Ni inde ushaka ko Kagame akomeza gutegeka ni inde utabishaka?

Iki kibazo kibazwa na benshi ariko na none kukibonera igisubizo bisaba ubushishozi bwo kumva ibivugwa kureba ibiba ndetse no kwitonda umuntu agasesengura imitekerereze y’abanyarwanda akurikije ibyiciro barimo bitandukanye, akenshi nk’umuntu udafite amakuru ahagije y’ibibera mu Rwanda ashobora kwibeshya cyane abantu runaka akabashyira mu bashaka ko Perezida Kagame akomeza abandi akabashyira mubadashaka ko akomeza kandi atari ko biri.

Twagerageje gukora isesengura ryacu duhereye kugushyira abantu mu byiciro ngo bidufashe kureba impamvu nyamukuru umuntu runaka agira ibitekerezo bihagaze mu buryo ubu n’ubu.

Icyo twahereho bwa mbere kuvuga ni uko igice kinini cy’abashyigikiye ko Perezida Kagame akomeza gutegeka ari icy’abanyarwanda benshi ariko ibi bakaba batabiterwa n’uko bamukunda cyangwa banezerewe ku butegetsi bwe cyangwa bumva propaganda y’abamushyigikiye ahubwo impamvu nyamukuru ni “ubwoba bw’ejo hazaza”.

Hari abantu benshi bakurikije ibihe u Rwanda rwaciyemo barambiwe intambara kuko yabahahamuye ku buryo bumva baba mu gitugu n’ihohoterwa n’ibindi bibi byinshi ariko bafite ubuzima. Hari benshi bagendera ku miterere ya Perezida Kagame na bamwe mu bamukikije bakabona ko nta kuntu Perezida Kagame yabaho adategeka kuko nk’uko bigaragara ubu Perezida Kagame kubera kuremara n’amatunda y’ubutegetsi amaze kuryaho byamunaniye no gushyiraho undi yategekeramo ngo yegame ategeke atitwa Perezida.

Iyo nyota y’ubutegetsi kongeraho ubwoba bwo kubazwa ibyaha byinshi bimuri ku mutwe byaba ibyo mu Rwanda cyangwa mu karere, niyo ituma abantu benshi mu banyarwanda bahitamo kumira umuti ubishye bagira bati aho gupfa none wapfa ejo, cyane cyane ko ibikorwa by’abashyigikiye FPR n’abayobozi b’ibanze baba babarembeje babashyiraho igitutu ko bazahura n’ingaruka nibadashyigikira Perezida Kagame akomeza gutegeka.

Imyitwarire ya bamwe mu bagize opposition nayo ntabwo ihumuriza, ugushyira mu gatebo kamwe abari muri FPR ndetse n’abandi bari mu buyobozi mu Rwanda ndetse hakabaho n’ibivugwa kumugaragaro ko bagomba gukurikiranwa ku bibi bakoze, bituma n’udafite icyo yishinja yumva ko batamucira akari urutega akurikije ko na FPR ifashe ubutegetsi nayo yakomatanije ititaye ku buryo abantu bitwaye. Ikindi ni uko ejo hazaza hadasobanutse ari abanyapolitiki n’abandi bose ubona basa nk’abatazi iyo bagana cyane cyane ko budacya kabiri hatabaye gucagagurana mu mashyaka yitwa ko ari aya opposition.

Abahutu n’abatutsi mu Rwanda imbere bahagaze he ku bijyanye no gukomeza gutegeka kwa Perezida Kagame?

-Duhereye ku bahutu iyo usesenguye usanga benshi muri bo babona kuva ku butegetsi kwa Perezida Kagame ari nk’inzozi zidashoboka cyane cyane ko bibaza ukuntu yavaho mu mahoro bakabona bidashoboka, ikindi giteye impungenge ni ingaruka z’ivaho rye, benshi mu bahutu bariciwe kuva mu 1990, mu babiciye nta n’umwe wigeze agezwa mu butabera ndetse mu Rwanda no mu bihugu bimwe by’amahanga kuvuga ko wiciwe na FPR bifatwa nko guhakana Genocide, kuribo rero Perezida Kagame na FPR bahawe ubudahangarwa n’amahanga bwo kubica no kubacunaguza igihe bashakiye ntawe ugize icyo ababaza. Mbese n’ubwo ubu bahohoterwa rimwe na rimwe bakicwa ariko abemeye kuyoboka no gukoma amashyi bucya kabiri. Rero nta rukundo bafitiye Perezida Kagame na mba ahubwo ntabwo bifuza uwakoma rutenderi! Cyane cyane ko batizeye ko n’undi waza yaza aje kubarenganura mu gihe FPR yaba igikomeye mu gihugu ifite ingabo, polisi, inzego z’iperereza mbese inzego z’umutekano nizo zagombye guhinduka mbere y’ibintu byose mu gihe bitaragenda gutyo ibyaba byose abaturage b’abahutu babirebera ku ruhande bakajya mu bibaha amahoro n’iyo yaba ari ay’akanya gato bapfa kuba baramuka gusa. Hari benshi bifuza ko iyi nkubiri yo guhindura itegeko nshinga bayisohokamo amahoro ntawe ubahutaje.

Ariko hari abandi baturage benshi b’abahutu barambiwe bananiwe kwihangana ku buryo batinyuka kuvuga ibitagenda abo nibo Leta inshinja ibyaha bitandukanye birimo amacakubiri, guhakana Genocide, gukorana na FDLR n’ibindi

-Tugiye mu batutsi twasangamo igice kinini gishyigikiye Perezida Kagame by’amarangamutima, hakabamo abamushyigikiye byo gutinya ejo hazaza mu gihe baba bari mu butegetsi banganyamo uburenganzira n’abahutu tutibagiwe abafite ibyo bishinja birimo kwica no guhohotera abahutu, kubeshyera abantu cyane cyane muri za Gacaca n’imanza za Genocide, gutwara imitungo y’abandi, kwihorera…

Ubwinshi bw’abahutu n’imyitwarire y’abahutu bamwe b’abahezanguni nabyo biri mu bitera abatutsi bamwe gutinya ubutegetsi abahutu baba bafitemo ijambo rikomeye akenshi batinya gushyirwa mu gatebo kamwe na FPR ngo bishyuzwe ibyaha byayo n’iyo baba ntacyo bishinja.

Ariko hari ikindi gice cy’abatutsi cyane cyane bari mu FPR babona ko ibi byo guhindura itegeko nshinga bishobora kugira ingaruka ku batutsi bose, kuko uko izina rya Perezida Kagame rigenda rikomera ni nako irya FPR rigenda rita ingufu. Kuri bo kwegama kwa Kagame akubahiriza itegeko nshinga hakajyaho undi wo muri FPR biha amahirwe menshi FPR kuba wategeka imyaka myinshi. Kuri bo ibikorwa n’abashyigikiye Perezida Kagame ni ukuroha FPR n’abatutsi bose kuko bituma abahutu barushaho kurya karungu. Uko bigaragara abantu nka ba Tito Rutaremara bagize uruhare mu gutegura itegeko nshinga mu 2003 bari barikoze rigamije gutuma FPR iramba ku butegetsi ariko hanagamijwe gusimburana muri FPR hagati. Ibi byitirirwa Perezida Kagame ngo ni kamara ubundi byagombye kuba byitirirwa FPR yose, n’ubwo benshi muri abo batavuga cyangwa bahinduye imvugo ariko umutima uracyari wa wundi.

Ntawabura kuvuga ko hari abandi batutsi ndetse benshi bifuza kugira igihugu kigendera kuri demokarasi n’uburenganzira bwa muntu bafitemo uburenganzira n’umutekano bifuza ko ihohoterwa n’isuzugurwa rikorerwa abahutu ryahagarara kuko babona amaherezo ibikorerwa abahutu bishobora kugira ingaruka ku batutsi bose.

N’ubwo benshi mu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame bibwira ko ashyigikiwe n’abavuye Uganda ariko iyo umuntu yumvise umwuka uri mu bantu hanze yumva ko ahubwo ari bo benshi batamushaka wenda bishobora kuba ari nabyo bituma ubu mu nzego nyinshi cyane cyane iz’iperereza harimo gushyirwamo cyane abaturutse i Burundi, Congo ndetse n’abatutsi bari basanzwe mu Rwanda bakunze kwitwa FARG-Generation cyangwa Kagame-Generation

Abayobozi bo bite?

Abenshi mu bayobozi bameze nk’abarimo gutanguranwa kuvuga ko bashaka ko itegeko nshinga rihinduka mbere y’abandi bose. Abenshi ni abayobozi ba twa dushyaka baringa tuba muri Forum.

Ikigaragara ariko kiri mu byo navuze ngitangira iyi nyandiko ni ubwoba bw’ejo hazaza. Benshi mu bakuru b’utu dushyaka ubundi bagabirwa na FPR kuko n’ubundi nta bayoboke bigirira kuko n’inama za bureau politique ziba rimwe mu myaka nka 5 mbese FPR itabagabiye nta majwi babona atuma bajya mu myanya y’ubuyobozi barimo. Mu by’ukuri nta gahunda bafite uretse gusubiramo ibyo FPR iba yavuze ndetse rimwe na rimwe aho kwamamaza udushyaka twabo bakiyamamariza FPR!

Abayobozi ba FPR bo benshi batangiye Propaganda bafatanije n’inzego z’ibanze aho abaturage barimo gutegekwa gusaba ko itegeko rihindurwa. N’ubwo benshi bibeshya ko FPR nta cyemezo irafata bigaragarira buri wese ko icyemezo cyarangije gufatwa ahubwo igikorwa ubu ni uburyo bwo kujijisha ngo byitirirwe abaturage.

Abadashyigikiye ihindurwa ry’itegeko nshinga mu bayobozi ntawavuga ngo ntibahari ariko bazi neza ko batatinyuka kubivuga ku mugaragaro uretse kuryumaho cyangwa bagakina ikinamico nk’abandi.

Ikindi tutakwirengagiza gikomeye n’uko abayobozi benshi mu Rwanda bazwiho akaboko karekare ni ukuvuga ko bose ari abakandida bo kujya mu buroko baregwa kwiba. Rero ntawahirahira ngo arwanye guhindura itegeko nshinga muri ibi bihe Kagame ashaka no gufata ibyo yari yariyemeje gukora byamunaniye ngo amakosa ayashyire ku bayobozi bandi kugira ngo abaturage bamubone neza. Ibyabaye i Gabiro mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu mwarabibonye, aho Kagame atuka abayobozi nk’abayaya bo mu rugo.

Amahanga bite?

Perezida Kagame we ubwe n’ubwo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yagerageje kurimanganya ariko buri munyarwanda wese azi neza ko Paul Kagame atava ku butegetsi gutyo gusa. Uretse inyota y’ubutegetsi yagaragaje anafite ubwoba bw’ubutabera.

Ese tujya twibaza niba ba Tony Blair, Bill Clinton n’abandi bamufasha bo bashaka ko agenda?

Ese ko ba Obama birirwa bashyira igitutu kuri Kabila na Nkurunziza mwari mwumva bavuga Kagame? Ese igaruka ku butegetsi rya Sarkozy mu bufaransa, itorwa rya Hillary Clinton muri USA, izanwa mu Rwanda ry’ibihumbi by’abimukira birukanywe muri Israel ntabwo byaha Kagame ingufu zo gutsimbarara ku butegetsi?

Igipindi gishingiye ngo ku majyambere n’umutekano ngo Perezida Kagame yazanye gishobora gutuma benshi mu banyamahanga bijijisha bakamureka agakora ibitabaho iwabo mu gihe baba batabona ikigiye gukurikiraho nyuma ya Kagame kirimo inyungu zabo.

Birazwi ko hari ibihugu byinshi by’i Burayi bikorana n’abanyagitugu bitewe n’inyungu. Ubu se abaturage ba Tchad babaye badashaka Idriss Deby yavaho? Oya ntibishoboka kuko afite ingabo zikomeye yohereza muri za Mali, Centrafrique na Nigeria.

Aho ibintu bikomerera hari abanyamahanga bamwe bibwira ko bazi u Rwanda ariko mu by’ukuri bakaba batazi ikibazo nyacyo cy’u Rwanda mu mizi bakomeje gushyigikira Kagame kubera igipindi, imibare itekinitse n’imihanda ikubuye y’i Kigali abababwira ibindi ntibabumve ariko iki cyo guhindura itegeko nshinga ni ikintu buri wese yumva ku buryo bworoshye

Ku ruhande rwa opposition

Benshi muri opposition guhindura itegeko cyangwa kutarihindura ntacyo byongera kuko mu gihe nta bwisanzure urubuga rwa politiki rugifunze nta mahinduka nyayo ashoboka mu Rwanda.

Wenda hari benshi bibaza ko itegeko ridahindutse hakajyaho undi wenda hari icyahinduka mu Rwanda ariko uko bigaragara opposition irashaka gukoresha uku guhindura itegeko nshinga ngo igaragarize abanyarwanda n’abanyamahanga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu.

Marc Matabaro

The Rwandan

06.04.2015