Ni iki gitera Kagame kuvuga nk’umwiyahuzi!!??

    Mu ijambo ryo gusoza inama ya 12 y’umushyikirano kuri uyu wa  19 Ukuboza 2014, Perezida Kagame ntacyo yahishe abanyarwanda n’amahanga, mbese ijambo rye twarigereranya na za video zijya zisohorwa n’intagondwa iyo zigiye kwiturikirazaho ibisasu bikunze guhitana imbaga y’abantu.

    Iyo izo ntagondwa ziturikije akenshi zihitana inzirakarengane nyinshi z’abayisilamu bahuje idini kandi ziba zivuga ko ari bo zirwanira. Na Perezida Kagame ibyo avuga ni kimwe arimo gushaka kwiyahura ijyanye n’abanyarwanda benshi cyane cyane abatutsi kandi avuga ko aribo arwanira.

    Hari benshi bakunze gukekeranya bibaza uko bizagenda mu 2017, muri iri jambo ndumva bumvise ko abashaka kujya kwiyamamaza basubiza amerwe mu isaho.

    Perezida Kagame mu ijambo rye yagaragaje ko adateze kurekura ubutegetsi habe na rimwe, aho kureka ubutegetsi yabyise gutakaza ibyagezweho ndetse yihanangiriza abamurwanya bari hanze ndetse n’abari imbere ye bumva ijambo rye!

    Perezida Kagame kandi yibukije amateka ya 1994 anigamba uburyo ngo atatinyaga amahanga! Ese uretse kubeshya abashaka kubeshywa koko abafaransa iyo bashaka kumukubita akanyafu byari kubananira? Ese abo biyahuzi yari yohereje i Butare kurwana n’abafaransa yari abarangaje imbere cyangwa yari yibereye i Musha nyine? Kubeshya abanyarwanda ngo yatsinze abafaransa nkeka ko ntaho bitaniye na babandi babeshya abantu ngo biturikirizeho ibisasu bazajya mu ijuru!

    abo yabwiraga bari bumiwe!
    abo yabwiraga bari bumiwe!

    Kuba FPR itararashwe n’abafaransa mu 1994 si ubuhangange bwa FPR cyangwa ubugwari bw’ubufaransa ahubwo ni aho politiki y’ubufaransa na mpuzamahanga byari bigeze icyo gihe. Simpamya ko Perezida Kagame yapfuye kwishora imbere y’abafaransa atabyohejwe na bashuti be bamuhaye intwaro bakabohera abandi amaboko inyuma ngo bo batazibona. Ese ko atakomeje ku Gikongoro, Cyangugu na Kibuye?

    Muri make iyo umuntu asesenguye ijambo rya Perezida Kagame akaryongeraho igurwa ry’intwaro rya hato na hato ntawabura gukeka ko Perezida Kagame ashaka gushoza intambara byanze bikunze kuko iki gihe cy’agahenge nicyo kibi kuri we kuko gituma abantu bamwe bitiranya ako gahenge n’amahoro ndetse hakabaho n’impinduka nyinshi mu mitekerereze cyane cyane kubamushyigikiye ndetse hakabura n’uburyo bworoshye bwo kubikiza iyo bakekwaho ubugambanyi ingero ntiziri kure ubu ba Gen Rusagara, Col Byabagamba, Lt Col Rose Kabuye….. ubu baba barapfuye kera bikitwa ko baguye ku rugamba!

    Aho ijambo rya Perezida Kagame rikomerera cyane ni ku ngingo 2 zikomeye:

    -Kwereka amahanga ko yayatsinze mu 1994 ntacyo yamukoraho cyangwa kubeshya abanyarwanda ko amahanga yayatsinze ariko aha harimo kwivuguruza no kuvangavanga amagambo bimeze k’iby’umwana w’uruzingo urimo gushaka impamvu zatuma arira! None se uretse u Bufaransa kubera kwihorera Kagame akaba yarabugize agatebo ayoresha ivu mu byo avuga byose, ikindi gihugu avuga kindi ni ikihe uretse abamushyize ku butegetsi? Ariko se kuki adatinyuka kuvuga ibyo bihugu cyangwa abo bantu mu mazina?

    Ese iri vuzivuzi hari aho rihuriye n’uko mushuti we Tony Blair yaba asigaye agenda biguruntege mu mubano bafitanye? Amakuru yageze kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Bwongereza avuga ko benshi mu bikomerezwa mu ishyaka ry’abakozi (Labour Party) biyamye Tony Blair bamusaba kugabanya urukururano na Perezida Kagame rushobora gutuma isura y’ishyaka ryabo yangirika nyuma ya Filimi yiswe Rwanda Untold Story. Uretse ibyo gushaka guhagarika iyi Filimi bikanga biravugwa ko ubwo Perezida yari mu bwongereza mu minsi ishize yasabye guhura na David Cameron, minisitiri w’intebe, ariko aramwangira, bamubwirako nta mwanya afite. Ibi nibyo wenda Kagame yise ko BBC (ibiradiyo byabo birirwa basakurizaho)  ikora politiki agashaka gukina umukino wo kwigira umunyafurika udakoreshwa n’abazungu (Panafricaniste) kuko bamuteye ishoti kandi ari bo bamushyizeho ndetse bakanamushumuriza Congo.

    Ese mama mwene Rutagambwa ntibamukuriye inzira ku murima akaba abona igisigaye ari ugukangisha intambara agafataho bugwate akarere kose? Mbese nk’ibyihebe byose uko bibigenza! Nimunyibutse hose birangira bite? Akenshi ibyihebe byica bamwe mu ngwate ariko amaherezo nabyo bikicwa. Nakwibutsa ko na Kadhafi n’umuhungu we bafashwe ari bazima nyuma twumva ngo bapfuye mu buryo budasobanutse!

    -Ingingo ya 2 rero niyo iteye inkeke cyane cyane ku bantu bari mu gihugu kuko akenshi Perezida Kagame yakunze kubwira abo hanze kuba rero yabwiye n’abari imbere ye ko nibashaka kumukuraho bizabahenda ni indi ntambwe yerekana ukwizere guke n’iterabwoba. Ubwo bwoba bwo amashyi yahawe arabugaragaza, mpamya ko kudakoma amashyi ahantu nka hariya bishobora kuba nk’ukwiyahura.

    Ubwanditsi

    The Rwandan

    Email: [email protected]