Ni iki cyateye Major Arthur Mitima kwibasira mugenzi we Major Robert Higiro?

Nyuma y’inyandiko yasohotse mu binyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bivugwa ko yanditswe na Major Arthur Mitima yibasira Major Robert Higiro, ubwanditsi bwa The Rwandan bwagerageje gukora iperereza ngo bumenye neza icyo Major Mitima yaba apfa na Major Higiro ndetse n’impamvu yamuteye kwandika cyangwa gutegekwa kwandika iriya nyandiko.

Major Arthur Mitima urebye ntacyo apfa na Major Higiro cyihariye ahubwo ni umuntu babanye ku buryo abashatse kujomba Major Higiro ibikwasi bakoreshe Major Mitima biturutse ku bibazo Major Mitima nawe arimo bigatuma ashaka nko kwigura cyangwa Major Mitima yaratanguranywe arandika ngo ashake ubutoni.

Nabibutsa ko mu minsi ishize Major Higiro yaburiwe ko ashobora kwicwa n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, ibyo bikaba byarabaye nyuma y’aho Major Higiro agiye mu  nteko nshingamateka y’Amerika agasobanura uburyo ubutegetsi bwa Kigali bwica n’uburyo yatumwe kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa akabyanga.

Major Mitima afite ubwoba bw’uko yashyirwa mu gatebo kamwe na nyirarume Gen Frank Rusagara ubu ufunze ashinjwa ibyaha ngo byo kwangisha abaturage ubutegetsi no gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko.

Nabibutsa ko Major Mitima ari n’umugabo wa Anne Gahongayire umwe mu bagore bari mu gaco ka Lt Col Rose Kabuye bavuzwe mu minsi yashize ko basebeje Madame Jeannette Kagame bavuga ko yaroze Aloysia Inyumba ndetse bigakurikirwa no gutegekwa gusaba imbabazi ku mugaragaro mu nama ya FPR, abo bagore bivugwa ko bavuze nabi Jeannette Kagame igihe bari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Lt Col Rose Kabuye, maze Connie Bwiza nawe wari uhari ajya kubarega kwa Kagame, nyuma ariko nawe yahuye n’uruva gusanya ubwo yashakaga guhungira muri Amerika bikamupfubana, agatabarwa na Tito Rutaremara bafitanye amasano.

Bivugwa ariko ko Anne Gahongayire yatandukanye na Major Mitima dore ko mu minsi ishize bakibana Major Mitima gukubita umugore we yari yarabigize nka Sport, mbese yari yaramuhinduye nka ya mifuka abateramakofe bigiraho gutera ibipfunsi (punch bag) byageze aho Anne Gahongayire abona ko agiye kumugazwa n’inkoni atakira Nyakwigendera inyumba wamutabarije kwa Gen Kabarebe maze Major Mitima arihanangirizwa ndetse ngo icyo gihe yarafunzwe ndetse akubitwa izakabwana.

Iyo umuntu akoze isesengura akareba uburyo Major Mitima yibasiye Major Higiro kandi Major Mitima atakiri no mu gisirikare ahubwo asigaye ari umucuruzi nk’uko abyivugira mu nyandiko ye, umuntu ahita abona ko Major Mitima yategetswe kwandika cyangwa yandikiwe iriya nyandiko iramwitirirwa, ariko na none birashoboka ko Major Mitima yitanguranwe akandika ngo yerekane ko atari ikigarasha ndetse agasebya Major Higiro babanye agamije kudashyirwa mu gatebo kamwe na Gen Rusagara ndetse n’uwigeze kuba umugore we Anne Gahongayire.

Ntibizabatangaze nihagira abandi bandika cyangwa tukumva Major Mitima yagiye gushinja Gen Rusagara nyirarume kuko bisa nk’aho ari wo muderi ugezweho mu Rwanda ruyobowe na FPR.

Iki gikorwa kimeze nk’iterabwoba kiza gisanga ibindi birimo gukorwa muri iyi minsi ngo bihe Kagame gukoresha Kamaramapaka ntacyo yikanga dore ko yagerageje kugusha neza abasirikare n’abapolisi abasukaho amapeti kugeza no kuri bamwe bari baribagiranye.

Ibi byakozwe na Major Mitima birajya kumera neza neza n’ibyakozwe na Gen Richard Rutatina igihe Lt Gen Kayumba yari amaze guhunga, Gen Rutatina byabaye ngombwa ko asa nk’usaba imbabazi z’uko afite icyo apfana n’umugore wa Lt Gen Kayumba! Na Col Jill Rutaremara byabaye ngombwa ko yisobanura kubera isano afitanye na Lt Col Rose Kabuye!

Email: [email protected]