Ngororero: Abanyeshuri bafunze umuhanda babuza imodoka gutambuka, basohoramo abagenzi

Abanyeshuri biga mu kigo cya ETO Gatumba giherereye mu murenge wa Gatumba, akarere ka Ngororero, muri iki gitondo babyutse bafunga umuhanda Muhanga-Ngororero, babuza imodoka gutambuka kugira ngo abazirimo babanze bifatanye na bo mu muganda usoza ukwezi kwa Kamena.

Muri aka gace, abakoraga umuganda basiburaga umuyoboro w’amazi w’umuhanda wangijwe n’ibiza by’imvura biherutse kwibasira cyane akarere ka Gakenke ndetse ngo n’aka karere bikaba byarakagezeho, aho uyu muhanda ngo wangijwe n’iyi mvura kuko yasizemo inkangu.

Nkuko twabitangarijwe na bamwe muri aba banyeshuri, batubwiye ko ngo bafashe iki cyemezo cyo gutega mu muhanda bimwe mu bikoresho bakoreshaga birimo ingorofani, mu buryo bwo gukumira imodoka ngo zadatambuka mu muhanda kandi ari ku munsi w’umuganda, aho buri wese aba asabwa gukora umuganda mbere y’uko ajya mu zindi gahunda ze.

Inkuru irambuye>>>