Ni nde uzadukiza aka kaga?

Perezida Yuvenali Habyalimana

Yanditswe na Emmanuel Musangwa

Ku itariki ya 6 Mata 1994, indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyalimana yarahanuwe, maze we na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira n’abo bari kumwe , bose bayigwamo. Guhera uwo munsi Abanyarwanda binjiye mu kaga n’agahinda bitagira iherezo.

Iyo uganiye n’umunyarwanda aho bigunze mu Rwanda no hirya no hino ku isi usanga yibaza ati “ ibi bizarangira ryari? Aho Imana ntiyatwibagiwe, ikatugabiza abagome b’indengakamere?”

  1. Kugeza ryari?

Imyaka ibaye 26 mu gahinda. Abatutsi benshi batakaje ubuzima bazira ubugome bw’Interahamwe, ndetse n’Inkotanyi zongezagamo umunyu ngo ubwicanyi bugaragare neza. Barishwe  harokoka ngerere, igisare gikomeye u Rwanda rutazakira. 

Aho Inkotanyi zanyuze, zishe abo zishaka ngo ziri kubohoza igihugu: abagore, abana, abakecuru…igihugu cyose ziracyogoga. Abazicitse bakajya muri Kongo zirabica kugeza n’uyu munsi zica abo zishoboye abandi zikaboha zikazana. Mu gihugu imbere zarishe, zirafunga, zicira mu magereza no muri TIG. 

Abatutsi bibwiraga ko barokotse ntibazabona ubahoza. Babaye ibitambo by’abashakaga amakamba ngo “ ntiwarya umureti utamennye amagi”. None n’abarokotse, zirabagereje, baragowe bati “Hataka nyirubukozwemo nyiri uteruranywe n’akebo akinumira” cyangwa ngo “ Uwarose nabi burinda bucya”

  1. Buzacya ryari?

“Ijoro ribara uwariraye”. Kubera akaga barimo bamenyeye umwijima utwikiriye igihugu cyabo kuko “Akabi kamenyerwa nk’akeza”. Ubukene, inzara, akabaye koze bagomba gutanga umusanzu hose mu nzego, zose kugeza yewe no mu nsengero.

Mu gihe isi yose ihangayitse kubera COVID-19, Inkotanyi zo zarangije kubara uko zizongera gukama rubanda no kubacuruza. N’uhabwa serumu agomba gusuka mu kigega kinini. Buri mwaka ibyo bigega bigahindurirwa amazina. Abamaze kwijuta, bakabyizihiza mu miturirwa n’amazu y’akataraboneka iyo muri Kigali. Hepfo gato n’abifitiye utururi bakatubatura hejuru. Ntizigarukiraho kuko n’abo muri Diaspora bagomba gusukamo, zikongera zigafata n’amadeni azishyurwa kugera ku buvivi. 

Habyalimana ubu ni bwo tumukeneye. Ubu nibwo tumushaka. Uwaduha amatora, abakandida bakaba Habyalimana na Kagame. Abatutsi benshi bemeza ko yari umubyeyi. Ntiyigeze ababuza gucuruza ngo bahahe baronke. Nta misanzu yabatse, nta “Gaciro” yahimbye ngo azonge rubanda. Ntawe yafunze ngo atekinike ibyaha. Abari muri opozisiyo ntiyabishe cyangwa ngo abafunge. Nta Kizito Mihigo yishe. Simugira umutagatifu ariko benshi baramwifuza. Yari azi  amajyambere yo mu cyaro ndetse n’ayo mu mujyi. Buri mwaka muri Nyakanga agataha imishinga. Kuko yari afite umwanya ntiyahoraga mu kirere. 

Yewe na bamwe mu Nkotanyi zanyazwe baramushima. Ntiyabahize ngo abatsinde Nakivala. Abihendaga ngo Kinani niwe kibazo bategereje impundu. None induru n’imiborogo bimaze imyaka 26. Nta gahenge nta guhumeka.

Abari hanze bareba, ijoro rigeze hehe?