Ingufu za gisirikare zirakenewe mu gukura kw’izima ubutegetsi bwa FPR: JMV Minani

JMV Minani, umukuru wa ISANGANO FPP

Nyuma y’aho hasohokeye itangazo mu bitangaza makuru rivuga ko hashinzwe umutwe wa gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR na Perezida waryo Paul Kagame, ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye umwe mu bayobozi b’uwo mutwe Bwana Jean Marie Vianney Minani bumuhata ibibazo ku bijyanye n’uwo mutwe wa politiki na gisirikare FPP-ABAJYARUGAMBA.

The Rwandan: Mbere y’uko twinjira mu kiganiro nyirizina hari icyo wifuza kubanza kuvuga?

JMV Minani: Ndabanza kugushimira ku bw’uyu mwanya umpaye ngo tuganire. Mbere y’uko njya ku kibazo cya mbere ndagirango mbanze nkosore imvugo yo kuvuga ko havutse umutwe mushya. Oya sibyo  NTIHASHINZWE UMUTWE MUSHYA AHUBWO HABAYEHO GUHUZA UBUFATANYE HAGATI Y’ISANGANO na Forces pour la Protection du Peuple (FPP-ABAJYARUGAMBA). Ibi bishatse kuvuga ko ubu mu bagize ISANGANO harimo n’abagize umutwe w’ingabo FPP-Abajyarugamba. Uyu mutwe washingiwe i Rutshuru guhera tariki 13 Nzeri 2013. Ishyaka ISANGANO-ARRDC murabizi naryo  ko ryashinzwe tariki 30 Ukwakira 2012.

Nyuma y’isesengura twakoze kuri Leta ya Kigali twasanze ari ngombwa ko igisirikare na politiki byifatanyije bigakora ingufu ntanyeganyezwa ariho kwibohora byashoboka vuba. Ni muri urwo rwego tumaze gukora ibiganiro n’ingendo-shuri byo kwifatanya na FPP-Abjyarugamba twafashe icyemezo hamwe cyo guhuza ibikorwa bya politiki, Diplomasi n’igisirikare. Nyuma y’ibyo duhita dutangariza isi yose n’abanyarwanda Itangazo No 001/OP.F/02/15 ryo kuwa 28 Mutarama 2015.

Bwana JMV Minani mbere yo kwinjira mu kiganiro nyirizina wabanza ukibwira abasomyi ba The Rwandan?

Amazina nahawe n’ababyeyi sinyagarukaho wayavuze. Ndi umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-FPP Abajyarugamba akaba ari umutwe wa Politiki urimo abasivili n’abasirikare bagamije gukura u Rwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bw’igitugu. Ndubatse, mfite abana batatu. Amashuri nize haba mu Rwanda haba no mu Buholandi ajyanye n’ikoranabuhanga (Technologie) zo kubungabunga ibidukikije nkaba mbifitemo Impamyabumenyi ihanitse (Master’s).

 Ese ni iyihe mpamvu nyamukuru yatumye muhitamo inzira ya gisirikare aho gukomeza inzira ya politiki gusa?

Twaritegereje dusanga ingamba (stratégies) turi gukoresha atari “efficaces”. Dukurikije amagambo, imikorere n’imyitwarire y’ubutegetsi buri i Kigali mu kubangamira impinduka mu mahoro, ni ngombwa kwishakamo ingufu za gisirikare. Inzira ya Politiki na diplomasi ntitwazishyize hasi tuzayikomezanya n’inzira ya gisirikare  ndetse byose byunganiwe n’imbaraga z’abenegihugu. Erega abanyarwanda ntibazakomeza kurebera izuba Agatsiko kabica, agatsiko gahonyora uburenganzira bw´ibanze bwa Muntu gakoresheje igitugu cya gisirikare. Kw’isi hose uwo wabaza uwo ariwe wese azakubwira ko ingufu za gisirikare zitsimburwa n’izindi ngufu za gisirikare. Ibyo nibyo Abajyarugamba biteguye gukora mu gukura kw’izima ubutegetsi bwa FPR bukemera ibiganiro bya Politiki.

Muri Congo harimo kuvugwa ibikorwa bya FDLR byo gushyira intwaro hasi, none namwe mutangije undi mutwe wa gisirikare ibi ntibyaba bigiye gutera urujijo no gusubiza inyuma intambwe zimwe zimaze guterwa?

Oya siko bimeze. Nta rujijo ruhari. Icya mbere nakubwira ni uko FPP-Abajyarugamba ibanye neza n’impunzi z’abanyarwanda zibona muri FDLR n’ubuyobozi bwayo. Icya kabiri ni uko ubutegetsi bwa Kagame hamwe n’ababushyigikiye badushyira mu gatebo kamwe. Uribuka amagambo yavuzwe mu minsi ishize n’intumwa ya Amerika muri Congo Bwana Russell Feingold ndayasubiramo uko yabivuze : “We have to get rid of the FDLR, not so much because of their military capacity, but because of what they represent …” bivuze ngo tugomba kwikiza FDLR atari ukubera ko ifite ingufu nyinshi za gisrikare ahubwo kubera icyo ihagarariye. Ngo abwirwa benshi akumva beneyo ! Buriya FDLR mu buryo bwaguye ni twebwe twese turwanya igitugu cy’Agatsiko kigaruriye igihugu cyacu. Nk’uko FDLR yashyize intwaro hasi natwe abacu (ndavuga FFP) bashyize izabo hasi kuko dushaka kwereka isi ko dushaka ko ibintu binyura mu nzira nziza zo kumvikana. Ariko inzira zose zakoreshwa mu kwibohora kabone niyo byakorwa ku ngufu  hagamije gutabara Abenegihugu no kwibohora izo nzira ziracyari ku meza yacu bibaye ngombwa zizakoreshwa.

Umutwe wanyu waba ufite imikoranire cyangwa amasezerano na FDLR?

Birya byanditse mu mpapuro ntabyo kugeza ubu. Uretse ko ntazi n’icyo wita imikoranire. FDLR ni urugaga rugamije kubohora u Rwanda. Kimwe n´indi mitwe ni abafatanyabikorwa bacu muri politique (acteurs politiques). Duhurira kuri byinshi rero muri Politiki na Diplomasi ndetse no kurengera impunzi z’abanyarwanda zikiri ku butaka bwa Kongo. Ariko bijye binumvikana neza FDLR-Abacunguzi ni umutwe na FPP-Abajyarugamba turi kumwe ukaba umutwe ukwawo. Umwanzi wacu ni umwe iyo ateye dufatanya mu kumuhashya.

Abakuru b’ingabo zanyu ko tubona bafite amapeti yo hejuru hari igisirikare babanje kubamo mbere? Niba gihari cyaba ari ikihe?

Birumvikana ko abakuru b’abajyarugamba ari abasirikare bafite uburambe. Ariya mapeti yabo barayakoreye. Hari abahoze mu mu ngabo z’u Rwanda za mbere ya 1994 (FAR) hari ndetse na bake dufite bitandukanyije n’igisirikare kiriho cya RDF, abandi ni abasore bakiri bato bafite hagati y’imyaka 21 na 30 binjiriye mu ishyamba barokotse ubwicanyi bwa Jenoside FPR yakoreye mu mashyamba ya Kongo.

Leta ya Congo na MONUSCO byahagurukiye ibikorwa ngo byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo mwe nta mpungenge mufite zo kuraswaho na ONU na Leta ya Congo?

Impungenge zo ntizabura kuko MONUSCO na FARDC bazaba barwanya abatabarwanya. Umuryango wa LONI nuramuka wishoye mu mirwano irwanya impunzi  zitabarwanya (uretse ko numvise ko ishobora kuba yabishingutsemo) byaba bibaye icyasha gikomeye kuri uwo muryango ubusanzwe ufite inshingano zo kubungabunga amahoro kw’isi.

Hari benshi bakuzi kuva kera mwiganye cyangwa mwakoranye indi mirimo, ibijyanye n’uyu mutwe w’ingabo babigize urwenya n’ibitwenge, ni ubuhe butumwa wabagenera?

Abo twiganye abanzi ndetse n’abatanzi bose ubutumwa ni bumwe: gutsinda ubwoba tukabohora urwatubyaye. Buri wese mubyo ashoboye.  Urugamba rwacu ruri ugutatu:

1) Hari urugamba rw’Abenegihugu. Muri uru rugamba nkaba nsaba ababishoboye bose kwisuganyiriza imbere mu gihugu no hanze yacyo bucece nta rusaku. Ni ngombwa kwerekana revendications sociales souveraines zacu nk’abenegihugu n’akarengane tugirirwa n’ubutegetsi bwa FPR. Amatsinda ahuriye ku ntego yo kwibohora cyane cyane akorewe imbere mu Rwanda arakenewe cyane.

2)Urugamba rwa Diplomasi na Politiki: Abanyapolitiki biyemeje gukora politiki ku mugaragaro bazakomeza gushyira ingufu muri Politiki na Diplomasi basobanurira amahanga ibibazo by’u Rwanda. Ndibutsa ko indangantekerezo (idéologie) ISANGANO rishingiyeho ariyo Ubusugire bw’abanyarwanda no kubaka igihugu gishyashya gifite Demokarasi ishingiye kuri Repubulika (souveraineté du Peuple Rwandais dans un pays démocratique républicain)

3)Urugamba rwo kurwanya igisirikare cy’umwanzi: uru rugamba Abajyarugamba bararwiyemeje, ntibatinya na gato gutanga ubuzima bwabo mu kubohora u Rwanda no gucunga umutekano w’abenegihugu (protection de la population civile).

 Muri iyi minsi hari ibikorwa byo gutabariza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo kubera icyemezo cya ONU cyo kuzigabaho ibitero, umutwe wanyu uhagaze hehe kuri iki kibazo?

Ibikorwa byo kurasa impunzi biratureba cyane kuko Abajyarugamba bari mu bazaraswa, nabisobanuye hejuru. LONI iri gukemura ikibazo kitari cyo FDLR si ikibazo, ikibazo kiri kuli Leta ya Kigali y’igitugu na perezida wayo Kagame batemera gushyikirana nabatavuga rumwe nabo ngo abanyarwanda n’abaturarwanda babeho mu mahoro nyuma urwitwazo ruveho abakoze ibyaha ku mpande zombi bahanwe.

Kubyerekeye imyigarambyo yo kwamagana kurasa impunzi irakwiye rwose nk’uburyo bwo kuzamura ijwi no kwereka umuryango mpuzamahanga ko turi kumwe n’impunzi ziri muri Kongo.

Gusa mu busesenguzi bwacu ndifuza kubwira Abanyarwanda ko uburyo imyigaragambyo uko ikorwa ubu atari “efficace”. Ariko nemera ntashidikanya ko imyigaragambyo iteguwe neza yaba bumwe mu buryo n’amahirwe yo kumvikanisha mu mahanga ibibazo byacu harimo n’ikibazo cya FDLR n’indi mitwe yose y’abanyarwanda iri muri Kongo na FPP-Abajyarugamba irimo. Abanyarwanda bari hanze y´u Rwanda mu bihugu byemera imyigarambyo bagombye gukoresha ayo mahirwe bafite.

Ariko hari ikibazo mu gutegura imyigaragambyo. Sinatinya kuvuga ko kugeza ubu byananiranye ku mashyaka gushyiraho urwego twese duhuriyeho rwajya rutegura bene ibi bikorwa rusange. Birasaba abantu ko barenga ibibatanya bakareba mu nyungu rusange z’abanyarwanda.

Kubijyanye n’imyigaragambyo iherutse gukorwa mu Bufaransa twe Igitekerezo twigeze guha umuntu witwa Umusaza Paul (Ikaze iwacu) wagize igitekerezo kiza cyo kwegera amashyaka ni uko imyigaragambyo yajya itumirwa n’amashyirahamwe atari aya politiki (sosiyete sivile) hanyuma akadutumira twese abari mu mashyaka n’abatayarimo. Ariko hari abatwaye icyo igitekerezo ukundi babitegura nabi niyo mpamvu bititabiriwe.

Indi myigaragambyo yabereye ejo i  Bruxelles nayo wabonye ko hajemo udutotsi twinshi mu kuyitegura. Inama natanga kuri iki kibazo ni uko abantu bareka kwikanyiza no kumva ko kwigizayo andi mashyaka no kwanga gusinyana nayo  byatuma asenyuka biryo ayabo akaba ariyo asigara mu kibuga. Abanyapolitiki batekereza gutyo baribeshya. Ndatanga urugero twe nko mw’ISANGANO twatangiye bavuga ko ari Minani umwe rukumbi mw’ishyaka ariko ibigenda bigerwaho n’ISANGANO binyomoza ayo makuru atariyo abantu bamwe badutekerezaho. Burya twe mw’ISANGANO ntidukunda byacitse cyangwa birya byo gufotora abayoboke ukuzuza ku mbuga ngo werekane ko ishyaka rifite abayoboke benshi. Ingufu zacu zigaragazwa n’ibikorwa tugeraho.

Ikindi kibazo gihari ni ukutumva kimwe ikibazo cy’u Rwanda: hari abumva ko ikibazo ari Kagame gusa abandi bakumva bakemura ibibazo biyamamaje hamwe n’abo mu gatsiko. Twe mu ISANGANO turi mu bumva ko hakenewe kubohora igihugu ku ngoyi y’igitugu cya FPR. Ibi kandi tuzabigeraho abenegihugu bashyigikiwe kandi barinzwe n’ingabo bibonamo.

Niba atari ibanga rya gisirikare, umutwe wanyu ufite abasirikare bangana iki? Ese bari muri Congo gusa cyangwa hari n’ahandi bari? Mu mahanga se hari igihugu kibari inyuma? Hari amashyaka ya politiki yandi mwaba mufitanye imikoranire?

Urasetsa! Ntuzi ko kera no mu muco wacu nyarwanda byari bibujijwe kubara abana bawe. Gusa icyo nakubwira ni uko tukiyubaka kandi hakenewe amaraso mashya cyane cyane urubyiruko rukiri ruto. Niho tukimenyesha abanyarwanda buriya ibindi muzabinya mu minsi iri imbere. Kubyerekeye ibihugu bituri inyuma: mu Kinyarwanda tuvuga ko akimuhana kaza imvura ihise, Gusa mu bibazo nk’ibi abanyarwanda turimo ntitwabyihererana. Tuzakomanga inzugi cyane cyane duhereye ku baturanyi bacu. Kandi twizeye ko bazatwumva bakatwunganira. Ku byerekeye amashyaka tuzafatanya cyangwa azifuza ko dukorana, biracyari kare kuba nagusubiza iki kibazo neza. Tuzakomeza kuganira no kwereka amashyaka yandi icyerekezo cyacu cya politiki kuko ikifuzo cy’ISANGANO-FPP Abajyarugamba ni uko Opposition iba urwego rukomeye rushyize hamwe.

Mu gusoza iki kiganiro ni ubuhe butumwa mwatanga ku banyarwanda n’abandi baba barebwa n’ibibazo by’u Rwanda cyangwa n’akarere?

Twebwe mu ISANGANO-FPP Abajyarugamba ubu turasaba ibiganiro bya Politiki ndetse ISANGANO ryigeze kubikora mu ibaruwa twigeze kwandikira Abategeka u Rwanda kugeza ubu nta gisubizo twabonye. Ibintu ntibizahora bimeze gutya kandi Abanyarwanda bari mu gihugu hamwe n’impunzi ziri hanze ntibazakomeza kwihanganira kwicwa na FPR nk´amatungo. Kwirwanaho no kwirengera duharanira uburenganzira bwacu ntawabitubuza. Turasaba incuti z’abanyarwanda kubyumva no kubidufashamo. Twe n’abajyarugamba bacu kuba twamenera amaraso igihugu cyacu ntitubitinya. Ubutumwa ku banyarwanda nta bundi usibye kubasaba kudushyigikira no kwinjira muri uru rugamba rwo kubohora igihugu cyacu.

 

The Rwandan

12.02.2015

Email: [email protected]