Ngo « UTAZAFATANYA NA PREZIDA KAGAME, IMIGOZI IRAMUTEGEREJE »: Rugema Kayumba.

Turi kuwa gatandatu tariki ya 17/02/2018. I Buruseli mu Bubiligi, muri Komini ya Molembeek , ndabona abanyarwanda benshi n’inshuti zabo bahuye.

Bahuriye kuri Kiliziya yitiriwe mutagatifu karoli Barrommée, baje mu misa yo gusabira nyakwigendera Patrick Karegeya wiciwe muri Afrika y’epfo mu ijoro ryo kuwa 31/12/2013 rishyira umwaka wa 2014.

Abantu binjiye mu kiliziya, abahereza barinjiye, abapadiri barinjiye, mu njyana y’abalirimbyi.

Misa iratangiye, amasomo y’uwo munsi arasomwe, ivanjili ikurikiyeho, Padiri Athanase atanze inyigisho.

Yewe n’amaturo aratanzwe, byose bigenze uko byateguwe.

Misa irahumuje, abayijemo bahuriye mu kindi cyumba cyateganirijwe gusangira, gusabana no kugaruka ku mibereho ya Patrick Karegeya. Abafashe amagambo bose bagarutse k’ubutwari n’ubupfura byaranze Patrick Karegeya.

Mu bitabiriye uwo muhango mbonyemo RUGEMA KAYUMBA, uyu umaze iminsi uvugwa mu itangazamakuru ko ajya gutoza ingabo muri Uganda ngo zo kugaba ibitero ku U Rwanda.

Ikondera libre, 17/02/2018