Ni byiza kumenya ko amayira yose atagendwa kimwe, ko buri yose igira ingendo iyibasha

Prosper Bamara

Ni byiza kwitoza kugenda mu bwoko bwose bw’inzira no kutazongwa n’uburebure bw’inzira. Ni byiza kumenya ko amayira yose atagendwa kimwe, ko buri yose igira ingendo iyibasha

Banyarwandakazi, banyarwanda,

Tumaze iminsi micye tuganira, tugaragaza ko imwe mu mpamvu z’amakimbirane n’ibyago ku Rwanda ari uko abana b’igihugu bose badahabwa ijambo, bakavangurwamo abahonyorwa n’abahonyora, abicwa n’abica, abashonjeshwa n’abahazwa, abacirwa hanze n’abemerewe kuba mu gihugu. Ibi byabangamiye Urwanda ku gihe cy’abami, birubangamira ku ngoma ya parmehutu, birubangamira no ku ngoma ebyiri zasimburanye nyuma ya parmehutu. Biteye ubwoba. 

Mu bihe bya nyuma ya jenoside ho, abanyarwanda bahunze bahura n’akaga gakomeye kubera akagambane kavugwa hagati ya leta n’umuryango wa loni ushinzwe impunzi, ku ruhande rumwe, n’akagambane hagati ya leta na bamwe mu bakorera inzego zishinzwe impunzi mu bihugu n’izindi nzego za leta zo mu bihugu bimwe na bimwe byo hanze, ku rundi ruhande. Abari mu gihugu bo ibyabo birazwi nta wakwirirwa abisubiramo ahangaha. Icyo abantu bose bikanga kandi batinya ko cyazabaho ni uguturika no gusandara kw’igihugu, niba nta gihindutse ngo abantu bibwire cyangwa se bumve abababwira. Birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Iyo dutinze kuri ibi bihe bya nyuma, dusanga bamwe mu banyarwanda babuze kivugira ari abatutsi bahoze mu Rwanda imbere, abakunze kwitwa Abacikacumu cyangwa se abaresikape. Birumvikana ko ataribo bonyine. Kuba ba nyamucye kwabo, kuba indembe z’ingaruka za jenoside, no kutumva ibyago barimo mu bwinshi no mu bukana bwabyo, byabimishije amahirwe yo kuvugirwa. Kandi no kwivugira barabitinya kugeza ubu. Hanze y’igihugu, abenshi batinya gutabariza abarokotse, ku buryo bamwe mu baresikape iyo bateye akamo, aho gusubizwa baterwa umugongo n’abo ubwoba bwagize imbata, barimo abaresikape nkabo, mu gihe abayobozi b’igihugu bo bahitamo kugira abo batera ubwoba muri bo, aho gukemura ikibazo kiba kivugwa kandi bitagombye kubananira. Mu gihugu, induru yo gutaka kw’abarokotse izimirira mu gihuru cya politiki z’itekinika, iz’ubuhendabana, n’iz’iterabwoba. Abayobozi ntibaha agaciro amarira y’abarokotse jeonoside, ahubwo bakomeza kubicamo ab’ingenzi, ntibanabone ko baba birahuriraho amakara yaka. Ntituvuze ko ba nyamwinshi badamaraye mu Rwanda. Oya, nabo baragowe. Yewe twanavuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bicyeya usanga nyamwinshi akandamijwe ku buryo bugaragarira buri wese. Niba nyamwinshi twumva ko ari umuhutu, turitegereza tugasanga hari abantu ku giti cyabo (André Kazigaba, Siméon na radio ye, …) n’amahuriro ya sosiyete civil ndetse n’amashyaka amwe n’amwe, bashishikazwa no kubavugira batarya iminwa bakavuga ibyo abahutu bakorewe, bakamagana ibyo bakorerwa ubu, ndetse bagashishikariza abahutu gukanguka no kwigira. Hari na padiri Nahimana ndetse na Ministri w’intebe Twagiramungu, n’abandi,  bakangurira abahutu kwanga guhonyorerwa munsi y’urukweto, ari nako babwira bose  amagorwa abareskape barimo kandi bashobora kuzagumamo niba batagerageje kwirwanaho ngo bamagane kandi bigobotore ababaniga, babanje kwitandukanya na ba sekibi amayira akigendwa. Icyiza kirimo ni uko abenshi mu bakora ibyo nta wundi baba bifuriza kubohwa no kuba umucakara iwabo. Iyo twongeye kwitegereza, tuvuge tugarutse ku bacikacumu, dusanga abatutsi bahoze mu Rwanda, bo nta shyaka rya politiki mu gihugu no mu buhunzi ribavugira by’umwihariko. Turebeye muri sosiyete civil ho, twashima cyane nka Bwana Matata n’abo bafatanyije muri centre CLIIR. Aho abandi bitinyatinya, Matata yateye akamu kuva cyera mbere y’umwaka w’2000 kugeza n’ubu, atabariza abacitse ku icumu, yamagana iyicwa n’ihohoterwa ry’abatokotse jenoside. Nagira ngo mushimire by’umwihariko kandi mbikuye ku mutima, nshimire n’abo bafatanyije bose, n’undi wese wakoze cyangwa ukora nkawe. Ibyo yabikoze kandi n’ubu aracyabikora atarebye ingaruka yagirwaho n’iterabwoba ry’abahonyora kandi bahonyoye abarokotse jenoside kuva cyera. Kuvugiriza induru abica abacikacumu no gusakuza ngo ab’isi yose bumve ibyago abarokotse jenoside barimo n’ibibi bakorerwa, Matata abikora nta undi yibagiwe mu banyarwanda b’ayandi moko. Iki ni ikintu cyagombye kwereka abatutsi b’intagondwa ko umunyarwanda ubabajwe wese yagombye gutuma bahaguruka bakamagana akarengane ke, baba bahuje ubwoko nawe cyangwa se batabuhuje. Ni isomo rikomeye. Hari abo wumva mu matamatama ngo ”uriya muhutu aba atuvugira adushakaho iki?”, yewe ntibanabimushimire. Biteye agahinda. Nibige isomo. Bene abo ninabo bakoreshwa mu kwibasira abatutsi basakuza bagashyigikira abahutu mu kababaro no mu gutaka kwabo! Nyamara abo bagore n’abagabo, abo basore n’inkumi, abo bitangira kwamagana ko amateka yahonyorwa, ko abanyarwand bakomeza gusebwa nk’ibigori, baba ari abo gushimwa! Abo bacikacumu baba ibikoresho byo kugira nabi, bakwiye kwisubiraho aho kwigira abafatanyacyaha mu byo bakora cyamgwa mu byo banga gukora. Bazi kwamagana no kugaragaza urwango runuka ku bahutu babiciye, bamwe bakarenza bakarwanga n’abahutu bose barimo abatarabiciye! Nyamara byagera ku batutsi babiciye, banabashinyaguriye mu magambo adakwiye gusohoka mu kanwa k’umuntu utari agashitani, bakaba bigize ibubu ibiragi, ibipfamatwe, bakabya bakarenza bakanavuga ko abl bicanyi b’abashinyaguzi ari beza, atari intsembabatutsi, yewe bakabacinyira inkoro, bagasangirira ku nkongoro imwe yujujwemo amaraso y’ababo bishwe, bagashyoma bakiyereka mu mvugo ngo nziza ariko ziteye ishozi n’umujinya, ngo bari mu gihango! Igihango cya nde? Cya satani yo mu kuzimu! Bene abo bantu baba bazi kwiyoberanya nk’agacurama, baba ari ibihindugembe batagira isura n’ubwoko, utamenya niba ari abantu, niba ari inyamabere, niba ari inyoni, niba ari ibikururuka, niba bemera Imana, niba batayemera, niba ari abagabo cyangwa se ibinyabibiri!! Ntushlbora no kumenya niba basinziriye cyangwa se bakanuye! Usanga ntawe bavugira ahubwo bagwije abo bavuga! Bagwihe sbo bahakwaho n’abo bibonekezaho b’abahemu buhemu, b’abicanyi butwi! Baba basengera impyisi mu masenga y’impyisi, bateze ko impyisi zabasigariza! Iyo ziyobeje imikaka nabo zurabasingira zikabakanja, ubupfuragito bukarangirira mu nda y’impyisi ruhuna! Usanga ntawe batabara cyangwa batabariza ababaye mu by’ukuri ahubwo bagwije abo bataba mu nama! Usanga barigize imfuragito, ariyambuye ubumuntu! Bene abo bantu ni abo kwirinda! Gusa ntibakwiye kwangwa, ahubwo bakwiye kubwirwa kenshi, kabone n’iyo bahora bavunira ibiti mu matwi! Bene abo bantu bagira ubwenge n’ubuhanga bwo kuvuga no kwandika bihambaye, icyo bashaka kuvuga bakakimanurira amagambo aruta umusenyi ubwinshi akanarusha amasimbi ubwiza! Baihindukiza umo bashatse mu byo bavuga, ariko bakirinda guhinduka baba bazima! Abumva bose bagomba kwirinda kuba nkabo, nabo ubwabo bakwiye kwinginga Imana ikababariza undi mutima usumba inda kandi ugororotse! Kandi Imana itanga ku buntu ni ukuri izawubabariza! Icyiza rero ni uko baba batarambuwe ubumuntu, bagishobora kugororwa imitima!

Dukomeje kwibaza ikibazo cyacu cya kare, twagira tuti niba abanyapolitiki babuzemo uwiha, mu byo aharanira, umwihariko n’umugambi wihariye wo kuvuganira ku mugaragaro abarokotse jenoside ndetse n’abandi ba nyamucye bose, ubwo abanyarwanda twumva abo batavugirwa bazavugirwa nande mu biganiro bya politiki, mu mategeko azashyirwaho, no mu bindi? Ntibivuze ko hagomba kubaho amashyaka cyangwa se ishyaka rivugira abarokotse na ba nyamucye bonyine, ridaharaniye ukwishyira ukizana kw’abanyarwanda bose, ariko kandi rishatse ryanabaho. Kuko tutarebye neza bazicwa bagashira cyangwa bakadindizwa burundu byazabaviramo no gusibangana rwose (extinction). Harabura iki? Ni ukutabitekerezaho? Ni ukutabibona? Ni ukubisuzugura? Ni ukutabyumva? Ni ukwihugiraho gukabije? Ni iki? Twibuke ko ikindi amashyaka ariho cyangwa se ashobora kuzabaho atagombye kwibagirwa muri gahunda zayo, ari ukurwana intambara yo kugira ngo amadini n’amahuriro y’abahuje imyemerere avanwe mu gatebo k’imbohe, kuko iboherwa ryayo mu gatebo nk’ingwate za politiki risenya roho z’abantu, rigasenya imiryango, rigasenya n’igihugu cyose uko cyakabaye.

Niba ba nyamucye batavugiwe na ba nyamwinshi bakaba babangamiwe, abo bose bakaba bicwamo ab’ingenzi, hakorwa iki kugira ngo bombi bagire ubuvugizi budacika intege haba imbere mu gihugu haba no hanze mu mashyaka aharanira impinduka mu miyoborere? Aho nta cyakorwa? Ibihe bitarambiranye bizatubwira. Amadini n’abayoboke bayo se bo, abahujwe n’ukwemera kumwe se bo bazakomeza kwemera ko abayobozi babo bo mu mwuka (roho) babuzwa Imana, bakayobya n’abo bashinzwe kwereka inzira, kubera ubwoba bwo gutinya gufungwa no kwicwa? Kubera ubwoba butanabuza uwica kubica? Bazakomeza kwemera ko abayobozi babo bigira ibiragi n’ibipfamatwi cyangwa ibiburamutima mu bihe bikomeye? Aho ntacyakorwa ngo n’amadini n’amahuriro y’imyemerere abohorwe, avuge, agire uruvugiro, kandi narwimwa arwihe kuko yaruhawe n’Imana, hanyuma igishatse kikaba? Igihango n’Imana kiruta igihango n’Imandwa yamanutse ishakisha indaro n’itungo. Ese hariho imiziro mu banyarwanda, imiziro yabuza aba bagowe kwegerana na bariya nabo bagowe, n’iyo baba badahuje ibara, isura, indeshyo, ingano cyangwa se imyemerere? OYA NTAYO! Ese igihe ibyo babyishoboje, hari ikibabuza gushyira inyungu za buri wese mu migambi y’ibiharanirwa n’ibyifuzwa? OYA NTACYO. Ese amateka ataravuzwe uko ari, yavuzwe nabi, yaba aya vuba cyangwa aya cyera,  yabuza abarohama kwisungana no gutangirana ngo bananire uruzi rushaka kubatwara bose byanze bikunze? OYA, NTIYABABUZA. Aho bahuje inyungu n’imitima bakisungana mu kwivugira no kuvuganirana bitajegajezwa, no kwihagararaho no kwanga guhora bicwa nabi, ntibyabahesha kunguka bose? YEGO BOSE BABA BUNGUKA.

None se kuki hatariho amashyaka, ishyaka cyangwa abantu Ku giti cyabo, ku bwinshi, haba mu gihugu imbere cyangwa se hanze yacyo, baharanira ko abatutsi barokotse jenoside batakomeza guhonyorwa, kwicwa no kwicirwa amateka? Dushatse twakwibaza tuti kuki hakiri benshi mu barokotse bagendera kure ibyo kumenya neza amateka y’ibyabaye muri jenoside? Kuki bakirimo n’abarwana intambara yo gupfukirana amateka nkana, cyangwa babitewe no kugira abo bakingira ikibaba byanze bikunze kandi barabahekuye babizi? Kuki hakiriho abarokotse bamagana kandi bakarwanya umuntu wese ugize icyo akora ngo ibyabaye bitungweho isitimu maze amateka avugwe mu kuri kwayo, yaba umunyarwanda cyangwa se umunyamahanga?  Kuki abarokotse bo ubwabo batumva ko amateka yabo abareba bo n’ababo, kandi ko kudaharanira ko avugwa uko yabaye bitari mu nyungu zabo? Baracyatinya iki? Ni iki batabonye? Aho bazi ko hariho ababo bitera kandi batera n’abandi inkota mu mutima bagira uruhare mu kubangamira ivugwa ry’amateka, babuza bose kumenya uko ababo bishwe mu by’ukuri? Kuki hari abashakisha kuyobya uburari bigira intyoza mu barokotse, kandi bakarenga bagashaka kugaragaza ko uwabiciye umwe ari mubi, undi wabiciye akaba mwiza? Imbabazi baha umwe kuki bazima undi? Urubanza batsindagira kuri umwe kuki baruvana ku wundi, kandi abicanyi bose ari bamwe? Bamagana ababiciye ibumoso bagacinyira inkoro ababiciye iburyo? Biha kuzinukwa ababaciye amaboko n’amaguru, maze ntibagire isoni zo gusangira no gukomera amashyi ababajoboyemwo amaso bakanabatsindagira ibiti mu matwi? Aho bazi ko divayi baterekwa ari amaraso y’ababyeyi n’abavandimwe babo? Aho bazi ko umutsima basamira ari imibiri y’ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abaturanyi babo? Aho bazi ko gusangirira ku meza arirwaho imibiri y’ababo bishwe/bicwa, no gusangirira ku nkongoro inywerwamo amaraso y’ababo bishwe/bicwa, ari ukwiroha mu nda imivumo yo gutuka Imana na Roho Mutafatifu? Alibyo binasobanuye gucumura igicumuro kidashobora kubabarirwa nk’uko Yezu yabibwiye abayoboke be? Aho bazi ko aho kwasamira ifunguro nk’iryo, icyiza ari ukwicwa na nzaramba no gupfa bagasanga abeza mu ijuru? Aho bazi ko aho kurwana birukira ameza nk’ayo, aho kwasamira gushukishwa umwanya ku meza nk’ayo, ku meza arirwaho ababo, icyo bakwiye kuba bakora ari ukurwana urugamba rwo kwanga no guhashya ishyano ryabateye mu buriri aho kuripfumbata kubera umutima mucye n’inda nini? Aha abaresikape-gatebo n’abahutu-gatebo (de service) barabwirwa, aha ba ntibindeba bo mu moko yose, aho batuye hose kuri iyi si, barabwirwa! kandi barasabwa gutererayo agatima! Barasabwa kuba abantu nyabantu, aho kuba udukoko mu bikoko cyangwa ibikoko mu bindi! Utudayimoni mu madayimoni cyangwa amadayimoni mu yandi! Utunyanga mu manyanga cyangwa amanyanfa mu yandi! Inyangabirama! Aho bazi ko uwo baba bakingira ikibaba we ataba abitayeho habe na gato? Bishora mu ntambara zitabareba kandi hari izibareba banga kurwana! Ntibagira isoni! Ntibagira ubwoba! Umutima wo barawuneye! Nibasenge Imana bayinginge cyane ibabarize umushya maze iwubatereke no mu gituza!

Twongere twibaze ikibazo cyacu, kuki bisa nk’aho nta shyaka rya politiki ryiha inshingano yo gutabariza abarokotse mu buryo budasanzwe? Ngo rivuge rishize amanga ko abahotoye abatutsi b’imbere mu gihugu bose bagomba kumenyekana, bakavugwa, bakamaganwa, byashoboka bagakurikiranwa mu nkiko? Ko bene abo bantu batagomba guhabwa umwanya mu ruhando rw’abayoboye cyangwa se abaharanira kuzayobora u Rwanda, mu gihe cyose batarashyikirizwa inkiko, mu gihe cyose batarasabira imbabazi ku mugaragaro abo biciye, mu gihe cyose ibyabo bitarasobanurwa binyuze mu mategeko, mu gihe cyose bataracirwa urubanza ngo nirubahama bahanwe bagaruke bararangije ibihano? Kuki niba bene iryo shyaka rinariho ryaba ari rimwe gusa cyangwa abiri masa? Twibuke ko mu Rwanda hatishwe abatutsi gusa. Ishyaka ryashyira muri gahunda y’umwihariko ibimaze kuvugwa, ryaniyemeza gushyira mu migambi ubuhirimbanyi bwo kumenya uko iyicwa ry’abahutu ryateguwe niba ryarateguwe nk’uko bisa n’ibigaragarira benshi, n’uko ryagenze, n’umubarde w’abashobora kuba barariguyemo. Birumvikana ko iruhande rw’iyo mishinga yihariye, ryaba cyangwa se yaba afite umushinga muremure wo kubeshaho neza abantarwanda bose nta n’umwe ukuwemo. 

Ese ishyaka iri n’iri rizihandagaza rivuge riti dore mu gitabo cyacu cyashyinguwe kure twe tuvugamo ukurengera ba nyamuke bose, n’abareskape barimo? Ese iryo shyaka ribavugira mu kabati kashyinguwemo inyandiko, ryasobanura ko ribuzwa n’iki kubarwanirira ku mugaragaro? Ubwo buvugizi bwo mu kabati ntibutabara umuresikape wicwa! Dore ko na santima ze ziba zarashyinguwe muri ako kabati! Bene iryo shyaka rya politiki ntacyo riba ribamariye kigaragara mu bihe by’amakuba nk’ibi turimo? Riba ritinya cyane gukora igikwiye gukorwa mu gihe gikwiye.

Nk’uko tutahwemye kubisubiramo muri iyi nyandiko, mu batabariza abacitse ku icumu rya jenoside kandi batabariza n’abanyagihugu bose, harimo abazamura ijwi nk’abantu ku giti cyabo, rimwe na rimwe. Abo, barimo abarokotse ubwabo, bakabamo abandi batutsi, bakabamo abahutu, ndetse n’abanyamahanga. Abo bose ni abo gushimwa cyane ndetse bakwiye no gukomezwa cyane. Ikibabaje ni uko barimo abaterwa imijugujugu y’amacumu yaka umuriro, bakayiterwa n’inyangabirama zikoreshwa, ndetse zibonekamo n’abo umunysmulenge yakwita ”abacu”. Biteye ubwoba, umujinya n’agahinda kamwe kagira mubi! Abarwanya, abadindiza n’ababangamira ubushake n’ibikorwa byo gutera akamu no gutabariza abacikacumu mu kwicwa kwabo, baba bahemuka kandi bahemukira Urwanda rw’abanyarwanda. Babe abahutu, babe abatutsi, babe se abacikacumu mu bandi cyangwa abanyamahanga, bakwiye kwigaya no kugayirwa abumva! Bakwiye kugayirwa abazima, bakwiye kugayirwa abariho bicwa, bakwiye kugayirwa abishwe, bakwiye kugayirwa n’abakurambere! Icyo batinya bakwiye kugitsinda kugira ngo kitazabatsinda mu gahinda kagira mubi! Bakwiye kugitsinda kugira ngo kitazatsinda benshi mu gahinda kagira mubi! Nta kintu giteye agahinda n’umujinya nko kubona amwe mu mashyirahamwe abereyeho guharanira inyungu z’abarokotse b’ingeri zinyuranye, cyangwa se bose, agotwa agatabwa mu gatebo k’imbohe, kimwe na ya madini twavuze adatabara ntanatabarize abayoboke bayo n’abayobozi bayo bicwa. Twibuke ko abicwa barimo abicwa urubozo n’abicwa bakavaho. Ugira abo bavuzwe bose imbohe yibwira ko ari inyaryenge, nyamara siko bimeze, ahubwo ni inyangabirama! Nabohore abo yaboshye amayira akigendwa niba ashaka amahoro! Kandi n’abagizwe imbohe barakangurirwa kugira ubutwari bwo kwirwanaho no kwiyambaza inzira y’urugamba rwo kwihagararaho no kwibohora! Urugamba ruzira utuzi rukazira udufuni, urugamba ruzira amabombe n’amasasu, ruzira n’imipanga, ariko rukaba urugamba rw’abadakangishwa ibyo byose. Urukundo burya ruzimya amabombe yaka umuriro, rukubitira ahabona ubugome n’ubutindi. 

Abanyarwanda turagirwa inama yo kwitoza kugenda mu bwoko bwose bw’inzira no kutazongwa n’uburebure bw’inzira. Dukwiye kumenya ko amayira yose atagendwa kimwe. Dukwiye kumenya ko buri nzira igira ingendo iyibasha. Ngiyi impanuro ikaba n’impamba y’amahina. Ibanga ry’urugamba rwo kwiyemeza gukora igikwiye mu gihe gikwiye. 

Imana iragahora itaha iwacu i Rwanda.

Wowe usoma ubu butumwa ni wowe ubwirwa, wowe usomerwa ubu butumwa ni wowe ubwirwa, wowe wumva ubu butunwa ni wowe ubwirwa, nanjye utanze ubu butumwa ni jye ubwirwa. Nihagire igikorwa.

Nimugire amahirwe

Nimuhorane Amahirwe

Prosper Bamara