Ngoma: Abaturage batishoboye nabo leta iri kubaka amafaranga y’umutekano. Biraterwa niki?

Kuwa gatanu tariki ya 7/12/2018 mu gitondo cya kare abayobozi b’ umudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera,akarere ka Ngoma, intaray’Uburasirazuba, babyukiye mu baturage babaka amafaranga yiswe ay’umutekano.

Ikibabaje ariko nuko mubayatswe harimo abasaza n’abakecuru rukukuri,abapfakazi n’abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ubusanzwe baba barasonewe batagomba gutanga amafaranga y’umutekano n’andi anyuranye, ahubwo leta niyo iba igomba kubagoboka ibaha inkunga y’ingoboka.

Muri abo baturage bayatswe harimo:

1) Umukecuru uzwi nka maman Bunani akaba ari umutindi nyakurya utagira inzu ye bwite kuko iyabamo yatijwe ayitangira umubyizi buri cyumweru.

2) Mukantagara w’imyaka 75 akaba abarizwa mucy’iciro cya mbere cy’ubudehe aherutse no kwisanga yarakuwe muri gahunda ya VUP

3) Baribeshya félecien n’abandi

Umuturage utayabonye bamwirirwana k’umurenge akoreshwa imirimo inyuranye . ikindi kandi aba baturage batishoboye bahabwaga imirimo muri gahunda ya VUP( vision umurenge program) ndetse bagahabwa n’inkunga y’ingoboka.

Abaturage benshi bari bazi ko bafashwa na VUP bisanze k’urutonde rw’abarimo leta ibararane by’amafaranga y’umutekano.

Haribazwa impamvu aya mafaranga ari kwakwa abaturage muri iki gihe byongeye kandi batishoboye basanzwe banafashwa na leta.

Umusomyi wa The Rwandan