Ni inde urimo gukoresha Telefone ya Ben Rutabana?

Ben Rutabana

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu gihe umuhanzi akaba n’umuyoboke w’ihuriro nyarwanda RNC, Benjamin Rutabana yaburiwe irengero kuva mu kwezi kwa Nzeri 2019, inimero ye ya telefone yakoreshaga yagaragaye iva kuri groupes za whatsapp!

Kuri uyu wa kane tariki 9 Mutarama 2020, ahagana saa kumi na 25 (16:25) ku isaha y’i Kigali, inimero ya telefone ya Ben Rutabana yagaragaye iva ku rubuga rwa Whatsapp witwa “Free Boniface” (rwashinzwe mu gutabariza Boniface Twagirimana wo muri FDU-Inkingi waburiwe irengero).

Igitangaje kurushaho ni uko bisa nk’aho ukoresha iyo nimero ya Ben Rutabana ari we wikuye ku rubuga ubwe!

Ese yaba ari ikibazo cya tekiniki kijyanye n’imikorere ya Whatsapp cyangwa ni abafite uruhare mu izimira rye barimo gukoresha inimero ye?

Tubitege amaso!