NI IYIHE MPAMVU IMANZA ZIREGWAMO AHANINI URUBYIRUKO FPR-INKOTANYI ISIGAYE IZIBURANISHIRIZA MU MUHEZO?

Umunyamakuru Phocas Ndayizera Ureganwa hamwe n’abandi 13 bose b’urubyiruko icyaha cy’iterabwoba,urubanza rwabo rwashyizwe mu muhezo.

Yanditswe na Maurice Rwema

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018 mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge hagejejwe itsinda ry’urubyiruko rugizwe n’abantu 13 ubushinjacyaha bwavuze ko burega iterabwoba. Nk’uko byumvikanye mu rukiko, urwo rubyiruko narwo rwareze ababafashe (RIB) iterabwoba: kuko bavuga ko babafashe ku buryo bunyurabyije  n’amategeko, ko babashimuse imiryango yabo ikaba yari imaze ibyumweru 3 itazi irengero ryabo no kuba barabasinyishije ku ngufu ko bafashwe kuya 30 Ugushyingo 2018, mu gihe bo bemeza ko bafashwe kuya 20 na 21 Ugushyingo 2018. 

Usibye kwiyibagiza  cyangwa kutagira isoni kandi, kuya 28,Ugushyingo 2018 ubwo RIB yerekaga abanyamakuru Phocas Ndayizera, umuvugizi wayo MBABAZI Modeste yiyemereye ko yari imumaranye iminsi (irenga icyumweru) kandi ko hari n’abandi bafite, ariko ko baberetse uwo kubera ko ari we bahozaga mu majwi bavuga ko yaburiwe irengero.

Mu gihe abaregwa bazamuraga izo nzitizi dore ko hari n’abavuze ko batazi ibyo baregwa ndetse n’abavoka bunganira umunyamakuru Phocas Ndayizera bavugaga ko aribwo bamubonye, ubushinjacyaha nabwo bwazamuye inzitizi busaba abacamanza kuzaburanishiriza urwo rubanza mu muhezo ngo kuko ari ibyaha by’iterabwoba, ngo bukaba bufite abatangabuhamya benshi bashobora kugirirwa nabi igihe batangiye ubuhamya bwabo mu ruhame no kuba ngo hari n’abandi benshi bugishakisha batari bafatwa. 

Nk’uko byumvikaniye mu rukiko umwe mu baregwa yatangarije urukiko ko umutwe wabo ugizwe n’urubyiruko rwinshi bityo ko byaba byiza baburaniye mu ruhame kugira ngo n’abandi babe bakuramo isomo. Urukiko mukanya nk’ako guhumbya ababuranyi bataramenyeshwa n’ibyo baregwa, batarabona n’ababunganira, ubafite nawe bataravugana nk’uko bari bamaze kubimenyesha abacamanza, rwahise rwemeza ko ruzaruburanisha nyuma y’iminsi itatu kandi mu mumuhezo!

Amakuru agera kuri The Rwandan aremeza ko  uru rubyiruko rwagejejwe imbere y’urukiko ruri mu mutwe mushya uherutse gutangaza ku mugaragaro ko utangije Impinduramatwara yo guhindura imitegekere y’igihugu igahuzwa n’igihe tugezemo yiswe “Impinduramatwara Gacanzigo”. 

pastedGraphic.png

Ukurikije kandi ko yaba RIB (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzacyaha) yaba Ubushinjacyaha ndetse n’ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta nta n’umwe uri gutinyuka kuvuga ku mugaragaro umutwe w’iterabwoba uru rubyiruko rwaba rurimo nk’uko byari bimenyerewe aho icyakomaga cyose Leta, Ubushinjacyaha, CID itaraba RIB, ndetse n’ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta, bose bahitaga bashyira mu majwi RNC na FDLR. Kuba ubu bose baruciye bakarumira, biragaraza ko bazi neza uyu mutwe baka bazi n’icyo uvuze kuri bo.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Umuntu arapfa ariko izina ntiripfa” ikindi kandi ngo “Intwari ntipfa, ihoraho!”. Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko iri jambo “Gacanzigo” Atari rishya mu matwi y’abategetsi b’u Rwanda n’abashinzwe iperereza ryabo. Si rishya kandi ku banyarwanda bakurikirana utuntu n’utundi tubera mu gihugu cyabo.  Iki gitekerezo k’impinduramatwara igamije gucanza inzigo yabaye karande mu banyarwanda cyatangijwe mu wa 2013 na Nyakwigendera NYAMIHIRWA NIYOMUGABO Gerald afatanyije n’Umuhanzi Kizito MIHIGO ndetse n’Umunyamakuru Cassien NTAMUHANGA.

Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga baje kugifungirwa ariko Niyomugabo Nyamihirwa Gerald we aza kugwa mu maboko y’abashinzwe ipererereza b’u  Rwanda. Bashobora kuba  batunguwe bikomeye no kongera kumva igitekerezo cya NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerald kandi noneho gishyigikiwe  n’urubyiruko rwinshi kandi rukabije kuba ruto mu myaka, nyuma y’igihe kigera hafi ku myaka 5 bamwivuganye. 

 Akaba ariyo mpamvu bashobora kuba bafite isoni zo kubwira abanyarwanda inkomoko y’urwo rubyuruko bari gushinja ibikorwa by’iterabwoba bitanabayeho, bakaba bagiye no kubaburanishiriza mu muhezo! Mu by’ukuri bikaba bigoye kandi bidashoboka kumenya ukuri kw’ibyo bashinjwa.

pastedGraphic.png

Niyomugabo Nyamihirwa Gerald (Umuryankuna Mukuru) umwe mu batangije igitekerezo cy ”Impinduramatwara Gacanzigo”.

Si ubwa mbere kandi mu Rwanda imanza ziganjemo urubyiruko ruba rwafashwe ikivunga, Leta ya FPR-Inkotanyi itinya kuziburanishiriza mu ruhame nk’uko banyirubwite baba babyisabira kuko ahanini bo baba bashaka ko rubanda rumenya impamvu y’ukuri itumye bakurikiranwa n’ubushinjacyaha,yaba ari mbi cyangwa ari nziza nyamara bikananirana . 

pastedGraphic_1.png

Abayisilamu 41 biganjemo urubyiruko bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, gushishikariza abandi gukora iterabwoba no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Kuya 2 Gicurasi 2017, nyuma y’umwaka urenga bafashwe nibwo Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwatangiye kuburanisha mu muhezo urubanza rw’abantu 41 baregwaga ibyaha by’iterabwoba. Abaregwa biganjemo urubyiruko rw’Abayisilamu bashinjwaga ibyaha by’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, gushishikariza abandi gukora iterabwoba no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ntawabashije kumenya niba ibyo baregwa ari ukuri cyangwa ari ibihimbano!

 Umwanzuro w’urwo rubanza uteganyijwe kuri uyu wa 14 Ukuboza 2018.

Kuri ubu kandi hategerejwe  itangizwa ry’iburanishwa mu mizi ry’urubanza rw’impunzi z’Abanyekongo bo mu nkambi ya Kiziba nazo ziganjemo urubyiruko, ziregwa guteza imidugararo no gusuzugura amategeko y’igihugu kizicumbikiye. Birahwihwiswa ko nazo zizaburanishirizwa mu muhezo

pastedGraphic_2.pngItsinda ry’Impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba ziganjemo urubyiruko ziregwa guteza imidugaro…

Nyuma yo kubona izi ngero zose umuntu yakwibaza impamvu ubutegetsi bwa Kagame butinya kuburanishiriza mu ruhame amatsinda yiganjemo urubyiruko, cyane ko byagaragaye ubushinjacyaha buvuga ko bufite abagabo urubanza rukarinda rupfundirwa nta n’umwe rugejeje mu rukiko. Ibyo byagaragaye mu rubanza rwa Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we. Mbese mu by’ukuri ni iki baba bahisha? 

Ntawabura kwibaza kandi umusaruro wa Politiki y’iyozabwonko FPR yirirwamo mu rubyiruko . Uko iminsi ihita indi igataha bigenda bigaragara ko iyozabwonko rya FPR-Inkotanyi ritigeze rigera ku ntego. Aho kwijukira kunga abanyarwanda no kunamura icumu ubutegetsi bwa Kagame na FPR  bwashyize imbaraga muri politike yabwo y’igipindi nk’uko abacurabwenge bayo bakunda kubyita.

Ibi yabinyujije mu kiswe “Itorero ry’Igihugu”, yatesheje agaciro ku ikubitiro, umunsi irishinga abantu badafitiwe ikizere n’abanyarwanda bose nka Rucagu Boniface waribereye Chaiman wa mbere, wakunzwe gushinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ariko agakomeza gukingirwa ikibaba n’ubutegetsi kubera inyungu za politiki n’ubuzobere bwe mu gucinya inkoro. Nyuma yaje gusimburwa na Bamporiki Eduard urangwa na politiki zitavugwaho rumwe na benshi nko gushaka kwemeza abahutu bose yihereyeho, uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kuva kubari bariho ubwo yakorwagwa kugeza no kubavuka  na magingo aya, ngo kubera gusa isano baba bafitanye n’abayikoze cyangwa abayigizemo uruhare!

FPR-Inkotanyi yashyizeho politike zinyuranye zo koza ubwonko bw’abanyarwanda  cyane cyane yibanze ku rubyiruko nk’igikorwa k’ingando cyavuye mu banyeshuri binjiraga muri za Kaminuza za Leta, nyuma kikaza kuba itegeko ku banyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye, ndetse kikaza no gukwira mu ngeri nyinshi z’abaturage nk’abanyamakoperative, abamotari, abanyamadini yemwe no mu banyamakuru byagezeyo! Usibye ingando kandi yashyizeho n’ikiswe Akagoroba k’Ababyeyi, Ngwino urebe (Come and see, go and tell), Rwanda day n’ibindi. Uko iminsi igenda ihita indi igataha ibi bintu byose ihibibikanamo, bigenda bigaragara ko ntacyo byagezeho.

Aho imvugo “Uzabeshye Abahinde !” Ntisohoreye kuri Kagame na FPR-Inkotanyi?