Ni iki kihishe inyuma y’ifungwa rya Radio Amazing Grace (Ubuntu Butangaje)?

Yanditswe na Marc Matabaro

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio ngo inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Mu rwego rwo kumenya neza ibya Radio Amazing Grace twegereye Bwana Cassien Ntamuhanga wabaye umunyamakuru kuri iyi Radio

The Rwandan: Bwana Cassien Ntamuhanga, mu gutangira iki kiganiro wabanza kutubwira icyo wakoraga muri Radio Amazing Grace, n’igihe watangiriye gukora kuri iyo Radio?

Cassien Ntamuhanga: Murakoze! Natangiye gukora kuri iyi Radio Amazing Grace mu mwaka wa 2009. Natangiye nkora mu ishami ry’ibiganiro no kuri technique ya radio kuko narinyifitiye amahugurwa. Nyuma y’igihe gito naje kuba umuyobozi ba wa program (Program manager) mbifatanya na technique ya radio. Mu wa 2012 nabaye umuyobozi wa radio (General manager). Ariko ntibyambuzaga gukora ibiganiro bibiri by’ingezi. Ikiganiro cya mu gitondo twitaga Ityazo cyangwa Morning Show, n’ikiganiro cy’abana (Kid’s time). Urumva ko nakoraga ibintu byinshi cyane naruhukaga amasaha make cyane!

The Rwandan: Muri Make watubwira amavu n’amavuko ya Radio Amazing Grace? Yashinzwe na bande? Yari ifite uwuhe murongo?

Cassien Ntamuhanga: Radiyo Amazing Grace (Ubuntu butangaje) yashinzwe n’umumisiyoneri w’Umunyamerika witwa Gregg Brian Schoof. Radiyo ishingwa yari iya gikristo itabogamiye Ku idini na rimwe. Ariko ikaba Radiyo igendera ku buryo bugendeye kuri Bibiliya ku buryo bitashobokaga kuyitambutsaho ikiganiro kinyuranya n’umurongo umwe wa Bibiliya. Urugero ntibyashobokaga ko hagira umuntu uvugira bimwe abarokore bita indimi z’umwuka! Kuko Bibiliya mu byakozwe n’intumwa ibice 2, ivuga ko bavuze indimi zahano Ku isi…

Radio Amazing Grace rero ikaba yari ifite umurongo mugari cyane yagenderagaho (Editorial Line) ugabanyijemo ibice bibiri:

-icya 1: kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bw’agakiza gashingiye ku buntu,

-Icya 2: Gufasha abayumva mu buzima busanzwe bwa politiki, Uburezi, Ubukungu, Ubuzima n’Imibereho myiza y’abaturage. Yari mu maradiyo atabasha kwimirwa ahantu na hamwe cyangwa mu buzima ubwo aribwo bwose bw’igihugu kubera uwo murongo wari wagutse gutyo.

Umuryango wa Pastor Gregg Brian schoof i Kigali mu Rwanda.

The Rwandan: Watubwira muri make ibyo wibuka byaranze umurimo wawe igihe wari umunyamakuru kuri iriya Radio, ibyagushimishije, ibyakubabaje ndetse n’ibindi waba wibuka?

Cassien Ntamuhanga: Ibyaranze umurimo wanjye kuri Radiyo Amazing Grace ni byinshi cyane. Nari umuntu ukora cyane. Namaze imyaka ibiri nkora kuri technique kandi ngenzura gahunda zose za radio. Ndi muri studio amasaha menshi. Nka radio yatambutsaga ibibwirizwa byinshi kandi by’abapasiteri b’intoranywa nahumviye Bibiliya cyane. Ku buryo ubundi nanjye nakagombye kuba narabaye pastori. Kugira ngo wemererwe gutambutsa ikiganiro cy’ivugabutumwa kuri Amazing Grace, wabanzaga gukora ikizamini cya Bibiliya… Abapasiteri amajana menshi yatsinzwe icyo kizamini. Kuko harimo ikibazo kimwe wananirwaga, niyo watsinda ibindi byose ukigendera, kabone n’ubwo wari umwanya wishyuzwa amafaranga na Radio. Icyo kibazo cyarabazaga kiti:” uri umukristo, ukagira ibyago ugakora icyaha gikomeye, ugapfa utarabona uburyo bwo kukihana, wanjyahe? Mu muriro cyangwa mu ijuru?” Ngaho namwe nimugitekerezeho mugisubize.

Nyuma nayoboye ibiganiro mpaka bikomeye byahuzaga abapasitori bakomeye…kimwe kitwaga “Sobanikirwa”, ikindi kikitwa “Ku musozi Karumel” Aha niho wumvaga impaka nyampaka kandi zishyushye cyane. Byari mu biganiro byakunzwe cyane, kuko abantu bazaga gusaba ama CD yabyo ari benshi cyane.

Ibyanshimishije byo ni byinshi cyane…ndibuka ukuntu abantu bazaga bava imihanda yose, baje kureba ko ndi umusaza kubera ikiganiro cy’abana nakoraga, n’uburyo ababyeyi benshi bansabiraga umugisha kuko ngo abana batari bakirenza saa kumi n’ebyiri n’igice bataragera mu rugo ngo ikiganiro kitabacika. Nkeka ko n’aya mahirwe yose yo kubasha kuva muri gereza amahoro ari ayo masengesho y’abanyarwanda. Ikindi cyanshimishije n’amakorari akomeye yadufashije gukusanya inkunga zo kubaka umunara wa kabiri wa radio i Karongi. Harimo chorales zo mu itorero ry’Abadivantiste, Abagenzi yo Ku Muhima na chorale Dukumbuyijuru yo mu nkambi y’impunzi z’abanyekongo iri i Gihembe muri Byumba, Chorale Hoziana, Kinyinya, Penuel na Ebenezer zo muri ADEPR, n’abandi bahanzi ndetse n’abitabiriye ibyo biterane byamaze amezi abiri byaranshimishije.

Ikintu cyambabaje nibuka umunsi umwe bamwe mu bakozi bakoranaga n’umuzungu bamwumvishije ukuntu Gerald Niyomugabo Nyamihirwa yanditse igitabo bitaga icya gipagani cyitwa “Umusogongero kw’Ijambo ry’Imana y’i Rwanda” akaba akora ndetse akanacyamamariza kuri Radiyo ya gikiristu. Umuzungu afata ubushungu, araza aramwirukana atambajije kuko yari azi ko namwemeraga mu bakozi twari dufite icyo gihe. Mbimenye nanjye nahise negura ako kanya narakaye bikomeye. Kumva amabwire y’abakozi bato akirukana umuntu w’ingirakamaro bene aka kageni atanambwiye. Ubwo naba ndi manager nyabaki? Kugira ngo ngaruke mu kazi habayeho imishyikirano ikomeye cyane!

The Rwandan: Ese igihe mwatabwaga muri yombi wowe na bagenzi bawe barimo Niyomugabo Gérard na Kizito Mihigo hari aho byari bihuriye n’akazi kawe k’ubunyamakuru cyangwa ibiganiro byacaga kuri iyi Radio?

Cassien Ntamuhanga: Byari bihahuriye cyane ndetse bikabije! Ahubwo natangajwe n’ukuntu ubushinjacyaha bwabibaradinze wa mugani w’abacanga amakarita, bukemeza ko urubanza rwacu nta hantu ruhuriye n’itangazamakuru, nza gutangazwa no kubona n’abanyamakuru yemwe na RMC ( Rwanda Media Commission) umuryango w’abanyamakuru bigenzura nawo uruca ukarumira… nsigara mvugirwa n’abanyamakuru batagira umupaka gusa (Reporters Without Borders). Aho bihuriye rero N’uko ari njye, Ari Gerard ndetse na Kizito, ibintu byababaje Leta ni ibyo twatambutsaga mu biganiro. Ikindi njye by’umwihariko nashinjwaga ko nagomba kujya ntangaza kuri Radiyo ntabariza abasore ba RNC cyangwa Aba FDRL bashoboraga gufatirwa mu bikorwa mu Rwanda ngo ntibicwe….!

Ikindi ntabura kukubwira n’uko kuya 5 Mata 2014, inzego zishinzwe iperereza zihereranye umwe mu bakozi nayoboraga, banyuze muri Media High Council, bamuhata ibibazo bamubaza uburyo radio Amazing Grace ikora, impamvu itagira ubwoba, ngo mbese yishingikirije iki, ngo mbese si iya “Hadui”? Icyo gihe bamubaza cyane kuri njye, umuzungu nyiri Radiyo n’abanyamakuru bakoraga mu kiganiro cy’Ityazo… Abatabizi rero bicwa no kutabimenya, ifungwa ryacu, akazi twakoraga n’inzira y’umusaraba iriya Radiyo yanyuzemo ntiwabitandukanya… ubwo ni ukuri waba ugusiza inyuma!

The Rwandan: Mu gusoza watubwira iki ku ifungwa ry’iyi Radio? N’ubwo utari mu Rwanda iyo ukoze isesengura nk’umuntu wakoze kuri iriya Radio ubona impamvu yatumye ifungwa ari iyihe? Ese ibyo tubwirwa ko yafunzwe kubera ikiganiro cyandagaza igitsina-gore cyatanzwe n’umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora byaba bifite ishingiro?

Cassien Ntamuhanga: Ikibazo cy’ifungwa ry’iyi radio n’urwitwazo bashingiyeho n’ibikarito bakinze abantu mu maso byarantangaje cyane! Nk’uko nigeze kubivuga Radio Amazing Grace ntibyashobokaga ko ibwirizwaho n’umupasiteri wa Kenyege cyangwa se upapira kuri Bibiliya cyangwa atekateka indi mitwe! Yari Radiyo izwi ho kutarya indimi mu bintu byose! Igihe ibintu ari ukuri.

Reka mvuge gato kuri Pastor Niyibikora Nicolas. Kubera uburyo yigisha adakebereza, adasigiriza cyangwa ngo abeshyabeshye kuri Radiyo twari twaramuhimbye “Umusirikare wa Katonda” bivuze umusirikare w’Imana. Ni umuntu rero usobanutse kuko yari n’umurezi ubimazemo igihe. Yari Préfet des Etudes muri APARUDI ngire ngo, mu Ruhango. Akaba azwiho kugendera Ku myizerere ikaze y’abadiventiste b’umunsi wa 7. Akaba ari umuntu ukunda kwigisha ubuhanuzi. Muri kiriya kiganiro mu kugitangira yaravuze ati “…aho mvuga umugore hose, wumve itorero, kuko umugore ashushanya itorero muri Bibiliya…” Ibyo aho kugira ngo byumvwe gutyo reka da! Abantu biyumviye ibyabo. Ariko na Bibiliya Niko ivuga da ngo mu minsi ya nyuma abantu ntibazihanganira inyigisho nzima! Abadive bose bigisha ko idini rivanga ukuri n’ibinyoma ari malaya! Ari nayo mpamvu haboneka Malaya mu byahishuwe, Nicolas yashakaga kuvuga ibibi by’amadini y’iki gihe maze akoresha ishusho Bibiliya ikoresha ariyo mugore.

Ntihagire unyumva nabi ushidikanya ashake icyo kiganiro, yongere acyumve. Mu Rwanda kandi by’umwihariko, amadini yibereyemo ibisamo, abagambanirana, abatekamutwe, abahanurabinyoma,… twamaze igihe kinini tubyamagana nka radio ya gikristo ku buryo idini twumvagamo amafuti akomeye kandi akorwa Ku mugaragaro twaryitaga “itorero ry’Inzirangari”. None nabonye RURA yanditse ngo Amazing Grace inenga imyizerere y’andi madini. Icya mbere ako si akazi ka RURA, icya kabiri Radio Amazing Grace si idini ngo ifite imyizerere yayo, icya gatatu nta dini ryemera imyizerere y’irindi buri ryose rinenga iyi irindi! Niyo mpamvu buriya Papa avuye mu bakaturika akajya mu Abadivantiste ku bijyanye na Bibiliya no kwemera ni nk’aho bamutangiza mu kiburamwaka kandi bakamubatiza. Kandi na Pasiteri w’umudive cyangwa uw’umuporoso agiye muri Katorika, bamwita umugarukiramana kandi bakamubatiza n’indi mihango myinsi n’amasakaramentu rugeretse.

Mu by’ukuri rero ntabwo Radio Amazing Grace ihagaritswe kubera ikiganiro Niyibikora yakoze. Kuvuga ngo Radiyo Amazing Grace yishe umuco nyarwanda ukirengagiza ibiganiro by’urukozasoni aho bavuga amabanga yo mu buriri mu mazina yayo ibyo binyura Ku maradiyo no Ku matelevisiyo mu Rwanda, kandi binyuranye n’umuco nyarwanda! None ngo uwatanze urugero akoresheje abagore ngo yaciye inka amabere?

Yesu yaravuze ati: mugende mubwire uwo mwana w’impiri (avuga Herodi) …yita abantu abana b’inzoka, ubundi ati bafite amatwi y’ibihurihuri…ubwose iyo mirongo ntigasomwe!

Icyo Radiyo yazize mu by’ukuri, uriya muzungu ntibamushaka mugihugu. Mu madini aherutse gufungwa n’irye ryitwaga Cornerstone Baptist Church ryafunzwemo. Uriya muzungu yaguze ubutaka buruta hegitali i Nyarutarama ashaka kuhubaka urusengero bati ashwi, ni mu gishanga, uriya muzungu twigeze gukora ikiganiro kuri Rick Warren bati uwo ntavugwaho hano mu Rwanda ni umujyanama wa Prezida Kagame, ubwo nabwo njye n’umunyamakuru witwa Rama bari batwirengeje umuzungu aritambika ati uwo mugabo ni umunyamerika nanjye nkaba undi ndamuzi amakoro ye n’amarorerwa ye ndayazi… biracogora ariko basera igahanga! Uriya muzungu amaraso ye ntiyahuye n’aya bariya bagabo bari ku butegetsi. Aho kumubona nk’abandi bashoramari, bakunze kumwikangamo maneko wa CIA. Biriya rero ni ukumwitoratozaho ngo babone uko bamwirukana mu gihugu!

Ndibuka umunsi umwe avuye muri America yifuje kubonana na Kagame baramwangira, icyakora impano ya Bibiliya iriho izina Paul Kagame mu nyuguti zibengerana z’izahabu yaramuzaniye yo abo bashinzwe protocole barayimushyiriye. Ikindi yaturanye urupangu ku rundi n’ibiro bikuru bya FPR bikiri Ku Kimihurura. Kumwikanga rero byatangiye kera. Usibye kandi kuba radio itararyaga umunwa, hari n’ibintu iriya Leta yishyuza by’amahugu twari twarayitsembeye… njyewe ubwanjye natsembeye akarere ka Nyarugenge kishyuzaga amafaranga y’irondo radio! Mutekereze namwe hariya hejuru muri etage kwa Ndamage! Dufite abasekirite, iruhande hari Amasezerano Community Bank, nayo ifite abasecurite.. Inyubako yose ifite abazamu…ngo turihe irondo…nabakuriye inzira Ku murima!

Ikindi kandi si radio Amazing gusa ikinyamakuru cyose kivugisha ukuri mu Rwanda kirafungwa. Radiyo BBC Gahuza-miryango, Umuseso n’ibindi uko byabigendekeye ni nako bigendekeye Radio Amazing Grace. Nkiyiyobora ndahamya ko ariyo radio ya gikristo yakundwaga n’abantu benshi.