Ni kuki Tom Ndahiro yibasiye Théophile MPOZEMBIZI wa FDU-INKINGI?

Tom Ndahiro

Mu bugome n’ubuhezanguni bwe, intagondwa Tom Ndahiro yigize umwibone

Tom Ndahiro, wabaye rudasumbwa mu buhezanguni, aherutse kwibasira Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI), amwandikaho ibintu bitagira epfo na ruguru ashakisha ahantu yamugerekaho jenoside. Nibajije niba ari ubuswa kubera ukuntu yapfundikanije nabi ibinyoma, umujinya se w’umuranduranzuzi asanganywe ku bantu badakomera amashyi FPR cyangwa amaco y’inda. Abamuzi bambwiye ko atari ukubera amashuri make, kuko abafite amashuri nk’aye batameze nkawe ; ko atari ugukunda cyane FPR, ikaba nayo ibizi kandi imubonaho n’ikibazo cy’amashuri make, bityo akaba ari yo mpamvu atabonye umwanya ukomeye, noneho akishakira umurimo ushoborwa na bake nkawe : uwo kutamwara n’iyo bavumbuwe babeshya, no gushira isoni bakanatukana.

Abenshi rero bambwiye ko ari amaco y’inda, ko ajya aho abonye amaramuko. Ntashobora rero kumena isahani ye ngo areke kubeshya no gutukana. Ngo yishakiye ikindi kiraka cyo kuneka Kiliziya gatolika agamije kuyirimbura, kuko adatinya Imana nk’abandi bantu benshi. Ariko bakanavuga ko abiterwa no gushaka gushimisha ba shebuja barega Kiliziya gatolika kuba ariyo yakanguriye abahutu kwivumbura k’ubutegetsi bwa cyami, bigatuma abo ba shebuja baba impunzi.

Bambwiye ko yarangije imyaka ine gusa y’amashuri yisumbuye muri Tanzania ajya kwiyigira iby’ubuhinzi, kuko atashoboraga gukomeza indi myaka ibiri yashoboraga kumwemerera kujya muri Kaminuza. Intambara ya FPR niyo yatumye azamura umutwe. Yihomye kuri Ibuka, yinjira muri association y’abacikacumu yiyita ko arengera ikiremwa muntu. Yarangije yiyita inzobere ku kibazo cya jenoside.

Ntabwo akunda abacitse ku icumu kurusha uko bikunda. Umuryango we wose wari wibereye muri Tanzania igihe u Rwanda rwari mu miborogo. Birangiye, yagiye kwizanira umubyeyi we amushyingura mu cyubahiro mu Rwanda igihe bashishikarizaga abacikacumu gutaburura ababo ngo babajyane mu nzibutso. Ntaho uzamubona arengera abacikacumu badashaka ko ababo bajyanwa mu nzibutso.

Icyaha Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) yazize ni uko hari aho yanditse ko abantu ba FPR bishe ibihumbi n’ibihumbi by’abahutu na miliyoni z’abanyekongo bagomba nabo kujyanwa mu rukiko nkuko abishe abatutsi bagomba kubihanirwa, bikaba ari yo nzira y’ubwiyunge nyakuri. Tom Ndahiro ari mu bazwiho ubicanyi. Icyo kibazo kiramureba. Namwe nimwisomere.

Ku itariki ya 22/11/2018, uwitwa Tom Ndahiro yashyize kuri Twitter ye (@TomNdahiro) inyandiko y’urukozasoni musoma aha hasi. Iyo « tweet » ye yari yikomye bwana Théophile Mpozembizi ufite twitter @MpozeTheo akaba na commissaire w’ishyaka FDU-INKINGI ushinzwe itangazamakuru. Ntibitangaje ko iyo nyandiko iturutse ku muntu nk’uwo : Tom Ndahiro wihaye inyito ngo y’umushakashatsi kuri jenoside asanzwe azwiho ubuhezanguni, urwango mu nyandiko ze kandi akenshi akabikorana ubuswa n’umwirato wuzuye ubwibone. Ariko se bizamugeza ku ki ?

Uko ikibazo giteye

Akoresheje impapuro z’impimbano (nk’uko bimenyerewe muri Leta ya FPR, bakabyita « gutekinika »),  Tom Ndahiro yanditse ibi bikurikira :

 Biragaragara ko  Tom Ndahiro ari kwemeza ko Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) ari umuhungu wa Prezida SINDIKUBWABO Théodore, bityo akabigenderaho avuga ko Théophile ari igicibwa. Urwo rupapuro ruhimbano rwa mbere ntaho ruhuriye n’ukuri kuko Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) nta sano na busa afitanye na Théodore  SINDIKUBWABO. Kandi no kuba ukomoka kuli Théodore  SINDIKUBWABO byonyine ntabwo byagombye kuba icyaha !

Ku rupapuro ruhimbano rwa kabiri, Tom Ndahiro aremeza ko Théophile akiri muto muri 1991, ishuri ryamwirukanye, rikamutuma kuzana ababyeyi be, ngo kuko bari bamufatanye umuhoro awubitse mu gitanda munsi ya matelas. Ngicyo ikinyoma cyacuzwe kugira ngo gifate uwo Tom Ndahiro yihitiyemo ari we Théophile Mpozembizi.

Nyamara, uwo barega ntiyigeze akandagira muri iryo shuri. Ikindi kandi, izo mpapuro ncurano za Tom Ndahiro zerekana amashuri abiri atandukanye (Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, na Collège du Christ-Roi), tukaba twibaza uko bazihuza bikayoberana. Ni ikinyoma rero cyambaye ubusa, kandi Tom Ndahiro nta soni bimuteye, nta guhanagura iyo « tweet », nta no kuba yabisabira imbabazi. Yarumaguje, yiyemeza ubugome.

Nyir’ubwite akimara kubona ko bamubeshyera, yasubirije kuri twitter agaragaza ko ibyo bamuvugaho ntaho bihuriye na we:

Twakoze iperereza

Twasanze koko Dr SINDIKUBWABO Théodore afite umwana witwa Théophile Mpozembizi, witiranwa amazina yombi n’uwa FDU-INKINGI. Ariko n’uwo muhungu wa SINDIKUBWABO nawe ntaho ahuriye n’impapuro mpimbano za Tom Ndahiro. Abashaka kumenya ibye bazamubaze.

Imikorere ya Tom Ndahiro

Tom Ndahiro avugwaho byinshi. Ngo yabaye mu mashyamba hamwe n’inkotanyi. Ariko cyane cyane ngo yamaze abantu abicisha. Jenocide yayigize intwaro ye.

Tom Ndahiro azwiho kuba umuhezanguni w’intagondwa : bigaragazwa n’inyandiko ze zuzuye urwango, agasuzuguro n’ubwirasi. Izo nyandiko zigaragara cyane kuri internet ku www.igihe.com, kuri www.rushyashya.com cyangwa www.umuvugizi.wordpress.com. Birazwi ko Tom Ndahiro ashyigikiwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kuko akora ibyaha (mu mvugo no mu nyandiko) byagombye guhanwa n’amategeko ariko ntawe umutunga agatoki. Aho niho akura kuba umwibone wahawe ubudahangarwa.

Tom Ndahiro akaba rero ari umwe mu batekereza politiki y’akarengane : uwo bashaka kurenganya barabanza bakamwandikaho ibyaha by’ibihimbano, bakamwandagaza mu binyamakuru. Bwacya Leta ya FPR ikohereza abapolisi bakamufata, bakamushyikiriza ubucamanza n’abashinjabinyoma, ubwo akarengane kagakomeza. Iyo ni nayo nzira Mme Victoire INGABIRE yanyujijwemo akigera mu Rwanda muri 2010.

Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) arazira iki ?

Mu minsi ishize, Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI) yashyize ahagaragara inyandiko zigaragaza imikorere y’abahezanguni batatu : Tom Ndahiro, André Twahirwa na Vincent Gasana. Muri izo nyandiko yerekanye uburyo abo bagabo, mu buhezanguni bwabo, bari bikomye ishyaka FDU-INKINGI n’abayobozi baryo kugeza aho bavuga ko iryo shyaka rigomba gucibwa, kandi bazi neza ko ritari ryemererwa gukorera mu Rwanda. Inyandiko zabo zerekanye ko bafite ubwoba ko ibintu byahinduka biturutse kuri FDU-INKINGI. Inyandiko za Théophile Mpozembizi zarabavuguruje, ziberekana uko bari, bituma wa mujinya murandura-nzuzi ubatanga imbere ngo bamugerekeho urusyo. Ngiyo imvano yo guhimba ibinyoma.

Kubera ko jenoside bayigize iturufu yo kwikiza uwo bashatse, Tom Ndahiro yihutiye guhimba ikinyoma cya jenoside kuko azi ko yagikoresheje kenshi, ko kandi kidahusha. Ariko noneho ntabwo byamuhiriye. Umutego mutindi ubadukanye nyirawo kuko afatiwe mu cyuho. Reka dutegereze ibindi agiye gushakisha.

Akamenyero ko kubeshya nta nkomyi katumye Tom Ndahiro yibwira ko abazasoma « tweet » ye bazemera izo mpapuro mpimbano : agaragaje ubuswa bwe.

Ikigaragara ni uko aba bahezanguni nka Tom Ndahiro badashaka ko hagira ubavuga uko bari. Ntibifuza ko hari uwahuza abanyarwanda ngo bumvikane kandi babane neza. Abahezanguni ni ba rusarurira mu nduru, niyo mpamvu bashaka ko abanyarwanda bahora mu kurindagizwa ubudashira, kandi ni yo politique tubona iri gukorwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ariko Tom Ndahiro na bagenzi be mu buhezanguni baribeshya : akababaro n’akarengane abanyarwanda bahuriyeho kazabahuza kuko abenshi, kandi mu moko yose, bumvise ko basangiye gupfa no gukira. Bumvise ko FPR yiyemeje kubasya itarobanuye.

Théophile Mpozembizi azakomeza afashe ishyaka rye FDU-INKINGI gusobanurira abanyarwanda ko bagomba kwirinda kugwa mu mutego w’ubutagondwa n’ubuhezanguni, no kugendera kure abo ba rusarurira mu nduru.

Kuba umuhezanguni, intagondwa n’umuswa ni ukugwingira ubugira gatatu

Abahezanguni bari muri FPR ntibemera ko hari uwabavuguruza cyangwa ngo abatunge agatoki. Bumva barabaye ibihangange biri hejuru y’amategeko, ntibabwirwa ; n’iyo babwiwe ntibumva ; n’iyo bumvise ntibava ki izima. Nguko uko babaye intagondwa.

Tom Ndahiro nawe ari muri abo bagwingiye kubera ko bahisemo gukomatanya ibibi byinshi kandi badashaka kubivamo. Biyemeje gushyigikira akarengane no guhora barindagiza abanyarwanda. Bumva ntacyo basigara bari cyo akarengane karamutse gacitse kuko ako karengane ari ko gatuma biha imyanya barimo, ituma bigabiza ibyiza by’igihugu uko bashatse.

Kuba hari abantu bagwingiye kuri ubwo buryo kandi bishyira hejuru y’amategeko bituma n’igihugu nacyo kigwingira muri byinshi. Icyo ni ikibazo gikomereye u Rwanda.

Ni iki abanyarwanda bategereza kuri Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni ?

U Rwanda, kuva muri 1990 kugeza ubu, rumaze gutakaza abana barwo benshi biturutse ku bahezanguni b’impande zose. Ihame ridahinduka ni uko nta cyiza kizaturuka ku bahezanguni n’intagondwa ziri mu butegetsi bw’u Rwanda, uretse kuyobya abanyarwanda no gukomeza kubakurura mu makuba y’ubwicanyi n’iterabwoba.

Imyaka ibaye myinshi abanyarwanda babuzwa uburyo, kandi ntibizahagarara igihe cyose abo bahezanguni ari bo bazaba bafite ijambo, bakishyira hejuru y’amategeko. Politiki yo guhonyora no guhoza ku nkeke nibo iturukaho. Ntimuzibwire ngo barabavugira, kuko iyo igihe cyo kubikiza kigeze ntibasusumira. Umuryango wa RWIGARA Assinapol ni urugero rugaragara ; impunzi zo mu nkambi ya Kiziba urwo zabonye murarwibuka.

Muri iki gihe hari imirambo itoragurwa hirya no hino mu gihugu kandi ba nyirayo ntibazwi : urupfu rwabo ruturuka ku migirire y’abahezanguni bumva ko bafite uburenganzira bwo kwica, bo bakabaho.

Abahezanguni bakomeje kwikoma ishyaka FDU-INKINGI, abayobozi baryo n’abarivugira

Ni kuki abahezanguni nka Tom Ndahiro, André Twahirwa, Vincent Gasana ndetse na Jean Damascène Bizimana bakomeje kwikoma ishyaka FDU-INKINGI ? Igisubizo ntabwo kiri kure, ni uko bikanze ko ibintu bishobora guhinduka abanyarwanda baramutse bitabiriye kuyoboka iryo shyaka no gukurikira politiki yaryo. Abo bahezanguni babayeho kubera akarengane kahawe intebe mu gihugu. Ishyaka FDU-INKINGI riramutse riciye ako karengane, abahezanguni bakwigizwayo, ntibabona abo bongera  kubuza uburyo no kwambura utwabo. Aho niho hava ubwoba butuma bibasira Mme Victoire INGABIRE Umuhoza, prezidante w’ishyaka ndetse bagashakisha ibinyoma bagereka kuri iryo shyaka. Ariko ibyo binyoma ntacyo bizatanga, kuko ishyaka FDU-INKINGI rizakomeza ribahate ineza, ribahate urukundo, ubumwe no gufatanya mu banyarwanda kugira ngo twubake igihugu cy’amahoro. Ngiyo politiki izahindura ibintu, u Rwanda rukaba igihugu cy’amahoro, twirinda inzangano no gusuzugurana.

Umwanzuro

Mu kwikoma Théophile Mpozembizi (wa FDU-INKINGI), Tom Ndahiro yari azi ko ahimbye ikinyoma kimucisha umutwe, bikamutesha agaciro ari nako yashakaga gukora mu jisho ishyaka FDU-INKINGI n’abayobozi baryo. Ahubwo byatumye Tom Ndahiro afatirwa mu cyuho cyo gucura ibyaha byo gushinja ibinyoma, nk’uko asanzwe abigira. Tom Ndahiro yamaze abantu kuri ubwo buryo, mu mayeri ahishe. Ariko noneho ntabwo acyububa, ari kubikora ku mugaragaro, niyo mpamvu yishyize hanze, kandi  akumaguza, nta soni.

Ibyo binyoma ntabwo bizaca intege ishyaka FDU-INKINGI kuko ryiyemeje politiki yo gufasha abanyarwanda gushira ubwoba no gusabana mu kuri. Ukuri ni ryo shingiro ry’ubumwe n’ubwumvikane burambye duharanira. Banyarwanda mukunda ukuri, mwirinde abahezanguni kuko ntacyo bazabagezaho uretse kubaryanisha. Nimuhaguruke duhuze imbaraga, nk’uko Prezidante Victoire INGABIRE abidusaba, maze twubake igihugu kigendera ku mategeko kandi giha buri wese uburenganzira bwe mu gihugu cye.

NDUWIMANA Pierre Célestin
Umurwanashyaka wa FDU-INKINGI