Ni iki kihishe inyuma y’umwanya RFI yahaye Mushikiwabo?

    Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bagore icumi bigaragaje kurusha abandi muri Africa. Uru rutonde rugaragara kuri RFI rwerekana ko umugore wa mbere muri Africa ari President w’Umuryango w’Africa yunze ubumwe Nkosazana Dlamini-Zuma akurikirwa na Ellen Johnson Sirleaf uyobora igihugu cya Liberia hagakurikiraho Ministre Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Governement y’u Rwanda.

    Ugereranyije n’abandi bantu bari kuri uru rutonde umuntu yibaza uburyo Louise Mushikiwabo yarugezeho kuko muri uyu mwaka Louise Mushikiwabo nta gikorwa gifatika yakoze cyamuha uriya mwanya ahubwo yagaragaje ubuswa ndetse no kutuzuza inshingano ze nka Ministre w’ububanyi n’amahanga.

    Duhereye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, Louise Mushikiwabo yigaragaje mu ntambara y’amagambo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter aho yari ahanganye n’abana ba Nyakwigendera Col Patrick Karegeya. Nk’umutegarugori w’umunyarwanda ndetse akaba na Ministre w’ububanyi n’amahanga kwishimira urupfu rw’umuntu n’iyo yaba atavuga rumwe na Leta bisa nko kwemera ko iyo Leta ari yo yagize uruhare mu iyicwa rye mu gihe mu myaka yashize ubundi ba Ministre b’ububanyi nka ba Anastase Gasana bo bahakanaga bivuye inyuma ubwicanyi bwagaba bwakozwe ndetse bakanavuga ko bibabaje urugero n’iyicwa rya Bwana Seth Sendashonga.

    Iyo umuntu asesenguye ibyo Mushikiwabo yakoze muri uyu mwaka wa 2014 mu rwego rw’akazi ke usanga ahubwo karamunaniye.

    -Duhereye mu karere, ntabwo yashoboye kugira icyo akora ngo haboneke umwuka mwiza n’ibihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya ndetse nta bikorwa bigaragara akora mu gucubya umwuka mubi urimo kuzamuka hagati n’u Rwanda n’u Burundi kubera imirambo yo mu kiyaga Rweru. Ku bijyanye n’umuryango wa Afrika y’uburasirazuba ho birazwi ko akazi gakorwa na Ministre ushinzwe uwo muryango Valentine Rugwabiza ibindi Perezida Kagame akabyikorera igihe ajya kwibonanira na ba Perezida Museveni na Kenyatta. Uretse kwigiriza nkana kuri FDLR ntacyo akora ngo habeho umubano mwiza na Leta ya Congo

    -Tugiye muri Afrika, Louise Mushikiwabo yananiwe kugarura umubano mwiza n’igihugu cy’Afrika y’Epfo ndetse amagambo yo kwishimira urupfu rwa Col Patrick Karegeya wiciwe muri Afrika y’Epfo asubiza ibintu i rudubi, ndetse aho kohereza abadiplomate kugerageza gutsura umubano n’Afrika y’Epfo, ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo yahindutse indiri ya ba maneko ku buryo byarangiye abo bamaneko birukanwe muri Afrika y’Epfo kubera gufatanwa igihanga mu bikorwa byo gushaka kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Leta y’u Rwanda nayo mu kwikura mw’isoni yirukana abahagarariye Afrika y’Epfo mu Rwanda.

    -Ku rwego mpuzamahanga ho akazi muri ONU bizwi ko gakorwa na Olivier Nduhungirehe kakitirirwa ambassadeur Richard Gasana, tunarebye ingendo za Ministre Mushikiwabo mu mahanga ni nke cyane ku buryo bigaragara nk’aho Perezida Kagame ari we wikorera politiki y’ububanyi n’amahanga kuko we ni nk’aho atuye muri za ndege ze.

    Iyo umuntu asesenguye uyu mwanya Louise Mushikiwabo yahawe usanga ari uburyo Ministre Mushikwabo yakoresheje ngo arebe ko isura ye yakongera kugaragara neza dore ko bitangiye kunuganugwa ko ashobora gukurwa kuri uyu mwanya agasimburwa na Valentine Rugwabiza bivugwa ko we agerageza gukora akazi ke neza ndetse akaba azwiho ubuhanga mu gusonanura cyane cyane ibijyanye n’ubukungu kandi we akaba asanzwe agaragara ku rutonde rw’abategarugori bashoboye muri Afrika.

    Amakuru tugikorera iperereza avuga ko Louise Mushikiwabo yaba yariyambaje umunyarwandakazi ufite ijambo muri Radio mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) kubera ko yayikoreye igihe kinini witwa Madeleine Mukamabano bizwi ko ashyigikiye ubutegetsi bwa FPR ku buryo budasubirwaho.

    Benshi bahamya ko ibi byo guha umwanya wa gatatu Louise Mushikiwabo ntaho bihuriye na Perezida Kagame kuko abazi neza Perezida Kagame bahamya ko adakunze kwishimira ko hagira abandi bashimwa uretse we hari ababigize urwenya bavuga ko aho kugira ngo Perezida Kagame ashyire ingufu mu gutuma Louise Mushikiwabo abona uriya mwanya yawusabira umugore we cyangwa akemera akambara ijipo ariko uwo mwanya akaba ari we uwuhabwa. Ndetse ku mbuga nkoranyambaga benshi mu bashigikiye ubutegetsi bwa FPR bishimiye ko Louise Mushikiwabo yahawe uriya mwanya ariko benshi batangira kuvuga ko atarushije Jeannette Kagame gukora neza!!

    Marc Matabaro

    The Rwandan

    Email: [email protected]