Ni irihe somo abanyarwanda bavana mu mpinduramatwara yabaye mu w’1959 mu Rwanda?

Iki kiganiro cyatanzwe ni umugabo witwa Albert Bizindoli tariki ya 28 Mutarama 2018, i Paris mu Bufaransa. Bizindoli ni umwe mu banyarwanda babashije kumenya ibya Repubulika ya mbere, iya kabiri, akaba azi n’ibitari byo ku ngoma ya cyami, ndetse akamenya n’ubutegetsi bw’ubu kuko yabukurikiraniye hafi bukijyaho ari imbere mu gihugu; ni umugabo ushyira mu kuri.

Iki kiganiro yagitanze agira ngo abantu bibaze kandi basubize batihenda. Aragira ati:

1.”Mu w’1959, abahutu bumvaga bararenganye, baharaniye uburenganzira bwabo, bagera ku mpinduka, nubwo bibabaje ko hari ababiguyemo (baba abahutu, baba n’abatutsi, birashoboka ko haba hari n’abatwa babiguyemo, hari abo byaviriyemo ubuhunzi).

Akabaza ati “none se uyu munsi igikwiye guharanirwa na none ni ukwibohora kw’abahutu cyangwa ni uguharanira ko abanyarwanda bose babana neza?”

Aha rwose, igisubizo gihita cyigaragaza: uyu munsi ikiraje ishinga bantu bashyira mu kuri ni uko abanyarwanda bose bagira uburenganzira, bityo bakabana neza.

2.Albert Bizindoli abaza ikindi kibazo agira ati: “ese ntibikwiye ko uyu munsi abantu bakora impinduramatwara ariko bakirinda ko hagira maraso ameneka?”

Aha na ho, hahuye n’ibyo benshi duhora dushishikariza abantu ko hakorwa igishoboka cyose ngo ibibazo biriho bikemurwe nta muntu n’umwe ubiguyemo. Mu kiganiro mushobora kumva hano, Bizindoli asobanura uko ku ngoma ya cyami byari byifashe, umwaduko w’abazungu n’uko bitwaye, n’icyatumye impinduramatwara ikorwa n’inzira iyo Révolution yanyuzemo.

Ni ikiganiro yatanze agira ngo, ace umuyoboro utanga uburyo bwo kugira ngo abantu bungurane ibitekerezo ku cyatuma bagera ku guhugu giha buri wese kwishyira akizana mu burenganzira bwe ari na ko yubahiriza ubw’abandi.