilimujyihugu cyurwanda baza ba alimbarwa gusa limwe ha zabaho impinduka nago aliko bizahola muba nya RWA NDA icyintu jyita ngaje perezida alitonda akavuga ngo visio2020 ijyihugucyiZaba cyimeze nka paladizo ahonda cyekoko bibeshye umuntu azajya gutula mulipaladizo ute amala imisi isanga itatu atarya abandibicwa ninzala ese alinkawewakolicyi cyewe ndacyekako agomba kuvaho hakajya ho abahalanila inyungu za batula jyemulilusa nge mulakoZe

  2. Urakoze muvandimwe, nubwo ikinyarwanda cyawe kigoye kucyumva neza, aliko biragaragaza ubushake bukomeye ufite bwo gutera ingabo mu bitugu bya bene wanyu. Kwamagana ubugizi bwa nabi ni inshingano-koma y’Abanyakuri kandi bubaha Imana n’Ibiremwa byayo byose, cyane cyane ibihohoterwa.

Comments are closed.