Ni Agaciro Development Fund cyangwa ni Agashinyaguro Development Fund?

Maze gusoma inyandiko yasohotse ku rubuga igihe.com, ifite umutwe ugira uti: Abakozi ba NUR bigomwe ukwezi kumwe mu gushyigikira AgDF, bakusanya miliyoni 711.

Iyi nkuru ubwayo ntacyo itwaye ariko iyo usomye bimwe mu bika biyigize ukibuka abanyeshuri bahagaritse kwiga kubera kubura Buruse, ababuze aho baba bakaba barara bagerekeranye mu tururi bakodesha, imirire yo iteye inkeke abenshi barira ku dusahani duto ibita amasede (CD) kandi ibyo biryo babihaye izina rya nyica vuba (kill me quickly) kubera isuku nke n’uburyo aba atari indyo yuzuye, abanyeshuri bakoresha ikarita yo kurya ari benshi bakajya ibihe byo kurya kandi abo ni abagira amahirwe, uvuze abakobwa bo bishoye mu buraya ntiwavuga…

Ibyo bika birimo agashinyaguro no kwigiriza nkana ku banyeshuri n’abakene muri rusange ni nk’iki:

”Iyi nama yarangiye abakozi bigomwe umushara wabo w’ukwezi kumwe yose angana na miliyoni 398 hiyongeraho miliyoni 100 zatanzwe n’isanduku y’ubwisungane mu kwivuza ya kaminuza, hiyongeraho na miliyoni esheshatu zatanzwe n’Ikigega cyo kugurizanya cy’abakozi ba Kaminuza na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nk’Ikigo gifite bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga yongeraho miliyoni 207.”

Aba biyita abarezi kuki batigeze bigomwa imishahara yabo ngo abana bashinzwe kurera ari narwo Rwanda rw’ejo bashobore kwiga neza bityo bazazamure igihugu?

Ikindi giteye agahinda cyagombye kwereka abanyarwanda muri rusange ko ababayobora batabitayeho na gato ahubwo bashishikaje n’inyungu zabo no gusigasira ubutegetsi bwaho gusa, ngo: ”Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nk’Ikigo gifite bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga yongeraho miliyoni 207” Ese koko iyo mishinga Agashinyaguro Development Fund igiye gukora karuta kwigisha abana b’abanyarwanda n’iyihe? Kaminuza ikaba ifite Miliyoni zingana kuriya ikananirwa byibura gufasha abana kugira ubuzima bwiza mu gihe bari kwiga?

Bamwe mu banyarwanda basomye iyo nkuru bagize ibyo bavuga:

Umwe ati:”Kuki habanza gukorwa inama kandi umuntu atanga uko yifite kandi abishaka ? wenda hari uwari gutanga amezi abiri undi ntatange na kumwe ? Mbabajwe nabantu bafite amakwe gusa ? Mwigishe n’abanyarwanda kudasesagura !!!!”

Undi ati:”erega na ba bana bajya baburara cg bagasangira ikarita ndetse na bamwe barara bagerekeranye aba barimu babishatse babafasha ubundi se kuki bategereje ko Leta ibatekerereza iyo babikora mbere ubu Kaminuza iba igeze ku ki ?”

Ibi bivugwa ko abakozi bose batanga imishahara yabo babyishimiye ni ikinyoma gikabije kuko akenshi igitekerezo kizanwa n’abantu bari mu kwaha kwa Leta ya FPR rero ntawatinyuka kudatanga amafaranga cyangwa ngo atange make kuko abo bantu ba FPR baba bazi imishahara ya buri wese akaba aribo bagena ayo abantu bagomba gutanga.

Nta kuntu mu gihugu kigendera kuri demokarasi hashobora kubura byibura umuntu umwe uvuga ko adashyigikiye kiriya gitekerezo cyangwa ngo avuge ukundi abona ibintu byakorwa gutandukanye n’uko Leta ibyumva cyane cyane ko abo bantu biganjemo abitwa ko ari intiti.

Kera mperuka intego ya Kaminuza y’u Rwanda yari ”Urumuri n’umukiro wa Rubanda” (“Illuminatio et Salus Populi”) ubu ishobora kuba yarabaye ”Umwijima n’umukiro wa FPR”

Marc Matabaro

1 COMMENT

  1. Ibi se hari aho bitaniye na bimwe by’abatabazi ba Kambanda na Sindikubwabo?Abanyarwanda tuzaca akenge ryari? uriya Mwalimu umunsi leta yabuze icyo imuhemba ntazatinda kubona ko yibeshye!

Comments are closed.